Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Rusi amaze kubona ibyangombwa by'umusore atazi witwa Tuyishime Baty mu myambaro ya Melina. Gusa Rusi akibona ayo mazina n'ifoto biri kurangamuntu yabonye atari ubwa mbere abonye ayo mazina ni yo photo.
.
Inkuru ya Chris Nandi ishimwe
.
Rusi akomeza kwitegereza iyo ndangamuntu, no gutekereza ahandi hantu yaba yarigeze kubona ayo mazina kuko atari ubwa mbere ayabonye. Gusa uko atekereza akoresha umutwe ntabashe kwibuka vuba aho hantu vuba.
Abonye atabyibuka neza yanga gukomeza kubitandaho. Gusa nanone atangira kwibaza impamvu ibyo byangombwa byaba biri mu myenda ya Melina? Nanone aribaza ati" ese uyu musore yaba ahuriye he na Melina? Ese niba ari inshuti ye kuki yaba ataramusubuje ibyangombwa bye?
.
Rusi ibibazo bimubana byinshi kandi adafitiye ibisubizo ako kanya. Ntakindi yakoze yafashe Indangamuntu arayibika, arebye abona Paul wa mufundi we yatangiye akazi ke, maze Rusi ahita yiyizira mu nzu nini.
.
Twiyizire kurundi ruhande kuri cya Kigongororamuco cya Migeshi. Papa Melina n'itsinda yarayoboye bakimara kubura Baty aho bakekaga ko yaba ari, bagarutse mu kigo. Ariko Papa Melina agaruka ababaye cyane kubera mission bakoze igafata ubusa.
Papa Melina na Cele barimo kwinjira mu marembo y'Ikigo, Papa Melina arahindukira abona Aganze Karega yasigaye inyuma n'abapolice arimo kuvugana nabo.
Papa Melina aramwitegereza cyane asa n'umwibazaho ibibazo byinshi. Cele abona ukuntu Papa Melina arimo kwitegereza Afande Karega, maze ahita abona ko haba hari ikintu kidasanzwe Papa Melina arimo yibaza kuri Afande Karega.
Cele ati" ese Nyakubahwa hari ikibazo waba ufite ufite kuri Supretendant Karega?
.
Papa Melina ati" ndimo gutekereza ko yaba yadushutse?
Cele ati" ushingiye kuki?
Papa Melina ati" simbizi ariko nabyo birashoboka. Ashobora kuba yatujyanye hariya muri ku mpamvu ze.
Cele ati" njye sintekereza ko haba hari impamvu yatuma Karega akora ibintu nk'ibyo.
Papa Melina afata Cele kurutugu ati" wowe muhozeho amaso umenye ibyo aba arimo gukora byose.
Cele ati" urashaka ngo tumuneke?
Papa Melina ati" yego.
.
Barakomeza baza muri Biro. Bagezemo, Papa Melina arahagarara maze arahindukira areba Cele ati" ndashaka ko dukomeze ukangira inama y'icyo nakora njye n'umugore wanjye.
.
Twigarukire kuri Sango Supermarket, mu maze kuhamenyera ni hamwe Melina akora nka Manager waho. Simo nawe murabizi ahakora nk'umu Cleaner. Nkuko bisanzwe Simo arimo gukora akazi ke ka masuku.
Uko akubura aza agana mu byicaro Melina akoreramo. Agiye kumugeraho abona Melina afite akazi kenshi ahugiye mu machine umutwe wenda kugwamo. Simo arakomeza arakubura aza amusatira, aba amugeze imbere.
Simo aramureba ati" Mabuja?
Melina aramureba maze araseka! Ati" Simo ni wowe?
Simo ati" ni njyewe..
.
Melina ati" umpamagaye ngwiki?
Simo ati" nkuhamagaye ngo Mabuja.
Melina ati" ibyo ibyo ntuzongere kubikora.
Simo ati" kubera iki?
Melina ati" wowe sinkunda ko unyita Nyokobuja. Ujye umpamagara mu izina ryanjye urarizi.
Simo asekamo ati" uuuuh! Ko numva ibyo biri hejuru cyane?
