logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE EPISODE 35

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE.
.
Episode 35
.
Twasize Melina amaze kumenya ko Nelly ariwe wari wariyoberanyije yigira Luxas.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Melina  yitegreje Nelly aramurebaaa! Ati" cyakora mbashije kumuriwa!
Nelly ashaka kumufata akaboko Melina aramwiyaka.
Nelly ati" ndakwingize niba waje hano reka tuvugane nkusobanurire byose.
Melina ati". Ntacyo ufite cyo kunsobanurira.
Nelly ati" nshaka kukubwira bikeneye impamvu yose yatumye nkora bino.
..
Melina aramureba ati" ariko urimo kwivunira iki? Ese wibwira ko guhindura amazina yawe bizaba bihinduye nuwo wahoze uriwe? Kuki ubwenge bwawe butakweretse ko ibyo urimo gukora byose unyihoreresha ubukado bwari burikanya urimo gukora nyuma y'igihe?
Nelly ati" gukora nyuma y'igihe gute?
Melina ati" ibyiza wibutse gukora twaratandukanye wakabaye warabikoze mbere y'igihe.
Nelly ati" ariko ndimo gukosora amakosa yanjye.
Melina ati" narayakubabariye rwose nta mpamvu ufite yo kwikuba. Ariko nubwo nakubabariye, nasanze utari umuntu wari ukwiriye umutima wanjye.
.
Nelly arababara ati" bivuze ngo n'ibyo maze iminsi nkora byose ni imfabusa?
Melina ati" yego cyane ko ntigeze mbigusaba. Urukundo rwanjye nabonye uwo rwari rugenewe ushoboye kururinda no kurusigasira.
Nelly arababara.
Melina amuhereza ikiganza ati" Nelly njye nawe turi twaratandukanye, isi yacu yaratandukanye ntagihe nakimwe duteze kozongera kuba mu isi imwe. Byakire rero ko byarangiye ugende utangire ubuzima bwawe bushya.
.
Melina arangije acaho arigendera. Nelly asigara ababaye cyane. Ibyo amazemo iminsi yibwira ko arimo gutegura byose bifashe ubusa.
.
Melina yaje kureba Sarah na Rusi mu rugo kwa Sarah. Bakimubona barasara barashaka kumenya amakuru yuko byagenze.
Rusi ati" Melina tubwire bigenze bite ?
Melina ati" ntacyo mumbaza.
.
Sarah ati" kandi se ko ugarutse wariye umwanda?
Melina ati" nsanze Nellye ariwe warahinduye amazina yiyita Luxas.
Rusi ati" gute se kandi  yaba Nelly kandi njyewe narihuriye na Luxas mwenyewe.
Melina ati" uwo wahuye nawe nuwo bagutuburiye, kuko Nellye atashaka ko umenya ko ariwe.
Rusi biramubabaza ati" mbega imbwa ngo irankinisha!
.
Melina ati" kandi nagiye mbibabwira kenshi! Mbo gusa ntacyo kuko mboneye no gukurira Nelly inzira kumurima.
Sarah ati" abahungu n'ababwa! Nyumvira kweri! Ubuse yibwiraa ko guhindura amazina akigira undi muntu aribyo bizatuma yongera kukwigarurira.? Sha Melina utubabarire natwe kuba twaratwaye tukananirwa gushishoza.
Melina ati" ntakibazo  byarangiye. 
.
Rusi we yarakaye cyane. Kumva amaze kumenya ko Nellye yamukinnyee agakino.
Melina ati" Baty niwe rukundo rwose! 
Sara ati" ese nawe uramutse usanze akubeshya?
Melina ati" oyaaa ntakinyoma na kimwe gituye mu mutima wa Baty.
Sarah ati" nyamara ntukizere umuntu gutyo?
Melina ati" abantu bose si bamwe Sarah! Ukuri kwa Baty nuko mbona ntabwo aruko anyereka. Ukuri umuntu yashaka kukwereka gutandukanye n'ukuri ukwako kwigaragaza.
Sarah ati" aho natangira kukumva.
.
Kurundi ruhande Nelly yatashye yarakaye cyane afite umujinya mwinshi mwinshi. Atangira gusakuza no kumenagura ibintu mu nzu.
