Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Mama Melina arimo abaza Papa Melina icyo yavuganaga na Anna umugore wa Peru.
.
Inkuru ya Chris nandi Ishimwe.
.
Papa Melina areba Mama Melina ati" kuki wumva ushaka kumenya ibyo twavuganaga?
Mama Melina ati" mbifitiye amatsiko, kandi ndi umugore wawe mba nkwiye kumenya buri kimwe cyose.
Papa Melina aramureeeeba ati" ariko ko mbona kuba navuganye na Anna biguhangayikishike cyane?
Mama Melina ati" niba udashaka kumbwira icyo twavuganaga bireke rwose.
Papa Melina ati" ibyo navuganaga nawe ni ibintu bisanzwe. Mbo yaraje kureba uko meze.
.
Mama Melina ati" Nonese Anna mwarimusanzwe muziranye?
Papa Melina ati" cyane rwose!
Mama Melina kumva ngo baribasanzwe baziranye arikanga ndetse abyibazaho cyane.
.
Twiyizire kurundi ruhande Sarah na Elina barimo kujya mu rugo kwa Sarah. Bagezeyo Elina ahita yijugunya mu ntebe. Sarah we abanza kujya gusuka amazi yo kunywa.
Elina aramureba ati" Sarah mbwira ukuntu wari ugiye kumvamo ukandaburiza kandi uri inshuti yanjye?
Sarah ati" ntabwo naringiye kukuvamo.
Elina ati" kandi nasanze murimo kumvuga? Byanze bikunze hari amakuru wari ugiye guha Melina yerekeye kuri njye.
.
Sarah ati" yego wasanze turimo kukuvagaho, ariko naringiye kubwira Melina ko waje kunsaba ko twazajya kumuganiriza agasubirana na Nelly nkabyanga.
Elina aramureba ati" none kuki ibyobyo washakaga kubimubwira?
.
Twigarukire hamwe Papa Melina afungiye. Mama Melina aracyavugana nawe.
Papa Melina ati" mbwira ugeze he gahunda yo gutuma mva hano?
Mama Melina ati" ejo NSS bazaza kugukoraho iperereza ndetse n'umushinjacyaha mukuru bazazana. Navuganye na Melina ko agomba kuzaza gutanga ubuhamya kuko nibwo bwonyine bwagaragaza ko urengana.
Papa Melina ati" ok.
.
Twigarukire kwa Sarah aracyarikumwe na Elina.
Sarah ati" njyewe numvaga nshaka kumubwira ko ntashaka kwivanga mu by'urukundo rwabo.
Elina ati" ibyo ni sawa niba utari ugiye kumvamo.
Sarah ati" rwose ntabyo nakora urabizi uri inshuti yanjye.
Elina ati" kandi rega njye na Nelly kwabaga ari ukwiyeranja gusa. Nta rukundo rwarimo.
Sarah aramureba.
.
Tuze kurundi ruhande. Melina amaze guteka ibyo kurya byiza agiye kugemurira Baty. Amaze kubitegura, nawe aritegura arangije afata inzira aragenda. Arimo kugenda hari imodoka yamuturutse inyuma ihita imuparika imbere.
Muri iyo modoka haba havuyemo Jacke aza kumuvugisha.
Jacke ati" Melina ugiye he?
Melina ati" ngiye Migeshi.
Jacke ati" none ko ugenda n'amagaru uragerayo ryari?
.
Melina ati" ntakibazo ndaza kugerayo. Nonese ko ntagira imodoka.
Jacke ati" ariko nagutwara ubaye ubishaka..
Melina ati" oya byihorere ikomereze gahunda zawe.
Jacke ati" umva reka nkutware nkugezeyo kuko mfite abakobwa igihe kirimo gupfa kwa ubusa. Kandi urabizi uri inshuti yanjye. None ni gute ntaguha ubufasha kandi bukenewe?
.
Melina aba aramwemereye ajya mu modoka baragenda. Mu nzira bagenda baganira.
Jacke ati" ese ujyemuriye nde?
Melina ati" ni muntu.
Jacke ati" uwo muntu ninde?
Melina ati" ese arumva aringombwa kumumenya?
Jacke ati" cyane, kuko ndumva uwo muntu witayeho ateye amatsiko!.
Melina aramureba ati" ese nawe Nelly yaba yagutumye kuza kunkuramo amagambo?
.
Jacke ati" reka reka!. Njyewe urumva nakoreshwa na Nelly kandi ndi umuntu w'umugabo? Nelly nubwo turi inshuti areba ibye nanjye nkareba ibyanjye. Cyakora kuba narinkubajije umuntu ugemuriye niba bikubangamiye umbabarire.
