logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE EPISODE 16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Papa Melina atungurwa cyane no kubona Melina ari kumwe na Baty ibandi rya mbere bahigaga bukware. Melina nawe ubwo yazaga yatunguwe no gusanga Papa we ari mu mapingu.
.
Inkuru ya Chris nandi ishimwe.
.
Nyuma y'igihe kingana n'amazi 4 yose Papa Melina ahiga Baty, yaje kumwibonera neza neza imbonankubone ari kumwe na Melina umukobwa we. Baty nawe yahise afatwa.
Melina nawe byamurenze kubona Papa we yambitswe amapingu. Melina yatangiye kubaza ati" kuki papa mumwambitse amapingu?
Cele ati" Muko wihangane Papa wawe agiye gufungwa azira ubugambanyi bwe. 
Melina arababara ati" Papa ntabwo ari umugambanyi.
Karega ati" wabihakana ute kandi dusanze yaracumbikiye Baty twaritumaze igihe n'igihe duhiga ?
.
Papa Melina we ntabwo yitaye kukuba agiye gufungwa, ahubwo arumva yumijwe no gusanga Baty asanzwe ari inshuti ya Baty.
Papa Melina yarebye Melina umujinya uramwica ati" Melina? Ufite kunsobanurira. Baty muziranye gute yageze hano gute?
Melina nawe n'amarira menshi ati" Baty ni inshuti yanjye.
Papa ati" gute ari inshuti yawe wa kigoryi we?
Melina ati" Papa! Baty ntabwo ari ibandi nk'uko byari mwe mubitekereza.
Papa Melina ati" Melina unkojeje isoni ry'inshi. Uwo musore wagize inshuti yawe niwe mucuruzi ruharwa ucuruza ibiyobyabwenge ndetse ni numwicanyi.
.
Melina ati" oya papa siko bimeze.
Karega areba Melina ati" wa mukobwa we reka iyo miteto yawe. Kuko Baty nawe ubwawe ntabwo umuzi. Wasanga yaranagukoresheje.
Melina ati" ngaho mufungure data siwe wazanye Baty hano mu rugo.
Karega ati" ibyo bireke sha Iso ni umugambanyi. Ni gute haza umuntu mushya mugipangu cye akabamo amazi n'amazi iso atabizi?
Melina ati" Baty namuzanye hano kwibanga, nta muntu numwe hano mu rugo wari uziko Baty aba hano muri Stock yanjye.
Karega ati" iyo ni imitwe sha urimo guteka ngo utabare Papa wawe. Ariko wihangane turamutwara iperereza niryo rizagaragaza ko ari umwere.
.
Bakiraho Mama Melina na Rusi nabo baratashye basanga mu rugo byakomeye. Mama Melina abona Umugabo we ari kumapingu biramucanga! Arebye hirya abona Baty nawe yamaze gufatwa.
Rusi nawe arareba arumirwa abona se ari yo hasi ku mapingu. Arebye nawe abona Baty mukumubona ahita yibuka i photo yabonye kubyangombwa aherutse gutoragura. Umuntu yabonye ni Baty. Kandi icyo kintu gihe Melina yahise amubwira ko Baty ari inshuti ye biganye muri Kaminuza.
.
Rusi biramuvanga areba Melina ati" Melina tubwire  ni biki biri kuba hano?
Melina ati" mvuge iki mutareba?
Mama Melina abaza Karega na Cele ati" kuki mwamfungiye umugabo?
Cele ati" Umugabo wawe arashinjwa ubugambanyi?
Mama Melina arikanga ati" ubuhe bugambanyi se kandi?.
Cele ati" arashinjwa kuba yaracumbikiye umugizi wa nabi Baty. Kandi yarabizi neza ko arimo gushakwa ari nawe muntu wa mbere wari ushinzwe kumushaka.
Mama Melina arumirwa ati" nonese mushaka kuvuga ko Baty yabaga aha?
.
Cele ati" yego 
Mama Melina ati" ngwiki?
Cele ati" niko bimeze.
Mama Melina ati" ariko namwe ndacyeka mwibeshye ku mugabo wanjye. Ntabwo yakora ibintu nk'ibyo. Ntakuntu yacumbikira umuntu urimo guhigwa.
Karega ati" yarabikoze. None ko Baty afatiwe iwawe kandi bikaba byagaragaye ko amaze igihe kinini ahaba?
Rusi na Mama Melina barikanga!!!!!!
Rusi ati" ngo Baty amaze iminsi igihe kini aba hano?
Karega ati" yego.
.
Rusi areba Melina ati" Melina tubwire Baty yageze hano gute ko wambwiye ko ari inshuti yawe mwiganye muri Kaminuza?