Ababyeyi baraza baramureba.
Papa Nelly ati" wabaye iki sha kombona wasaze?
Nelly ati" byose byarangiye burundu.
.
Papa Nelly ati" ibiki se?
Nelly ati" byarangiye ntabashije kwisubiza Melina.
Papa Nelly ati" ntiwariwarambwiye ko Papa we arimo kubikoraho?
Nelly ati" yego arikoe bisa nkaho byafashe ubusa.
.
Papa Nelly ati" Papa Melina rero yaba ari umugabo utarinda ijambo rye.
Nelly ati" ndumva uburibwe bugenda mu mitsi yanjye.
Papa we amufata kurutugu ati" umva tuza gato.
.
Papa Nelly yahise asohoka yicara mu modoka ye agira aho yerekeza. Afata telephone agenda ahamagara Papa Melina amubwira ko akeneye ko babonana, amubwira naho baza guhurira.
.
Bidatinze baje guhura.
.
Papa Nelly aramureba ati" nizereko uje wamaze kurangira kumenya impamvu nkeneye ko tubonana?
Papa Melina ati" mbwira ntakintu nzi.
Papa Nelly ati" nshaka kukubaza Impamvu utari umugabo ubasha kurinda ijambo rye?
Papa Melina ati" ariko ibyo umbaza ntabwo byumva?
Papa Nelly ati" wabwiye Nelly ko hari icyo urimo gukora kugira ngo umubano we n'umukobwa bitajya hasi. None umukobwa wawe mukanya gashize amaze kumukatira.
.
Papa Melina ati" ibyo ntabwo nigeze ntekereza mbimenya.
Papa Nelly ati" wabimenye ute kandi ntacyo witayeho? 
Papa Melina ati" ndaza kubikemura.
Papa Nelly ati" umva ntabwo wabasha guhindura icyemezo cya Melina, ahubwo reka byose birangire. Ubu ndashaka ko nawe unshakira amafaranga yanjye mu minsi ibiri ube uyansubije.
.
Papa Nelly ahita asubira mu madoka ye arigendera. Papa Melina asigara ahagaze hamwe nk'igiti.
.
Nawe ntibyatinze niba ari akajinya. Yahise aza mu kabari kwiyahuza inzoga atara uburakari koko!
Saa mbiri z'ijoro yaratashye ageze mu rugo. Akigera mu rugo aza mu cyumba cye ashaka ikabure ( ni ya nkoni y'imigozi iba isobekeranye). Amaze kuyibona ahamagara Melina.
.
Melina aza kwitaba.
Amaze kugera mu cyumba, Papa Melina ahita akubitaho urugi ararudanangira.
Melina aramureba ati" papa ushaka gukora iki?
Papa Melina ati" wanze kumva kuneza uranga unsha amazi. Ariko ubu ngiye kukumvisha ikiboko.
Melina arikanga ati" papa nakoze iki?
.
Papa ati" ibyo wakoze kare urabizi. Ni gute watinyuka kunsuzuguza umuryango wa kwa Nelly?
Melina ati" Papa ntabwo wakabaye wivanga mu rukundo rwanjye. 
Papa ati" ndi papa wawe mfite uburenganzira bwuzuye bwo kuguhitiramo ikigukwiriye.
Melina ati" aho rero niho wibeshyera papa!
.
Papa Melina ararakara aba amukubise inkoni ya mbere dore ko iryana kubi. Melina arataka.
Papa Melina ati" ukwiye kunyumva kandi ukagendera kumwanzuro wanjye. Ni gute wowe na ushaka kwangiza umuryango wacu hejuru ya kiriya kigoryi urimo gutabara ngo ni Baty?
Melina ati" Papa kabone nubwo wanyica ntabwo wahindura umitima wanjye.
.
Papa we aramuhondagura ati" inkoni nizimara kugera ku nzoka uraza kumva neza ibyo ndimo kugusaba.
Melina ati" Papa niteguye guca mu buribwe bwose ushaka kunshiramo.
.
Papa we aramuhondagura umubiri utangira guhinduka amaraso. Melina agatabaza ataka ariko ntawe afite hafi wamurengera.
Mama Melina yaratashye ageze muri mu rugo, yumva Melina arimo gukubitwa inkoni zamugeze habi.
