Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize Mama Melina hari uwo aje gufungurira urimo kubakomangira.
.
Writer: Chris Nandi ishimwe.
.
Mama Melina arimo kujya gufungura, Peru ubwoba bwamwishe arimo gutitira cyane. Arimo gutekereza ko yaba ari Idirisa( Papa Melina) waba uje. Kandi aramutse akaza agasanga Peru yarikimwe na Mama Melina yicaye aho kuba ari mu kazi tayali yahita amwirukana.
Ubwo Mama Melina nawe akora kurugi ngo afungure. Gusa nawe afitemo ak'ubwoba ko yaba ari umugabo we uje kandi abaye ariwe ntabwo ibintu yabibona neza. Kuko iteka ryose iyo amenye ko Mama Melina yavuganye na Peru biramubabaza nubwo atabigaragaza cyane.
.
Mama Melina abana arafunguye. Mugufungura asanga n'undi muntu mukozi waho wari umuzaniye raporo yo gukora.
Amaze kuyakira arahindukira areba Peru abona Peru arimo gutengurwa yadagazwe. Mama Melina arongera yegekaho urugi aragaruka.
Areba Peru mu maso ati" ese ufite ubwoba bwo kuba arikumwe nanjye cyangwa urimo gutinya ko Umugabo wanjye yasanga turi kumwe?
.
Peru ati" kuba ndikumwe nawe ntabwo byantera ubwoba. Ariko ntinya ingaruka zava mukuvugana kwacu no kuba ndi kumwe nawe.
Mama Melina ati" wihangane ndakugora ariko nanjye sinjye. Akenshi nkumbura igihe nk'iki cyo kuba ndikumwe nawe. Ese wowe basi ntabwo ujya ibikumbura?
Peru ati" Mama Meli ibi byabaye amateka. Niyo nabikumbura ubu ntacyo byamara.
.
Meme Melina ati" ariko ntabwo wapfa kureka ibintu gutyo gusa?
Peru ati" reka ngende nsubire mu kazi. Ibi ntabwo byaba ikiganiro twakaganiye.
.
Peru asohoka y'ihuta ataragera kure Mama Melina aramubwira ati" ese uzakomeza kwiruka kugeza ryari?
Peru arahagarara arahindukira aramureba ati" kubwo amahoro n'ibyishimo nkwifuriza nzakomeza kwiruka ubutareba inyuma.
Mama Melina ati" ese wibwira ko wampesheje amahoro?
Peru aramureba gusa ntiyagira ikindi amubwira arigendera.
.
Tuze kurundi ruhande muri Biro ya Papa Melina. Arahagaze n'akarahuri karimo icyo kunwa arimo gutekereza cyane ku joro agirana n'umugore we ariko ibintu bikagenda nabi. Uko abyibuka akarushaho kurakara.
Umujinya waratutumbye maze ka karahuri aba agatupye kurukuta gahurirana na Cele arimo kwinjira ahubwo kari kamwikubise mu maso.
Cele arebye Papa Mina abona yarakaye cyane.
Cele araza aramwegera ati" Nyakubahwa niki cyakuvangiye?
.
Papa Melina ati" ntabwo iwanjye ibintu bimeze.
Cele ati" gute?
Papa Melina ati" sinzi umuzimu wateye iwanjye. Nta munsi numwe turabasha gukora igikorwa cy'urukundo ngo kirangire neza.
Cele ati" birasaba ko wowe na Madamu mwazicara mukaganira. Mugashaka aho ikibazo kiri..
Papa Melina ati" ibiganiro twabikoze kenshi ariko ntagihinduka.
Cele ati" nonese hagati yanyu ninde ibigarimo uruhare?
.
Bakiraho supretendant Karega aba araje.
Karega ati" nzanye amakuru meza cyane.
Cele ati" ayo makuru agiye kudufasha kugira iki?
Karega ati" maze kwakira amakuru yaho Baty aherereye.
.
Papa Melina ati" uwo musore ari mukahe gace?
Karega ati" ari muri Ruramba
Papa Melina ati" mwaba mwamaze kumenya neza n'inzu yaba arimo?
Karega ati" yego.
Papa Melina ati" aka kanya mureke tuhatake. Cele genda utegure abasore bawe tugende.
