logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE EPISODE 39

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twasize Rusi agiye guhamagara Melina mu buryo we na Papa we bapanze bwa gatego.
.
Story by Chris nandi ishimwe.
.
Muri bibiliya icyo gitondo Melina arimo kuzana icyayi kumeza, yabonye Rusi amuhamagaye kuri telephone. Icyayi akigeza kumeza arangije akanda yes aramwitaba. Akimwitaba yumva Rusi amuhamagaye arimo kurira, Melina arabyumva bimutera ikibazo.
Melina ati" Rusi bite ko urimo kurira ?
Rusi ati" urambaza ngo bimeze bite kandi uzi ahantu wowe na mama mwansize? Ubundi kuki mwikunda mwenyine?
Melina ati" njyewe na mama urabizi papa yarimo aduhiga ashaka kutwica.
.
Rusi ati" hanyuma se mujya kugenda mwibwiraga ko njywe nza gusigara ntekanye?
Melina ati" Rusi wowe nta mpamvu yarihari yaributume Papa akugirira nabi. Njywe arashaka kunyica kuko ntari umwana we. Hanyuma mama arashaka kumuhora kuba yaramuciye inyuma.
.
Rusi ati" nanjye ubu nikingiranyije mu cyumba sindimo gusohoka kubera ko nanjye arashaka kunyica.
Melina arikanga ati" wowe se arashaka kuziza iki?
Rusi ati" arimo kuvuga ko nanjye byose narimbizi. Ngo nafatanyije namwe kumuhindura ikigoryi. Ndakwinginze rwose muntabare.
Melina ati" Rusi ubu urabona twagutabara gute?
Rusi ati" wowe mpa adress yahantu muri hanyuma ndaza gushaka uko namutoroka nze aho muri.
Melina ati" sawa reka mbiguhe muri sms.
.
Barangije kuvugana Idirisa areba Rusi ati" ukoze akazi keza. Hanyuma ugiye kujyayo ukimara kuhagera uhite umbwira imiterere yaho hantu yose.
Rusi ati" yego Dady. Ahubwo reka nitegure.
Idirisa ati" ibyo kurya ukora byose uze kwitonda.
.
Kurundi ruhande Baty nawe avuye  ku kabotike gushaka imikati baza kunywesha asanga Melina amaze kuvugira kuri telephone.
Baty aramureba ati" wavuganaga nande Melina?
Melina ati" ni Rusi arimo arashaka ubufasha, Papa nawe ngo amumereye nabi.
Baty ati" none?
Melina ati". Muhaye adress za hano araza gushaka uko acika nawe aze hano.
Baty ati" ese ubwo ntabwo baba bakuruye telephone zanyu?
Melina ati" oya tuvuganye umwanya muto.
Baty ati" Sawa.
.
Baty arakata areba ku cyumba Mama Melina na Peru barayemo, arangije areba Melina ati" ese ba mama wawe ntabwo barabyuka?
Melina ati" oya.
Baty araseka maze araza aramwongerera ati" wasanga bananiwe haraye hashya.
Melina araseka ati" Baty ibyo bintu urimo kumbwira ni biki?
Baty ati" ariko nawe ntikigire umwana! Rwose Peru na mama wawe biragaraga ko bakundanaga.
.
Bakibavugaho Mama Melina aba abaguyeho arabumva ati" murimo kutunegura ibiki?
Baty agira ubwoba n'ikimwaro dore ko ari nawe wari uzanye icyo kiganiro.
Melina agerageza kujijisha ati" ntacyo mama Baty yambazaga impamvu mutaraza kunkwa icyayi kandi bwakeye. Ahubwo ngo Rusi nawe Papa amumereye nabi.
..
Melina aba ahinduye mu ikiganiro.
Mama Melina ati" we se kandi arimo kumuhora iki?.
Melina ati" simbizi gusaw buriya Rusi nagera hano aratubwira neza.
..
Mama Melina ati" ok
Melina ati" ariko muze kumeza icyayi cyahiye.
.
Mama Melina asubira mu cyumba ati" turaje.
Melina areba Baty ati" wajya uvuga make urabona ko habuze gato mama aba atwumvishe.
.
Tuze kuri cya Kigongororamuco. Papa Melina nibwo arimo kugera ku kazi. Asanga Tito yaritemye yahageze kare akomeje gukora yari yamuhaye.
Papa Melina aramureba ati" ese ntakintu urageraho?
Tito ati" wapi. 
Idirisa ati" nonese niba umaze amasaha 21 ntacyo urabasha kugeraho wavuga ko umaze iki? Ni uguhemberwa ubusa gusa?
