Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize Mabuja wa Melina amubwira ko atakiri umukozi we yamwirukanye. Kandi Papa Melina nawe ari mu nzira aje kureba koko Melina yaraye kwa Mabuja we.
.
Story by Chris Nandi ishimwe.
.
Melina akibwirwa ko yahagaritswe mu kazi yaguye mu kantu yumva aratunguwe cyane.
Areba Mabuja we ati" Mabuja wanyirukanye ryari?
Mabuja ati" icyo wakabaye icyisubiza. Waragiye wigira mu byawe akazi kanjye uragata. None urumva naragombaga gukora iko kindi?
Melina ati" mbabarira.
Mabuja ati" izo mbabazi uyu mwanya ntacyo zagufasha.
.
Uko bavugana menshi kurindi ruhande Papa Melina ari bugufi bwo kuhagera.
.
Melina ati" noneho reka nkwake ubufasha buto nubwo wanyirukanye?
Mabuja ati" mbwira..
Melina ati" mfasha mbe ndi hano iri joro kandi wigire nkaho hagati yanjye nawe ntakibazo gihari. Ukomeze umfate nk'umukozi wawe waraye hano kubera akazi kenshi..
Mabuja ati" kubera iki ibyo nabikora?
Melina ati" Papa wanjye arimo kuza hano. Hari ibyo narimo nza kubeshya mu rugo ko ndi burare hano. Rero mfasha kugira ngo Papa nze kumujijisha.
Mabuja ati" sawa.
.
Aramwemerera Melina ahita ajya no kumeza yarura nk'abandi. Batangira kwitwara nkaho byaribisanzwe ntakibazo gihari.
Bidatinze Papa Melina aba abagezeho. Akinjira asanga bari kumeza abona na Melina rwose arahari nkuko yari yabivuze mu rugo. Papa Melina sasa yumva biramutunguye kuko yakekaga ko Melina arimo kubabeshya.
.
Melina na Ngirabuja baramureba.
Melina arahaguruka aramusanganira ati" Papa amakuru? Ese ko ugenda amajoro haba hari ikibazo?
Papa Melina ati" oya ntacyo.
Melina ati" none urakora iki hano?
Papa ati" narinje kureba ko umeze neza.
.
Mabuja wa Melina ati" Idirisa igihe umukobwa wawe yaraye hano wumva udatekanye?
Papa Melina ati" mba ntekanye ntakibazo.
Mabuja ati" nonese kuki mbona uje umitima wawe utari hamwe ni kihe kibazo?
Papa Melina ati" munyihanganire numvaga nkumbuye kureba Melina.
.
Melina araseka ati" Papa noneho nawe utangiye kunsetsa!
Papa Melina ati" sawa reka ngende ubwo uramahoro.
.
Papa Melina arasesera ahita agenda. Ibyo yakekaga bifashe ubusa.
Melina areba Mabuja we aramushimira ati" urakoze unkuye ahakomeye.
Mabuja aramureba ati" ariko hagati yawe na so harimo ikibazo.?
Melina ati" gikomeye cyane ahubwo!
.
Papa Melina yasubiye mu rugo ajya kuryama.
.
Ntibyatinze mu gitondo cya kare. Mama Melina yarabyutse agiye kwiborosa asanga Rusi ahagaze hanze ameze nk'umuntu urimo gutekereza ibintu byinshi.
Mama we aramureba ati" Rusi ni kihe kibazo?
Rusi ati" Mama! Ntakibazo
Mama Melina ati" wimbeshya. Kuki wazindutse kandi ubusanzwe utajya ubyuka aya masaha?
Rusi ati" hari umuntu dufitanye gahunda.
Mama ati" inde?
Rusi ati" nshaka kujya kubonana na Luxas.
Mama Melina arikanga ati" kuki se kandi wowe ushaka kujya kubonana nawe?
.
Rusi ati" Mama! Ndumva nifuza kumenyana nawe wenda hari icyo byafasha.
Mama Melina aramureba ati" wa mwana we ndumva ntazi ibyawe.
Rusi ati" mama! Abasore nka Luxas ni imbonekarimwe ndumva nshaka kubonana nawe nkamumenya.
Mama Melina araseka!...
.
Kurundi ruhande muri icyo gitondo Melina nawe yagarutse hamwe acumbitse na Baty. Ahagaze asanga Baty yacuranze umuziki mwiza amutegereje.
Bakibonana Baty aramwakira barahoberana.
Melina ati" cher kuki wazindutse gutya?
Baty ati" umutima wanjye waraye utari hamwe, ntekereza kuri wowe.
.
Melina ati" watekerezaga iki c?
Baty ati" nibwiraga ngo madamu arihe ameze ate?
Melina ati" narimeze neza bebe! Nagombaga kujya kujijisha Papa kugira ngo atazadukeka agatangira kugihiga hasi hejuru..
Baty ati" n'ubundi arabizi azimpiga kuko andwaye inzika.
Melina areba Baty ati" Baty ndeba mu maso unyitegereze cyane.
.
Baty aramureba.
Melina ati" urabona mu maso yanjye meze nk'umuntu wapfa kukurekura?
