Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize Idirisa ajyanwe na Police.
.
Story by Chris Nandi ishimwe.
.
Ditangiriye epissode yacu kuri station Police. Komiseri Manu arimo guhata Idirisa ibibazo ari nako amukorera dosiye ye.
.
Kurundi ruhande hanze ya Station Police, Melina, Baty, Mama Melina, Peru na Nelly bose bategerereje hanze bategereje kumenya icyemezo kigiye gufatirwa Idirisa.
.
Tugaruke indani aho Idirisa arimo guhatirwa ibibazo.
Komiseri Manu ati" ngiye kukumenyesha ibyaha uregwa. Icya mbere urashinjwa gukubita no gukomeretsa no gushaka kwica Baty ubwo yarafungiwe muri Gereza wayoboraga. Kabiri urashinjwa kugambirira kwica umugore wawe Bewula. Gatatu urashinjwa ubwambuzi no kwica Mushumba John. Ese ibyo hari icyo ibivugaho?
Idirisa ati" ntacyo.
Komiseri Manu ati" ibyo byaha byose uregwa Urukiko ruzagukatira igifungo cya burundu. Ubu maze kugukorera dosiye igisigaye ni ukukujyana muri Gereza ugategereza kuzaburanishwa.
.
Tuze hanze.
Melina yarebye Nelly areba agahinda afite ko kubura papa we, nawe yumva biramubabaje maze aramwegera.
Melina ati" Nelly wihangane!
Nelly aramureba ati" nyuma yuko Papa wawe yishe Data urambwira ngo n'ihangane? Ese ibyo biraza kuzura Papa?
.
Melina ati" Papa agiye guhanirwa icyaha cye cyo gupfa kuba yarishe Papa wawe. Rero Papa wawe agiye kubona ubutabera.
Nelly ati" gufunga so ntabwo aribwo butabera Papa wanjye akeneye.
Melina ati" nonese urumva ubutabera ushaka ari ubuhe?
Nelly ati" Papa wawe nawe yagombaga kwicwa amaraso ya data agahorwa ayandi.
Melina ati" ibyo ntacyo byaba bimaze.
.
Nelly ararakara ati" rero wimvugira ubusa imbere.
.
Baty arimo arabireba arabona Nelly arimo gushaka gukabukira cyane umukunzi we. Baty araza arabegera.
Melina areba Nelly ati" njyewe nakwihanganishaga ntakindi!
Nelly aramureba ati" uko byamera mu kose umuryango wawe ugomba kunyishyura amafaranga ya Papa cyangwa se wemere ushingiranwe nanjye bibe ikoguzi n'inyishyu y'ibyo Papa wawe yakoze birangire.
.
Baty aba aritambitse ati" ibyo se ni biki uvuga?
Nelly areba Baty ati" wowe urinde ko ntacyo mvugana nawe? Uwo ndimo kuvugana nawe ni Melina si wowe wamujyinga we.
Baty ararakara bagiye kurwana Melina aritambika ati" ibyo mubireke.
Nelly areba Melina ati" nsubiza ibyo nkubajije.
Melina ati" Nelly wikomeza guhatiriza ibyanjye nawe byararangiye. Nasanze wowe utari umugabo nari nkwiriye kubana nawe.
.
Nelly ati" niba ari bimeze rero umuryango wawe uzishyura uburibwe wateye umuryango wanjye.
Baty ati" uwishe so agiye guhanwa. Rero wishaka gukomeza kubikamo abantu ubwoba.
Nelly aba ateye Baty ingumi ati" wa mujyinga we wowe navuze ko ntacyo ndimo kuvugana nawe. Cyangwa urashaka ko nkwica nkakwirega. Kwanze reka duhangane kuko ni wowe waje untwarira umugore.
.
Baty ati" ntabwoba mfite, ahari niba ushaka gukurikira Papa wawe reka nze mbiguhe.
Melina afata Baty ati" oya cher mwirwana ndagusabye.
Baty ati" Bea reka nshe hano agasuzuguro.
Melina ati" oya mwihorere.
.
Baty aba aramuretse ariko Nelly aranga aramwataka intambara hagati yabo iba itangiye ubwo.
Melina agerageza gukiza ariko biranga. Peru ubwo yaganiraga na Mama Melina agize gutya abona hiryaaa intambara hagati ya Baty na Nelly yakomeye. Aza arimo kwiruka ngo atabare igihe akitambikamo hagati aba yariye ingumi y'ijisho agwa kuruhande.
