Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize Melina amaze kumenya ko burya uretse andi makosa Nelly yamukoreraga, burya yanamucaga inyuma..
.
Inkuru ya Chris nandi ishimwe.
.
Melina byaramubabaje cyane. Nubwo Nelly yagiye amukorera amakosa menshi, ariko noneho kumva ko yarenzagaho akamuca inyuma, byababaje Melina cyane.
Sarah areba akababaro Melina agize nawe yumva biramubabaje. Afata Melina kurutugu ati" umbabarire nakabaye narabikubwiye mbere.
Melina ati" oya ntakibazo nta mpamvu yo gusaba imbabazi. Sinzi ngo niyo haba mbimenya mbere byarikugenda bite? Gusa ndumva mbabaye cyane. Menye neza ko urukundo nahaye Nelly rwuzuye kwihangana no kwirengagiza amafuti ye ahari yabibonaga nk'ubujiji bwanjye.
.
Melina atangira kwibuka rimwe. Wari umunsi umwe ubwo we na Nelly baribagize gutya barasohoka. Icyo gihe wabonaga ko bishimye kandi barimo kugerageza gushyira hamwe no kunoza urukundo rwabo.
Baraho barimo gusangira bishimye, Nelly yagize gutya arahaguruka arangije afata Melina ukuboko nawe aramuhagurutsa.
Melina arahaguruka ariko abaza Nelly ati" cher none tugiyehe?
Nelly ati" hari ahandi hantu heza naguteguriye reka tujyeyo kandi haraza kuba heza kuri twe.
.
Melina ntiyabyanze baragiye bazamuka hejuru muri Etage. Uko bazamukaga bagenda Melina yibaga arimo kwibaza mu mutima aho hantu heza Nelly yaba amujyanye.
Nelly yamuzanye mu cyumba kigari cyane kirimo buri kimwe cyose umuntu yakenera. Kandi ibyo icyumba cyari kinogeye ijisho. Melina yakigezemo nawe aracyishimira rwose bitewe nuko cyimeze.
Igihe akirangariye arimo kukireba, Nelly yahise amwataka atangira kumusomagura bitunguranye. Melina yaramwakiriye barasomana, kuko ntabwo yarikwanga guha ibi bizoux cher we. Hashize umwanya basomana, Nelly yahise amuterura amujyana kuburiri atangira gushaka kumukuramo imyenda Melina arabyanga.
Melina ati" Cher urashaka iki?.
Nelly ati" nkeneye urukundo.
Melina ati" ese niyo mpamvu wakodesheje icyumba gihenze gutya?
Nelly araseka ati" yego. Nagombaga gushaka icyumba gihenze gihwanywe nawe.
.
Melina yahise ahaguruka areba Nelly ati" Wibeshye rero ntabwo ari uku urukundo rukorwa?
Nelly ati" ariko turi abantu bakuru.
Melina ati" oyaaa! Ese reka nkubaze? Urabona kuryamana kwacu aricyo gifite kintu cya mbere gikenewe? Urukundo rwacu ntabwo rwubakiye mugukorana imibonano mpuzabitsina. Ibyo nabikubwiye kenshi.
Nelly nawe ashaka gusa n'urakaramo ati" nonese niba njye nawe tutabasha kwishimana, harya ubwo ibyo turimo byo byaba bimaze iki?
Melina yaramurebye ati" Nelly wishaka kumbabaza cyane! Niba uzi neza ibyo ko uzankundira kuba waryamanye nanjye aho ho turimo kwishuka byo.
.
Nelly araceceka
Melina ati" ndabizi neza ko gukora imibonano mpuzabitsina hagati yacu bikenewe kandi bizakorwa. Ariko ugomba kwibaza ni ryari? Kandi ukamenya igihe nyacyo bikorerwa. Ubu aka kanya sicyo kintu cyakabaye kiza imbere.
Nelly arabyumva kandi abasha kubaho kumva neza ikosa yarakoze maze aca bagufi mu mutima asaba imbabazi ati" umbabarire kuba naringiye kubikora mu buryo bubi.