Melina ati" Baty ninjye wamuzanye hano kwibanga nta muntu wo mu rugo numwe wagombaga kubimenya.
Rusi arababara ati" ni gute watinyutse kuzana hano mu rugo umuntu urimo guhigwa na leta? None dore bihinduye Papa umugambanyi.
Mama Melina nawe yarababaye arakarira cyane Melina.
.
Rusi ahita yibuka ukuntu Melina buri gihe yajyaga mu gikoni gufata ibyo kurya ngo aribuze gushyira umwana w'imfubyi.
Rusi amaze kubyibuka ati" kumbe sha! Ibiryo wafataga buri joro wabaga ugiye kubishyira iriya ngengera ngo ni Baty?
Melina ati" Rusi witonde umuntu urimo kwita ingengera ntawe uzi.
.
Karega ati" so mwihangane rero Papa wanyu nawe turamutwaye.
.
Baty na Papa Melina baburiza imodoka barabajyana. Mama Melina nawe bimwanga mu nda ajya mu modoka yabo, abakobwa be nabo barinjira ubundi bakurikira Papa wabo.
.
Mu nzira bagenda Rusi arimo gushwana na Melina intonganya zabaye nyinshi.
Rusi ati" ubundi ni gute iriya ngengera ngo ni Baty yabaye undi inshuti yawe magara kugera mu ubwo umuzana ko mu rugo ukamucumbikira nta muntu numwe ubizi?
Melina ati" Baty yarakeneye ubufasha bwanjye. Kandi muri mwese iyo nza kubibabwira ntanumwe muri mwe wari kubyumva.
Rusi ati" nuko uhitamo kubikora mu buryo bwawe?
Melina ati" cyane.
Rusi ararakara cyane aba amuteye urushyi na Melina nawe ararumusubiza. Mama Melina ahita afata feri vuba n'uburakari bwinshi arabareba ati" mwa dukobwa namwe mwinyongerera stress.
.
Rusi areba Melina ati" Melina ntabwo wowe ukiri mukuru wanjye.
Melina ati" niyo wabahikana ntabwo bizigera bihinduka. Amaraso twese dufite ni amwe.
Rusi ararira ati" mbwira ukuntu watinyutse kuzana mu rugo Ari umuntu uzi neza ko yahigwaga?
Melina ati" winshinja kuko nanjye ntabwo narimbizi.
.
Bidafitenze bageze muri cya Kigo.
Papa Melina na Baty babazana muri Gereza babatereramo, Cele na Karega bahita bakora dosiye bagomba kohereza hejuru.
.
Mama Melina yaje kuvugana kuruhande na Cele hamwe na Karega.
Mama Melina ati" ese ko namwe muzi umugabo wanjye, muratekereza ko biriya yabikora?
Karega ati" Madamu nawe aka kazi urakazi neza. Nta muntu numwe uba wizewe ijana kw'ijana.
Mama Melina ati" bivuze ngo namwe murahamya ko Umugabo wanjye ariwe wacumbikiye Baty?
Cele ati" Ntabwo twabihamya ariko nanone ntabwo twanabihakana. Gusa twe utwihanganire urabizi twakoraga akazi kacu.
Mama Melina ati" umugabo wanjye ararengana byakozwe na Melina. Melina niwe wazanya mu rugo uriya musore.
Cele ati" ibyo bizagaragazwa nibizava mu iperereza.
.
Kurundi ruhande Melina aza kureba aho Baty bamufungiye, abona yicaye hasi arigunze.
Melina ahuta asuka amarira. Baty aramubona arahaguruka aza hafi ya gariyaje.
Melina aramureba ati" umbabarire.
Baty ati" oya wisaba imbabazi ntabwo ari amakosa yawe.
Melina ati" cya gihe ntabwo nakabaye nemeye ko tugarukana mu rugo.
Baty ati" ntabyo wari uzi. Kandi kuba mfashwe nawe nabishinja kuko ndimo kuriha ibyaha byanjye nakoze.
Melina ati" ntabwo ariko umunyabyaha.
Baty ati" wowe wenda ubasha kumenya kubyumva. Ariko amategeko yo siko abibona.
Melina ati" nzagukura hano.
Baty ati" birakomeye.
.
Melina ati" nzatanga ibyo mfite byose ariko nkukure aha.
Baty ati" ahubwo wihangane kubwa Papa wawe.
.
Kurundi ruhande Rusi nawe yaje kureba aho papa we afungiye.
Rusi aramureba ati" Papa wihangane!
Papa Melina ati" ntakibazo mwana wanjye ibi biraza gukemuka.
