Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize Nelly aje mu modoka ya Papa Melina ubwo yaraparitse imbere ya Kabari.
.
Story by Chris nandi ishimwe.
.
Nelly ubwo yageraga mu modoka ya Papa Melina bahise basuhuzanya nk'abantu baribafitanye gahunda.
Papa Melina ati" ntabwo wishe igihe twavuganye.
Nelly ati" reka duhite tuvuga ku cyo wanshakiraga.
Papa Melina ati" nashakaga kukubaza uruhande uriho kuva Melina yakubwiraga ko atakigukunda?
.
Nelly ati" njyewe nakiriye ibyo yambwiye.
Papa Melina ati" nonese waremeye uva kwizima, kuburyo utari gukomeza kumurwanira?
Nelly ati" nibyo ndimo kugerageza gukora, ariko sinzi aho nahera ndabona bikomeye.
Papa Melina ati" niba aribyo arimo gukora bikomeze. Nanjye natangiye kugufasha.
Nelly ati" watangiye kumfasha ute?.
Papa Melina ati" Nafungiye Baty ahantu hazatuma Melina atapfa kongera kubonana nawe. Aho hantu kandi namufungiye ububi bwaho buraza gutuma Baty ubwe yikura mu rukundo rwabo.
Nellya biramunezeza ati" aho ni sawa. Melina atongeye kubonana nuwo musore byamfasha.
Papa Melina ati" nibyo ndimo gukora rero.
.
Nelly ati" niba ari uko bimeze rero umbereye imbaraga. Nanjye ndaza gukomeza gahunda yanjye.
Papa Melina ati" hari icyo nanjye nshaka kugusaba ko wamfasha.
Nelly ati" niki?
Papa Melina ati" nshaka ko unyumvishiriza Papa wawe akaba ampaye igihe gihagije cyo gushaka amafara ye.
Nelly ati" aho ntugire ikibazo ndaza kuvugana nawe.
.
Tuze kurundi ruhande.
Melina atashye yababaye cyane. Rusi aza kumufungurira maze yinjirana umujinya hafi kungoga Rusi, arakomeza ajya mu cyumba.
Rusi arongera afungaho maze kureba Melina mu cyumba, asanga yicaye kuburiri arimo kurira.
Rusi ati" Melina bikugendekeye gute?
Melina ati" kuki wowe umbaza?
..
Rusi ati" ndi umuvandimwe wawe nkwiye kumenya ikintu gitumye umera gutyo.
Melina ati" noneho se kandi ubashije kumbona nk'umuvandimwe wawe?
Rusi ati" umbabarire kuba narakubwiye ko utakiri umuvandimwe wanjye, nabitewe n'uburakari narimfite. Ariko ntacyakuraho isano dufitanye niko wajyaga umbwira..
Melina aramurebaaa ati" uburyo uhindutse aka kanya biratangaje!
Rusi ati" Melina nafashe akanya nitekerezaho nsanga narakosheje.
.
Melina arebye mu cyumba abona, Rusi yanagaruye ibintu bye byose bagiye kongera kubana kubana.
Melina biramutangaza ati" umva uhindutse vuba.
Rusi ati" nasanze ataringombwa ko tubaho turyana kandi turi abavandimwe.
Melina ati" ngaho vayo umpobere...
.
Rusi araza amugwamo barahoberana.
Melina ati" urakoze kuba wafashe icyemezo kizima.
Rusi ati" nawe urakoze kumbabarira.
.
Melina agize gutya abona amakarite positari meza ataretse ku kabati ko mu cyumba. Areba ubwiza bwayo buramutangaza, arahaguruka ajya kuyitegereza neza.
Melina ati" Rusi aya makarite positari ko ari meza wayakuye he?.
Rusi ati" Nelly niyo yampaye ngo nkuzanire.
.
Melina kumva ari aya ahita yanga, ubwiza yarafite ahita ububona nk'ibishingwe.
Rusi ati" ugiye kwisubiraho se uvuge ko ari mabi kubera ko wumvise ko yaturutse kwa Nelly?
