logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE EPISODE 6

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twasize Mama Melina ava mu gikorwa cyo gutera akabariro imburagihe ahita yiryamira Papa melina barimubabaza.
.
Writer: Chris nandi ishimwe.
.
Mama Melina amaze kuva mu gikorwa kandi bisa nkaho aribwo igikorwa cyari gitangiye, Papa Melina biramubabaza ndetse aranarakara cyane. Mama Melina we yahise yiryamira nkaho ibibaye kuri we ntakintu kinini bivuze.
Papa Melina aramureba maze arahindukira aramwitegereza bitwara akanya kanini. Papa Melina ati" Bewula ndashaka kumenya ikintu cyaba gitera ibintu byose.
Mama Melina ati" ntacyo.
Papa Melina ati" ni gute ari ntacyo kandi igihe cyose tuva mu gikorwa kitaringiye? Niyo byatinze da wenda njye nkishima kuki wowe utabasha kugera kubyishimo byanyuma? Kandi ibi bimaze imyaka.
Mama Melina ati" Papa Melina narakubwiye ngo ujye wihanganira imiterere y'umubiri wanjye. Nanjye ibimbaho sinjye uba ubishaka.
.
Papa Melina ati" oya wimbeshya. Ahari impamvu wasanga ari uko ntakunezeza ntari umugabo mwiza kuri wowe. Niba atariyo mpamvu wasanga indi ari uko wowe waba utarigeze unkunda.
Mama Melina areguka aramureba ati" ayo magambo yose ukoresheje si meza. Ni jye gute ntagukunda kandi uri umugabo wanjye tumaranye imyaka irenga 24? Ni gute utanyura kandi uri umugabo wanjye mwiza w'igikundiro? Nta munsi numwe nigeze nkubwira ko utabasha kumpa umunezero.
Papa Melina ati" nonese ni ryari hazabaho ijoro ryiza ry'urukundo hagati yacu ibintu bikagenda neza?
Mama Melina ati" Buri ejo haba hari amahirwe yuko ibintu byazagenda neza.
.
Tuze muri ya Stock ya Melina abikamo ibintu bye bishaje. Simo arimo kurya bya biryo Melina yamuzaniye. Melina nawe yagumye aho akomeza kubana nawe ngo amutere apetit arangize kurya abone kugenda.
Simo ati" kuva nabaho mwisi nabonye umuntu umwe ufite umutima uhambaye wuzuye ubugwaneza bwo kurwanirira abandi.
Melina ati" uwo muntu ninde?
Simo aramureba ati" uwo muntu ndacyeka ariyizi.
Melina ati" ese namemunya?
.
Simo ati" yego.
Melina ati" ninde?
Simo ati" yitwa Melina.
Melina araseka!!!!
Simo ati" igihe cyose ujye uhora unezerewe kuko bihura n'ubugwaneza bw'umutima wawe utagira icyasha.
Melina ati" kuki akenshi ukunda kunkabiriza?
Simo ati" Impamvu nuko ari wowe nkuru yonyine mba mfite yo kuvugaho. Kandi n'ibitangazamakuru nuko udakunda kwiyerekana niwowe byazajya bigira umutwe w'inkuru.
Melina araseka aratembagara ati" Sha Simo uranezeeeza!!!!
.
Simo akomeza kwirira hashize akanya arebye Melina abona kandi yajyanye ibitekerezo kure. 
Simo ati" Melina ubaye iki kandi?
Melina ati" hari ibyo ntekerejeho binjyana kure cyane.
Simo ati" ni biki?
Melina ati" sinzi uko nabikubwira. Gusa icyo nakubwira nuko imbere yanjye hari inyanja nini kandi nkeneye ibintu kwambuka kugira ngo bashe kugera kucyo n'ifuza kugeraho kiri hakurya yayo.
Simo ati" nakumvise. Kandi nasobanukiwe neza ikibazo ufite. Ni meza ukuvuga ngo hari ibyo wumva ukeneye mu buzima kandi bikunyuze ariko hari n'ibindi bikuboshye bihora bigukurura bigatuma utabasha kwigobotora ngo ugere hahandi ushaka.
Melina ati" none nakora iki?
Simo ati" ukwiye kubanza kwibohora ugasiga ibyo bihora bikoboshye. Numara kubohoka ukumva ni wowe usigaye winyine utuje nibwo uzabasha kwambuka iyo nyanja utaremererewe maze ubashe gusingira icyo ushaka..
