Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize Peru na Mama Melina bamaze kwiburakiranya ibihe byabaranze.
.
Inkuru ya Chris Nandi ishimwe.
..
Bamaze kwibuka Peru areba Mama Melina ati" Nyuma ya biriya byose byatubayeho dore aho turi.
Mama Melina aramureba ati" kubera wowe watumye umitima wanjye ugira amahitamo yo kubana n'umuntu ntakunda.
Peru ati" ntakundi byagombaga kugenda.
Mama Melina ati" ese koko nuko ugitekereza?.. sawa.. ubwo nkugejeje mu rugo amahoro reka ntahe.
Peru amufata akaboko ati" ntabwo wansiga hano njyenyine.
.
Mama Melina aramwiyaka ati" urabizi mfite umugabo ngomba buhanga kugenda..
Peru ati" yego ukwiye kugenda koko!
.
Gusa Peru arumva muri we Mama Melina atakabaye agenda ngo amusige. Mama Melina agiye kugenda, Peru aramubaza ati" kuki utigeze ubumbwira?
Mama Melina ati" nkubwira ibiki?
Peru ati" kuki utambwiye ko Melina ari umukobwa wacu?
.
Mama Melina ati" wabimenye ute?
Peru ati" nabonye akarangamuntu ke. Wamwise izina twagombaga kuzita umwana wacu wa mbere.
.
Mama Melina ahita abyibuka kera agikundaana na Peru. We na Peru bigeze gusezerana ko umwana wabo w'imfura bari kuzabyara mbere bagombaga kuzamwita Impanoyacu.
.
Mama Melina amaze kubwirwa kubyibuka areba Peru ati" nabuze uko nabikubwira.
Peru ati" wagombaga kumbwira ariko! Kuko tuba turi kumwe igihe kinini.
Mama Melina ati" wihangane.
Peru ati" kuki wamwise kuriya aho kumwita amazina ya se urimo kumurera?
Mama Melina ati" nuko urukundo nagukunze rugituye muri njye.
.
Peru iryo jambo yumva rimukoze ahantu. Cyane ko hari hashize igihe kinini atumva amagambo meza nkayo.
Peru ati" warakoze.
Mama Melina aramureba ati" gusa sinshaka ko Melina yazabimenya. Byatuma EDPRS ibintu biba bibi kurushaho.
Peru ati" ntabyo azigera amenya. Ariko nzajya mwitaho nk'umwana wanjye.
.
Mama Melina ati" reka ngende.
Peru ati" ntakibazo genda kandi Imana ikurinde mu nzira.
.
Mama Melina agaruka mu rugo, akamoto kumugeza imbere y'igipangu. Ava kuri moto yishyura Motari arigendera. Mama Melina agiye kwinjira mu rugo akubitana na Papa Melina ahagaze ku gipangu yaramutegereje..
Mama Melina umutima utangira gutera cyane.
Papa Melina aramureba ati" uvuye he?
.
Mama Melina ati" mvuye kureba Godance..
Papa Melina ati" ariko wagiye utavuze aho ugiye. Bivuze ngo urambeshye.
Mama Melina ati" kuki nakubeshya?
Papa Melina aramwegera aba amufashe mw'ijosi atangira kumuniga ati" sinkunda ikinyoma,kandi kwihangana kwinjye kugira aho kugarukira.
Mama Melina atangira kubura umwuka ati" ndimo kubura umwuka.
Papa Melina ati" ibyo ntabwo mbyitayeho. Icyo nshaka nuko umbwiza ukuri.
.
Kurundi ruhande mu nzu Rusi yaje mu cyumba cy'Ababyeyi be abura umuntu numwe. Yibaza aho baba bagiye bose?. Abonye ababuze agaruka mu cyumba cyabo abwira Melina ati" Melina uziko Mama na Papa ntabari mu nzu?.
Melina ati" baba barihe se?
Rusi ati" simbizi.
Melina ati" bihorere buriya bafite aho bagiye.