Melina yaramubabariye. Cyane ko hagati y'abakundana ikintu kitwa imbabazi kiba gikwiye gutura hagati muri bo kandi nicyo kibakomeza.
.
Uwo munsi waje wabo waje hano kurangira barataha. Gusa batashye Nelly yumva muri we yaragifite ubushake bwo kurambika hasi. Amaze kugeza Melina iwabo mu rugo, yahise afata inzira aho gutaha ajya kureba Elina. Kandi ubwo byari bimaze kuba saa tanu z'ijoro.
Elina asohoka mu gipangu cy'iwabo aza mu modoka ya Nelly. Akigera mu modoka abona Nelly yarakaye.
Elina araseka ati" nkurikije uko ndimo nkubona Melina nubundi yagukaniye.
Nelly ati" yego.
Elina ati" ese wazamuretse?
Nelly ati" haba igihe mbitekerejeho ariko nyuma nkaza kwigarura kubera ko Melina ndamukunda.
Elina ati" none se umukunzi utabasha kugukemurira ikibazo ufite harya uwo ni mukunzi nyabaki?
Nelly ati" Melina kuba ankanira ntabwo mbimushinja. Ahubwo binyereka ko ari umukobwa wihagazeho kandi ntashaka ko twubakira urukundo rwacu kumusenyi wo gukora imibonano mpuzabitsina gusa.
Elina araseka ati" none niba ubizi uko, njyewe uba uje kundebamo iki?
Nelly ati" nuko wowe uri umuntu wanjye wa hafi ubasha kunyumva, kandi ukankorera serivice neza byihuse.
.
Elina araseka arangije ati" ahaa! Ngaho fungura risani umanure ipantaro tugire vuba.
Nelly abigenza uko, Elina atangira kumukorera service. Arangije nawe akuramo imyenda babikorera aho mu modoka. Bamaze kubikora Nelly arataha na Elina asubira iwabo mu rugo.
.
Reka twigarukire uyu munsi munsi wa none.
Melina amaze kuvugana na Sarah, bafashe inzira baragenda. Melina aba aje kuduka ricuruza indabo Sarah aramuherekeza.
Melina ahitamo ururabo ashaka ararugura.
Sarah aramureba ati" Melina urwo rurabo uguze ni urw'iki?
Melina ati" hari umuntu ndushyiriye.
Sarah ati" umuntu? Uwo mugabo muntu ninde se?
Melina ati" ni uwanzaniye umucyo agakura umutima wanjye mu mwijima.
Sarah ati" aaaaah! Nabyumvise noneho?
.
Melina ati" igihe kimwe uzamubona.
Sarah ati" yego ndabitegereje.
..
Melina amaze kwishyura baragenda bageze imbere baratandukana, Sarah ajya iwabo mu rugo na Melina akomeza kuri cya Kigongororamuco.
Melina agezeyo afite na rwa rurabo n'ubundi Cele aramwitambika.
Melina aramureba ati" urashaka iki nanone?
Cele ati" ndashaka kumenya aho ujyanye izo ndabo?
Melina ati" ntabwo bikureba.
.
Mama Melina aba araje asanga barimo kuvugana nabi.
Mama Melina ati" ese aho haba hari ikibazo?
Cele ati" namubazaga aho ajyanye ziriya ndabo?
.
Mama Melina areba Melina amubonana indabo mu ntoki ati" Melina ibyo kurya ni biki?
Melina ati" ni ndabo ntabwo ubibona se?
Mama Melina ati" none indabo uzijyanye he?
Melina ati" sinzi niba aho nzijyanye mwe bibareba?
.
Mama Melina ati" Impamvu nkwiye kubimenya nuko arinjye muyobozi wahano.
Melina araseka ati" ariko uyobora ntabwo uyobora ibyo abantu bakwiye gukora.
Mama Melina aramwegera ati" umva Melina twihanganira hano.
Melina ati" sawa. Ngaho mundeke ntambuke njye kureba cher wanjye.
.
