Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Melina akuramo impeta ya fiancaye yaramaze kwambikwa n'umukunzi we, asohoka muri Sale agenda yiruka.
.
Writer: Chris Nandi ishimwe.
.
Melina akimara gukora ibyo. Abantu bose baraho baguye mu kantu! Ibintu biba birayoberanye. Nelly aba nkukubiswe n'inkuba aheramo karungu. Akomeza kureba Melina agenda arengarenga mu miryango ya Sale.
Ababyeyi ba Nelly bareba ibibaye mu kumwana wabo ubenzwe kumunwa yihangu birabarenga. Elina na Sarah nabo bumijwe nibyo Melina akoze. Rusi nawe yakomeje kureba mukuru we arenga, atekereza ku mahano akoze biramubabaza cyane.
.
Akimu na Jacke nabo bumva babuze uko bifata. Aho bahagaze bumva amaguru yabo arimo gutengurwa bitewe n'ibibaye ku muvandimwe wabo.
Ya mpeta Nelly asubijwe na Melina kugukomeza kuyifata byaranze. Ibiganza byari bimaze gukonja cyane nk'ibivuye muri frigo cyangwa mu rubura, Impeta ayirekurira hasi. Igwa hasi iranyanyagira Abantu bose bareba.
.
Kurundi ruhande Melina nawe amaze kugera ku marembo y'iwabo. Yinjira mu gipangu cy'iwabo arira cyane. Aza mu nzu aba ahuye na Penina. Penina ni wa mukozi w'iwabo mu rugo.
Melina yicara hasi mu ntebe yubika umutwe ku maguru ye ararira cyane. Penina aramwitegereza abona neza ko umukobwa ababaye cyane. Penina ntakindi yakoze aramwegera amukoraho ngo amuguyaguye.
Penina ati" Melina niki kibaye?
Melina areguka aramureba ati" Mubyeyi Penina wamfasha ukandeka njyenyine.
Penina ati" nkuzanire amazi?
Melina ati" nta nakimwe nshaka.
.
Hakuno kuri Sale Nelly yahagaze hamwe ameze nk'igiti yananiwe kwakira ibimubayeho. Abanyamakuru nabo batangiye gutanguranwa kwandika inkuru no kuyishyira hanze. Cyane ko inkuru nk'izo za kirabaye zicuruza cyane.
.
Ababyeyi ba Nelly bava mu mwanya wabo bari bicayemo bajya kuvugisha Nelly.
Papa Nelly areba Nelly ati" niba wari uziko uza gusebera imbere yacu ntabwo wakabaye wadutumiye hano.
Papa Nelly afata Mama Nelly bamusigahi barigendera. Jacke na Akimu babona ko n'Ababyeyi ba Nelly bamutereranye. Basi bo baraza baramwegera ngo bavugane nawe.
.
Kurundi ruhande Abantu yariyatumiye batangiye kuvuga amagambo menshi. Namwe murabizi abantu baravuga kandi bamwe mubo tubona nk'inshuti nibo bambere bakuvugiriza induru iyo hari ikikubayeho. Abantu niko duteye.
Uko bavuga bahwihwisa urugambo akenshi usanga batanahagazeho, niko kuri abandi batangiye gutaha bava muri Sale urusorongo.
.
Jacke na Akimu baraza begera Nelly.
Jacke ati" ese Nelly ibibaye hari icyo wari ubiziho?
Nelly arira ijisho rimwe ati" oya. Mbonye umukobwa ansubiza impeta gusa.
Akimu ati" Abakobwa niko bamera. Urabiringira maze kumunota wanyuma bakaguhemukira. Buriya buriya Melina wasanga yariyifitiye ikindi Gisaza bari kumwe.
Jacke ati" buretse guca imanza wa mujyinga we.
Nelly ati" Melina ntabwo yansha inyuma.
Akimu ati" none uratekereza niki gitumye aguca amazi akagusebya bene aka kagani?
.
Uko baganira umuvandimwe wa Melina Rusi ahagaze hirya kuruhande arimo kubareba. Kurundi ruhande Elina na Sarah bahise bava aho bo bajya kureba Melina mu rugo.
