logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE EPISODE 26

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE
.
Episode 26
.
Twasize Peru yibonera n'amaso ye Anna ahana utu bizoux n'umugabo witwa Jimmy.
.
Inkuru ya Chris nandi ishimwe.
.
Peru akimara kugenda kubibona utyo byamutunguye ndetse biranamubabaza ariko yiyemeza kwihangana. Kuko akeneye kumenya ngo Jimmy ahuriye he n'umugore we.
Anna na Jimmy bamaze guhana utu bizoux, batumije icyo kurya bashaka. Barakibazanira batangira kurya no kuganira.
Ubwo niko Peru abahanze amaso, ariko yicaye ahantu batabasha kumubona.
.
Jimmy abaza Anna ati" ese ubu uriyeguye kuburyo ubu twabikora?
Anna araseka ati" njye nditeguye niba waramaze kubyuzuza neza.
Jimmy ati" urabizi njyewe mfite amafaranga, ibintu byose namaze kubishyira ku murongo.
.
Peru uko abareba abona barimo kuganirana ibyishimo bahuje urugwiro. Gusa ikibabaje kuri we ntabasha kumva ibyo barimo kuvugana.
Agize gutya abona Jimmy atangiye kumika ifi. Ahita abona ko hagati yabo hari ikintu kidasanzwe. Peru biramubabaza yumva ashatse no kurira.
.
Jimmy areba Anna ati" noneho igihe kirageze ngo dukore ibyo twasezeranye.
Anna ati". Nanjye nditeguye kuko ntakindi nsabwa.
.
Amasaha yakomeje kwicuma baganira. Bamaze amasaha 4 yose bari kumwe baganira. Bigeze saa mbiri z'ijoro Jimmy yahagurutse asezera Anna ati" Anna reka njye ngende ibindi ni kuri telephone.
Anna aramusekera ati" yego ntakibazo bebe! Wowe genda kuko tutajyana aka kanya.
Jimmy ati" nubwo tutajyanye ndagendana nawe kumutima.
Anna araseka Jimmy nawe afatiraho aragenda.
.
Jimmy amaze kuvaho, Anna yasigaye aho kuri table barimo bariraho. Peru arahaguruka arahamusanga. Anna agiye kubona abona Peru amwicaye imbere arikanga!!!!!
Peru aramureba ati" ah ah! Umutima w'igusimbuka.
Anna ati" ugeze hano ute?
Peru ati" uko nawe wahageze niko nanjye nahageze.
Anna ati" bivuze ngo wankurikiranye?
.
Peru ati" Ndashaka kumenya uriya mugabo mwari muri kumwe agusomagura ninde?
Anna ati" kumenya uwariwe ntabwo ari ibintu bikureba..
Peru ako kantu kamurya mu mutwe yumva ubwonko buribirinduye. Areba Anna ati" uriya mugabo ninde niko nkubaza?
Anna ati" uriya ni umugabo ubasha kuba aho udahari igihe cyose.
.
Paru  ati" ushaka kuvuga ko iki?
Anna ati" sinzi ukuntu impamvu utabyumva ahubwo! Jimmy n'umugabo mwiza ubasha kumpa icyo nkeneye cyose mu buzima, wowe utabasha kumpa.
Peru ati" noneho ndabimenye. Uwo Jimmy ni umikire kandi umitima wawe uherereye kuri we.
Anna arahaguruka areba Peru ati" igihe kirageze ngo njye nawe ibyacu birangire. N'ubundi ntiwigere mu unkunda iteka Bawula niwe wakomeje gutura muri wowe.
.
Peru ati" Bewula wishaka kumugira urwitwazo n'ubundi ibi byo kugenda wari warabigambiriye. Ugiye kunta kubera ko ndi umukene usange Jimmy ufite amafaranga.
Anna araseka ati" nkunze ko urimo kubyumva neza. Ese ubundi umugabo udafite amafaranga, buriya yumva ko ubugabo bwe bushingiye kuki? 
