logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE EPISODE 34

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Twasize Melina agiye kwitaba telephone ya Papa we. Kandi araba akiyitaba tayali bahite bamenya ahantu baherereye.
.
Story by Chris nandi ishimwe.
.
Melina yagiye gukanda yes ngo yitabe, Baty yumva agize ikibazo mu mutima we ahita areba Melina ati" Melina buretse wikwitaba iyo telephone.
Melina ati" kubera iki?
Baty ati" ndabora bashobora kuba barimo kudukurura. Urabizi papa wawe ntabwo yigeze akwizera.
Melina abitekerezaho yumva nibyo telephone ntiyakaba acyiyitabye.
.
Hirya kuri Gerereza Papa Melina yahise arakara akimara kubona Melina atabitabye.
Tito ati" banza Melina yabimenye ko dushobora gukurura telephone ye.
Cele ati" ibi rero bigiye kuba ikibazo. Ubu dukoze iki?
Papa Melina aratekereza cyane biramucanga.
.
Kurundi ruhande Baty na Melina bo bafashe inzira berekeje Mukaje gushaka Candi. Candi niwe mutangabuhamya wa mbere wagaragaza ko Baty yagiye mu bucuruzi bw'iyobyabwenge atabigambirye. Yabijyanywemo atabizi.
Gusa nubwo bagenda bafite ikibazo cy'ukuntu baza gufata Candi mugihe yagambaniye Baty agasa n'umugurisha.
..
Hakuno kuri Gereza naho ikibazo kibaye ingutu cy'ukuntu baza kubonamo Baty na Melina.
Cele areba Papa Melina ati" ikigaragra umukobwa wawe ukomeje kudutsinda.
Papa Melina ibyo bikarushaho kumurakaza cyane.
Cele ati" Melina ni umunyabwenge cyane. Araramuka afashije Baty gushaka ubutabera, bizagaragara ko Baty arengana. Icyo gihe ntabwo uzaba ukibatandukanyije.
Papa Melina bimusaza mu mutwe ati" ceceka nawe wivuga menshi. Dushyire umitima ku kintu kimwe cyo guhiga Baty.
.
Kurundi ruhande Rusi nawe ahagaze muri saro ariko ameze nkaho umutima we utari hamwe.
Penina araza aramwitegereza ati" Rusi ko udatuje wabaye iki?
Rusi ati" nawe wimbaza menshi.
Penina ati" ego wa mushiha we!
.
Rusi amureba nabi ahita ava aho ajya hanze.
Akigera hanze Pedro ahita amuhamagara kuri telephone. Rusi aramwitaba.
Pedro ati" Rusi waramutse?
Rusi ati" waramutse!
Pedro ati" ubu noneho wakwitegura ukaza guhura na Luxas.
Rusi arishima asimbukira iy'ibicu ati" wawooo urakoze rwose, reka nitegure nze.
.
Tuze kurundi ruhande.
Baty na Melina bageze muri karitsiye kwa Candi.
Melina ati" ubuse tuvuge ko Candi ari iwabo mu rugo?
Baty ati" niko mbitekereza.
Melina ati" sawa. Reka tugereyo. Gusa nuze gushwana nawe.
Baty ati" ndaza kwihangana nubwo ikigoryi cyangambaniye.
.
Barakomeza baba bageze mu rugo kwa Candi. Bagisuhuza abo mu rugo Candi yumvise ijwi rya Baty araza ararunguka aba yamubonye. Ubwoba buramwica cyane ko ariwe wamutanze. Mugihe akirunguruka Baty yarebye kuruhande aba aramubonye.
Candi nawe ahita atangira gushaka uko yabacika bataramugeraho. mugihe Melina ahugiye mukubaza amakuru ababyeyi ba Candi, Candi we yahise akurura arirukanka.
.
Baty mukureba hirya kuruhande abona Candi nguwo arimo kurengarenga mu rutoki. Baty abwira Melina ati" Melina va muri ibyo Candi yaducitse nguriya arimo mu kwiruka.
Melina agize gutya nawe aramubona.
.
Baty na Melina bafata icyemezo cyo kumwirukankaho, barashidika koko! Bamwrikankaho Diri diri diri hagati mu nsina barakomeza bagera hagati mu gashyamba ki nturusi bataramufata. Melina ageze aho abona igitie gicimbuye neza aragifata.