Melina ati" nta kintu na kimwe cya Nelly nkikeneye kubona ko mu maso yanjye. Aya makarite positari nayo sinyashaka hano..
Nelly ati" ariko ni meza. Niba utayakunda bitewe na Nelly basi yakundire ko ari meza.
.
Melina ati" ikintu cyose gikomotse kwa Nelly kintera ikirungurira.
Rusi ati" ndabizi Nelly hari byinshi yakoze bibi byakubabaje. Ariko basi wakanatekereje ko arimo gukora iyo bwabaga ngo akosore amakosa ye.
Melina ati" igihe cyaramushiranye.
Rusi ati" oyaaa! Igihe cyose kiba gishoboka ko umuntu yahindura ibikorwa bye bibi yakoze agatangira gukora ibyiza...
Melina ati" Nelly reka kumuvugaho
Rusi ati" ariko nawe ntukomeze kumufata nk'umwanzi wawe kuko yaricujije.
.
Bwarije ababyeyi babo barataha. Penina nawe ahita ategura ameza vuba. Mama Melina na Papa Melina baza kumeza.
Mama Melina ahamagara Rusi. Rusi araza aritaba.
Mama Melina ati" ko mutaza kumeza habaye iki?
Rusi ati" reka mbwire Melina.
.
Nabo baje kumeza baricara bafata amasahani bararuraw batangira kurya.
Uko barya bucece ntawe uvuga. Melina arumva afitiye Papa we uburakari bwinshi.
Mama we aramureba ati" Melina urumva umeze ute?
Melina ati" ntako meze.
Mama ati" Melina witurakarira. Ibyo byabaye tuba dukora nubwo utabyumva ariko tuba dushaka kurinda ubuzima bwawe.
.
Melina areba mama we ati" mama byaba byiza utongeye kumvugisha ayo magambo yanyu yuzuye ibinyoma.
Papa Melina akubita kumeza n'umujinya ati" we! Iga kubaha abantu. Uyu ni Mama wawe ntabwo ufite kumubwira uko wiboneye.
Melina areba se ati" Papa kunkanga ntanakimwe byakubaka mu mutima wanjye. Murimo kumpisha Baty ariko ntabwo bizabakundira. Baty niwe rukundo niwe mucyo wamurikiye Umutima wanjye igihe wariwaburaniwe uri mu mwijima.
.
Papa Melina ati" ese Melina ubona utamaze gusara? Baty ni umunyabyaha uriya ntabuzima afite imbere ye. Ejo n'ejobundi azakatirwa igifungo cya burundu. Urumva uwo muntu umukundamo ibiki?
Melina ati" niyo yaba aribupfe ejo pfa kuba mukunda. Ikindi rega mudashaka kumva nuko Baty atari umunyabyaha nkuko mubitekereza.
Rusi ati" ariko Melina Baty baramufashe arimo gucuruza ibiyobyabwenge. Ikindi yaranatorotse yica umuntu. None wowe ubihakana ute?.
.
Melina ati" njyewe uyu munsi navuye iwabo. Ibyo niboneye n'amaso yanjye nibyo numvise nuko Baty ubwo bucuruzi yagiyemo yabuhatiwe kumbaraga, kandi yashakaga gutabara Mama we.
Mama Melina arabyumva.
Melina ati" ese mwebwe abantu mukunda ntabwo mwakora icyari cyo cyose ngo mubatabare?
Mama Melina arabyumva.
Papa Melina ati" Baty kuba yarashaaga gutabara mama we, yari kubikora mu bundi buryo ariko atagiye gukora ibikorwa bitemewe n'amategeko.
.
Melina areba Papa we ati" Papa ndabizi neza ko urimo kurwanya Baty. Ariko nanjye nzahagarara murwanire mpaka ngaragaje ko atari umunyabyaha..
Papa Melina ati" wakabaye uva muri byo ukumva Nelly mugashira hamwe mukubaka umuryango. Kuko ndabizi n'ukomeza kwiruka inyuma ya Baty bizarangira ubabaye.
Melina arahaguruka ati" ibyo tubireke tuzareba.
Ahita ava aho kumeza arigendera.