.
Akimu ati" Nelly va mu mandazi umukobwa akweretse mu nsi y'ikirenge.
Jacke areba Akimu ati" ese ntabwo wavuga ushyiramo ubwenge?
Akimu ati" ibibereye hano twese turabibonye. Ubundi bwenge uvuga nagashyizemo ni ubuhe?
Jacke ati" rata Nelly buriya ntakintu kibi waba warakoreye Melina akaba ariyo mpamvu akwihakanye?
Nelly ati" Igihe cyanjye cyose nahaye Melina urukundo rwuzuye kandi rukwiriye. None sinzi impamvu ankoze ibi ku munsi nkuyu?
Jacke ati" ihangane.
Nelly ati" iriya mpeta narimwambitse igura ibihumbi 800k. Uyu munsi kuwutegura byantwaye amafaranga miliyoni 1.5M. ariko byose abigize nkaho nakoze ubusa.
Jacke ati" Nelly amafaranga washoye muri ibi ntabwo aribyi kibazo. Ahubwo ikibazo ni ukubera iki umukobwa agukatiye?
Akimu ati" nibyo ndimo kuvuga. Melina nta mutima agira.
.
Tuze kurundi ruhande Elina na Sarah bageze mu rugo kwa Melina basanga yicaye muri saro iwabo arimo kurira.
Elina ati" Melina ibyo ukoze hariya ni biki?
Melina arabareba ati" nanjye simbizi.
Elina ati" ni wowe gute utabizi? Uriya usebereje mu ruhame ni Cher wawe mwari mukundanye imyaka 4 yose.
Melina ati" ese murabona njyewe nishimye?
Sarah ati" Ngaho tubwiire impamvu ukoze ibintu nka biriya?
Melina ati" ndumva ntacyo mfite cyo kubabwira.
.
Elina arumirwa ati" gute ari ntacyo ufite? Rega ibyo ukoze natwe biradusebeje nk'inshuti zawe. Ndetse n'abandi bakobwa bose bidushyezeho igitutsi.
Melina arabareba ati" mwavuga icyo mushaka kuko mutazi ibyo ndimo gucamo.
Elina na Sarah barikanga!!!!
Sarah ati" ese Nelly haba hari ikintu kibi yagukoreye tutazi?
.
Tugaruke hakuno kuri Sale.
Jacke na Akimu uko baganiriza Nelly, yarahindukiye abona Rusi umuvandimwe wa Melina. Araza amufata akaboko amujyana kuruhande ahantu ha bonyine.
Nelly ati" mbwira kubera iki mukuru wawe ankoreye ibintu nka biriya?
Rusi ati" simbizi.
Nelly ararakara ati" gute utabizi? Rusi ndagusabye wimbeshya ntakuntu utaba uzi impamvu iteye Mukuru wawe gukora ibi kuko muba hamwe.
Rusi ati" uko ubibonye nanjye niko mbibonye birantunguye.
Nelly aramureba arangije aramwihorera arigendera.
.
Jacke na Akimu baraza bagera aho Rusi ari yavuganiraga na Nelly.
Akimu areba Rusi ati" Mukuru wawe umubwire ko ari umutindi.
Jacke ati" rata uze kuvugana na Melina umenye ikibazo afite.
.
Tuze mu rugo kwa Melina. Elina na Sarah baracyabaza Melina niba Nelly hari ikintu kibi yaba yaramukoreye batigeze bamenya.
Melina ati" ntakibi yankoreye.
Elina ati" none kuki umukoze ibintu nka biriya? Basi wari kwemera ukambara iriya mpeta ukijijisha ukaza kuyikuramo nyuma wenda ibirori byarangiye.
Melina ati" ubwo nayambaraga mbere numvaga ntakibazo ibintu byose bimeze neza. Ariko nyuma hashize iminota ibiri Umutima wanjye wampatirije kuyikuramo nyikuramo ndayimusubiza.
.
Sarah ati" kuki umutima waguhatirije kuyikuramo?
Melina ati" Ahahise hacu numvaga harimo gushira haba umuyonga. Ibihe byacu byabanje numvaga birimo kunkamukamo.