.
Cele ajya gutegura ikipe ye na Karega nawe ajya guhuza aba Police be. Bise barangije baza guhuriza abasore babo hamwe.
Papa Melina abanza kuza kureba Mama Melina.
Papa Melina ati" Mama Melina ubu aka kanya tumenye amakuru ya hantu baty aherereye tugiye kumufata.
Mama Melina ati" bize kubagendekera neza.
Papa Melina ati" ubu Ikigo gisigaye mu maboko yawe
Mama Melina ati" yego.
.
Papa Melina amaze kumusezera araza aza aho ba Cele na Karega bari n'ikipe bateguye bafata inzira baragenda.
.
Tuze kurundi ruhande mu rugo kwa Nelly. Nelly ari kumwe na ba Jacke barimo kuganira bamuha inama n'ibitekerezo byamufasha muri iki gihe arimo.
Jacke ati" Nelly hari inama imwe nshaka kuguha inkuru kandi yagufasha.
Nally ati" mbwira.
Jacke ati" shaka uburyo bwose uba inshuti ikomeye ya Rusi. Rusi niwe uzagufasha atume ubasha kumenya ibibazo Melina afite.
.
Nelly ati" wamugani ubwo Melina adashaka kuvugana nanjye ntabwo namutererana. Reka nifashije Rusi.
Akimu ati" ariko se ubwo aho hose ni ukugira ngo ukomeze wiruke inyuma ya Melina?
Nelly ati" ibi ntabwo ari ukumwirukaho ahubwo ndabikora kubera ko mukunda.
.
Jacke ati" Nelly iki nicyo gihe cyo kwereka Melina urukundo rwawe. Yigusaba umwanya ngo nawe umutererane.
Nelly ati" ibyo ndabyumva neza cyane.
.
Twiyizire kurindi ruhande kuri kuri Supermarket yitwa Sango Supermarket. Ni Supermarket nini cyane Melina akoraho kandi abareye Manager. Aho kuri iyo Supermarket niho na Simo akora akazi ka masuku.
.
Melina araho ari mu kazi ke bisanzwe. Elina na Sarah baje kumureba aho ku kazi.
Melina abaha ikaze arabakira.
Melina ati" mu meza mute?
Elina ati" sha ni sawa cyane ahubwo wowe umerewe ute?
Melina ati" ndaho.
.
Sarah ati" hanyuma se bimeze bite hagati yawe na Nelly?
Melina ati" twabaye duhagaritse.
Elina na barikanga!!!!
Elina ati" uvuze ngwiki?
Melina ati" nasabye Nelly ko yampa igihe tukaba duhagaritse urukundo kuko nkeneye kwitekerezaho.
.
Elina ati" ariko se ubundi Meli ni nibiki byagufashe birimo kukuvanga bituma tubona usigaye warahindutse cyane.
Melina ati" bibaho. Nanjye nabonye biba.
Sarah ati" Nyamara ubirebe neza Meli! Utaba urimo kubabaza Nelly ibintu wazicuza. Rwose ahubwo njyewe sinzi impamvu urimo gukora Nelly ibintu nk'ibyo?
Melina ati" njyewe ndimo kwirinda ko mu mubano wacu hazazamo ibinyoma no gukomeretsanya.
Elina ati" ushaka kuvuga iki?
Melina ati" icyo mvuga ni uko Nelly atakiri isoko y'urumuri rw'imirasire igera ku ndiba y'umutima wanjye.
.
Elina ati" bivuze ko Nelly utakimukunda.
Melina ati" sinzi uko nabivuga. Ariko mu gihe gito gitambutse numvise urukundo rwacu ntaho rucyinkora.
Sarah areba Melina ababaye ati" kumbe umugambi wawe wari uwo guta Nelly? Ese uribuka ko mwarimumaranye imyaka 4 kandi ndabizi neza muri iyo myaka ntakibi yagukoreye cyatuma ushaka kumuhemukira.
.
Elina nawe areba Melina ati" Melina wihemuka burundu. Niba hari ikitaragenze neza wakabaye uganira na Nelly aho guhitamo inzira yo kumubabaza.
Melina ati" ntabwo mwe mwabasha kubyumva. Nelly yaranterese ndamukunda ariko ntabwo umutima wanjye wo ubwawo wigeze umuhitamo.