Melina aramureba ati" Simo nkunda wampamagara mu izina. Iyo numva izina ryanjye mu kanwa kawe birandyohera.
Melina akivuga gutyo,. Simo yumva utuntu tumeze nk'amashanyarazi tumwirutse mu mubiri. Areba Melina arakanura cyane.
Melina areba ukuntu Simo arimo kumureba biramusetsa ati" Simo ubaye iki ko ureba gutyo?
.
Simo ati" ijambo uvuze riranize.
Melina ati" gute ijambo ryakuniga?
Simo ati" iteka ikintu cyose kiryohereye kiranigana.
Melina aramwenyura ati" oooooh! Ese nuko bigenda? Nibazaga impamvu njya mpera umwuka buri uko uhamagaye izina ryanjye.
Simo areba Melina ati" Ariko Melina buriya nturimo gukabya!
.
Simo akimuvuga mu izina, Melina ahita ava ku ntebe ye araza aramwegera amuhagarara imbere, ubundi amureba mu maso ati" ese wakongera ukampamagara?
Simo abanza guseka arangije aramuhamagara ati" Melina?
Melina biramunezeza ati" Karame.
.
Nuko barahagarara bombi bakomeza kurebana byoroshye. Hashize nk'iminota 2,. Melina asaba Simo ati" Simo wampobera ?
Simo arikanga!!!! Ati" ibyo ni sakirirego. Ni gute umukoreshwa yahoberana n'Umukoresha?
Melina ati" biterwa nuko babanye. Ndakwinginze kandi ndabigusabye mpobera.
Simo abanza kubigiraho ikibazo, ariko ageze aho arirekura yemera kumuhobera barahoberana.
.
Bagihoberana, ako kanya Elina na Sarah barinjira babona Melina yahoberanye n'umu Cleaner barumirwa!!!!. Bahagarara hamwe bakomeza kubitegereza, hashize akanya gato Elina kwihangana kwe kurarangira abakomera amashyi.
Melina na Simo bahita barekurana, Melina abona ni Elina na Sarah bagarutse. Simo we ahita yifatira udukoresho twe aragenda.
.
Twiyizire kurundi ruhande mu rugo kwa Nelly. Nelly yibereye muri saro ari kuri telephone arimo guhamagara Melina ariko telephone ikarinda yikuraho Melina atayifashe. Nelly biramurakaza cyane.
Agize gutya arebye kuruhande, abona mama we ahagaze mu muryango wa saramanger yarimo amureba.
Mama we araza aramwegera ati" Nelly mwana wanjye ko ugiye gusara?
Nelly ati" Mama! Melina akabije gukinisha umutima wanjye.
Mama ati" iyo bigeze aho ibintu utangira kubitwara gake. Kuko bitaye ibyo ushobora kujya kumuhanda ukiruka.
.
Nelly arabyumva maze ajya kwicara mu ntebe. Mama we nawe aza kumwicara hafi.
Nelly ati" sinzi ikintu nahemukiyeho Melina.
Mama ati" uko biri kose hari ikintu cyaba cyarazanye ubukonje mu rukundo rwanyu.
Nelly ati" ikibazo Melina ntashaka ko twicara hamwe ngo tuganire wenda icyo kibazo tugitahure gikemuke.
Mama ati" ibihe by'ubuhenebere nk'byo iyo bije mu rukundo hari igihe bisanga umwe muri mwe nta mbaraga afite zo guhangana nabyo. Buriya Melina yananiwe kwakira icyo kintu nyeka ko cyaba cyarabayeho.
.
Nelly ati" nonese mama nkore iki? Ko ntakuntu Melina ntamugoragoza?
Mama ati" wowe ba umunyembaraga ushakishe ikibazo kandi umenye n'umuti wacyo. N'utsinda Melina azabona ko ari wowe mugabo ukwiriye.
Nelly iryo arita mu gutwi.
.
Twigarukire kuri Sango Supermarket.
Elina na Sarah, Melina yabahaye udutebe bicaraho ngo babe bamuganiriza. Bicaye aho barimo gutumbira Melina bakibuka gusa ibyo bamusanzemo. Bumiwe cyane bitavugwa.