Elina na Sarah birabacanga.
Elina ati" ibihe se urimo kuvuga ni ibyo wabanyemo na Nelly?
Melina ati" yego.
Sarah ati" harimo ikihe kibazo.
Melina areba Sarah ati" ntabwo bihagije.
Sarah arebana na Elina.
.
Kurundi ruhande Nelly hamwe na ba Jacke biziye kurusengero. Nelly arimo gusenga Imana ariko isengesho ryuzuye ibitutsi byinshi gusa.
Arimo gusenga agira ati" Mana Nyagasani ese nuku witura umugaragu wawe wakoze byose ngo abantu bakuzeh? Ahari nabaye ikigoryi ntabwo uri Imana narinkwiye gukurikira. Niba uri Imana ikora ni gute umukunzi wanjye yatinyuka kunta mu menyo y'isi? Abo nahaye ubutumwa bwawe akaba aribo banyiciranira inzara.
Jacke yumvise ko Nelly arimo gusenga amasengesho y'ubugoryi araza aramufata.
.
Twiyizire kurundi ruhande ahantu ku musozi muremure. Aho kuri uwo musozi hubatse Ikigongoraramuco kitwa Migeshi. Icyo Kigo nicyo gifungirwamo abantu bacuruza bakananywa ibiyobyabwenge.
Icyo numva Kigo kiyoborwa na Papa Melina. Mama Melina nawe akaba Secretaire Contable wacyo. Ushinzwe umutekano w'icyo kigo yitwa Cele. Cele niwe ukuriye abasirikare bose barinda icyo Kigo.
.
Sasa Papa Melina yicaye muri Biro ye. Hari ifoto y'umwana w'umusore witwa Baty arimo kwitegereza. Kuri ayo meza ye hari raporo ivuga ko uwo musore witwa Baty hashize amezi 4 atorotse icyo Kigo.
Ako kanya wa Mukuru w'Abasirikare ushinzwe umutekano w'Ikigo bamwita Cele yaje muri Biro kwa Papa Melina.
Papa Melina aramureba ati" Cele hari amakuru unzaniye yaho twakura Baty?
Cele ati" oya ntayo Nyakubahwa.
Papa Melina ararakara ati" ariko se ni gute mutabasha kubona uyu mujyinga ngo ni Baty hakaba hashize amezi 4 yose?
.
Cele ati" Nyakubahwa turimo gukora cyane ngo umusoro ashakishwe afate?
Papa Melina ati" mushyiremo agatege umusore mu mufate Leta ataratangira kutuzira no kwinjira muri iki kibazo.
Cele ati" yago Nyakubahwa.
.
Twigarukire kurusengero.
Sasa ubwo Jacke yajyaga gufata Nelly bitewe n'amasengesho yasengaga atuka Imana. Nelly yahise amutera ingumi Jacke agwa hirya ku ntebe abandagara hasi. Cyakora arahaguruka areba Nelly ati" Nelly witinyuka Imana ngo uyituke.
Nelly ati" iyi Mana urimo umbuza kubwiza ukuri ntacyo ntayikoreye. Ariko yo inyituye iki? Iraretse umukobwa nakunze imyaka 4 aransebya mu ruhame none isi yose yanyanjamye.
Jacke ati" Nelly nyumva neza. Iki kibazo cyabaye kiri hagati yawe na Melina Imana ntabwo wayikizanamo.
Nelly ati" gute itakizamo?
Akimu ati" Jacke reka Nelly n'Imana ye ubwabo bivuganire.
.
Jacke aramureka. Nelly aza imbere kuruhimbi atangira kwangiza umusaraba uhari n'umujinya mwinshi. Ibyabaye Nelly byamusajije umutwe.
Jacke areba Akimu ati" uyu musore araza kwiruka kumuhanda nitureba nabi.
Akimu ati" nyine byose bitewe nuriya murozikazi ngo Melina.
Jacke ati" ariko kuki urimo gutekereza macuri? Kuki udatekekereza ko haba hari impamvu ikomeye yateye Melina gukora biriya. Melina yabanje kwambara impeta ubona ko yishimye. Hashize akanya nibwo yayikuyemo ariruka.