Peru areba Anna arababara.
Anna ati" bye kandi iri joro ntabwo njye na Belly uza kudusanga mu rugo.
.
Anna nuko aregenda, Peru asigara aho bimurenze. Yicara hasi atumiza inzoga atangira kuzinywa aziyahuza.
.
Tuze mu rugo kwa Melina muri ayo masaha y'ijoro. Melina arimo gutondeka amakariso ye, agenda ayacagura.
Rusi aba araje afite kado nanone mu ntoki.
Melina aramureba ati" utambwira ko niyo ari kado nohererejwe?
Rusi araseka ati" Luxas ko ari mu kazi ra!.
Melina ati" uwo Luxas ndabona hari ikindi kintu ashaka ntaremenya.
Rusi ati" ntakindi ashaka uretse wowe.. njyewe uyu musore namwemeye azi gutereta.
.
Melina ati" fungura ndebe..
.
Barafungura basangamo imyambaro yi night.( Imwe bararana) 
Melina na Rusi bamaze kuyireba baraseka.
Rusi ati" Luxas ari romantic. 
Melina ati" njyewe ndumva nkwiye kumushaka nkamugarika.
Rusi ati" oyaaa! Ahubwo ukwiye kumushaka mukarushaho kumenyana.
.
Bakiraho bumva ababyeyi babo baratashye.
Rusi areba Melina ati" Mama na Papa baratashye kora ibyo ukora vuba tujye kumeza.
Melina ati" niki se ndimo gukora? Ko ari aya makariso nacaguraga. Gusa amakariso arimo akinkwira ni make..
Rusi araseka ati" nawe reba nyine ibintu wishizemo ukuntu byagukamuye? Ikibuno wagiraga dore cyaragiye wagira ngo wicariye gome.
.
Melina amaze gukora ibyo yakoraga baza kumeza. 
Papa Melina areba Melina ati" Melina ndashaka ko ugabanya ibintu byo guhangana nanjye. Ndi papa wawe ukwiye basi ukwiye no mu kunyubahira icyo.
Melina aramureba ati" Papa reka nkubwize ukuri. Igihe cyose Baty akiri hagati yacu  nk'ikibazo, iteka uzabona meze nk'uhangana nawe..
Papa Melina ati" ese uri ikigoryi? Uriya musore nakubwiye kare kumureka..
Melina ati" ibyo mbikoze byaba bimeze nko gukura ubugingo bwanye muri njye.
.
Papa Melina ati" Melina ibi bintu ubazabibariramo.
Melina ati" niteguye guhura n'uburibwe bwose ariko nkagera kurukundo rwanjye.
Mama Melina areba Melina..
Papa Melina ati" umaze kuba umuhezanguni. Urukundo ntabwo barurwanira gutyo! Ubwo ni ubusazi.
Melina ati" ubifate ko uko ubyumva. 
.
Melina ahita ahaguruka kumeza ati" ndumva na peti yanjye icitse reka nigendere.
Amaze kugenda Papa Melina areba Mama Melina ati" ese ni ryari ubasha kugera kuganira n'umukobwa wawe?
Mama Melina ati" ngerageza kumuvugisha.
Papa Melina ati" ikigaragara nuko  ntacyo uravugana nawe...
..
Bakiraho kumeza, Mama Melina abona Peru aramuhamagaye. Abonye ariwe acunga Papa Melina arimo kurya arahaguruka ajya hanze kumwitaba.
Mukwitaba yumva Peru yaborewe yasinze cyane arimo kuvuga ibigambo bicucikiranye. Peru amubwira ko akeneye ubufasha bwe.
Mama Melina amubaza aho aherereye.
Peru ati" ndi kuri Alpha Bar
Mama Melina ati" sawa ndaje nshake uko nkugereho.
.
Ikibazo sasa gisagara Mama Melina arimo kwibaza uko uko agiye kugenda Papa Melina atabimenye.