.
Elina na Sarah barumirwa!!!!
Sarah ati" Melina ay'amagambo utubwiye waba warigeze utabwira Nelly?
Melina ati" oya.
Sarah arababara ati" Melina warahindutse uri umwana mubi.
Melina ati" winshira urubanza.
Sarah ati" ahubwo yakabaye mfite ubushobozi bwo kurugucira. Kuko birababaje kuba ugiye kurindagiza undi umwana yarabyeho igihe nk'iki gishize cyose aziko umukunda.
.
Twigarukire mu rugo kwa Nelly aracyaganira na ba Jacke. Hashize akanya Papa Nelly arataha abasanga mu rugo arabasuhuza arangije yicarana nabo.
Nelly areba Papa we ati" Papa ndagira ngo munkure kuri gahunda yo kucyumweru kuko uko meze ntabwo nabasha kubwiriza.
Papa Nelly ati" ibyo byibagirwe. Ntabwo wava kuri gahunda aka kanya ngo bikunde.
Nelly ati" papa nyumva neza. Ukuntu meze ntabwo nabasha kuzabwiriza abantu ngo bafashwe.
Papa Nelly ati" ese wibwira ko uzabwiriza igihe cyose ari uko uri mubihe byiza? Ahubwo niba utabizi iki gihe ugowe byagucanze nicyo gihe cyiza cyo kuvugiramo Imana.
.
Tugaruke kuri Sango Supermarket. Melina yarakivugana na ba Elina na Sarah.
Sarah ati" none wahaye Nelly igihe ngo ukeneye kwitekerezaho kandi waramaze kumurangiza!
Melina ati" oya ntabwo Nelly nigeze murangiza. Ahubwo namusabye akanya ngo nitekerezeho bihagije ubu menye impamvu ndimo gushidikanya ku rukundo rwacu.
.
Elina areba Sarah ati" reka twigendere Melina tube tumuretse.
Melina ati" ahubwo mbasabe. Ibi mbaganirije ntimuze guhita mubiganiriza Nelly.
Elina ati" ok.
.
Sasa tuze i Rurambo hamwe Papa Melina na ba Cele na Karega baje kwataka ngo bafate Baty. Inzu bakeka ko yaba arimo bayigezeho. Inzu barayataka bucece.
Bagezemo imbere basangamo urubyiruko rwinshi rurimo gukina urusimbi, abandi banywa ibiyobyabwenge. Aba Police barasa hejuru basaba buri wese kujya hasi. Abafite amatwi yumva vuba bahita bajya hasi. Babandi bagira umutwe ukomeye bagishwa hasi n'imigeri.
.
Papa Melina nawe yarinjiye ageze mu nzu imbere batangira gushaka Baty muri urwo rubyiruko baramubura.
Karega ati" aha niho twamukekeraga. Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko yagiye amubona kenshi hano.
Papa Melina ati" uwo muntu ashobora kuba yaramwitiranije. Cyangwa se nanone akaba yamenye amakuru ko twatatse hano atoroka mbere y'uko tuhagera.
Karega ati" byose birashoboka.
.
Twiyizire mu rugo kwa Melina.
Rusi ari mu rugo hari umuntu w'umugabo waje iwabo mu rugo. Rusi aza kubugana nawe.
Umugabo ati" nitwa Paul ninjye mufundi Papa wawe yabwiye kuza gusana ahantu hangiritse muri iriya Stock.
Rusi ati" ok ni wowe?
Paul ati" ahubwo wafungura maze ugasohora hanze ibintu byakwangirika birimo.
.
Rusi afungura Stock ya Melina atangira gukuramo ibintu bimwe na bimwe birimo imyenda n'utundi tuntu abishyira hanze. Amaze kubishyira hanze abona ikofi yatakaye hasi arayitoragura arayireba.
Mukurebamo imbere abonamo indangamuntu y'umusore. Arebye amazina abona uwo musore muntu yitwa Tuyishime Baty.
.
Rusi akimara kubona ayo mazina ni foto y'uwo musore abona ko atari ubwa mbere abonye ayo mazina niyo photo.........
.
Ese yaba amuzihe?
.
Utazacikwa na Episode 8
Comments