Melina areba ukuntu barimo kumureba ati" ese mwangize television yanyu, murandeba gusa ntacyo muvuga?
.
Elina ati" ntacyo dufite cyo kuvuga kirenze kumirwa!
Melina arabereba maze araseka ati" Impamvu mwumiwe nuko mushaka kwikorera umutwaro utari iwanyu.
Sarah ati" nubwo uwo mutwaro utari uwacu, ariko ntabwo twabona amahano ngo tuyarebere gutyo gusa.
Melina ati" ni ayahe mahano muvuga hano?
Sarah ati" ese ibyo wakoraga tugusanzemo ntabyo uzi?
.
Elina ati" ni gute umuntu nkawe w'iyubashye uhoberana n'umu Cleaner, mukagundirana mukamara umwanya ungana kuriya?
Melina ati" hanyuma se ko arinjye wabikoze, mwe mubifiteho ikihe kibazo?
Sarah ati" ikibazo tubifiteho nuko uri inshuti yacu, kandi ntabwo twashigikira ko wiyandarika ngo wigire agatapi gakandagirwaho na buri wese.
Melina ati" ibyo byibavuna.
Elina ati" Oya. Melina urimo kwisuzuguza.
Melina ati" ese nisuzuguje nte? Kuba nahoberanye n'umukozi ko wanjye ukora isuku nibyo mwita kwisuzuguza?
.
Sarah ati" cyane. Ariko ibaze nawe? Irebe maze urebe na kariya kajyinga dusanze mwamatanye? Niba unakunda abakozi bawe ntugatume bagera aho bakumenyera.
Melina ati" mwe hari icyo mutazi. Kuba Simo akora isuku hano ntibikuraho ko afite agaciro kuzuye nka kundi umuntu wariwe wese.
Sarah araseka!!!!
Elina abona telephone ya Melina irimo gusona arayifata abona ni Nelly urimo kumuhamagara, maze ayihereza Melina.
.
Melina abonye ari Nelly yanga kumwitaba.
Elina aramureba ati" kuki utamwitabye?
Melina ati" namubwiye ko nkeneye igihe cyanjye ndi njyenyine.
Elina ati" kuburyo se utazanamuvugisha?
Sarah ati" ahubwo ndabona igihe ukeneye ari icyo kwirirwa uhoberana n'ingengera ubonye zose.
Melina ararakara ati" umva Sarah gabanya amagambo, kandi ugabanye akamenyero. Hano ninjye uhitamo uko nkwiye kubaho. Abo wita ingengera bafite agaciro gakomeye cyane kuruta abo mubona nk'abanyacyubahiro banyu. Urumva neza? So kwanza munabimenye njyewe ntubaha buri kiremwamuntu cyose.
Sarah ati" ahaaa! Reka ni cecekere.
Melina ati" ahari ucecetse ibyo byamfasha.
.
Twiyizire kurundi ruhande. Papa Melina na Mama Melina baratashye bavuye mu kazi. Mama Melina asohoka mu modoka yihuta, Papa Melina aramwitegereza ati" ese ntabwo warindira nanjye nkava mu madoka tukajyana?
Mama Melina arahagarara aramwitegereza. Papa Melina amaze kuva mu modoka arayifunga maze araza ngo bajyanirane binjire mu nzu bari kumwe.
.
Papa Melina ati" kuki mba mbona utari Proud yanjye?
Mama Melina ati" ibyo se ubibona ute?
Papa Melina ati" reba nk'aka kanya ukuntu usohotse mu modoka wiruka ukigendera. Basi ntiwanarindira ngo nanjye mve mu modoka tujyane?
Mama Melina ati" ariko ibyo numvaga ntakibazo kirimo.
Papa Melina ati" ntacyo reka tujye mu nzu.
.
Baza mu nzu.
Penina na Rusi bahita baza kubareba no kubakira.
Papa Melina areba Penina ati" ese ko ntakintu wigeze umbwira?
Penina ati" ejo nijoro naramukurikiye arabimenya ko namukurikiye mpita mbura iyo irangeye.
Papa Melina ati" ntakibazo wowe ukomeze ushake uko wamukurikirana.
Penina ati" ntakibazo.
.