Akimu ati" Buriya sha yibutse Igisaza afite kuruhande kifitiye amafaranga ahita abivamo.
Jacke ati" niba ari amafaranga utekereza ko yaba yatumye Melina akatira Nelly wibeshye. Kuko Nelly nawe afite amafaranga kandi menshi cyane. Rero ntabwo iyo yaba impamvu ituma Melina akatira Nelly.
.
Uko baganira barebye kuruhande babona Nelly yasaze ibintu byose byo mu rusengero arimo kubyangiza. Jacke arahaguruka agiye kumufata Akimu aramubuza ati" Nelly mwihorere ibyo arimo kwangiza ni ibyabo.
.
Twigarukire kuri cya Kigongororamuco cya Migeshi. Hari umugabo uje kureba Mama Melina muri Biro ye.
Mama Melina arebye uwo Mugabo ahita ahaguruka araza aramusanganira ati" Peru uje gushaka iki?.
Kumbe uwo mugabo yitwa Peru akaba ariwe ukuriye igikoni cy'icyo Kigo. Mbese ni Umutetsi mukuru niwe ushinzwe Igikoni.
.
Peru areba Mama Melina ati" narinje kukubwira ko dukeneye umunyu.
Mama Melina ati" muri Stock nta muntu urimo?
Peru ati" oya washize.
Mama Melina ati" bivuze ngo mukeneye amafaranga yo gutumizaho umunyu.
Peru ati" yego Nyakubahwa.
Mma Melina ati" oya ntabwo ndi Nyakubahwa kandi ibyo nabikubujije kenshi.
.
Peru ati" ntabwo nzongera.
Mama Melina ajya gufata cheque aramusinyira arangije araza arayimuhereza.
Mama Melina ati" ndacyeka ibihumbi 100k bihagije byo kugura umunyu?
Peru ati" yego birahagije.
.
Peru agiye kugenda Mama Melina aramubuza ati" buretse gato..
Peru arahagarara.
Mama Melina aramureba ati" warumeze ute?.
Peru ati" ndaho nkuko bisanzwe. Wowe umeze ute?
Mama Melina ati" Ndaho bitajya bihinduka.
Peru aramureba ati" ihangane rero.
Mama Melina ati" ahari kuva ibivuze reka nihangane.
.
Bakivugana ako kanya Papa Melina yaje muri Biro ya Mama Melina asanga barimo kuvugana. Peru abonye Boss w'Ikigo aje ahita yibwiriza acaho aragenda. Arimo kugenda Papa Melina amukurikiza amaso arinda arenga.
Peru amaze kugenda Papa Melina amaso ayagarura k'umugore we ati" Peru mwavuganaga ibiki?
Mama Melina ati" ibyo mu gikoni?
Papa Melina ati" ibyo mu gikoni gusa se?
Mama Melina ati" none twarikuvugana ibiki bindi bitari iby'igikoni?
.
Papa Melina ati" mwamaranye igihe kingana iki muvugana?
Mama Melina ati" ese hari ikibazo?
Papa Melina ati" oya Ntakibazo gihari.
.
Kurundi ruhande Rusi aje mu rugo yarakaye cyane. Asanga Elina na Sarah baribakivugana na Mukuru we.
Rusi arabareba ati" mwe mutahe muve aha ndashaka kuvugana na Mukuru wanjye turi twenyine.
Elina na Sarah bareba Rusi.
Rusi ati" mugire bwangu mwindeba ubusa.
Elina na Sarah bacaho.
.
Rusi asigarana na Melina bari bonyine.
Rusi aramureba ati" ndashaka kuvugana nawe.....
.
Ese niki bagiye kuvugana????
.
Iyi nkuru ushaka yose wayibona irahari. Wayisaba kuri whatsapp 0781955794 cyangwa se ukayinsaba inbox kuri Facebook acount yanjye Chris nandi ishimwe. Kandi ntabwo igiciro kigoye kuburyo utakwisomera.
.
Utaza na Episode 3
Comments