Mama Melina aramureka, ajya kwirebera cher we.
Mama Melina asigarana na Cele barimo bareba uko Melina agenda.
Cele ati" uriya mukobwa wawe arakarishye cyane.
Mama Melina ati" Melina niko ateye. Ku kintu ashaka aba serie cyane kuburyo nta muntu numwe ubasha kumuhagarika.
.
Baty yibereye aho yicaye yiturije, abona Melina amugezeho n'indabo mu ntoki. Baty arahaguruka aza hafi ya giriyaje areba Melina mu maso.
Baty" umeze ute rukundo?
Melina araseka ati" ndishimye rwose!
Baty" nanjye biranejeje kukubona hano.
.
Bakivugana umucungagereza aza gukingurira Melina ngo yinjire bavugane neza. Amaze gufungura Melina arinjira araza ahoberana na Baty. Bahoberana umwanya muremure. Barangije Melina ahereza Baty za ndabo.
Baty mukuzifata biba nk'ibimutunguye maze araseka ati" burya se na bahungu bahabwa indabo?
Melina araseka ati" ntabwo bikunze kubaho, ariko kuri njye bibaho. Indabo zigenewe buri munsi muntu wese. Indabo zifite igisobanuro kigari mu rukundo. Kuba nawe nziguhaye bikubere ikimenyetso cy'uko nkwihaye wese n'ibyanjye byose.
.
Uko baganira, Mama Melina yaraje ahagarara hirya arabitegereza.
.
Bamaze kubwirana amagambo, Baty afata Melina bajya kwicara hasi hamwe Baty arara.
Baty ati" kuba uza ukamarana nanjye umwanya munini muri gereza ahantu nkaha, binyereka urukundo ruhambaye wankunze.
Melina ati" impamvu nuko kubaho kwanjye kuri muri wowe. Rero ntahandi mba mfite ho kuba hatari uruhande rwawe.
Baty araseka.
.
Mama Melina agakomeza kubitegereza. Arabibona ko nubwo bazi ko Baty ari ibandi ariko Umukobwa wabo Melina aramukunda cyane.
.
Melina areba Baty ati" Baty mukanya uraza kumfasha dufunguze papa! Ubuhamya bwanjye nawe nibwo buza gutuma Papa akurwaho icyaha aregwa cy'ubugambanyi.
Baty" niteguye kubikora rwose.
.
Ntibyatinze Umushinjacyaha yaraje yitwa Max. Niwe uje gukora kuri ya Papa Melina. Mama Melina yaramwakiriye amuzana muri Sale babarizamo abaregwa.
Papa Melina nawe baramuzana bamwicaza aho abazwa bicara.
Max aramureba ati" uraho neza nyakubahwa?
Papa Melina ati" ndaho.
Max ati" ubu aka kanya urashinjwa kuba warahishe umuntu warimo uhigwa n'inzego z'ubutabera kandi nawe ubizi.
.
Papa Melina ati" uko si gusa ukuri. Kuba twarasanze Baty aba iwanjye nyabwo bihita bisobanura ko namuhishe.
Max ati" none rero wagaragaza ute ko urengana.?
Idirisa ati" byakozwe n'umukobwa wanjye ntabizi.
Max ati" ese uwo mukobwa wawe yabasha kuza kubihamya hano?
Papa Melina arahindukira areba Mama Melina.
Mma Melina ati" reka tumubwire aze ndetse n'uwo Baty yaza agahamya neza uko byagenze.
.
Max ati" sawa.
.
Melina na Baty barabazana nabo babareka aho kwicara.
Max areba Melina ati" Melina ni wowe wazanye Baty mu rugo iwanyu?
Melina ati" yego.
Max ati" niki rero kibihamya?