Melina ati" urakoze kandi iteka umbere isoko y'Ibitekerezo by'inkomezi.
.
Simo aba arangije kurya. Melina arahagururuka ati" ubwo urangije kurya reka njye kuryama na hejo mu gitondo.
Simo ati" urakoze kandi ugire ijoro ryiza.
Melina ati" sawa.
.
Melina ava aho agaruka mu nzu yabo nini. Ageze mu cyumba cyabo asanga Rusi yamutegereje ntiyigeze aryama.
Rusi aramureba ati" wabaye iki cyatumye utinda kuri toilet ukaba umaze 40 yose?
Melina ati" mu nda ntabwo ntabwo byaribyifashe neza?
Rusi araseka ati" warwaye inzoka se?
Melina ati" yego.
.
Rusi ati" ok pole. 
Melina ati" urakoze.
Rusi ati" ngaho amazina y'uwo muntu mwahuye akaba yaratumye ibintu byose bihinduka?
Melina ajya mu buriri ati" ihangane nzamukubwira. Kuko nubwo namukubise amaso gusa agatwara umutima wanjye, ntabwo uwo muntu turabasha kuvugana.
Rusi araseka ati" ibyo bintu ni ubusazi rero!
Melina ati" niko kuri niyo mpamvu nanjye ubona ko navangiwe.
.
Rusi nawe ajya mu buriri bararyama.
.
Ntibyatinze mu gitondo. Penina abyuka ategura kumeza. Ababyeyi ba Melina nabo babyuka bajya muri dushe kogo no kwitegura neza barangije baza kumeza kurya ibya mugitondo. Rusi nawe aza kumeza asuka icyayi afata n'umukati agiye kubitwara Mama Melina aramubaza ati" ibyo ubijyanye he?
Rusi ati" Melina yavuze ataribuze kumeza niwe mbishyiriye.
Papa Melina ati" ariko nyamara uriya mukobwa yabaye undi inkunguzi! Kuki adashaka kubana n'Umuryango we abiterwa niki?
Mama Melina ati" ndaza gufata umwanya wo kuganira nawe menye neza impamvu.
.
Rusi baramureka icyayi arakimushyira akijejeyo we agaruka kumeza. Melina nawe arabyuka afata cya cyayi bamuzaniye aragisohokana anyuze inyuma mu gikari akizanira Simo muri ya Stock amucumbikiyemo.
Mukwinjira asanga Simo yambaye ubusa yarimo yisiga amavuta, Melina arikanga hafi yo kumena hasi ibyo afite mu ntoki. Simo ahita afata isume vuba arakenyera ati" Melina wihangane.
Melina ati" nanjye nta kintu mbonye.
Simo ati" ni byiza kuba ari ntacyo ubonye. Kandi umbabarire ahubwo kuba usanze nambaye ubusa nibwo narinkiva koga.
.
Melina ati" nkuzaniye agacyayi ngo unywe maze uhite ushaka uko wagenda wihuse. 
Simo ati" yego kandi ndagushimira mu byukuri.
Melina ati" njye reka ngende batambura mu nzu bakaba bakeka ibindi bintu.
Simo ati" uyu muhati ugira si uwubusa ku mwami.
Melina araseka ahita agenda.
.
Agisohoka ageze hanze akubitana na Papa we arimo kuza aho kuri Stock ye.
Melina arikanga ubwoba buramwica atitira amagaru. Arabona neza ko Papa we niba aje muri Stock ye tayali arahita abona ko hari umuntu yahishe aho kandi ibintu biraza kuba bibi.
.
Papa we amugeze imbere ati" wampa urufunguzo rwa Stock yawe?
Melina arikanga ati" Papa urashakamo iki?
Papa Melina ati" ntabwo se nemerewe kuhagera binsaba kubanza nakwaka uburenganzira?
Melina ati" oyaaa ntabwo ari ukunyaka uburenganzira. Ariko biratangaje kumva ukeneye kujya ahantu mbika ibintu bishaje.
Papa Melina ati" ngiye kureba hahantu hangiritse uko hameze kuko ndashaka kubwira umufundi akaza kuhubaka.
Melina ati" ibyo se buriya ntiwakabirebye ejo cyangwa kumugoroba uvuye ku kazi?
.
Papa Melina ati" ese kuki urimo gushaka impamvu zituma ntajyayo waba urimo guhisha iki?
Melina ati" ntacyo.
Papa ati" mpa urufunguzo njyeyo ndebe rero!
.