Melina aratabaza ati" ni mutabare.
Aba Police baba baraje barasa hejuru barabakiza.
.
Police ati" ntasoni sha muratinyuka mukanarwanira mu marembo ya Police? Ahari namwe mushaka kuba muri muri kasho.
Nelly areba Baty ati" umva ntabwo birangiye ntabwo nzigera ntuma mubaho mwishimye.
Baty aramureeeeba! Melina ahita aza amuryama mu gituza ati" cher umeze neza?
Baty ati" ntakibazo bebe!
Melina ati" habuze gato uriya mujyinga warumwishe.
Baty ati" njyewe niteguye kukurinda bebe!
.
Mama Melina nawe aza kwegura Peru aho yaguye, habuze gato ijisho bari barikuyemo.
Mama Melina ati" Peru umeze neza?
Peru ati" ntakibazo ndaza kumera neza.
Mama Melina ati" ubutaha ntukivange mu ntambara.
Peru ati" ntabwo nagombaga kwemera unsuzugurira umukwe.
.
Kurundi ruhande Idirisa bahise bamujyana muri kasho. Gusa abagize umuryango we bamerewe kuza kuvugana nawe.
Mama Melina niwe wabanje kuza kumureba.
Idirisa aramureba ati" uranyuzwe noneho! Ubu ugiye kongera kubana na ya mbwa yawe ngo ni Peru.
Mama Melina ati" Idirisa nemeye kwitanga mpara urukundo rwanjye nemera kubana nawe. Ariko ntagihe nakimwe ibyo wigeze ibiha agaciro.
Idirisa araseka ati" nuko uvuze? Ahubwo se niki ntagukoreye ko utanyurwa ahubwo? Bewula naragukunze ariko dore wowe icyo wanyituye?
Bewula ati" Idirisa ntabwo wankunze ahubwo wantwaye kumbaraga. Ikindi kandi ese umugore ukunda ni kuriya wamuhiga uruhindu ushaka kumwica?
.
Idirisa ati" nabonaga Peru agiye kugusubirana. Aho kukubura rero nagombaga kukwica. Ndetse n'ubu mbonye andi mahirwe nahita nkwica.
Bewula arabyumva ati" uri mubi kuruta nuko ntigeze mbitekereza. Ahari iri niryo ryari igeno ryacu reke buri wese muri twe abyakire gutyo!
Idirisa ati" ntabwi nzigera ntuma mutuza mpaka umutima wawe nkugukuyemo nkawuribatira munsi y'ibirenge byanjye.
Bewula ati" ngira ngo nawe uziko urimo kwibeshya. Si wowe ugena iherezo rya muntu. Uzagire ubuzima bwiza muri Gereza bye.
.
Bewula acaho arigendera, abisikana na Rusi nawe aje kuvugana na Papa we.
Rusi araza areba se aramwitegereza akanya kanini.
Idirisa ati" Rusi mukobwa wanjye?
Rusi ahita arira ati" Papa!.
Idirisa ati" wabonye ibyo Mama wawe na Mukuru wawe bankoreye? Ntuzigere ubabarira uzamporere mwana wanjye.
.
Rusi ati" Papa ibikorwa byawe bibi nibyo byagushize aho uri.
Idirisa ati" Rusi mwana wanjye ni gute wavuga gutyo?
Rusi ati" niko bimeze. Gusa mbabajwe nuko nakwizeye ntazi ko uri mubi kukigero gikabije nk'iki?.
Idirisa ati" ntabwo ndi mubi ahubwo iriya ndaya ngo ni mama wawe niyo yampinduye gutya!
Rusi aramureba ati" uzakomeza kuba Papa kuko mfite amaraso ariko guhera aka kanya ntabwo uzongera kwitwa umubyeyi wanjye.
Idirisa arababara ati" ese nawe bamaze kukuroga mu bwonko?
Rusi ati" oya ibi nkubwiye nibyo nitekerereje ubwanjye. Kuko nanjye mbasha gutekereza.
.
Rusi nawe ahita amusezera arisohokera aza aho ba Melina bari.
.
Melina ati" hanyuma ndabona igikurikiye ari uguhataha.
Mama Melina ati" wowe na Baty mugiye gutaha muri ya nzu yanyu, hanyuma njyewe na Peru na Rusi tugiye kujya mu rugo.