Melina ati" Baty twahuriye mbere muri Merezi. Icyo gihe nyihura nawe nahise mbura mukunda. Nyuma yaje kugirana ikibazo n'umukozi waho kuri Merezi nza kumufasha. Aho niho twaje kuvuganira birambuye. Nza gusanga ari umunyabibazo, yansabye akazi ndakamwemerera ariko nyuma nza kumenya ko adafite naho aba. Kubera ko rero namukundaga, nibwo nahse mfata icyemezo cyo kumujyana mu rugo kwibanga nkaba mucumbikiye muri Stock nabikagamo ibintu. Gusa ntabwo narinzi ko yacurujeho ibiyobyabwenge, ntanubwo narinzi ko arimo guhigwa.
Max arabyumva arangije areba Baty ati" Baty tubwiire ese ibyo Melina avuze niko byagenze?
Baty ati" yego niko byagenze
Max ati" Melina ajya kugucumbikira se ntabwo wari uzi ko ari umukobwa wa Idirisa?
Baty ati" oya. Kuko iyo nza kubimenya ntabwo narikwaka ubufasha umukobwa w'umuntu urimo kumpiga hasi hejuru.
.
Max areba Melina ati" bivuze ngo aho hantu hose mwahuriye haba kuri Merezi n'ahandi tugiyeyo twabasha kubona abantu bahamya koko ariho wahuriye na Baty?
Melina ati" cyane.
Max areba Papa Melina ati" nkurikije ubuhamya butanzwe hano urarengana.
Papa Melina arishima ati" ngaho ntibankureho ibi bintu.
Bamukuraho amapingu aba ararekuwe. Ashimira umushinjacyaha ubashike gukoresha unyurabwenge agakoresha ukuri.
.
Mama Melina nawe ashimira Max ati" urakoze kuba ubashije kugaragaza ko umugabo wanjye arengana.
Max ati" nicyo kintu ubatabera busobanuye.
Mama Melina ati" nibyo rwose.
Melina abonye Max agiye kugenda ahita ahaguruka aramufata ati" Nyakubahwa nkeneye no kumenya icyo muvuga kubirego by'umukunzi wanjye?
.
Max aramureba areba na Baty, arangije ati" Baty we ibyo aregwa n'ibintu bikomeye bizamujyana mu rukiko akaburanishwa.
Melina ati" ariko nawe ni inzirakarengane.
Max ati" oyaaa. We yafitiwe mu cyaha agomba kuzagezwa imbere y'urukiko agakatirwa.
.
Melina kubyumva gutyo areba Baty biramubabaza.
.
Max we akazi ke karikarangiye ahita ava aho arigendera. Papa Melina nawe nyuma y'iminsi ine yaramaze ataba muri Biro ye ayigarukamo.
.
Melina nawe aza hafi ya Baty aramuhumuriza ati" cher nzagakura hano narabigusezeranyije.
Baty" Melina biragoye.
Melina ati" kubwo urukundo nk'ukunda ntabwo nzigera ntuma ubuzima bwawe burangirira hano.
.
Abacungagereza bafata Baty bamusubiza aho afungiwe. Melina nawe ahita aza muri Biro ya Papa we asanga ari kumwe na Mama we barimo kuganira baseka.
Papa Melina akibona Melina ati" Melina urakoze kubwo ubuhamya watanze ariko ntabwo byatumye n'ibagirwa amafuti yawe.
Melina ati" Papa kuba nagufashije ukaba urenganuwe, nuko nanjye nashakaga ko umfasha Baty akarenganurwa.
.
Papa Melina ati" ibyo byibagirwe kiriya n'ikinyabyaha.
Melina iryo jambo riramubabaza ati" Papa utibwira ko ari umunyabyaha kugusumbya.
Papa Melina ararakara araza yegera Melina ati" ariko sha kuva ryari usigaye wowe umwbira amagambo wiboneye yose? Gute wowe mvuga ugashaka guhangana nanjye?
Melina ati" Papa uko wabifata kose ntibindeba, njyewe ndimo gushaka kugaragaza ko Baty ari inzirakarengane. Kanadi ibyo nzabikora.
Papa Melina aba yamwabije urushyi rwiza injereri ziravuga.
.
Melina yarababaye arebana Papa we umujinya, arangije ahita ava aho agenda ababaye cyane......
.
Utazacikwa na Episode 21
Comments