Melina umutima uradiha cyane. Kandi ntaburyo ubu yakwima se urufunguzo byagaragara nabi. Melina maze aremera arashinyiriza urufunguzo ararumuhereza ariko arumuha arimo gutengurwa.
Papa we ararufata aragenda arafungura. Melina ahagarara hamwe asengera mu mutima isengesho ry'amagambo utabara mu masegonda make.
.
Papa Melina aba arafungiye arinjira. Mukugeramo imbere????????
Melina ahita yipfuka mu maso kuko arabizi neza Papa we amaze kubona Simo. Hashize akanya abona Papa we aragarutse amuhereje urufunguzo rwe.
Melina ati" none ubonye iki?
Papa ati" nahabonye ndashaka umufundi ahakore.
Melina ati" nonese wenda ntakindi kintu ubonye?
Papa ati" washakaga ngo mbone ikindi ki?
.
Melina arikanga!!! Atangira kwibaza impamvu Papa we ntakintu amubwiye kijyanye na Simo. Abonye Papa we arenze yinjiye mu nzu agaruka muri Stock ye asanga Simo yicaye kuburiri.
.
Melina ati" bigenze bite ko Papa aje hano?
Simo ati" ubwo mwavuganaga nabumvise. Nahise nshaka uko nitsimba njya munsi y'igitanda mfata n'icyayi byose njyana nabyo nirenzaho imyenda. Nuko byagenze kugira ngo Papa wawe atambona.
Melina ahita aza aramuhobera ati" narimfite ubwoba bw'ikigiye kuba.
Simo ati" umbabarire akenshi ntuma ubaho ufite umutima uhangayitse.
Melina ati" oyaaa! Kuba uri aha njye ntacyo bintwaye. Cyane ko iyo nje hano nkavugana nawe hari byinshi bimfasha nkumva ndanezerewe.
Simo ati" reka rero ngende ndimo kwiruka turaza gusubira ku kazi.
Melina ati" sawa.
Simo aracunga ko nta muntu uri hanze maze arasohoka arirukanka asohoka igipangu ararenga. Melina nawe ahita afunga Stock ye agaruka mu nzu nini.
.
Twiyizire kurundi ruhande kuri rwa Rusengero rwa The way of Heaven Church. Nelly yazindutse aza kubaka ibintu yangije cyagihe ubwo yariyarakaye afite umujinya mwinshi bitewe nuko Melina yaramaze kumwandagariza mu ruhame. Uko asubiza kumurongo ibyo yagiye yangiza niko akomeza kwibuka ibintu Melina yamukoze. Akongera akibuka amagambo Melina yamubwiye amusaba ko baba bahagaritse urukundo rwabo akabanza kwitekerezaho.
.
Hashize akanya bashuti be Jacke na Akimu baza kumureba aho Kurusengero.
Jacke ati" Nelly ndabona Papa wawe yagukubise igihano gikaze?
Nelly ati" Papa yaje hano arebye ukuntu ibintu bye nabimenaguye ararakara cyane. Yahise ansaba kuza hano byose nkabisubiza uko byari bimeze.
Jacke ati" ni byiza kuba yaguhaye ibyo uhugiraho.
.
Akimu ati" ariko se kuki utafashe abakristo banyu ngo baze babikore.
Nelly ati" Papa yantegetse ko arinjye ukwiye kubikora cyane cyane ko ari nanjye wabyangije.
Akimu ati" gusa ninawe wabutse izi nsengero za Papa wawe.
Nelly ati" ibyo kuri Papa ntacyo bivuze.
.
Jacke atangira kumufasha imirimo isigaye ngo basoze vuba.
Jacke ati" nonese wowe na Melina bimeze bite?
Nelly ati" Melina yansabye mu kuba duhagaritse urukundo rwacu.
Jacke na Nelly barikanga!!!!!!!
.
Jacke ati" ibyo bintu ni ibiki?
Akimu ati" njye iryo navuze riratashye. Melina arakubenze kumugaragaro yiboneye igisaza.
Jacke areba Akimu ati" ariko wowe wajya ureka guhita ukabiriza ibintu?
Akimu ati" mba mvuga ukuri ariko. Ahubwo wowe kuki buri igihe uba ushaka guhishira imiterere ya Melina?
.
Jacke ati" rata Nelly mbwira akimara kugusaba ibyo wakoze iki? 
Nelly ati" namufashe akaboko muzana hano ku Rusengero. Nashakaga kumwibutsa amasezerano twagiranye hano Imbere y'Imana. 