Melina araseka ati" bivuze ngo duhise twitandukanya?.
Mama Melina ati" oya ntabwo ari ukwitandukanya. Gusa ni ngombwa ko wowe na Baty mujya ahantu ha mwenyine mugatangira gutegura umuryango wanyu.
..
Melina arebana na Baty bahitaw bafatana mu biganza.
Peru arabareba ati" rega twamaze kubaha umugisha ni mugende.
Melina afata Baty ati" twigendere sha Cher!
.
Mama Melina na Peru hamwe na Rusi nabo bafata icyemezo inzira baza mu rugo.
.
Kurundi ruhande Baty na Melina bageze muri rwa rugo rwabo maze baricara babanza kuruhuka.
Melina ati" ubu ndumva nguwe neza.
Baty ati" kubera?.
Melina ati" kubera ko ibibi byose byatwirukansaga birangiye. Ubu ngiye gushikama kuri wowe nkuhe urukundo rwuzuye ntigeze nkuha.
Baty araseka ati" nanjye niteguye kukuba hafi kandi nkakomeza urukundo rwacu.
Melina ati" ubu rero reka dupange nuko tugiye gushaka ubuzima kuko baranyirukanye aho nakoraga.
Baty ati" umbabarire kuba naratumye bakwirukana.
Melina ati" ntakibazo nagomabaga kubanza kurwanira ibyanjye. Ubu rero hari udufuranga nari narazigamye kuri konte block ngiye kutuzana dushingemo Alimantation yanjye nawe.
.
Baty ati" nanjye ndajye mu rugo ngurishe kwisambu, hanyuma amafaranga tuza gukuramo turayazana tuyahuze nayo ufite turebe ko twakora ka Alimantation gafatika.
Melina ati" wamugani di! Hariya kwisambu iwanyu tuhagurije abavandimwe bawe nabo tubazane inaha baze babane natwe kugira ngo dukomeze tubarere neza babe banasubira mwishuri.
.
Baty ati" rero biradusaba gushaka gushakisha inzu nini.
Melina ati" ntakibazo inzu ndaza kuyishaka izadukwira twese.
Baty araseka ati" yego mugore mwiza.
Melina aramusekera nawe ati" mbega ruzaba rwuzuye ibyiza gusa!!!
.
Tuze kurundi ruhande. Ba Mama Melina nabo bageze mu rugo barimo kuganira.
Bewula ati" ibihe birongeye biraduhuje.
Peru ati" ntawabitekerezaga. Cyakora byari mu mugambi w'Imana ko igihe kimwe twaribuzongere kubonana.
Bewula ati" ndanezerewe kubera ko ngarutse mu buturo bwanjye buzima nahoze ntuyemo.
Peru araseka ati" ubwo buturo uvuga ni ubuhe?
Mama Melina ati" ni mu mutima wawe.
Peru araseka!
.
Uko baganira Rusi arimo kubareba gusa kandi arigunze. Arumva ameze nk'uri mu isi ya wenyine.
Mama Melina aramureba abona afite ikibazo ahita aza kumureba ati" Rusi bite ko utishimye?
Rusi ati" mama nuko ntarakira situation tugiye kubamo muri aka kanya.
Mama ati" umva ndi hano, wikumva ko hahindutse byinshi ndacyari mama wawe ugomba kukwitaho kandi nkaguha byose ukeneye.
Rusi ahita amuryamo ati" hanyuma Peru?
.
Mama Melina ati" Peru azakubera umubyeyi mwiza. Ibyo Papa wawe atagukoreye byose Peru azabigukorera.
Rusi ati" ahari reka mbyizere kuva ariwe wahoze ari urukundo rwawe.
Mama Melina araseka ati" byizere mwana wanjye.
.
Peru ahita aza nawe kwicarana nabo.
Bewula ati" Peru iyi nzu Idirisa yayishize mu madeni ariko turaza gushaka uko tuyishyura dukomeze tuyituremo aho kuyitanga.
Peru ati" nibyo rwose.
Bewula ati" ikindi iriya modoka nayo ndaza kuyigurisha nishyure ariya mafaranga ya ba Nelly ubundi twibereho mu mahoro.
Peru ati" ubu aka kanya ahubwo hari undi umukiriya waduha amafaranga.
Mama Melina ati" noneho ibyo ni sawa muhamagare aduhe amafaranga hanyuma duhite twishyura Nelly birangire.
