Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Melina arimo kwibaza mu mutima impamvu Baty yaba arimo guhigwa?
.
Inkuru ya Chris Nandi ishimwe.
.
Melina mugihe arimo kwibaza gutyo mu mutima, Papa we ahita amubaza ati" ese Melina uwo musore urabona waba umuzi?
Melina azunguza umutwe arahakana ati" oya ntawe nzi ariko ndabona isura ye atari ubwa mbere nyibonye.
Papa Melina ati" sawa.
Melina arabareba ati" ese ubundi Baty muramuhigira iki?
Papa Melina ati" uyu musore ni ibandi ruharwa. Yacurazaga ibiyobyabwenge arafatwa arafungwa. Ariko yaje gutoroka yica n'umwe mu basirikare bacu.
.
Melina arabyumva. Ayo ni amakuru mashya yakiriye kuri Simo atarazi. Byaramubabaje maze ahita asohoka aza kureba Simo muri ya Stock hamwe amucumbikiye.
Simo araho abona Melina aje yariye karungu arikanga!!!!
Simo aremureba ati" Melina nikihe kubazo?
Melina aramurebana uburakari ati" maze kumenya ko utari umuntu wo kwizerwa.
Simo ati" kubera iki?
Melina ati" ukomeje kumpisha ibintu byinshi. Kuki utigeze umbwira ko uri ibandi ruharwa ririmo guhigwa?
.
Simo ati" Melina urumva ibyo naribubikubwire gute aribow tukimara guhura? Kandi narinkeneye ubufasha bwawe ntakuntu narikukubwira nkayo.
Melina ati" bivuze ngo warankoresheje mu nyungu zawe kuko washakaga ubuhungiro?
Simo ati" oya ntabwo ariko bimeze. Kandi ayo makuru wamenye yuko ndi ibandi avuga ibitaribyo. Njyewe ntabwo ndi ibandi cyakora icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge naragikoze. Kandi ntabwo nabikoze ntabizi kubera ko nashakaga gutabara mama!
.
Melina arabyumva ati" ngaho mbwira kandi umbwize ukuri. Byagenze ute?
Simo ati" Byatangiye ubwo mama wanjye yarwaraga ikibyimba mu bere. Mu rugo twarabakene ntabushobizi bwaribuhari bwo kuba twamuvuza. Inshuti yanjye yitwa Candi nyuma y'imyaka 3 tutabonana yeje mu rugo kundeba ambwira ko yamboneye akazi.
.
Sasa reka dusubire inyuma kuri uwo munsi.
Cya gihe ubwo Candi yaramaze kubwira Baty ko yamuboneye akazi akwiye kuza gutangira mu gitondo. Baty byaramunejeje kuko yumvaga agiye kuzabona uburyo bwo kuvuza mama we. Iryo joro ryaratambutse buracya.
Mugitondo Baty yazindutse yitegura neza nk'umuntu ugiye kujya mu kazi. Candi yaje kumufata barajyana.
Hari ahantu bageze bahasanga imodoka ya tax ihaparitse hari n'abagabo bari bategereje Candi.
.
Candi yegereye abo bagabo avugana nabo amagambo Baty atabashije kumenya ayariyo. Candi arangije araza abwira Baty ko abo bagabo aribo bagiye kumushyira umukire ushaka kumuha akazi.
Baty yabyumvise atazuyaje yemera kujyana nabo bagabo ariko Candi we arasigara. Baty baramutwaye bamujyana kure y'iwabo mu ntara y'iburasirazuba. Hari ahantu bamuzanye hari amazu menshi acucutse cyane ariko nanone hibanga cyane.
.
Bahageze Baty bamukuye mu modoka bamuzana mu nzu bamugeza imbere y'Umugabo witwa Sakabaka. Uwo Mugabo Sakaba yarakuriiye itsinda ruharwa rikomeye cyane mu gihugu ricuruza ibiyobyabwenge ribikuye hanze y'Igihugu.