Melina ati" ok niba wumva ufite amatsiko gusa reka mukubwire. Ni umuntu ubabaje cyane witwa Simo ufungiye muri kiriya Kigo Papa ayobora.
Jacke ati" nonese kuki umugemurira kandi hariya batekera imfungwa?
Melina ati" we afite akibazo cy'umubiri. Ntabwo abasha kurya ibyo kurya bya hariya.
.
Jacke ati" yawe yarahiriwe kuba afite umuntu nkawe umwitayeho.
Melina ati" reka kugira neza ukaba wafasha umuntu ni bintu bisanzwe.
Jacke araseka ati" sha hari igihe uba ubona ibintu bidasanzwe pe!
.
Bidatinze bageze ku kigo. Jacke aparika muri parking y'Ikigo Melina avamo mu modoka ye aramushimira ati" urakoze kuba umpaye lifuti umunsi nzaba naguze iyanjye nzakwishyura.
Jacke ati" ntabwo ngufashije ndimo kukuguriza.
Melina araseka ati" sawa rero subira muri gahunda zawe urakoze.
.
Melina yinjira mu kigo, Jacke nawe asubira mu modoka arimo kwivugisha ati" ese uwo Simo yaba ariwe musore wabaye umusimbura wa Nelly? Nonese ahubwo ni gute Melina yakundana n'umuntu ufunzwe kandi afungiwe mu Kigongororamuco?
Abyibazaho biramucanga arangije yatsa imodoka ye aragenda.
.
Kurundi ruhande Melina nawe ageze mu Kigo imbere, agenda agana aho Baty afungiye maze mukuza aba akubitanye na Cele arimo kuzerenguruka areba uko ibintu bimeze.
Cele aramuhagarika ati" Melina uje gukora iki hano?
Melina ati" kuki umbabaza?
Cele ati" ndimo kukubaza kubera ko ari njye ushinzwe umutekano wahano wose. Rero mba nkwiye kumenya n'amakuru yabagendereye Ikigo cyacu n'ikibagenza.
Melina ati" ariko njyewe uranzi ntabwo wakabaye umbabaza?
Cele ati" kubera iki? Cyangwa wibwira ko kuba Ababyeyi bawe aribo bayobozi b'Iki Kigo hari icyo biguhinduraho wowe? Nawe uri umugenzi nk'abandi.
.
Melina ati" twivugana byinshi nje hano kureba Baty.
Cele ati" kuki uje kumureba?
Melina ati" ndamugemuriye kuko sinshaka ko sinshaka ko azajya arya ibiryo muteka hano.
Cele ati" ibyo ukwiye kurya ntabwo ari wowe ubigena.
Melina ati" birandeba cyane kuko ni Cher wanjye.
.
Cele aramureeeba ati" ibyo biryo byawe ntaho uribubijyane bisubize mu rugo. Hano ntabwo imfungwa zigemurirwa.
Melina ashaka kwinjira ku mbaraga Cele amubere ibamba.
Melina biramurakaza ati" kandi ibyo urimo ntuzi ibyaribyo! Cher wanjye araramuka yishwe n'inzara ntabwo uzabirokoka.
Cele ati" vana aha iterabwoba.
.
Mama Melina arimo kuva kureba Umugabo we, mukuza asanga Melina na Cele rwashiditse barimo gutongana.
Mama Melina arabegera ati" hano bigenze bite?
Cele ati" Nyakubahwa umukobwa wawe ntashaka kumva.
Mama Melina aramureba ati" Melina kuki uje guteza akavuyo hakuno?
Melina ati" njyewe nta kavuyo nteje. Nje njyemuriye cher wanjye kuko atabasha kurya ibiryo by'ahano.
.
Mama Melina ati" aho wacishe rero kuko hakuno ntabwo imfungwa zigemurirwa barya hano mu kigo. Ndecyeka ibyo urabyumvise.
Melina areba mama we ati" none ushaka kuvuga ko ibi biryo natetse bigenda bite?
Mama ati" ibyo ntabwo bikindeba. Ahubwo aka kanya bikatane mbone ubirengana.
..
Melina areba mama we ati" Mama muraramuka mutumye ntabasha kujya kwita kuri Baty, ubwo namwe muraba muhisemo ko Papa aguma afunze.
Mama Melina kumva iryo jambo ahita ahindura ibitekerezo, aramwemerera ibiryo arabijyana abishyira Baty.
.