.
Arangije abara intambwe za Candi maze amutera umujugujugu w'icyo giti gifata Candi mu maguru kiramutega aba aguye hasi, baba bamugezeho baramufata.
Melina ati" wumvaga rero uza kuducika?
Candi areba Baty ati" Baty umbabarire ntabwo narinzi akazi bagiye kuguha.
Baty aramureba umujinya uramwica ariko arifata nk'uko yari yabisezeranye na Melina.
.
Melina aramureba ati" umva Candi niba ari ushaka imbabazi ugomba kuza ukajya kugaragaza intege ukuri kuri Police ko ari wowe watanze Baty.
Candi ati" ariko nanjye barahita bamfunga.
Melina ati" niwitwara neza ukagaragaza ukuri kose uraza guhabwa igihano cy'amezi atandatu gusa.
.
Baty aramureba ati" byemere nibwo nanjye nza kukubarira.
Candi abona ari ntakundi, kuko n'ubundi bamufashe ntacyo afite cyo guhakana. Bamaze kumufata bafashe inzira bagaruka mu mujyi.
.
Kurundi ruhande Rusi nawe ageze kuri Biro ya hantu Luxas akorera aje kubonana nawe. Ageze ku marembo afata telephone ahamagara Pedro amubwira ko ari hanze yahageze. Pedro aramubwira ati" ndaje nkufate.
.
Rusi aramutegereza. Gusa arumva anezerewe cyane kuva agiye kubonana imbonankubone na Luxas.
Bidatinze Pedro aba aje muri kumufata.
Pedro ati" wagize vuba?
Rusi araseka ati" bitewe n'amatsiko mfite nagombaga kwihuta.
Pedro ati"ngaho reka nkujyane.
.
Rusi baramuzana banyura ku miryango myinshi babona kugera muri Biro ya Luxas. Bagezemo basanga Luxas ntawurimo. Pedro yereka Rusi ahantu aba yicaye.
Rusi aricara.
Pedro ati" uraba umutegereje rero!
Rusi ati" ntakibazo rwose mfa kuba nahageze.
Pedro ati". Njyewe rero ngiye kuba nsubiye mu kazi.
Rusi ati" ntakibazo.
.
Pedro aragenda Rusi asigara aho wenyine. Rusi asigara arimo kwibwira ati" reka ndebe uwo musore Melina aba ashaka kwirengesha.
Arangije afata ka rouge ariporotokora ngo aze kuba agaragara neza imbere ya Luxas.
.
Twizire kuri Station Police. Baty na Melina bazanye na Candi barahageze. Komiseri Manu aza kubafata.
Melina ati" wabonye ibyo nakubwiraga?
Komiseri Manu ati" nabibonye mushaka gukorana n'inzego z'ubutabera.
Melina ati" ni byiza nawe kuva nawe ubibona.
.
Komiseri Manu ati" rero uko bimeze, Baty tugiye kuba tumufite mugihe kingana n'iminsi itatu arimo ahatwa ibabazo. Nyuma y'iyo minsi bitewe n'ibizaba byavuye mu iperereza arazekurwa cyangwa afungwe aramutse ahamwe n'ibyaha.
Melina areba Baty ati" cher ugiye kwihanganira iyo minsi itatu ubazwa. Gusa ndabizi ko uzatanganurwa.
Baty ati" Bebe wakoze byinshi kugira ngo tube turi aha tugeze. So aka kanya rero ntabwoba mfite
.
Melina areba Komiseri Manu ati" ndizera ko unyijeje umutekano we?
Komiseri Manu ati" bikubiye mu masezerano twagiranye humura.
Melina ati" sawa.
.
Baty na Melina basezeranaho, Baty baramutwara Melina nawe yagombaga gufata umwanzuro inzira akaba agiye.
.
Twigarukire kuri Rusi utegereje guhura na Luxas. Nyuma ya kanya ategereje yagiye kubona abona Luxas nguwo araje. Akimukubita amaso arumirwa abona ni umusore mwiza wigishongore koko!.
Luxas araza barahoberana barasuhuzanya.
Luxas ati" wihangane wantegereje kuba wantegereje igihe kirekire?
Rusi ati" oya ntakibazo nagombaga kugutegereza.
.
Luxas ati" ok ntaribi. Gusa nishimiye guhura nawe.