Mama Melina abanza kugaruka acunga ko bakiri kumeza arababona. Arangije ahita agenda yiruka asohoka igipangu atega akamoto kamuzana kuri Alpha.
Ahagaze asanga Peru yaborewe si inzoga yaziyahuje koko aryamye kumeza. Mama Melina aramufata amwicaza neza..
.
Mama Melina ati" Peru ibi byakubayeho ni biki?.
Peru ati" Anna niwe wakoze ibi?.
Mma Melina ati" gute se ariwe wabikoze? Nkuzi nk'umugabo wiyubaha ntabwo wakikoze ibintu nk'ibi?.
Peru ati" Anna yantaye. We na Belly bahisemo kunta basanga umugabo ufite amafaranga ngo njye ndi umukene.
Mama Melina arabyumva.
.
Arangije aramufata aramuhagurutsa ati" reka mbanze nkucyure mu rugo.
Peru ati" Anna ni indaya mbi.
Mama Melina ati" ibi wikomeza kubyicuza kuko byagombaga kubaho. Anna ntabwo yari urukundo rwawe niyo mpamvu agusize akagenda.
.
Mama Melina aramucyura amugeze iwe mu rugo. Bahagaze basanga harera Anna na Belly bagiye. 
Mama Melina azana Peru mu cyumba amwicaza kuburiri.
Peru ati" Imana ishimwe ko basi wowe uba uri hafi yanjye.
Mama Melina ati" itaka nahoze iruhande rwawe nubwo iminsi yaje kudutanya.
Peru ati" nicyo kintu nicuza. Ntabwo mba naremeye kukurekura.
..
Reka duhite tunasubira inyuma kera cyane mu bihe by'urukundo rwa Peru na Bewula. Icyo gihe bari bari mu rukundo ruhamye kandi rufite intumbero. Urukundo rwabo rwari intangarugero muri karitsiye.
Nubwo Peru yari umuyede Bewula nawe ntacyo akora ariko baribanyuzwe n'ubuzima babayemo. Kandi ntapfunwe byari bibateye bishimiraga uko bamaze. 
Peru yavaga gukora ikiyede cye, maze ibi kumugoroba akaza kureba Melina iwabo mu rugo akamufata bagahita bajya gutembera ku isantire.
..
Iminsi yaje gukomeza kwicuma ibihe biba bibi cyane. Peru atangira kuzajya abura akazi. N'udufaranga duke yabonaga akita kumukunzi dutangira kubura. Ibyo Peru byatangiye kuba kujya bimubangamira cyane.
Bewula yatangiye kujya abona Peru yarihabye cyane.
Igihe kimwe Bawula abaza Peru ati" Peru ko iminsi irimo gutuma wiheba cyane?
Peru ati" ubuzima burimo kurushaho kuba bubi. Sinkibasha kubona amafaranga basi ngo nkwiteho.
Bewula ati" ariko nta mpamvu yo kwiheba kuko ntabwo buzakomeza kuba bubi.
.
Peru ati" windemamo ibyizere bidahari. Sinzi ngo ni gute nzabasha gusohoza isezerano twagiranye ryo kubana igihe nta mafaranga mfite.
Bewula ati". Peru icya mbere ntabwo ari amafaranga. Kandi amafaranga ntabwo ariyo akora ibintu byose.
Peru ati". Bitewe nuko unkunda ntakindi wabasha ku kuvuga.
.
Ibihe byakomeje kwisunika ubuzima nabwo bukomeza kuba ingume. Bewula nawe yatangiye  gutekereza icyo yakora ngo basi atabare umukunzi ariko arakibura. Yagiye asaba ahantu henshi akazi ariko bikanga.
Uko ubuzima bwakomezaga kuba bubi, bwagiye butangira kuzana ubukonje mu rukundo rwabo. Iminsi mibi yatangiye gutuma imitima yabo itatana ariko atari uko banganye.
.