.
Mama Melina ahondagura urugi asaba Papa Melina kureka ibyo arimo gukora. Papa Melina aramwumva arimwihorera akomeza kugenda gukubita Melina.
Rusi nawe araza asanga mama we yageze muri inyuma y'urugi rw'icyumba arimo gusaba y'inginga Papa Melina kureka gukomeza guhondagura Melina.
.
Rusi kumva amarira no gutaka bya Melina byamukoze ahantu, nawe atangira kurira no gutuka papa we ngo ni inyamanswa itagira umutima.
.
Melina yarakubiswe ahindurwa intere. Papa we abonye amunogejeeeeee! aramwegera ati" ndizera ko uzi ibyo uribuze gukora byiza binezeza.
Melina aramureba gusa ntagishoboye no kuba yavuga bitewe n'inkoni yakubiswe.
.
Papa we agiye kugenda yibuka y'amagambo Cele yigeze kumubwira ko ushobora gusanga Melina atari umukobwa we.
Papa Melina amaze kubwirwa kubyibuka aragaruka afataw agasatsi ka Melina akabika mu koti. Arangije afungura mu umuryango, asanga Mama Melina na Rusi bari bahagaze kurugi.
Mama Melina aramureba ati" ibyo ukoze urumva bikunejeje?
Papa Melina ahita amusunika, Mama Melina aragenda akubita umutwe ku kibambazi agwa hasi. Papa Melina arangije araza aramufata aramuhagurutsa atangira kumuniga.
Rusi abibonye ashaka kurwanya Se ngo atabare mama we! Papa Melina aba amurebeye urushyi rwiza Rusi yumva injereri arazubara ata ubwenge.
.
Papa Melina akomeza kuniga Mama Melina ati" nawe waruraya we ndakurwaye igihe naguhagurukiye uzambona.
Mama Melina arapfuneka ati"  ndekura urimo kunyica .
Papa Melina ati" nakabaye nkwica nkuko ntakindi umaze.
.
Cyakora ageze aho amurekurira hasi aragenda.
.
Rusi ahita aza mu kureba mama we hasi ngo arebe  ko ntakibazo kinni agize. 
Rusi ati" mama umeze ute ute?
Mama Melina ati" njyewe meze neza.
.
Bahita baza kureba kureba Melina mu cyumba basanga yabaye imboga. Baramufata bamuzana mu cyumba cyabo batangira gusomana kumwitaho.
Rusi ati" Melina kuki papa yakugenje atya?
Melina ati" ni ukubera ko nakatiye Nelly burundu nicyo yanjijije.
Mama Melina agahinda karamwica ati" humura  uzatsinda.
.
Rusi ati" ese Melina aho kugira ngo Papa azakwice wakwemera ibyo avuga?
Melina ati" ntabwoba mfite bwo gupfa nzize ikintu cy'ukuri.
.
Papa Melina yaje  kuri laboratory muri iryo joro. Aje gukoresha DNA test. Bamufashe ibipimo batwara na kagasatsi bajya kubipima. Mugihe kingana n'iminota 30 araba amaze kubona ibisubizo bye.
.
Hakuno mu rugo.
Rusi ati" ese none Papa buriya ahise ajya he?
Mama Melina ati" simbizi buriya wasanga agiye mu nzoga.
Melina ati" ubwo yagendaga yankuyeho umusatsi.
.
Mama Melina aringa ati" uvuze ngo yakoze iki?
Melina ati" nabonye aje ankuraho umusatsi.
Rusi ati" umusatsi se agiye kuwukoresha iki?.
Melina ati" simbizi, ariko buriya ahari wasanga agiye kundogesha.
.
Mama Melina yahise abikeka ko Papa Melina ashobora kuba agiye gukoresha DNA test. Kandi Mama Melina arabizi ko Melina atari umwana we.  Mama Melina ahita abitekereza ko Papa Melina nagaruka arahita aramwica.
Ubwoba buramwica ahita ava mu cyumba cya  ba Melina atavuze, nawe arosohoka aragenda.
Melina areba Rusi ati" Mama se kandi we abaye iki?
Rusi ati" uko mbibona hari ikindi kibazo?
.
Utaza gucikwa na Episode 36

Comments