Rusi ati" ntiwabyumva, njyewe ndanezerewe cyane.
Luxas ati" nkwakirize iki?
Rusi ati" ka juice.
Luxas ati" sawa.
.
Luxas ajya kumushakira ka juice muri frigo. Rusi nawe akomeza kumuhanga amaso no kureba ubwiza bwe.
Luxas aba amuzaniye ka juice ke yashakaga.
Luxas ati" Melina amakuru ye?
Rusi ati" araho arakomeye.
Luxas ati" ni byiza.
Rusi ati" none kuki utereta Melina ntushake kwigaragaza ngo akubone?
.
Luxas asekamo ati" njyewe mu miterere yanjye ntabwo nkunda gutwara umuntu huti huti nsa numuhatiriza. Melina we ubwe namara kwiyumvamo ko tugomba kubonana akampa umwanya we yumva abishaka nibwo tuzabonana.
Rusi ati" wowe noneho ntabwo usanzwe. Uburyo uteretamo buri classic cyane.
Luxas ati" yego niko meze. Urukundo ntabwo ruhatirizwa.
Rusi aramwitegereza ati" cyakora uri umusore mwiza uwakugira yaba ahiriwe cyane.
Luxas araseka ati" ni nkuwagira mukuru wawe Melina.
.
Rusi araseka ati" cyakora Melina namara kukubona azahita akwemera pe!
Luxas ati"have wikabya se?
Rusi ati" ndakubwiza ko ukuri.
Luxas ati" nanjye ndifuza urukundo rwanjye na Melina. Ubu niteguye kumubera mushya akabona urukundo atigeze ahabwa. Tukabana tugafatanya no muri Business zanjye.
Rusi araseka ati" ndumva arimwe couple yanyu izaba ari iya mbere.
.
Tuze kurundi ruhande mu rugo kwa Melina mu masaha y'umugoroba. Melina agarutse mu rugo asanga mama we yatashye kare.
Melina ahita amuhobera ati" warakoze mama mama!
Mama Melina ati" nishimiye kuba naragufashije gukora ikintu cyiza.
Melina ati" ese ubundi mama! Kuki wamburiye ko papa aje kunshaka?
Mama Melina ati" mwana wanjye maze gusobanukirwa ko wari ukwiye kurwanira ubusugire bw'urukundo rwawe.
Melina ati" ariko mbere ntabwo wabyumvaga ko Baty ariwe mahitamo yanjye.
Mama ati" burya urukundo amahitamo aba ari ay'umuntu ku giti cye. Nakoraga amakosa iyo nabaga nkurwanya.
Melina arishima ati" warakoze guhindura ibitekerezo.
.
Tuze kurundi ruhande mu rugo kwa Nelly.
Papa Nelly atashye yarakaye cyane. Ageze mu rugo asanga Nelly hari ibyo arimo gutunganya kuri machine maze amuterera impapuro imbere.
Nelly ati" papa ibi niki?
Papa Nelly ati" aba Police bafunze urusengero rwacu ruherereye kigasa.
Nelly ati" kubera iki?
Papa Nelly ati" ngo bahasanze ibiyobyabwenge.
.
Nelly arikanga ati" gute se babihasanze?
Papa Nelly ati" nanjye byacanze.
Nelly ati" nonese wabibonye koko byari bihari?
Papa Nelly ati" yego. Gusa ntumbaze ngo byahageze gute?
Nelly ati" Papa wowe jya kwiruhukira icyo kibazo ejo nzajya kucyitaho.
.
Twigarukire kwa Melina mu masaha yo ku mugicuku. Melina na Rusi bari mu cyumba cyabo.
Rusi ati" Melina nabonanye nawe Luxas!
Melina ati" wagiye kandi se kubona nawe?
Rusi ati" yego!
.
Melina ati" cyakora urashoboye.
Rusi ati" ahubwo mbaza ngo namubonye ute?
Melina ati" kagire inkuru rero!
Rusi ati" ni nkubwira ngo ni wumve ngo niki?ni bogari.
Melina araseka ati" ndabona wahiye ye!
Rusi ati" Melina ushaka wahura nawe ndakwinginze. Kuko ugihura nawe uzahita umuha urukundo atiriwe anavuga. Luxas ni umusore mwiza witeguye kuguha inkuru urukundo n'ubuzima.