Mama Melina nawe arikomereza aza muri Biro ye. Akigeramo ataricara ako kanya Peru ahita kumureba.
Peru ati" felecitation Imana yaguhinduriye izina.
Mama Melina araseka ati" amagambo make menya ko nicaye mu mwanya w'Umugabo wanjye.
Peru ati" ahubwo ni byiza. Iki ko kigo cyariginekeye umuyobozi nkawe.
Mama Melina araseka ati" kandi uzankoraho!
.
Peru ahita amwegera amukoraho kurutugu.
Peru ati" dore mpise nkukoraho.
Mama Melina ati" kare nabonye Anna yaje hano gusura Idirisa.
Peru arikanga ati" banza yaje kubwira byose Umugabo wawe.
Mama Melina ati" Nabajije umugabo wanjye icyo bavuganye yanga kumbwira.
Peru ati" icyo n'ikibazo niba hari icyo bavuganye kikaba cyagizwe ibanga.
.
Mama Melina ati" witinya wowe kandi ntiwicire urubanza. Byose ndaza kubimenya.
Peru ati" biradusaba kwigengesera.
Mama Melina ati" ndabizi.
.
Kurundi ruhande Melina bamwemereye aninjira neza neza mu cyumba Baty aba afungiwemo. Arimo kumufasha kurya.
Baty ati" ntabwo wowe uri umukunzi wanjye gusa ahubwo uri umucunguz.
Melina agaseka ati" nzaba umucunguzi umunsi nagukuye hano.
Baty ati" ibyo ntabwo bizapfa gushoboka. Nacuruje ibiyobyabwenge, ndimo noroka nica n'umusirikare umwe.
Melina ati" umva njyewe niteguye kukurwanirira. Kuko uri urukundo rwanjye rwaje ndukeneye.
.
Baty ati" ahubwo Cher ndashaka kukwaka ubufasha.
Melina ati" mbwira.
Baty ati" ndashaka ko wazangira mu rugo iwacu Mukaje. Ukajya kundebera uko mama yabaye, niba yaba akinariho. Hari udufaranga n'izigamye ndatuguha uzatubanshyire.
Melina ati" bivuze ngo ntabwo urasubirayo n'umunsi numwe kuva cya gihe ubwo wavagayo uje mu kazi ko gucuruza ibiyobyabwenge?
Baty ati" yego. Nabuze imbaraga zinsubiza mu rugo imbere ya Mama ntafite amafaranga yamukiza uburibwe ubamo.
Melina ati" nzabikora cher! Rwose nzajyayo kandi witinya Mama wawe azakira.
.
Baty ati" urakoze.
Barebana mu masoooo akanya kanini.
Baty ati" Melina uri umukunzi mwiza. Umbera ukwezi k'umucyo kumurikira umutima wanjye mu bihe byose.
Melina ati" nanjye wambereye urumuri rw'ukwezi kwanjye guhora kumurika.
Uko baterana amagambo, amarangamutima yabo akarushaho kuzamuka. Bagiye gusomana ako kanya baza mu kubabwira ko igihe bari bahawe kirangiye.
.
Melina aramureba arasohoka, umucungagereza arongera akubitaho urugi. Baty ahagarara hafi ya giriyaje basezeranaho.
Melina ati" ejo nzajya iwanyu kureba uko Umuryango wawe umeze. Ndebe na Mama wawe .
Baty ati" urakoze.
.
Melina amaze kuva aho, aza no kureba Papa we aho afungiye. Mukuza asanga yicaye hirya mu nguni arimo kwisomera ibitabo.
Papa we akimukubita amaso ahita ahaguruka aza hafi ngo bavugane.
Melina ati" Papa umeze ute ?
Papa Melina ati" meze gutya umbona. Kandi ahari kubona ndi hano kuri wowe byabaye isoko umunezero.
Melina ati" ariko Papa ni gute wavuga gutyo?
.
Papa Melina ati" ntabivuga se? Ubu uyobewe ko ubuhamya bwawe aribwo bukwiye kunkura hano?
Melina ati" nanjye niteguye ariko kubikora igihe uwo mushinjacyaha yaba aziye cyose.
Papa Melina ati" none uvuye he?
Melina ati" mvuye kureba Baty!
Papa Melina ati" uvuye nanone kureba wa munwarumogi?
.
Melina ati" oyaaaa Baty ntabwo ari uwo uvuga.
Papa Melina ararakara cyane ati" Melina ndaramuka nsohotse aha nkurahiye ukuri nzahita nkwicana na kiriya kigoryi......
.
Utazacikwa na Episode 19
Comments