Baty ati" oya.
Melina ati" nuko rero ubwoba ni bushire.
.
Baty araseka ati" ngaho Bebe ubwo turi kumwe n'amahoro, kuva kandi urukundo rwacu rutubumbatiye reka twibyinire.
Melina araseka ati" reka tubyine ndumva wateguye umuziki mwiza!
.
Batangira kubyinana uturirimbo twiza two mu gitondo. Bamara iminota 30 babyina. Barangije baza kumeza. Baty yari yakoze iyo bwabaga ategura icyo baza kurya.
Melina akibonye aramushimira ati" Baty ukomeje kuba kunyereka ko uri umugabo natekereje Business ko uriwe ntabwo nibeshye.
Baty araseka ati" aho byaba ari sawa!
Melina ati" reka turye maze tujye guhiga Candi.
.
Tuze kurundi ruhande mu muhanda. Ni bandi barimo. I
Ni Nelly, Akimu na Jacke bari muri siporo.
Jacke ati" Nelly ibyawe na Melina bigeze he?
Nelly ati" ndacyabitwaza gake gusa Melina nzamwisubiza ndabizi.
Jacke ati" ibyo ni ok niba ubona bizakunda..
.
Akimu ati" ariko se Nelly nanubu uracyikurura kuri Melina? Njyewe mbona urimo kwitesha agaciro. Melina yaragukatiye none wowe nturamuva inyuma. Kandi hanze aha hari abandi abakobwa beza ndetse!.
Nelly araharara areba Akimu ati" umva Akimu ndabizi ko hanze hari abandi bakobwa. Ariko menya neza ko abo bandi bakobwa batari Melina.
Akimu ati" ibyo se bivuze iki? Bose ntibafite igitsina kimwe.
Jacke araseka ati" Akimu ntukansetse! Nonese Nelly ashaka Melina kubera igitsina?
Akimu ati" none niki umugabo ashaka ku mugore?
Nelly ati" Akimu nyumva neza. Ni gake mu isi wabasha kubona ubakobwa bameze nka Melina. Melina ni umukobwa udasanzwe. Niwe rero ubereye urugo rwanjye.
Akimu araseka!
Nelly ati" naho iby'ibitsina uvuga, umuntu yashatse igitsina yakibona igihe cyari cyo cyose agishakiye.
.
Twiyizire kuri Gereza. Papa Melina yicaye muri Biro arimo gutekereza byinshi.
Cele aza kumureba ati" Nyakubahwa bimeze bite?
Papa Melina ati" Ndimo gutekereza ukuntu Melina yaraye ankinnye agakino.
Cele ati" ahari umukobwa wawe ntabwo bizapfa kukorohera kumugenzura.
Papa Melina ati" oya ngomba kumugenzura kuko ni umwana nkaba se.
.
Cele ati" ariko ibyo ntabwo urabasha kubimwemeza.
Papa Melina ati" nicyo nshaka gukora.
Cele ati" none?
Papa Melina ati" Melina ndabizi ko yambeshye. Tugiye kumuhamagara hanyuma dukurure telephone tumenye ngo we na Baty baherereye he?
Cele ati" ibyo ni byiza cyane.
.
Papa Melina ati" bwira wa mu IT waci Tito aze hano.
Cele ati" hagatu ho ntaragenda nabonye Umugore wawe na Peru ibyabo utabicungiye hafi byazazarema ikindi kintu gishya!
Papa Melina ati" ibyo nabyo namaze gutegura yabyo yuko ngomba kubirangiza. Wowe hamagara Tito aze dukore akazi. Ndashaka gufata Baty nkahita murangiza kuko amaze kugira umukobwa wanjye ikigoryi.
.
Twigarukire kwa Baty na Melina nabo bamaze kwitegura bagiye gushaka Candi.
Baty ati" gufata Candi biraza kutatworohera bitewe nuko azi neza ko yangambaniye akangurisha kubera inda ye.
Melina ati" tugomba gukora byose bishoboka tukamufata. Tubaye tutamufashe byaba biturangiriyeho. Ntabwo twazaba tukigaragaje ko uri inzirakarengane.
Baty areba Melina ati" ubwo ndi hamwe nawe turi imbaraga zuzuye ntakibasha kutunanira.
Melina araseka!
..
Kumbe uko baganira Papa Melina yahamagaye Melina. Umu IT Tito nawe yiteguye guhita akurura telephone ya Melina akimara kwitaba.
.
Melina aba arabibonye ko papa we arimo kumuhamagara afata telephone.
Baty aramureba ati" uwo ninde uguhamagaye?
Melina ati" ni Papa!
Baty ati" arashaka kukubwira iki?
Melina ati" simbizi reka mwitabe numve.
Baty ati" ok ntakibazo mwitabe.
......
Ibaze nawe ntibazi ko akimara gukanda yes akitaba barahita bamenya ahantu bari. Kandi Papa Melina afite gahunda yo kuza ahita yica Baty.
.
Ese biragenda bite ko Melina agiye kwitaba telephone?
.
Utazacikwa na Episode 34
Comments