logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE EPISODE 4

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twasize Melina arimo abazwa na Papa we niba agiye agiye kubamba umuryango we cyangwa se aza gukomeza kuwurengera.
.
Writer: Chris nandi ishimwe.
.
Melina akimara kubazwa na Papa we niba aza kwemera kubamba umuryango we cyangwa se aza kuwurengera, Melina areba Se yitonze ati" ese Papa agaciro kurukundo rwanjye na Nelly ugapimira muri ayo mafaranga miliyoni 10 wagurijwe na Papa we?
Papa Melina ati" oya ntabwo ariko bimeze. Gusa ariko kuba wowe na Nelly mukundana byatumaga imiryango yacu ihunduka nk'abavandimwe . Ibyo bigatuma Mushumba John( Papa Nelly) atanshyiraho pressure yo kuba namwishyura. Ubu rero ubwo hagati yanyu ibintu byatangiye kugenda nabi biraza gutuma Papa Nelly atangira kumbaza.
.
Melina ati" Papa wihangane mujya kugurizanya amafaranga ntabwo byagizwemo uruhare no kuba nkundana na Nelly.
Papa Melina aramureba ati" ariko ese ubundi urimo kwigira amaki? Kuki urimo gushwana na Nelly?
Melina ati" ntabwo ndimo gushwana na Nelly ariko nabivuze kenshi cyane ko nkeneye agahe ko kwitekerezaho. So mwihanganire wanjye kuko ariwe ukwiriye muri aka kanya.
.
Papa Melina ati" hanyuma ndashaka kumenya. Ibiryo Penina akubirikira buri joro kuruhande ubikoresha iki?
Melina ati" hari umwana w'imfubyi mbishyira buri gitondo. Sinzi niba byababangamiye ngo mbe nabihagarika.
Mama Melina ati" oya ntabwo bibangamye kuko gufasha ni byiza.
Melina ati" murakoze. Kandi najya kuryama niba ari ntabindi mfite byo gusubiza.
Papa Melina aramureba ati" genda.
.
Melina aragenda ajya mu cyumba cye.
Papa Melina nawe aragenda, ariko ataragera kure Mama Melina aramubaza ati" wowe ugiye he?
Papa Melina ati" ngiye mu gikoni kuvugana na Penina.
Mama Melina ati" urashaka kuvugana iki nawe.
Papa ati" nkeneye kumenya amakuru neza y'ibyo Melina avuze.
.
Mama Melina aramureka aragenda aba ageze mu gikoni asanga Penina arimo gutegura ibintu bya nyuma mu gikoni.
Penina abonye Boss aje mu gikoni abyibazaho.
Papa Melina aramureba ati" Penina nje hano kuvugana kandi umbwize ukuri.
Penina ati" yego ntakibazo.
.
Papa Melina ati" ndashaka kumenya neza. Ibiryo ubikira Melina waba uzi neza icyo abikoresha?
Penina ati" oya ntabwo nzi icyo abikoresha. Gusa buri saa tatu aza kubifata.
Papa Melina ati" kandi yambwiye ko abifata mu gitondo agiye kubitwara akabishyira akana ka gapfubyi ngo azi ahantu?
Penina ati" oya ntabwo abitwara mugitondo ahubwo aza kubifata saa tatu akabitwara. Ahubwo mu gitondo nibwo angarurira amasorori yabitwayemo.
.
Papa Melina arabyumva yumva ko Melina yamuhaye igisubizo kitari ukuri. Uwo mwanya ahita atangira kubona ko Melina hari ikintu arimo guhisha.
Papa Melina abwira Penina ati" ndashaka ko umukurikirana ukamenyera neza ahantu atwara ibyo biryo muri ayo masaha. Kandi uze kubikora kwibanga.
Penina ati" yego ndaza kubikora.
.
Twiyizire mu cyumba cya Melina na Rusi. Melina arimo kwambara imyenda y'ijoro ajya araramo. Arangije kuyambara aza kwicara kuburiri.
Rusi aramureba ati" Melina nkeneye ko umbwiza ukuri mu bibazo byose nibyo urimo gucamo niba ukeneye ubufasha bwanjye nk'umuvandimwe wawe.