.
Cele aba araje ati" Idirisa nta mpamvu ihari yatuma ubwira Tito nabi. Cyane ko akazi arimo gukora katari munshimgano ze.
Idirisa arabyumva ati" noneho bivuze ko mudashaka mu kumfasha?
Cele ati" ahubwo se niki tutagufashije? 
Idirisa ati" kwanza ibyo mwe mwananiwe gukora umukobwa wanjye Rusi niwe ugiye kubikora.
.
Ako kanya haza umucungagerereza umwe abwira Idirisa ko hanze hari umuntu umushaka.
Idiris abwira uwo mucungagereza ati" bwira uwo muntu akomeze aze ntakibazo.
Umucungagereza ati" yabyanze yavuze ko wowe umusangaw hanze mukavugana kuko arashaka guhita agenda.
.
Idirisa arasohoka ajya  kureba uwo muntu umushaka. Ageze hanze abona muri Pariking haparitse imodoka nziza cyane.
Akomeza gutera intambwe agenda asatira iyo modoka ayinjiramo. Akiyinjiramo bahita bamwambika akadeye  mu mutwe baramushimuta.
.
Twigarukire hakuno kwa Baty na Melina. Rusi amaze kuhagera, Baty na Melina bamuteze amatwi barashaka kumva inkuru ye.
Melina ati" Rusi ngaho tubwire neza.
Rusi nawe yaje yigize nk'umuntu wahohotewe cyane ndetse anafite ubwoba bwinshi.
Rusi ati" cya gihe ukimara gutoroka ukagenda, papa yasigaye avuga ko njye nawe twari tubiziranyeho ko arinjye wapanze gucika kwawe. Nuko arangije ankubita ingumi ngwa hasi ngaramye mu cyumba.
Ubwo yakomeje gusara no kwitonganya, nanjye ndamucunga mba ndamusubitse agwa muri korodoro mpita nkubitaho urugi ndafunga.
.
Baty ati" none umucitse ute?
Rusi ati" yarambiwe kuba inyuma y'urugi ahitamo kugenda nanjye niko guhita nza.
Baty ariko akomeza kumwitegereza mu maso nuko avuga.
Melina ati" Rusi ni byiza kuba nawe ubashije kumucika.
Rusi ati" sinzi naho Mama ari niba yarabashije kumucika cyangwa yaramwishe.
.
Melina ati" bari hano.
Rusi arikanga ati" uravuze ngo mama ari hano?
.
Mama Melina na Peru nabo baza muri saro.  Rusi kubakubita amaso arumirwa!
Mama Melina ahita aza ahobera Rusi ati" mwana wanjye nawe uraje?
Rusi aririza nyine nk'uwahohotewe ati" mbashije kumucika mama!
Mama Melina ati" Papa wawe  yasaze pe! Cyakora tuza ubu wageze ahantu hatekanye. 
.
Rusi ati" ese mama ibyo papa yaje avuga ko Melina atari umukobwa we nibyo?
Mama Melina ati" nibyo.
Rusi arumirwa!
Mama Melina ati" gusa banza utuze ndaza kugusobanurira.
.
Baty yahise afata Melina amujyana hanze.
Baty ati" Melina maze kubona ko Rusi arimo kubeshya..
Melina ati" wabibonye ute?
Baty ati" nkurikije ukuntu yavugaga nuko nabonaga ameze mu maso nahise mbona ko arimo kubeshya.
Melina ati" wasanga nawe aribyo watekereje kuko nta mpamvu yatuma Rusi aza kubeshya.
Baty ati" nyamara mwitonde Rusi ashobora kuba ari kuri gahunda yatumwe.
.
Melina afataw Baty kubitugu ati" Cher ndabyumva uraduhangayikiye ariko tuza reka Rusi tumwizere.
Baty ati" ubuvandimwe naho buhuriye n'icyizere.
Melina ati" ibyo ndabizi. Ariko twese hano turi mu kibazo kimwe. Impamvu numvise Rusi nuko Papa uri hariya hanze yasaze. Ubu nta muntu atagirira nabi.
Baty ati" ok sawa.
..
Tuze kurundi ruhande. Ni ahantu mu kizu gishaje abashimuse Idirisa bamuzanye. Bamwicaje kugatebe ahambiriye aracyambaye ka kadeye mu maso, ntiyabasha kumenya aho aharereye nabamushimuse abaribo.
Akiraho bazanye indobo y'amazi bayamumenaho baranhije bamukuramo ka kadeyi mu mutwe agiye kubona abona ni Nelly wamushimuse.
.
Nelly n'umujinya mwinshi aba amuteye ingumi y'amenyo.