Nubwo byari bimeze gutyo! Bewula yari umukobwa mwiza cyane wakwifuzwa na buri mugabo wese.
Hashize igihe nibwo Idirisa ( Papa Melina) yaje kumenyana na Bewula ( Mama Melina) atangira kujya amutereta. Icyo gihe Idirisa yayoboraga kiriya Kigongororamuco. Umunsi kuwundi yakomeje kujya atereta Bewula.
..
Bewula ariko yaramuhakaniraga akamubwira ko afite undi musore akunda witwa Peru. Ibyo Idirisa naho byamukoraga.
Idirisa yabwiraga Bewula ati" uwo musore ntacyo avuze kuri njye. Niba umukunda nawe agukunda ariko ntabwo aragusaba ngo akugire umugore we. Nanjye rero mpa amahirwe uzagutsindira niwe uzakujyana.
Bewula ati" oya nta mpamvu yatuma muhangana kandi nzi neza uwo nkunda akaba ari nawe mahitamo yanjye.
.
Igihe cyose  Bewula yakomeje kwihagararaho no mu kwanga guhemukira Peru.  Gusa na Idirisa yakomeje kwihambira nubwo yahakanirwaga buri munsi yanze kuva kwizima.
.
Bewula yaje kubwira Peru ko hari umusore witwa Idirisa ukomeje kumutesha umutwe amutereta. Peru yarabyumvise ndetse igihe kiza kugera amenyana na Idirisa.
Peru akibona Idirisa yabonye ari umusore mwiza ufite amafaranga. Icyo gihe ibitekerezo byakomeje kuba byinshi mu mutwe wa Peru.
.
Igihe kimwe ari mu rugo yumvaga agiye gufata umwanzuro wo kurekura Bewula agakomezanya na Idirisa kuko yabonaga Idirisa ariwe ufite ubushobozi bwo kuzita kuri Bewula.
 Igitondo kimwe Peru yafashe icyemezo aza gushaka Idirisa ngo baganire. Idirisa nubwo bari bahanganiye umukobwa yamuhaye ikaze..
Peru ati" nje hano kuvugana nawe.
Idirisa ati" ushaka ko tuvugana iki?
Peru ati" nshaka kukubaza niba uzaha Bewula urukundo akaneye kandi ukaba utazamubabaza.
Idirisa araseka ati" ureguye se ubonye utahatana nanjye?
.
Peru ati" oya sibyo. Impamvu nkoze ibi nuko Bewula mukunda kandi nkaba nifuza ko yazabaho neza. 
Idirisa ati" none wowe wabonye utatuma abasha gutuma kubaho ubwo buzima bwiza?.
Peru ati" ntiraririye niko bimeze. Ariko wowe wabasha kumuha ubwo buzima bwiza.
Idirisa ati" cyane rwose. Kandi kuba weguye ukaba ugiye he kumpumarira binyeretse ko wamukundaga by'ukuri..
Peru ati" gusa ndakwinginze uzamukunde umuhe ibyishimo bihagije ntazigere ababara.
Idirisa ati" wowe humura.
.
Peru yaje gutaha ajya gushaka Bewula iwabo  mu rugo. Muri ako kagoroba bagiye gutembera baganira.
Peru abwira Bewula ati" Bewula igihe kirageze ngo dukore ikintu kiza kandi cy'ukuri.
Bewula ati" ushaka ko dukora iki?.
Peru ati" urabona ubuzima hagati yacu bwakomeje kwanga. Urabona neza ko njye byanze burundu ntazabasha gutuma ubasha kubaho neza  cyangwa ngo nuzuze amasezerano yanjye..
Bewula ati" none ushaka kuvuga iki?
.
Peru yarebye Bewula mu maso ati"  kuba nkukunda ntibyatuma ubuzima bwawe mbugira igitambo ngo ntume ubaho nabi kandi hari amahirwe meza yatuma ubaho neza wiishimye. Rero nafashe gutyo icyemezo ngo njye nawe dutandukanye ukomezanye na Idirisa kuko we azabasha kuguha byose mu buzima kandi aragukunda.