.
Tuze kurundi ruhande kuri cya Kigongororamuco. Hamaze gushira iminsi 2 Baty aba muri ka kazu ka wenyine afungiyemo.
.
Cele yaje kwitaba Papa Melina muri Biro kuko yaramutumyeho.
Papa Melina aramureba ati" Cele ndashaka ko mumpera Baty isomo.
Cele ati" ubishaka aka kanya?
Papa Melina ati" cyane. Nshaka kugera kuza kuvugana nawe amaze kubona neza ikintu nshoboye gukora.
Cele ati" sawa.
.
Kurundi ruhande Elina yaje kureba Sarah iwabo mu rugo. Asanga Sarah arimo gukora amasuku hanze. Arimo gukura abe ibyatsi muri pasiparume..
Elina aza n'umujinya mwinshi ati" Sarah?.
Sarah aramureba.
Elina ati" Sarah! Mbwira ukuntu wagiye kumvamo ukabwira Melina ko naryamanaga na Nelly?
Sarah ati" umutima wanjye warurambiwe kubika ikinyoma.
.
Elina ati" nuko uhitamo kugambanira inshuti yawe?
Sarah ati" njyewe nkeneye kubaho ubuzima bwiza ntakifite ikintu na kimwe kinshira urubanza muri njye.
Elina areba Sarah ati" uri akagome..
Sarah ati" ushaka unyite uko ushaka.
Elina ati" kuva aka kanya wowe ntabwo ukiri mu inshuti zanjye.
Sarah ati" aho gukomeza kugendana nawe mu isi y'uzuye ibinyoma n'ibyaha, nanjye nahitamo kukureka. Niba wowe udakeneye guhinduka.
.
Elina aramureeeba arangije agenda gutyo.
.
Tugaruke kuri cya Kigongororamuco.
Cele yaje mu gashyamba inyuma y'ikigo. Hari umwobo wubakiye neza. Ahageze uwo mwobo arawufungura. Kumbe muri uwo mwobo habamo inzoka nyinshi. Cele aba akuyemo inzoka imwe arangije hari umwenge bari baracukuye uza muri ka kazu bafungiramo umuntu wenyine, aba ashyizemo ya nzoka arangije yigarukira mu Kigo.
.
Amaze gukora ibyo, Baty ha hantu afungiye ya nzoka yaraje. Ni mu mwijima Baty ntabwo yabasha kuyibona. Inzoka yamugezeho itangira kumutondagira arayumva, atangira kurwana nayo ariko kubera ko ari mu mwijima ni hatari.
Inzoka yaramurumye ku kaboko, nawe arayishikura ayita hasi arayisyonyora ayimena agatwe iba irapfuye.
Hahandi yamurumye kubera ubumara hatangira kubyimbagana cyane kandi vuba. Uko hamurya ubumura buriruka butangira gukwira umubiri wose. Baty aratabaza arasakuza cyane.
Cele aza kumureba barafungura bamukuramo basanga inzoka yamwemeje...
.
Bahise bahamagara abaganga baraza bareba uko ameze. Maze batumizaho agatanda bamushyiraho bamuzana aho basanzwe babavurira.
.
Cele nawe yahise aza kubwira Papa Melina ko mission yari yamuhaye yagenze neza. Papa Melina arishima ati" urakoze.
Cele ati" ubu ari hamwe bavurira
Papa Melina ati" ubu noneho najya kuvugana nawe. Ubu ibyamubayeho biraza gutuma avuga.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Melina.
Melina avuge koga yumvise ukomanga aza kureba. Afunguye abona ni umuntu atazi uhagatiye impano nini.
Uwo muntu areba Melina ati" ni wowe Melina?
Melina ati" ni njyewe.
Uwo muntu ati" nitwa Devu hari bampaye iyi mpano ngo nyikuzanire.
Melina ati" ninde uyiguhaye?
.
Devu ati" hariho amazina ye uraza kuyamenya.
Melina yemera kwakira impano, arebye amazina ariho asanga ngo yitwa Luxas......
.
Utazacikwa na Episode 24
Comments