Baty ntakintu nakimwe yari yakamenye ku kazi agiye guhabwa, kuko ntayarazi ngo abo bagabo niki bakora.
Baty bamuzanye imbere ya Sakabaka. Sakaabaka yaramwitegereje arahaguruka araza aramuzenguruka aramureba ahantu hose.
.
Baty yumvise Sakabaka amubaza ikibazo kimwe ati" ese akazi uragashoboye?
Baty mugusubiza ntiyatekereje kabiri yahise yihutira gusubiza ati" ndagashoboye.
Sakabaka ati" uwageze hano ntasubira inyuma. Niba waje hano akazi wakemeye ubwo ugomba kugakora. Nushaka kukavamo ubwo uzaba uhisemo urupfu.
Baty" cyane ndabyemera.
.
Sakabaka ati" waba uzi akazi ugiye gukora?
Baty ati" oya?
Sakabaka ati" ugiye kujya ujya hanze kuzana ibiyobyabwenge byanjye.
Baty yumvise akazi arikanga!!!!! Yashatse kugahakana ariko bari bamubwiye ko iyo uri waje udasubira inyuma keretse iyo uhisemo urupfu.
.
Baty byaramushoboye ariko ntakindi yagombaga gukora. Kandi nanone yarakeneye amafaranga yo gufasha kuba yavuza mama we.
Nubwo byabanje kumugora, Baty akazi yaje kukemera ndetse atangira kugakora. Yajyanaga n'indi kipe hanze bakambutsa ibiyobyabwenge bakabizana mu buryo bwa majyendu.
.
Igihe kimwe rero umunsi waje kumubera umwaku. Abasirikare b'abakomando bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge baje gukora operation yo guhiga abo bantu bambutsa ibiyobyabwenge, baza kubategera ku mupaka. Baty n'itsinda rye baje kugaruka mu gihugu maze bisanga batezwe ambushi bagwa mu maboko ya Babasirikare b'abakomando.
Nuko Baty yaje gufatwa n'abandi barara yarayoboye bajya gufungirwa muri cya Kigongororamuco Papa Melina ayabora.
.
Melina inkuru yose amaze kuyumva, yumva arushijeho kugirira imbabazi Baty.
Simo aramureba ati" none amakuru yuko ndimo guhigwa uyakuye he?
Melina ati" Papa wanjye niwe Muyobozi wahariya wari ufungiwe.
Simo arikanga ati" Mana nyagasani! Papa wawe ni Idirisa.
Melina ati" yego.
Baty ati" noneho ndapfuye.
Melina ati" oya ntacyo uza kuba. Ejo uraza kuva aha dushake ahandi hantu ujya kuba.
Baty ati" sawa. Kandi ndagushimiye ko wowe basi ubasha kunyumva.
.
Tugaruke mu nzu.
Papa Melina areba Cele ati" iyo makuru mwabonye rero ni ayahe?
Cele ati" twamaze kubona ahantu Baty yaguriye telephone akimara gutoroka Gereza.
Papa Melina ati" ejo mugitondo aho hantu dukwiye kujya kureba ahariho tukavugana nabo.
Cele ati" cyane niko bimeze.
.
Ntibyatinze bwarije buracya. Papa Melina yarabyutse aritegura. Bagomba kujya kureba aho hantu Baty yaguriye telephone bakareba niba nta makuru bahabona.
Mama Melina aramureba ati" harya mwamenye ahantu mugomba kuvana amakuru yabageza kuri Baty?
Papa Melina ati" yego
Mama Melina ati" cyakora Baty muramuhize we!
Papa Melina ati" Baty ni urufunguzo rukomeye ruzadufasha kubona andi mabandi akomeye acuruza ibiyobyabwenge. Cyane cyane dukeneye ko Baty adufasha kubona uwitwa Sakabaka.
Mama Melina ati" hanyuma se Baty?
.
Papa Melina ati" Baty nawe yari ibandi ruharwa agomba kuzakatirwa n'urukiko agafungwa burundu.