.
Twigarukire kwa Baty na Melina bari ku gikoni barimo gushaka ibyo baza kurya. Melina arimo guharura karoti mugihe Baty arimo gukata intoryi.
Melina ati" cher kwanza mbere ya byose tubanze dukore ubukwe tubane byemewe n'amategeko.
Baty ati" honey ubu aka kagabo kanya nta mafaranga dufite.
Melina ati" ese utekereza ko hakenewe amafaranga kugira ngo njyewe nawe tubane?
Baty ati" none?
.
Melina ati" umva nta mpamvu yo kwigora n'ubundi ubukwe buzaba ari ubwanjye nawe gusa. Icyo mbona dukeneye ni imyenda yo kwambara, impeta na Gitifu wo kuduseseranya mu murenge no Pasteri. Nibyo gusa..
Baty ati" ariko hakenewe n'ibindi byinshi birimo n'inkwano.
Melina araseka ati" inkwano nkeneye gusa n'umitima wawe. Kandi wo urawufite nonese ubwo ibindi byaba ari iki?. Ibiryo byo kuzakiriza abo tuzaba twatumiye bake ntabwo twabibura.
Baty ati"ariko wa mugani nta ni mpamvu yo kwipanika dushobora gukora ibyoroheje ariko biteguwe neza.
.
Melina ati" nibyo mvuga nyine.
Baty ati" ntakibazo bebe!
.
Tuze kurundi ruhande, Mama Melina na Peru imodoka barayigurushije babona amafaranga bahita baza kwishyura Nelly.
Bewula ati" Nelly nizere ko turangizanyije.
Nelly ati" sawa.
.
Bewula na Peru bahita batahira bataha bishimye kuko amadeni amwe namwe batangiye kugenda bayavamo.
..
Nelly nawe akimara kubona amafaranga yahise afata inzira yerekeza ahantu kure cyane. Hari karitsiye yajemo bigaragara ko ituwe n'amabandi menshi bitewe n'abantu bayigaragaramo. Nelly hari urugo runini yahise yinjiramo. Urwo rugo ukirugeramo imbere usangamo urubyiruko rwinshi rw'abasore n'inkumi barimo gukina insimbi bananywa ibiyobyabwenge.
.
Nelly yarakomeje aratambuka bisa nkaho ari ahantuyarasanzwe amenyereye kuza. Hari icyumba yahise akatamo asanga Sakabaka mu byicaro bye.
Sakabaka akimubona arahaguruka. ( Sakabaka ngira ngo muramwibuka. Ni uwahoze ari shebuja wa Baty)
Sakabaka ati" Nelly uragarutse nyuma y'iminsi myinshi.
Nelly aramureba ati" ndagarutse ngo dukore Business.
.
Sakabaka ati" nicyo nkukundira.
Nelly ahita amwereka igikapu ati" nzanye andi mikino 10 ngo nshore ariko namwe muraza kuzamura inyungu mwampaga.
Sakabaka ati" urashaka angahe kwijama rero!
Nelly ati" 40%
Sakabaka ati" hari icyo bitwaye se?
.
Nelly araseka ati" sawa.
Sakabaka ati" hagati aho wihangane numvise ngo so yarishwe.
Nelly ati" nzahorera amaraso ye.
Sakabaka ati" rero ziriya nsengero zanyu turakomeza kuzikoresha nk'inzira y'ibicuruzwa byacu.
Nelly ati" ntakibazo. Cyane ko aricyo zashingiwe. Ziriya nsengero zidukingira ikibaba mu maso ya Leta na rubanda.
Sakabaka araseka ati" ariko sha wowe na so murabahanga cyane. Ubu abakirisitu banyu bazi ko muri abashumba neza b'abavugabutumwa?
.
Bakiraho bumvise amasasu hanze. Sakabaka ahita aza kureba kumbe Police yaje niyo yabatatse.
Sakabaka abwira Nelly ati" cya kigoryi ngo ni Baty tutishe reba amakuru cyatanze icyo atuzaniye.
Nelly agira ubwoba ati" ninde utwatatse?
Sakabaka ati" ni cyakinyendaro ngo ni Manu. Fata imbunda rero urwane cyangwa upfire aha......
.
Kumbe Nelly nawe yakoranaga n'abagabo.
.
Utazacikwa na final Episode 41
Comments