Bakiraho Melina nawe aba ageze mu rugo, asanga ababyeyi be nabo aribwo bakihagera. Arabasuhuza, asuhuza na Rusi arangije arikomereza ajya mu cyumba.
Papa Melina areba mama Melina ati" ese ntabwo uravugana na Melina?
Mama Melina ati" ndacyashaka umwanya wihariye wo kuzavugana nawe.
Papa Melina ati" bikore vuba kuko imyitwarire ye irambangamira cyane.
.
Tuze kurundi ruhande mu rugo kwa Peru.
Aratashye nawe avuye mu kazi kandi ataha ananiwe cyane. Ageze mu rugo asanga umugore we Anna agaramye mu ntebe yarakaye cyane.
Peru aramwegera aramureba abona hari agafoto afite mu kiganza arimo kwitegereza. Anna ahita amuhagurukana n'uburakari bwinshi amukubita ka gafoto mu isura.
Peru ati" habaye iki?
Anna ati" urabaza ubusa ngo habaye iki?
.
Peru abona ka gafoto kaguye hasi ni ifoto ya mama Melina.
Anna agakandagira ati" kano gafoto ntabwo ari aka wamugore mwirirwana ngo ni Secretaire wanyu?
Peru ati" yego niwe.
Anna umujinya uramwica ati" gute rero nagasanze mu byangombwa byawe?
Peru ati" naragatoraguye ndakabika nuko ntarinakamushubije.
Anna ati" ariko ubona ndi ikigoryi?
Peru ati" ntabwo uricyo nyine, none urashaka gusobanura iki?
Anna ati" wowe usambana n'uriya mugore.
Peru ati" ese ibyo uvuga urabizi neza?
.
Anna ati" cyane. Ibyo mbona ni ikimenyetso gihagije. Wowe utunze agafoto ke kandi nawe nabonye ukuntu arwanira kugufasha.
Peru aramureeeeba ati" ushake ubifate uko ushaka ariko ibyo unshinja si ukuri.
Ahita yikomereza ajya kwiryamira. Anna asigara umujinya urimo kumuhonda.
.
Twigarukire kwa Melina arimo kwiyambura imyenda aba yiriwemo mu kazi. Arangije afata iy'ijoro arambara. Ako kanya Rusi araza amusanga mu cyumba.
Rusi areba aho yabitse bya byangombwa yatoraguye mu myenda ya Melina arangije arabimuhereza.
Melina ati" ibi ni biki umpereza?
Rusi ati" wowe reba?
.
Melina mukureba abona agwa mu kantu! Abona indangamuntu ni ya Simo ariko amazina ariho atandukanye nayo Simo yamubwiye.
Melina biramucanga!!!
Rusi aramureba ati" ese ibyo byangombwa ni ibyande? Kuki nibisanze mu myenda yawe?
Melina ati" ibi byangombwa niby'inshuti yanjye ya kera yitwa Baty twiganye muri Kaminuza.
Rusi ati" kuki utigeze ubimusubiza.
Melina ati" naribagiwe.
Rusi ati" Gusa nabonye iryo zina niyo sura atari ubwa mbere mbibonye. Sinzi ahandi hantu naba mbizi.
Melina arikanga!!!! Atangira gutekereza ko wasanga Rusi yarigeze kubonaho Simo ari aho iwabo mu rugo.
Melina arijijisha maze ashaka kuneka Rusi ngo yumve ko yaba yarigeze kubona Simo aho mu rugo.
Melina ati" ese uyu musore urumva waba waramubonye ahantu imbonankubone?.
Rusi ati" oya ntabwo nigeze mubona imbonankubone. Ariko ifoto ye nayo mazina hari ahandi mbizi nabibonye.
.
Melina yumvise ko Rusi atigeze abona Simo ariruhutsa mu mutima. Gusa ariko nanone kwibaza impamvu amazina abonye ku indangamuntu ya Simo iriho amazina atandukanye kure cyane nayo yamubwiye ko yitwa. Byanze bikunze ahita abona ko aho harimo ikibazo.
Melina aribwira mu mutima we ati" Simo ndaje mukanya unsobnurire ibi bintu??????
.
Utazacikwa na Episode 9
Comments