Melina ati" Rusi ntacyo wamfasha muri uyu mwanya. Ibyo ndimo gucamo byose ninjye ukwiye kumenya icyo nkwiye gukora.
Rusi aramureba ati" wikwihagararaho Melina. Rwose biragaragara ko uremererewe kandi ukeneye umuntu mwaganira akagufasha kuva mu bibazo bikomeje kukuvanga.
.
Melina ati" ibyo uvuga nibyo. Nabuze amahitamo y'icyo nagakoze.
Rusi ati" ese nkubaze.
Melina ati" ntakibazo mbaza.
Rusi ati" wumva ugikunda Nelly?
.
Melina ati" simbizi. Sinzi nuko nabisobanura. Sinzi niba nakwemera ko nyimukunda cyangwa niba nabahakana.
Rusi biramucanga.
Melina ati" mbere. Nelly yanterese amezi atatu kugira ngo abe abashije gutsindira umutima wanjye. Nkimara kumwemera no kumuha umutima wanjye, numvise mpawe impano y'umusore narinkeneye mu buzima bwanjye. Ariko vuba aha namenye ko nubwo yariyaratsindiye umutima wanjye atigeze abasha kugera ku ndiba yawo.
.
Rusi yumva aratangaye ati" ni gute umuntu mukundanye imyaka 4 yose atigeze kugera ku ndiba y'umutima yawe? 
Melina ati" Nanjye simbizi. Kandi numvaga mukunda ariko mu minsi yashize nibwo natangiye kubona ko atabashije kuhagera.
Rusi ati" ndumva harimo amayobera.
.
Tuze kurundi ruhande mu cyumba cya Papa Melina na Mama Melina. 
Papa Melina arimo kwambura imyenda Mama Melina bahagaze. Mama Melina uko yamburwa imyenda ahagaze hamwe ntabuja nagato.
Papa Melina ati" iri joro ndifuza ko nashimishwa nawe. Ese wamfasha ukaza kumbera umuyobozi?
.
Twigarukire kwa Melina na Rusi.
Melina ati" burya urukundo n'amayobera gusa. Ntawe ubasha kumenya iby'ubwiru bwarwo. Abantu benshi bariho mu rukundo nabo ubwabo batapfa gusobanura.
Rusi ati" ibyo uvuga ntabwo ndimo kubisobanukirwa.
Melina ati" icyo ndimo nkubwira hano nuko burya wibwira ko urukundo ufite arirwo rwawe kandi nyamara uba utarahura narwo nyirizina.
Rusi ati" none uzamenya ute ko wahuye n'urukundo rwawe wakabaye aritwo ufite?
Melina ati" hari umuntu uzaza ukagukora kundiba y'umutima ataranavugana nawe. Burya uzaza wese aguterata agusaba urukundo ukamwemerera bitewe n'amagambo meza n'ibikorwa yagukuruje ntuzibwire ko urwo arirwo rukundo..
.
Rusi areba Melina ati" nkurikije amagambo umbwiye hari ikintu kimwe mbashije kumva. Ahubwo nakubaza ese ni ukuri niko bimeze?
Melina ati" yego ni ko kuri. Hari umuntu twahuye mu bihe bishize kuva uwo munsi nkihura nawe ibintu byarahindutse muri njye.
Rusi ati" ese uwo yaba arinde?
Melina arahagururuka ati" reka mbanze njye kuri toilet.
.
Melina aragenda Rusi asigara yibaza ati" kumbe impamvu ya byose ni iyi. Hari undi muntu uri hagati ya Melina na Nelly.
.
Kurundi ruhande Papa Melina amaze kwambura Mama Melina imyenda nawe akuramo. Areba Mama Melina mu maso ati" ndagusabye iri joro utume riba ryiza kandi ndifuza ko waba Umuyobozi. Ndashaka kumva umunezerewo uhagije mpawe n'umugore wanjye w'igikundiro.
Mama Melina ati" yego reka bibe.
Barafatana batangira gusomana, hashize akanya bajya kuburiri.
.
Kurundi ruhande Melina nawe yaje mu gikoni asanga Penina.