Rusi ati" saa tanu z'ijoro se?
.
Bakiraho Rusi yumva ijwi rya Mama we arimo gutaka.
Rusi ati" iryo jwi ni irya Mama.
.
Bahita basohoka bihuta baza kureba icyo Mama abaye, basanga Papa wabo arimo kumuniga.
Melina ati" Papa urimo urakora ibiki?
Papa Melina ahita amurekura ati" mwihangane nabazaga mama wanyu ahantu avuye?.
Melina na Rusi babazwa nuko basanze Papa wabo arimo kuniga mama wabo.
.
Melina ati".nonese nuko wakabajije umugore wawe? Ikigaragara ntabwo wubaha mama!
Papa Melina ati" natwawe n'uburakari sinashakaga kubikora.
Rusi ati" Papa uri inyamanswa.
Mama Melina ati" umva mwirakarira Papa wanyu, yaratwawe n'uburakari butuma akora ikintu kitari cyiza ariko ntakibazo gihari. Ahubwo mureke tujye mu nzu turyame burije.
.
Bwarije buracya. Mu gitondo Melina abyuka yitegura Rusi akiryamye. Hashize akanya Rusi nawe arakanguka asanga Melina arimo kwitegura.
Rusi aramureba ati" noneho se ubu urambara iki ko imyenda yawe yose yakujabutse?
Melina ati" ndapfa kwambara ibyo mbonye.
.
Rusi ahita ava mu buriri ati" reka nkwiteho nkuhe fresheri niba ugiye kujya guhura na Luxas.
Melina ati" oya siwe ngiye kureba.
Rusi ati" ugiye he?
Melina ati" ngiye gushaka uko nabonana na Baty.
..
Rusi ahita acika intege ati" buri gihe iyo uvuze Baty bintera ikirungurira..
Melina ati" none ko uzajya ukirwara buri munsi?
Rusi ati" ariko se kuki ubundi Baty wamukundiye iki?
Melina ati" urukundo ntacyo rushingiraho. Iyo ukunze umuntu hari impamvu itumye umukunda, urwo rukundo ntabwo ruramba. Kubera ko impamvu zose zirashira.
Rusi ati" ariko nanone ntabwo wambwira ngo wapfuye gukunda umuntu gutyo gusa?
.
Melina ati" njyewe niko byagenze nkihura na Baty nahise mukunda. Kandi nawe niko byamugendekeye. Ikindi rero ahantu hari urukundo. Urukundo ruhora rurema ibintu bishya kandi byiza ku mukunzi wawe.
Umuntu akunda ahorana ubwiza mu maso yawe, umuntu ukunda nawe agukunda ajya kure y'ibikubabaza ahubwo agatura hafi y'ibikunezeza. Umuntu ugukunda aba azi neza icyo ukeneye.
.
Rusi aramureba ati" bisobanuye ngo umuntu uri muri Gereza azi neza ibyo ukeneye?
Melina ati" cyane.
.
Rusi ati" ndumva bidasanzwe niba utari mu rukundo rw'ubuyobe.
.
Melina atangira kwibuka umunsi umwe. Uwo munsi hari itsinda rigari ry'abantu baribihurije hamwe bigizwemo uruhare n'uwahoze ari cher we Nelly. Icyo gihe bari bagikundana. Iryo tsinda ry'abantu ryishyize hamwe ruyobowe na Nelly, bakora urugendo rw' ubukerarugendo bajya gusura parike y'ibirunga.
Icyo gihe birumvikana Melina yasohokanye na Cher we Nelly. Mu bantu bajyanye na Baty yarimo ariko ntabwo icyo gihe Baty cyangwa Melina bari bakeruye urukundo rwabo.
.
Buri wese yarakibifite ku mutima we gusa ntawe uzi uko umwe akunda undi.