.
Peru akimara kuvuga ayo magambo Bewula yaraturitse ararira cyane ati" Peru kuki wakora mu ibintu nk'ibyo? Gute urukundo rwacu washaka kuruvunjamo ubizima bwiza?.
Peru ati" ariko ndimo kukubwira ukuri. Urabona wagumana nanjye gute udafite ikintu na kimwe nabasha kugeraho?
Bewula ati" ni wowe nkunda ariko!  kandi ntakintu na kimwe mwisi gisumba urukundo.
Peru ati" ibyo ndabyumva. Ariko ukwiye kumenya ko urukundo rukenera ibirushigikira.
Bewula yarababaye ati" Peru kabone nubwo naba mbona urupfu imbere yanjye sinshobora kureka urukundo nkukunda.
.
Uwo mwanya Bewula yahise ataha ariko ataha ababaye cyane. Peru nawe yasigaye mu nzira arimo kurira kuko nawe nubwo yarimo akora biriya, ntabwo yariyanze Bewula. Nawe ntiyashakaga gutandukana nawe. Gusa iminsi mibi yamwerekaga ko atazabasha kwita kuri Bewula. Kandi yaramukundaga ntiyumvaga ashaka kuzabona Bewula abayeho ubuzima bubi.
.
Ibihe byakomeje kwisunika, Idirisa akomeza kujya yita kuri Bewula anarushaho kumutereta cyane. Gusa Bewula yari yarakomeje kumubera ibamba.
.
Igihe kimwe Idirisa yaje gupanga agatego ku buryo yatandukanya Peru na Bewula kuko byaribyaranze ko Bewula yatandukana na Peru.
Idirisa nibwo yaje gushaka Anna amwishyura amafaranga menshi, amusaba gutangira gutereta Peru akazamugwisha mu mutego bakaryamana. Icyo gihe Anna yatangiye guhagurukira Peru.
.
Peru kubera ibitekerezo byinshi n'ibibazo by'ubuzima, yariyaracanganyikiwe cyane. Byagera aho yatekerezaga Bewula kandi adashoboye kumwitaho, agacanganyikirwa cyane.
Umunsi kuwundi Bewula nawe yarebaga ukuntu Peru yabaye bikamubabaza cyane. 
.
Anna yaje guhagurukira Peru nka mission yari yahawe kandi yagombaga kuzajya yishyurirwa.  Igihe kimwe Anna rero yaje kugwisha Peru mu mutego bararyamana. 
Idirisa ibyo yarabizi maze atuma Bewula aza mu rugo aho Peru yabaga kumureba, nibwo yasanze aryamannye na Anna.
Bewula byaramubabaje cyane, icyo gihe abasha kubona neza ko Peru yamaze guhinduka undi muntu.
.
Bewula yatashye iwabo n'akababaro kenshi. Ibyo yiboneye n'amaso ye yabirwaye amazi atanu bitaramuva mu mutwe.
..
Iminsi yaje gukomeza kwicuma. Bewula yiyemeza kugaruka mu busanzwe. Nyuma amaze iminsi kubona ko we na Peru ibyabo byarangiye yaje gukomezanya na Idirisa barakundana. Idirisa aza kumushakira akazi aho kuri cya Kigongororamuco yarayoboye.
Nyuma baje gukora ubukwe barabana.
Iminsi nayo ikomeza kwisunika. Bewula nubwo yaramaze kubana na Idirisa ntabwo yibagiwe Peru burundu ngo amutererane. Yaje kumusabira akazi nawe maze bamuha isoko ryo kujya ateka.
.
Reka twigarukire uyu munsi wa none. Ibyo nibyo Peru na Mama Melina bibukaga.
Peru areba Mama Melina ati" Nyuma yabiriya byose dore aho turi?
.
Utaza gucikwa na 27

Comments