 Rusi ati" amakosa ya Melina niyo agusize icyasha.
Papa Melina ati" ubundi arihe we ko ataje hano kundeba?
Rusi ati" yagiye kureba Baty.
Papa Melina ati" ngwiki? Ariko ubundi Melina na Baty bahuriye ku kuki?
.
Rusi ati" nanjye simbizi 
Bakiraho babona Melina nguwo araje.
Melina areba Papa we ati" Papa umbabarire.
Papa Melina ati" ufite kunsobanurira rero wowe na Baty muhuriye he?
Melina ati" Baty ni inshuti yanjye.
Papa Melina ararakara ati" gute wakigoryi we! Ariko umaze gusara burundu.
Melina ati" ntabwo nasaze.
Rusi amureba nabi ati" ahubwo warasaze cyane ukeneye kuvuzwa. Reba ibyo ukoze ko bidashize umuryango wose mu bibazo?
Melina ati" ntabwo nigeze ngambirira gushira umuryango wanjye mu bibazo.
Papa Melina ati" ni gute Baty ari inshuti yawe?
Melina ati" ni Cher wanjye.
.
Papa Melina arasara. Rusi we arumirwa!
Rusi ati" ngwiki Melina?
Melina ati" ntacyo utumvise.
Papa Melina ati" Melina mva mu maso ntarakwica.
.
Melina ahita ava aho aragenda ahura na mama we arimo kuza kureba Papa Melina. Banyuranaho ntibanavugana.
Mama Melina ageze aho Papa Melina bamufungiye asanga we na Rusi barakaye cyane.
Mama Melina arabareba ati" mwese ko mwarakaye cyane?
Papa Melina ati" amahano.
Mama ati" ayahe mahano?
Rusi ati" Melina burya akundana na Baty.
Mama Melina ati" wapi ntibishoboka.
Papa Melina ati" uriya mwana amaze gupfa ahagaze.
.
Rusi ati" nanjye sindabyizera ko Melina yaba amaze kuba umupfu bageze hariya.
Mama Melina ati" rero mwikwihutira kumurakarira no kumufata gutyo! Ahubwo tubanze turebe uko uza kuvamo hano.
.
Twiyizire kurundi ruhande ahantu mu ka restourant keza kagezweho. Nelly niko yaje kuganiriramo na Elina.
Nelly ati" Elina nashakaga ko kukubwira ko Melina yamaze kunkatira burundu.
Elina ati" gute se?
Nelly ati" kucyumweru yampaye ukuri kose ko utakinkunda.
Elina ati" kubera iki se atakigukunda? Cyangwa yaba yaraje kumenya ibyo twakoze akaba ariyo mpamvu yagukatiye?
.
Nelly ati" yaba yarabimenye ate se? Cyereka waramvuyemo ukabimubwira?
Elina ati" urumva nabimibwira gute se?
Nelly ati" ndatekereza ko ibyo atigeze ibimenya.
Elina ati" rero niba yakwanze reka njye nawe twikomereze kuko n'ubundi ntacyo tutakoze.
Nelly ati" stop geza aho. Nubwo njye nawe twajyaga twiyeranja twasezeranye ko nta rukundo ruri hagati yacu. Urabizi nawe ko nkunda Melina.
Elina ati" nonese ko yakwanze uraza gukora iki?
Nelly ati" oyaaa ntabwo nza kuba kumureka.
Elina ati" sawa uze gukomeza kwizirika.
..
Nelly ati" nawe urakomeza umfashe.
Elina ati" njye ndahari rwose.
Nelly ati" sawa.
Elina aramureba maze araseka.
Nelly ati" kuki urimo guseka?
Elina ati" ndimo gutekereza ukuntu uri umuvagabutumwa ariko w'umujama urya akantu! Ahubwo nyibwirira cya gihe nabaga naguhaye wajyaga kubwiriza wumva umeze ute?
.
Twigarukire Kuri cya Kigongororamuco cyacu.  Mama Melina ari mu kazi ke gasanzwe.
Cele yaje kumureba muri Biro ye.
Mama Melina ati" Cele hari icyo ushaka ngo nkufashe?
Cele ati" ahubwo hari ubutumwa nkuzaniye buvuye kuri Ministeri y'Ubutabera.
Mama Melina ati" ubwo butumwa bumeze gute?
.
Cele amuhereza ibahasha.
Mama Melina arayifata arayifungura arayireba.
Cele ati" bahisemo ko uba Umuyobozi Mukuru w'iki kigo mugihe Idirisa Umugabo wawe agikurikirikiranwa.
.......
.
Utazacikwa na Episode na 17

Comments