logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE EPISODE 31

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twasize Baty abaza Melina uburyo bagiye gukoresha bakagaragaza ko Baty ari inzirakarengane.
.
Inkuru ya Chris Nandi ishimwe.
.
Baty ati" ese Melina urizera ko hari uburyo koko buhari bwagaragaza ko ndengana ntari umunyabyaha?
Melina amufata ibaganza ati" icya mbere cher nuko nkwizera. Kuva rero nkwizera ibindi nabyo birashoboka.
Baty ati" ntiwizerere mu marangamutima gusa.
Melina ati" nyizera hari ibimenyetso bibiri byagaragaza ko utari umunyabyaha. Icya mbere mbere hari umusore wambwiye wakurangiye akazi witwa Candi. Candi yakurangiye akazi nawe utaruzi akariko. Icya kabiri Sakaba nawe waguhaye akazi yagukoresheje kugahato agukangisha kukwica. Nituramuka rero tumutanze agafatwa nawe azaba umutangabuhamya ko yagukoresheje kugahato.
.
Baty ati" ibyo ndabyumva wenda. Ariko se ko natorotse Gereza nkica numwe mu basirikare baho?
Melina ati"  watorotse kubera ko wagombaga gutabara ubuzima bwa mama wawe? Uzavuga ko ntakindi wagombaga gukora uretse gucika ukajya gutabara mama wawe. Kuba warishe umusirikare byo ntabwo wabishakaga wamwishe utabigambiriye. Aho ho wenda ubutabera buzaguhanisha igihano cyo kwica ariko utabigambiriye.
Baty ati" aho bazampanisha iki?
Melina ati" bashobora kugufunga amezi itandatu gusa cyangwa se bakaguhanisha igihano nsimburagifungo.
.
Twigarukire kuri cya Kigongororamuco cyacu.
Sasa Papa Melina na ba Cele ntabwo barabasha kwiyumvisha ukuntu Baty yatorotse.
Comiseri Manu arabareba ati" Baty mukwiye kumufata vuba bitaragera hejuru ibintu bikababera bibi.
Papa Melina ati" nawe udufashe aya makuru ntagere hejuru.
Comiseri Manu ati" ntabwo aya makuru yaba ibanga igihe kirekire. Mushake uko mukemure ikibazo kare.
Papa  Melina ati" yego ntakibazom
.
Comiseri Manu ahita yigendera.
Papa Melina na Cele nabo baza kureba muri ka kazu uburyo Baty yaba yakoresheje acika.
.
Twigarukire kuri Melina na Baty.
Baty ati" nonese ko nacitse ibyo turaza kubigaragariza hehe?
Melina ati" harya ntiwambwiye ko Comiseri Manu ariwe ukuriye iperereza ku birego uregwa?
Baty ati" yego.
Melina ati" ngomba kumushaka nkavugana nawe.
Baty ati" nuvugana nawe araza kunsubiza muri Gereza.
Melina ati" oya ndaza gutuma bitagenda uko.
.
Baty areba Melina ati" Melina sinzi icyo nakwitura pe! kuko uri umukobwa ugira umurava.
Melina araseka ati" nakubwiye ko iteka ndwanira ibyanjye.
.
Kurundi ruhande Papa Melina na Cele barimo kureba hahantu habomowe batekereza ko Baty ariho yanyuze acika.
Papa  Melina ati" ndimo kwibaza ni gute Baty yabashije gucukura hano?
Cele ati" ntabwo ntekereza ko ari baty wabikoze. Hari abamufashije.
Papa Melina ati" ni bande rero!
.
Cele ati" hari abantu babiri baba bafashije Baty bakamucikisha. Aba mbere ni amabandi yaba yarakoranaga nawe. Uwa kabiri ntawundi ni Melina. Kandi ndatekereza ko 90% Melina ariwe waba wabikoze. Kuko bibaye ari amabandi bagenzi be bakabaye bamwishe aho kumucikisha.
Papa Melina arabyumva ati" nanjye ndemeza ko Melina ariwe waba wabikoze. Ariko nkongera nkibaza nti yaba yaramenye gute iby'iyi nzira y'ibanga?
.
Cele ati" hari uwamuhaye amakuru wa hano mu Kigo.
Papa Melina ati" uwo muntu yaba arinde rero wamuhaye amakuru? Abasirikare nimwe gusa nanjye twari twiyemeje tuzi iyi nzira y'ibanga.
Cele ati" none urumva se kandi aritwe twasubira inyuma tukaza kubwira umukobwa wawe amakuru yaha?
Papa Melina ati" undi ninde rero nicyo turimo kwibaza?
Cele ati" nabonye kenshi mu minsi yashize Melina akunda kuza kuvugana na Peru.
.
Papa Melina abitekerezaho ati" bivuze ngo waba utekereza ko Peru ashobora kuba yarazi iby'iyi nzira?
Cele ati" cyane!.
Papa Melina ati" tugomba kuvugana na Peru. Kuko sinkishaka no gufata Baty ahubwo nkeneye kumurangiza akava mu nzira.
.
Twigarukire hamwe Melina na Baty bahungiye.
Melina arimo kwambara.
Baty aramureba ati" nonese ugiye he?
Melina ati" ngiye gushaka Comiseri Manu..
Baty ati" ese iki nicyo gihe cyiza?
Melina ati" cyane. Sinshaka ko twatinda bakaza kugushyira noneho kurutonde rw'amabandi ruharwa.
.