Mama Melina ati" Baty mbere yuko atoroka nagiye nganira nawe.
Papa Melina ati" mwavuganaga ibiki?
.
Rusi aba aje mu cyumba cyabo. Mama Melina aramubona ati" Rusi urashaka iki?
Rusi ati" nashakaga kuvugana nawe.
.
Papa Melina aramureba ati" genda sha nyoko aracyaryamye muraba muvugana.
Mama Melina ati" rata ntacyo vayo umbwire.
Rusi ati". Ndaza kuza Papa amaze kugenda.
Mama Melina ati" urabona ukuntu uba utita kubana?
.
Papa Melina ati" ubwo uraje reka nigendere.
Papa Melina acaho aragenda.
.
Kurundi ruhande Melina na Simo cyangwa se Baty barimo gushaka inzu yo gukodesha Baty yaza guturamo akava mu rugo kwa Melina, cyane ko Baty yamenye ko umuhiga ari Papa w'umukobwa akunda.
Bagenda babona inkuru inzu bakayizenguruka batayikunda bagakomeza. Uko bashakisha cyakora baza kugera kuyo bashaka. Melina arayireba arayikunda birumvikana na Baty ahita ayikunda.
.
Tugaruke mu rugo kwa Melina.
Rusi yagarutse kureba Mama we kuko yamushakaga kare.
Mama we amuha ikaze aza mu cyumba cye.
Mama we ati" Rusi ngaho mbwira icyo wanshakiraga?
Rusi ati" Hari akibazo nshaka kukubaza?
Mama Melina ati" mbaza mwana wanjye.
.
Rusi abanza kugira amasoni menshi.
Mama aramureba ati" kuki ufite isoni kandi mbaza wowe ntakibazo.
Rusi ati" Mama hari abantu numvise bavuga ngo umukobwa waciye imyeyo nabi akazana utuntu duto ngo ntabwo abasha kunezeza umugabo neza nk'ufite minini?
Mama Melina araseka ati" mbere y'uko nkusubiza banza uvuge mu mazina utwo wita utuntu.
Rusi ati" mama biteye isoni
Mama araseka ati" biteye isoni gute se?
.
Kurundi ruhande Papa Melina na Cele bageze ku iduka ricuruza amatelephone ya Occasion hamwe Baty yaguze telephone. Bahasanga umusore Mucyo ari nawe waje guha Cele ayo makuru.
Papa Melina afata Mucyo bamujyana kuruhande.
Papa Melina ati" Mucyo uravugisha ukuri Baty yaje kugura telephone hano?
Mucyo ati" yego na simcard yayiguriye aha.
..
Cele ati" nonese ntabwo ujya usigarana number z'abakiriya?
Mucyo ati" ndazisigarana. Ndetse na number yuwo Baty narayisigaranye.
Papa Melina ati" ahaaa ibyo ni byiza cyane. Iyo number yiduhe.
Mucyo arayibaha.
.
Papa Melina ati" urakoze kumakuru uduhaye.
Cele ahita aha Mucyo amafaranga aramushimira ko abafashije. Barangije kubona number bagaruka mu modoka yabo.
Cele ati" none tugiye gukora iki?
Papa Melina ati" hamagara muri NSS badufashe gukurura iyi number tumenye ahantu iherereye.
.
Twigarukire kuri Baty na Melina bamaze kubona inzu. Bisobanuye ngo Baty agomba kwimuka vuba na bwangu.
Baty ati" gusa cher iyi nzu irahenze.
Melina ati" nubwo ihenze ariko ni nziza kandi ntugire ikibazo izishyurwa.
Baty ati" sawa.
Melina ati" ahubwo tugiye gusubira mu rugo gufata ibintu byawe wimuke. Ibyo kurya udafite turaza kubigura.
Baty" urakoze cher ibi byose unkorera nzabikwitura.