Bageze mu birunga baratemberejwe ahantu hatandukanye barishima baritinda. Ku mugoroba w'uwo munsi bakoze ikorori bagikorera hagati mu shyamba. Hari hari bamucoma babahanga, hari n'ibyo kunywa bya moko yose.
Buri muntu wese mubo bari bajyanye nabo yariyishimye anyuzwe n'urugendo bakoze. Uko barya nuko banywa bashyizeho umuziki batangira no kubyina.
.
Melina we yumvaga ananiwe yariyiyicariye hamwe wenyine. Nelly cher we aho kuza kumwitaho yararimo yibyinira n'abandi bakobwa anezerewe aho kuza ngo amenye ikibazo Melina afite basi anamwiteho.
.
Baty aho yarari yabonye Melina yigunze, ntanicyo kurya afite arakimushakira amushakira n'icyo kunywa aramuzanira.
Melina aramushimira ati" urakoze Baty! basi wowe ubashije kunyitaho mu bantu bose baraha.
Baty ati" ibi cher wawe niwe wakabaye abikora.
Melina ati" yarangaye! Bisa nkaho yiboneye abandi bakobwa yitaho njye yanyibagiwe.
.
Mwibuke icyo gihe ntabwo Baty na Melina barikabwiranye ko umwe yakunze undi. Buri wese nubwo byamubayeho yahisemo kubigumana mu mutima.
Melina we yumvaga nubwo Baty bitatuma bajya mu rukundo kandi afite cher we Nelly. Igihe cyose yumvaga atahemukira Nelly.
.
Gusa muri icyo gihe imyitwarire Nelly yakomezaga kugira, niyo yatumaga Melina akomeza kugenda amutakarize icyizere n'urukundo.
.
Muri iryo joro ikirori cyarakomeje. Nelly akomeza kwibyinira n'abandi bakobwa batandukanye. Yafata n'akaruhuko aho kuza kureba Melina akiganirira n'abandi bajama.
.
Baty niwe wakomeje kuba hafi Melina aramuganiriza mbese amufasha kumara irungu. Ikirori cyarinze kirangira Nelly atabashije kuvugana na Melina, ngo basi yibuke no kuza kumubaza uko ameze. Icyo gihe Melina byaramubabaje cyane ndetse bimwereka mu buryo bweruye ko ari umuntu bakundana aba atamwitayeho habe na gato.
.
Tugaruke uyu munsi Ibyo Melina yabyibukaga.
Arangije kwambara neza afata agasakame akunda kugendana. Agiye gusohoka mu cyumba Nelly aba ahamagaye Rusi kuri wowe telephone.
.
Melina aramureba ati" uracyavugana na Nelly?
Rusi ati" si cyane gusa sinzi ibyo agiye kumbwira.
.
Melina ati" ibyo ni ibyanyu reka njye nigendere.
.
Tuze kuri kuri cya Kigongororamuco hamwe muri ka kazu Baty afungiwemo. Iminsi imaze kuba 7 afungiwemo. Uko araho aba yibaza cyane kuri Melina, yibaza niba nawe yaba yaramukuyeho amaboko.
Akiraho yatangiye kumva ibintu bimutondagira batangira gufashwa kumuruma. Kumbe n'intozi. Zabaye nyinshi muri ako kazu zitangira kumuramugura umubiri wose. Mwibuke ako kazu ni gato cyane ntarwinyagamburiro kagira.
.
Intozi zaramiriye koko zitangira kumurema ibisebe, umubiri wose urabyimbagana uzana ibishundu. Yaratabeje baranga batinda kuza kumutabara kandi Cele ahagaze aho hafi arimo arumva urusaku rwe.
Baty intozi zaramuriye zigera no kubintu zaramuhekenya arasara abura uko yifata uburibwe buba bwinshi..
.
Hashize iminota 15 nibwo baje kumutabara bamukuramo basanga umubiri wese wabyimbaganye ahandi hacitse ibisebe. Bamugarura mu cyumba bavuriramo. Abaganga batangira kumwitaho..
.