Baty arebana Melina amaso yoroshye ati" urukundo rwawe isi izarwandika mu bitabo.
Melina ati" urukundo niki rusobanuye. Gushira amanga akamaranira uburenganzira bw'urukundo rwawe.. gukunda ntabwo ari ijambo ngo ndagukunda, urukundo ni gikorwa cyitwa gukunda.
Baty araseka..
Melina amaze kwambara aha Baty aka bizoux ko kwitama ati" ndagukunda Baty kandi humura tuzishyira twizane. Amatage yose twanyuramp dufatanyije tuzayatsinda.
Baty ati" sawa ibihe byiza mwungeri wanjye.
.
Tugaruke kuri cya Kigongororamuco.
Papa Melina na Cele baje mu gikoni kuvugana na Peru. Batarahagera neza babona Mama Melina arimo kuvugana na Peru.
Papa Melina abibonye bimurya ahantu!
Cele nawe arabibona ati" bisa nkaho nawe utigeze ubasha kwemeza umitima wa Bewula.
Papa Melina ati" ntacya ntakoze nuko umutima wa Bewula utajya unyurwa.
.
Cele ati" ahari ntabwo Bewula yigeze aba umutima wawe?
Papa Melina ati" ndimo ndagenda mbona ko yankinishije. Kandi unkinishije wese arabyishyurira.
Cele ati" none dukomeze imbere se cyangwa tubareke babanze bavugane?
Papa Melina ati" dukomeze.
.
Nuko baraza babageraho. Mama Melina na Peru babonye Papa Melina abahagaze imbere barikanga!
Papa Melina arabareba ati" kuki mwikanze?
Peru ati" oya ntabwo twikanze.
Papa Melina areba Bewula mu maso amubonamo ubwoba bwinshi.
.
Papa Melina arangije yirebera Peru ati" Peru ndashaka kuvugana nawe kandi umbwize ukuri?
Peru ati" yego ndakubwiza ukuri.
Papa Melina ati" wavuganye na Melina inshuro zingahe mu minsi ishize?
Peru arahakana ati" ntabwo ndavugana na Melina.
.
Papa Melina aba ararakaye amutera ingumi yo mu bifu. Mama Melina kubera ko ukuntu akunda Peru ingumi nawe arayumva.
Papa Melina arabireba ati" ibi biratangaje! Ni gute nkubita Peru akaba ariwowe wumva uburibwe?
Mama Melina ati" ese ntabwo mwamubaza mutamukubise?
.
Papa Melina ati" kuki ushaka kumuvugira kandi arimo kubeshya?
Mam Melina ati" kuki se mwe mutekereza ko arimo kubeshya mufite ibimenyetso?
Papa Melina abwira mama Melina nabi ati" wowe ziba ceceka nta jambo ufite hano.
.
Mama Melina araceceka.
Papa Melina areba Peru ati" ndongera nkubaze? Wavuganye na Melina inshuro zingahe? Mwavugaga ibiki?.
Peru  arongera arahakana ati" ntabwo njyewe nigeze  mvugana na Melina.
Barongera barahondagura.
.
Cele ati" Peru kuki urimo guhakana kandi naragiye mbabonana kenshi?
Peru ati" ese wowe ubivuga waba ufite ikimenyetso kigaragaza njyewe na Melina tuvugana?
Papa Melina ati" Peru wishaka guhangana natwe. Ndagusabye tubwize ukuri birangire.
Peru ati" nababwije ukuri ntabwo nigeze mvugana nawe.
.
Bagiye kongera kumukubita mama Melina aritambika ati" umva murimo kurengera. Ntakimenyetso mufite kigaragaza ko yavuganye nawe. None ni gute mwakomeza kumukubita? Muziko ashobora kubarega?
Papa Melina arabyumva koko! Barangije baramwihorera baragenda. 
Mama Melina aramufata amujyana kuruhande mu nzu babikamo ibiryo.
.
Mama Melina ati" Peru kuki utabwije ukuri aho kugira ngo bagukubite gutya?
Peru ati" Melina ni umukobwa wanjye ntabwo nakubwiye ko nzamufasha. Rero sinakwemera kumutanga kubone nubwo banyica. Urukundo ntaguhaye nshaka kuruha umwana wacu.
Mama Melina ati" ariko umugabo wanjye azakwica.
Peru ati" kabone nubwo yanyica sinzigera nemera ko ababaza abo nkunda.
.
Kurundi ruhande  Melina ageze ku kuri Police station aje gushaka Comiseri Manu. Ahageze baramwakira avuga ko akeneye kuvugana na Comiseri Manu.
Comiseri Manu aza kumureba.
Melina aramusuhuza ati" nitwa Melina narinje hano kuvugana nawe ariko mu buryo bwibanga.
Comiseri Manu ati" kubera iki ushaka ko tuvugana mu ibanga?
Melina ati" ni ukubera iki ko ibyo tugiye kuvugana ari ibintu bikomeye.
.
Comiseri Manu ati" ibyo ni biki?
Melina ati" hari icyo nshaka kukubwira no kukwereka.
Manu ati" nyereka ntakibazo.
Melina ati" birasaba ko wemera ukaza tukajyana.
.
Comiseri Manu ati" tukajyana?
Melina ati" yego 
Comiseri Manu abitekerezaho ati" ok sawa reka tugende.
.
Baraza bajya mu modoka ubundi bafata urugendo.......
.
Urubanza ngo ubu buryo Melina ashaka gukoresha buraza gutabara Baty we?
.
Utazacikwa na Episode 32

Comments