Idirisa ati" burya sha uri agahanga uje guhorera urupfu rwa so?
Nelly arababara cyane ati" tegereza gato wowe ngiye kukwica nkubabaje cyane.
Idirisa ati" papa wawe yarampatirije cyane. Yanyishuje yuzuye ubwibone bwinshi atabasha no kunyubaha nk'umugabo mugenzi we. Niyo mpamvu narakaye mpita mwica.
Nelly aramireba n'umujinya ati" ubwo warimo umwica wumvaga wishimye?
.
Idirisa araseka ati" byari biryoshye rwose! Ntakintu kiryoha nko kubona amaraso y'umwanzi wawe atonyanga hasi kubutaka.
.
Ayo magambo ababaza Nelly cyane ajyaho aramuhondagura.
Nelly ati" ahari nanjye reka uyu munsi nze kuwishimira cyane. Uburibwe papa yanyuzemo wowe ndaza kubugukubira inshuro 100.
.
Nelly aragenda aba azanye agasandugu karimo ibikoresho byinshi bitandukanye. Idirisa arabireba yikangamo. Kandi nyamara mukanya yasekaga yigamba ibigwi byo kuba yarishe Papa Nelly.
Nelly aba afashe ipensi ati" reka noneho dutangire.
Idirisa ubwoba buramwica atangira gusaba imbabazi ati" Nelly reka twumvikane. Aka kanya nsaba icyo ushaka.
Nelly ati" ndashaka umutima wawe.
.
Idiris ati" ngwiki?
Nelly ati" icyo nshaka nuko wishyura ubuzima bwa Papa wanjye.
.
Nelly aba aramufashe aramwasamura acomeka ya pensi mu menyo arandura amenyo abiri Idirisa yumva. Mbega uburibwe weeeeee!!!!
.
Twigarukire kwa Baty na Melina. Rusi bamaze kumwakira nawe arimo kwiyumva neza nk'abandi bose aho mu rugo.
Abonye ko bamaze kumwakira ntakibazo gihari ndetse batabasha no kuba hari icyo bamukekaho, aza hanze kuruhande ubundi afata telephone ahamagara Papa we ngo amuhe y'amakuru yari yamusabye kumuha.
Mukumuhamagara Telephone yitabwa na Nelly.
.
Nelly ati" Rusi urashaka kuvigan na so?
Rusi ati" kuki witabye ya Papa?
Nelly ati" nuko Papa wawe ndimo kumuhana.
Rusi ati" ibyo ni biki urimo kuvuga?
Nelly ati" ushaka kwigira nkaho utazi ikintu na kimwe se?
.
Rusi ati" Nelly mbwira habaye iki? Kubera iki iki urikumwe na Papa?
Nelly ati" Papa wawe yishe Data ndimo kumwihoreraho.
.
Rusi arikanga agwa mu kantu! Amenye ko burya bwose Papa we ariwe wishe Papa Nelly. Rusi byaramurenze gufata telephone biramunanira iramanuka igiye kwikubita hasi, kumbe Baty yari aho hafi arimo amwumviriza arahogoboka telephone ayisamira hejuru itaragera hasi.
Baty areba Rusi ati" kumbe watubeshyaga waje hano utumwe na papa wawe?
Rusi aho kugira icyo avuga ararira.
.
Melina na babyeyi be baba baraje.
Melina abona Rusi arimo kurira kandi Baty amufitiye telephone..
Melina ati" Baty bigenze bite?
Baty ati" nkuko narinabikubwiye. Rusi yatumwe na Idirisa niwe yahamagaraga.
.
Melina arikanga ati" Rusi mana yanjye kumbe!
Rusi ati" mumbarire.
Melina biramubabaza ati" kubera iki?
Rusi ati" numvaga nshaka gufasha papa!
Melina ati" wakagoryi we wumvaga ushaka kumufasha iki? Ese urumva ukeneye ko atwica?
Rusi ati" natwawe n'uburakari gusa wowe na mama nabarakariye. Sinarinkibasha gutekereza ikintu kizima.
Melina ati" nibyo wenda ndabyumva uriya ni papa wawe ndetse kuba wajya mu ruhande rwe birumvikana. Ariko se n'igihe yaba arimo gukora ibintu bibi wamushigikira ngo nuko ari papa wawe?
.
Rusi ati" mumbabarire maze no kumenya ko yishe Papa Nelly.
Mama Melina  afata Rusi aramuhagurutsa ati" Rusi mwana wanjye mbere na mbere ni byiza kuba ubashije kumenya ko papa wawe yahindutse arimo gukora amasuku ibikorwa bibi. So nubwo ari Papa wawe dukeneye kumuhagarika.