Hashize akanya Papa Melina aza kureba uko ameze asanga yuzuye ibipfuko ahantu hose.
Papa Melina ati" sha wakomeje umutima wawe arik sinzi ko umubiri wawe uzabasha kwihanganira uburibwe urimo gucamo. Njyewe ndabona kuguma ku cyemezo cyawe ukihagararaho, ntaho bitaniye no kwiyahura.
Baty aramureba ati" harya wifuza iki kugira ngo ugabanye gukomeza kumbabaza gutya?
Papa Melina araseka ati" ahaaa ntiwumva dutangiye mu kumvikana.
.
Mama Melina nawe aba aje aho muri icyo cyumba, abona ukuntu Baty ameze bitewe n'ubugome umugabo we akomeje kumukorera, bimukora kumutima biramubabaza. Gusa ntiyapfa kuburanya umugabo we ngo amubwire ko ibyo arimo gukora atari ukuri.
.
Papa Melina ati" Baty wowe emera kurekura umukobwa wanjye nibwo uzava hariya hantu.
Baty aramureba ati" aho kugambanira urukundo nkunda Melina byarutwa nkapfa.
Papa Melina araseka ati" ndabona ugikomeyemo sha! Ariko ikibabaje nuko uzabyemera umaze umaze kubora..
.
Kurundi ruhande Melina nawe ageze ku Kigo. Kandi iyo aje ntawe upfa kumwitambika kuko abarinzi bose baramuzi. Baramureka akinjira.
Yaje kureba Peru mu Gikoni ngo bavugane. Peru amwitaba vuba. Munibuke yamaze kumenya ko ari umwana we..
Melina ati" nshaka ko umpa igisubizo.
Peru ati" inzira imwe namaze kumenya y'ibanga yakugeza kuri Baty. Gusa iragoye cyane.
..
Melina ati" wowe mbwira uko imeze..
Peru ati" hari ubuvumo hanze y'iyi Gereza inyuma mu shyamba, bwubatswe bwinjira muri iyi Gereza. Abantu bubatse iyi Gereza bubatse ubwo buvumo nk'inzira yihariye abantu bari muri iyi Gereza bashobora gucamo bahunga igihe Gereza yaba afashwe n'inkongi y'umuriro cyangwa itewe.
.
Melina arabyumva ati" nonese iyo nzira irarinzwe?
Peru ati" hanze kumarembo yayo ntabwo irinzwe gusa harafunze. Ahantu ihungukiyemo imbere muri Gereza niho harinzwe..
Melina ati" none ni gute se yangeza ahantu Baty afungiye niba mwo imbere harinzwe?
Peru ati" nabwo byaba ngombwa ko ubanza kugera aho iyo nzira yinjirira muri Gereza.
.
Melina ati" byagenda bite?
Peru ati" iyo nzira y'ubuvumo inyuze munsi y'utwo twumba bafungiramo abantu bananiranye.
Melina ati" nakumvise noneho. Bisaba ko nzazana umuntu agacukura. Nibwo buhari bwonyine bwatuma mbasha kugera kuri Baty.
Peru ati" yego
Melina ati" urakoze kumfasha amakuru umpaye arahagije..
.
Melina amaze kuvugana na Peru aza muri Biro ya Papa we.
Papa we aramureba ati" Melina utambwira ko ugarutse guteza ibibazo?
Melina ati" oya narinje hano kureba mama!
Papa we ahita aza aramwegera ati" ni byiza kuba wiyiziye hano kuko hari ibyo ugomba kumenya.
.
Papa Melina aba afashe urwandiko kumeza ararumuhereza.
Melina ararufata ararusoma asanga ni Baty warwanditse amwandikira ngo" Melina umbabarire ibi nibyo bizima narimfite byo gukora. Urukundo rwari hagati yacu urwibagirwe kuko njye sinkigukunda
.
Melina amaze kurusoma arikanga!!!!!!
.
Utazacikwa na Episode 28
Comments