Melina ati" Penina bya biryo birihe?
Penina arabimwereka aho biteretse Melina ajya kubifata. Amaze kubifata areba Penina aramushimira ati" wakoze.
.
Melina ibiryo arabitwara. Akimara kugenda Penina ahita amukurikira. Mwibuke ko Papa Melina yari yamusabye kuzakurikirana Melina akaamenya aho ajya atwara ibyo byokurya.
.
Melina asohoka hanze na ya sorori y'ibiryo. Kumbe Penina yamukurikiye arimo kugenda amucunga. Gusa Melina nawe ntaramenya ko yakurikiwe.
Melina araza aza agana hamwe kuri ya Stock ye abikamo ibintu bishaje. Ageze imbere yaho arahagarara abanza gucunga ko nta muntu wo mu rugo waba umureba. Penina nawe tayali ahita abona ko Melina arimo gucunga ahita yihisha kurukuta rw'inzu.
.
Melina nawe arimo kurebareba ahantu hose abona ibirenge bya Penina hasi ako kanya amenya ko yamukurikiye. Melina ahita ashaka uko ajijisha arakomeza yihuta cyane. Penina agaruye amutwe ngo arebe niba Melina agihagaze abona yagiye kare. Aramukirikira ageze imbere aramubura. Araranganya amaso ahantu hose mu gipangu aramubura. 
Penina abonye amubuze yigarukira mu nzu. Akimara kuza mu nzu. Melina ahita ava aho nawe yariyitsimbye aragaruka ahita akingura ya stock ye yinjiramo ahita akinga..
.
Agezemo imbere asangamo umuntu uryamye aramubyutsa ati" Simo byuka dore nkuzaniye ibyo kurya.
Simo aba arabyutse asuhuza Melina maze yicara kuburiri. Melina nawe aricara maze akurura agatabure aterekaho ya sorori y'ibiryo.
Simo aramureba ati" Imana Iguhe umugisha.
Melina ati" habuze gato wari ugiye kuburara.
Simo ati" noneho byaribigenze bite?
Melina ati" Penina yankurikiye. Ahari yashakaga kumenya ahantu ntwara ibiryo.
Simo ati" ni hatari.
.
Melina ati" gusa humura ntabwo yamenye namukwepye.
Simo ati" ariko ubwo batangiye kubikeka bishobora kuzaba bibi ugasanga nkuteje ibibazo.
Melina ati" oyaaaa! Ntabwo wowe wanteza ibibazo. Ikindi bizakomeza kuba ibanga nta muntu uzigera umenya ko ubamo hano.
Simo areba Melina mu maso ati" ubwitange ugira busa n'ubwiza bwawe butemba ku maso.
Melina araseka ati" ubwo uratangiye.
.
Twigarukire mu cyumba kwa Mama Melina na Papa Melina barimo kwiha umubyizi. Nku'uko Mama Melina yari yabyemeye niwe uyoboye igikorwa. Ariko nanone nubwo barimo kwijajara, Papa Melina arimo arabona Mama Melina ntabyishimo afite.
Papa Melina aramureba ati" ese duhindure uburyo urumva unaniwe?
Mama Melina azunguza umutwe arahakana.
Papa Melina ati" nonese kuki mbona utarimo kugera ku byishimo byawe?
Mama Melina ati" njyewe burya ntukanyiteho. Icya mbere mbere nuko wowe wumva unyuzwe kandi ukumva ugeze kumusozo wawe neza.
.
Papa Melina ati" hano sinjye uba ukeneye kugira ibyishimo njyenyine. Uri umugore wanjye twese tugomba kwishima no mu kunyurwa ku kigero kingana.
.
Mama Melina amufata umunwa ati" reka kuvuga menshi dukore ugere kubyishimo byawe.
Barakomeza baratwaza hashize nk'iminota itanu Mama Melina ahita amuva hejuru ajya kuburiri ariryamira batarangije igikorwa.
Papa Melina biramucanga ati" habaye iki cher!?
Mama Melina aramureba ati" umbabarire ndumva mpise mva muri mood......
.

Utazacikwa na Episode na 6

Comments