.
Melina ati" uzamumbwirire ko ntahari.
Rusi ati" namaze kumubwira ko ejo muzabonana.
Melina ati" kandi warasaze.
Rusi ati" basi Melina ihangane uzahure nawe gusa wenda umukatire nacyo ariko mwahuye.
Melina ati" ntagihe cyo guta kumuntu ntafitiye gahunda.
.
Bakiraho Melina abona Sarah aramuhamagaye kuri telephone. Melina aramwitaba.
Sarah ati" sha Melina amakuru?
Melina ati" ni meza.
Sarah ati" umva se!
Melina ati" iki?
Sarah ati" ejo uzihangane uhure na Luxas ndagusabye.
Melina araseka ati" ariko babantumye?
.
Sarah ati" Melina ntuzi ko ndi inshuti yawe? Nkurahiye ukuri ntabwo uzicuza kuba wahuye nawe. Basi niyo utamukunda muhure gusa nushake uzamukatire.
Rusi ati" Sarah mumbwirire wenda wowe yabasha kukumva.
Melina ati" sawa nemeye kuzahura nawe ariko ntimuzicuze ibizaba kuko nimwe mumpatirije.
Rusi araseka ati" swa upfa kuba ubyemeye.
.
Tuze kuri cya Kigongororamuco cya Migeshi mugitondo. Papa Melina yicaye mu muri Biro ye hari ibyo arimo gutekereza.
Cele aza kumureba hari raporo amuzaniye.
Cele ati" amakuru mabi Nyakubahwa.
Papa Melina ati" iki?
Cele ati" Baty ubu ari kuri Station Police arimo kubazwa kandi yazanye umutangabuhamya wemeza yajyanwe mu buruzi bw'ibiyobyabwenge agurishijwe.
.
Papa Melina agwa mu kantu ati" nonese yageze ate hariya?
Cele ati" undi nde wabikoze atari umukobwa wawe?
Papa Melina ati" Melina ce ?
Cele ati" yego. Melina amaze kugutsinda ntabwo akiri umwana uri muri controle yawe.
Papa Melina arababara!
Cele ati" ariko ubundi ubona Melina ari umukobwa wawe?
.
Papa Melina ati" ushaka kuvuga iki?
Cele ati" ntankubeshye mbona Melina atari umukobwa wawe. Bitewe n'ubucakura bwe.
Papa Melina ati" Melina ni mfura yanjye amagambo nkayo yareke.
.
Celso ati" nyamara nabyo birashoboka.
.
Kurundi ruhande Melina yaje hamwe kuri Biro ya Luxas ngo aje guhura na Luxas. Gusa aje afite gahunda yo kumuraburiza.
Pedro yaje kumufata hanze amujyana mu muri Biro ye. Nabwo basanga ntawe urimo nkuko byagenze kuri Rusi bwa mbere.
.
Melina arihangana aramutegereza.
Hashize umwanya aba araje. Melina aramureba aramwitegereza arangije arahaguruka barasuhuzanya.
Melina ati" amakuru Luxas?
Luxas ati" Melina urakoze kuba ugeze aha ariko wihangane hari ikintu ukwiye kubanza wamenya.
Melina ati" nigiki?
.
Luxas ati" ese uje wumva ufite umwanya uhagije?
Melina ati" yego.
Luxas arishima ati" urakoze rwose. Rero hari ikintu ukwiye kumenya. Ntabwo arinjye Luxas
Melina arikanga ati" none Luxas ninde kuki wowe wiyitirira amazina ye?
Uwo musore ati" yego narayiyitiriye ariko uraza gusobanukirwa impamvu numara kubona Luxas wanyawe.
.
Melina ati" none Luxas wanyawe arihe?
Uwo musore ati" araje.
Melina ati" sawa.
.
Hashize akanya gato haje Nelly. Melina akimukubita amaso arumirwa ati" utambwira ko ari wowe Luxas?
Nelly ati" Melina ihangane unyumve. Ninjye wigize Luxas nongera gushaka kugutereta bushya kugira ngo nkusubirane nkosore amakosa yose nakoze.
Melina aramurebaaaaaaa!!!!!!!!!
.
Ibaze we! Nelly burya niwe wari warigize Luxas ashaka kwigarura Melina.
.
Utazacikwa na Episode 35

Comments