Melina araseka ati" ndagukunda Baty. Nagukunze nkikubona. B
Ibyo kandi bihita bimbwira ko ufite ubusobanuro bwihariye kuri njye.
Baty ati" wakunze umuntu uraho utereye aho gusa.
.
Tugaruke kuri Papa Melina na Cele bamaze guhamara muri NSS babwira agace iyo number yaba iherereyemo. Barangije banaboherereza GPS bagomba kugenda bakurikira ikaza kubageza ahantu telephone iri.
Papa Melina akomeza guhamagara telephone noneho bagenda bagana ku mperekezo GPS irimo kubereka.
.
Kurundi ruhande Melina na Baty nabo barimo kugaruka mu rugo ngo baje gufata ibintu byabo.
Baty arisaka abura telephone ye ati" telephone yanjye uziko ntitaye?
Melina ati" waba uyitaye he?
Baty aratekereza neza ati" banza ariko ntayo nagendanye nayitaye mu rugo.
Melina ati" ubwo turaza kuyisanga.
Baty ati" ariko se ubu ko dusubiye iwanyu ubwo nta muntu uza kumubona?
Melina ati" ubu mu rugo nta bantu bahari. Uretse Penina kandi nawe ntabwo aza kukubona turahita tuhava.
.
Tuga hakuno kuri Cele na Papa Melina. Bakomeje gukurikira telephone. Sasa uko bagenda amerekezo yatangiye kubazana mu rugo kwa Papa Melina.
Cele arabibona arikanga! Ati" Nyakubahwa ko mbona amarekezo telephone irimo ari iwawe mu rugo?
Papa Melina ati" oya da ntibishoboka.
Cele ati" reba hano niko bimeze.
.
Papa Melina arikanga ati" ni gute se umujyinga yaba yaracitse akaza iwanjye?
Cele ati" biratangaje.
.
Aganze Karega nawe aba arahamagaye bamurangira aho bari bamusaba no kuzana ikipe y'aba Police. Barabona ibandi ryaraje gutera Umukuru w'Ikigo.
.
Bakomeza guhamagara telephone neza neza ibazana mu rugo. Barinjira baza mu gipangu imbere. Bakomeza gukurikira amarekezo abazana kuri ya Stock ya Melina. Urugi bararumena barinjira.
Mukwinjira basanga telephone koko niho iri.
.
Papa Melina yaguye mu kantu arumirwa!
Cele ati" ibi birarenze cyane! Kumbe ibandi ruharwa ryaje gucumbika iwawe?
Papa Melina ati" nanjye birandenze!
Cele areba Papa Melina ati" ibi nawe ntabwo uza kubicika uraza kwitwa umugambanyi.
Papa Melina ati" iyaba se twanamubonaga basi.
.
Ako kanya Karega n'ikipe y'aba Police barahagera. Karega nawe atangazwa cyane no gusanga umuntu bashakaga yabaga kwa Papa Melina.
Karega tayali ahita abona ko Papa Melina ari umugambanyi. Kuko nta kuntu yabasha nawe gusobanura ibyo bintu.
.
Cele na Karega bareba Papa Melina bati" utubabarire Nyakubahwa nawe urafashwe nicyo amategeko adusaba.
Bamwambika amapingu.
Papa Melina ati" iyaba twanamufataga. Nanjye nkeneye kumenya ukuntu yageze hano.
.
Kurundi ruhande Melina na Baty nabo bageze mu rugo. Ntibaramenya ko mu rugo haje aba leta. Bake bisekera ari nako Baty aza yomboka. Mukuza aba aguye mu maboko ya Police. Bamutunga imbunda bati" amaboko hejuru sha kandi uhite ujya hasi.
Melina mukureba abona na Papa we yafashwe.
Papa Melina nawe yibonera imbonankubone Baty yashakaga, noneho sasa icyamucanze cyane kurushaho n'ukubona Melina ari kumwe na Baty ibandi ruharwa bashakaga!!!!.
.
Ibaze nawe ari wowe????
.
Utazacikwa na Episode 16
Comments