Rusi ati" Nelly agiye kumwica ngo arashaka kwihorera.
.
Kumva ayo makuru barikanga!
Peru ati" umva rushake icyo dukora Nelly ataramwica. Nubwo ari umuntu ariko ntabwo akwiye gupfa. 
Baty ati" yego urupfu ntabwo aricyo cyaba igihano cye. Agomba kujyanwa muri Gereza aho kwicwa.
Melina ati" icyo dukwiye gukora muri uyu mwanya ni ukujya kuri Police tugatanga aya makuru.
.
Baty ati" ahubwo tugende ubu aka kanya.
.
Twigarukire kuri cya kizu. Nelly amereye nabi Idirisa noneho ageze kunzara azinyomoramo. Nelly ntamutima wa ki muntu afitiye Idirisa.
Idirisa ari mu buribwe burenze cyane.
Nelly aba afashe urukero. Urukero muraruzi rumwe bakoresha mu bubaji rukata imbaho.
.
Nelly arangije aza ku ntoki za Idirisa ati" nakubwiye ko ndaza kukwica urupfu ruhambaye hamwe no kumunsi wo kuzuka wowe utazabasha kuzuka.
Idirisa ati" Nelly mwana wanjye mbwira urashaka iki ariko basi ureke ubuzima bwanjye?
Nelly ati"mbwira kuki wanze kwishyura Data ahubwo akamwitura kumwica?
Idirisa ati" amafaranga yansabaga kumwishyura ntayo narimfite.
Nelly ati" Papa yakugurije amafaranga agira ngo ukemure ibibazo byawe hanyuma uzayamugarurire. None kuki uvuga ko ntayo wari ufite kandi ibibazo byawe byarakemutse?
.
Idirisa hari ibyo yatangiye kwibuka byamubayeho ijoro rimwe. Amaze kubyibuka areba  Nelly ati" burya amafaranga so yampaye ntacyo nayakoresheje gifatika. Iryo joro naraye nyahombye yose.
Nelly ati" gute? Ni gute wahombye miliyoni 10 ijoro rimwe gusa?
Idirisa ati"  uwo munsi Papa wawe akimara kunguriza ariya mafaranga, Satani yaragendereye. Satani akimara kungenderera aho gutaha mu rugo nahise nkatira mu rusimbi. Muri uwo mugoroba hari igikobwa cyiza cyaje muri ako kabari maze kiyemeza gukina nanjye urusimbi. Narabyemeye turakina biza kurangira kindiye miliyoni 6.
Icyo gikobwa cyaje kumenya hari andi mafaranga miliyoni 4 nsigaje maze kiyemeza kunkarangira akanyobwa biza kurangira ndaranye nacyo. Mugitondo nagiye kubyuka no kugarura ubwenge igikobwa cyagiye kare n'amafaranga cyayatwaye.
.
Nelly aramureba ati" none ubugoryi bwawe nibwo wajije data?
Idirisa ati" none ari nkawe wakora iki? Ese waba uzi ukuntu biryana kwishyura amafaranga utigeze ugira icyo umaza?
Nelly aba amushyizeho urukero amukata intoki eshatu. Idirisa aratabaza cyane ariko ntawo kumutabara uhari.
.
Nelly buri uko amubabaje we bikamushimisha.
Nelly ati" burya bwose wari ikigoryi bigeze aho?
.
Kumbe aba Police baje bazanye na ba Melina. Gusa Nelly ntaramenya ko Police ije.
Nelly areba Idirisa ati" ese Bewula yaba yarigeze amenya ayo makuru y'ibyo wakoze?
Kumbe Mama Melina na ba Melina bamaze kuhagera barimo kumva.
Idirisa ati" urumva narikubibwira umugore gute ko indaya yantwaye miliyoni 10 ?
.
Mama Melina na ba Melina barabyumvise barumirwa! Police nayo ihita asaba Nelly kumanika. Nelly arayamanika, Idirisa aba afashwe na Police.
Gusa Mama Melina na Melina yewe na Rusi babajwe no kumva ibintu batari barigeze kumenya. 
.
Mama Melina areba Idirisa ati" kumbe nuko byagenze? Kuki watubeshye ko amafaranga ari muri Business yo kohereza pome hanze?
Idirisa ati" wimbaza ubusa kuko nawe warambeshye.
.
Komiseri Manu ashoborera Idirisa bamwuriza pandagari baramutwara......
.
Utazacikwa na Episode 40 
.
Yewe turimo kugana kumusozo.

Comments