Jacke ati" hanyuma.?
Nelly ati" yaranze akomeza umwanzuro we.
Akimu ati" Nelly ibyo nakubwiye. Melina yarakurangije kera cyane.
Jacke ati" ariko se wowe wivanga ibintu hano?
.
Nelly abyibutse uko byagenze arongera arababara.
Jacke aramureba ati" nonese wakoze iki muri ako kanya?
Nelly ati" Melina ndamukunda. Nahise mwemerera muha uburenganzira kucyifuzo cye.
.
Tuze kurundi ruhande kuri cya Kigongororamuco cya Migeshi. Mama Melina ari mu kazi nk'uko bisanzwe.
Peru hari ibyo yamuzaniye mu isori muri Biro ye. Arabizana abitereka kumeza ye.
Mama Melina aramureba ati" ibyo ni biki?
Peru ati" ni umufa nkuzaniye.
Mama Melina araseka ati" nkunda ko ubizirikana cyane.
Peru ati" ntabwo nabyibagirwa. Ahubwo muze kuryoherwa.
Agiye kugenda Mama Melina aramuhamagara ati" Peru wihenda.
Peru aragaruka.
Mama Melina aramureba ati" ese wakwihangana tukagumana akanya gato?
Peru ati" nonese Idirisa ( Papa Melina) ntabwo yabibona nabi?
.
Mama Melina ati" wowe funga umuryango uze wicare ntakibazo.
Peru ajya gufunga umuryango aragaruka aricara.
Mama Melina aramureba ati" byibura ndashaka kumarana nawe iminota 10 nkureba mu maso gusa. Wenda biraza kumfasha no kunywa uyu mufa neza.
Peru ati" ese haba hari ikibazo ufite?
.
Twigaru kuri ba Nelly na Jacke. Imirimo barimo bakora bayegeze kumusozo. Ibintu byaribyangiritse byose bamaze kubisubiza ku murongo.
Nelly arabareba ati" murakoze kumfasha
Jacke ati" wiidushimira kuko turi abavandimwe bawe. Ahubwo njye ndumva nshaka kumenya icyo ugiye gukora?
Nelly ati" simbizi.
Jacke ati" nonese uraza kwicara gutyo gusa urebere ngo nuko Melina wamuhaye igihe?
Nelly ati" none urumva nakora iki kindi?
.
Jacke ati" wenda Melina ntumubangamire ariko shakisha kurundi ruhande umenye neza ikibazo yaba afite cyatumye akwaka igihe cyo kwitekerezaho. Kuko ushobora guterera iyo ibintu bizaba bibi cyane. Cyereka niba nawe wamaze kwemera kumuhara.
Nelly ati" oya.
Jacke ati" rero shakisha amakuru umenye ikibazo afite ube wanamufasha kukivamo mu bundi buryo.
.
Twigarukire i Migeshi kuri Mama Melina (Bewula) na Peru. Mama Melina arimo kunywa wa mufa (isosi y'inyama itogosheje) Peru yamuzaniye.
Mama Melina aramureba ati" uri umutsi mwiza.
Peru araseka ati" urabizi ni ukuva na kera.
Mama Melina ati" ndabyibutse koko ni impano ituye muri wowe.
.
Peru ati" ariko hari impamvu yatumye unsaba kwicara hano. Wambwira iyariyo nkasubira mu kazi Idirisa ataransanga hano?
Mama Melina ati" ese urumva ufite ubwoba?
Peru ati" yego. Papa Melina ansanze hano noneho nanicaye yahita anyirukana..
Mama Melina aramureba ati" Peru ubaye wibuka neza ntabwo wakabaye urwanirira kwiruka.
.
Bakiraho bumva ukomanga kuri Biro. Peru ubwoba buramwica ati" nkibivuga Idirisa araje akanjye gahise karangira.
Mama Melina arahagururuka aba ariwe uza gufungura.........
.
Rwose ubaye wishakira uduce twose turahari kandi natuguha wowe wenyine inbox kugiti cyawe. Niba rero ushaka kuyobona yose nyandikira inbox kuri acount yanjye nitwa Chris Nandi ishimwe uyinsabe nanjye nyiguhe. Ibice byayo byose bisigaye ni 300f yonyine ubundi ukisomera.
.
Waanakoresha whatsapp ubaye aribyo ushaka 0781955794 inkuru Yawe yose igahita imugeraho.
.

Utazacikwa na Episode 7

Comments