Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize Melina arimo kwibaza impamvu Simo yaba yaramuteye kumubeshya amazina ye nyakuri.
.
Inkuru ya Chris nandi ishimwe.
.
Melina akomeza kwibaza cyane ku mpamvu yateye Simo kumubeshya ntamubwize ukuri ngo amubwire amazina ye nyakuri. Rusi nawe araho arimo kureba Melina arabona yahindutse mu maso kuva aho amwerekeye iyo ndangamuntu.
Rusi abaza Melina ati" ese iyo ndangamuntu ko mbona yatumye uhinduka cyane ku maso ukaba wajyanye ibitekerezo byawe kure?
Melina arigarura ati" narimo ntekereza ukuntu ibi byangombwa bya Baty nabigumanye kandi nakabaye naramushatse nkabimusubiza.
.
Rusi ati" ariko nuwo Baty banza atabaho.
Melina ati" kubera iki?
Rusi ati" nonese ni gute umuntu abaho akamara iminsi atazi aho ibyangombwa bye biri? Ikindi ibyangombwa umuntu abikenera muri service nyinshi zitandukanye. None wakwibaza ngo ese Baty we nta service ajya akenera mu buzima bwe niba abaho koko!
Melina ati" hari abantu uba usanga batita ku bintu.
Rusi araseka ati" uwo musore we si ukutita ku bintu gusa ahubwo ni ni kigoryi.
Melina ati" ndaza kumushaka nzabimuhe.
.
Rusi ahita yigira mu buriri ariryamira. Melina akomeza guhagarara. Rusi aramureba ati" kuki wowe utaza ngo uryame?
Melina ati" ndaje reka mbanze njye mu gikoni kubika bya biryo njya njyanira wa mwana w'imfubyi.
Rusi ati" ariko se wowe uzagemurira uwo mwana kugeza ryari? Basi se wazamuzanye akaba hano niba uzi neza ko ari umwana ufite imyifatire myiza.
Melina ati" nzabimuganizaho.
.
Melina ahita aza mu gikoni, asanga Penina yamaze kubimutegerura arimo gukora amasuku yanyuma ngo nawe ajye kwiryamira.
Melina ibiryo arabifata, agiye kugenda abanza kureba Penina maze yibuka ko n'ijoro yigeze kumukurikira.
Penina nawe agize gutya abona Melina arimo kumwitegereza.
Penina ati" Melina haba hari ikibazo?
Melina ati" yego kirahari..
Penina ati" wambwira niba hari icyo ushaka ko nkukorera nkagikora.
.
Melina ati" oya ntabwo ari icyo nshaka ko unkorera, ahubwo ni ikibazo ngira inka ngo nkubaze?
Penina ati" mbaza Ntakibaz.
Melina ati" ejo ni joro kuki wankurikiranye?
Penina arikanga!!! Abanza gushaka guhakana, ariko abona ko nahakana kandi wenda Melina yaramubonye byatuma ibintu bigenda nabi.
Penina ahitamo kumwemerera ati" yego naragukirikiye.
Melina ati" ndakubaza nyine kuki wankurikiye?
Penina ati" numvaga mfite amatsiko y'ahantu ugiye iryo joro.
Melina aramureba ati" utazongera gukora iryo kosa niba ushaka kugumana akazi kawe.
Penina ati" yego.
.
Melina ahita yikomereza ariko agenda afite amakenga. Arabizi ko nubwo ahaye Penina gasopo yo kumukurikira n'ubundi ataribureke kumucunga. Melina aragenda amera nkurimo kuza ku cyumba cyabo. Kumbe koko Penina ntabwo yigeze ava kwizima yamukurikiye nabwo.
Melina arabimenya ko Penina yamukurikiye. Melina agira gutya yitsimba inyuma y'urugo, Penina mukuza abura umuntu, atekereza ko yaba yinjiye mu cyumba cyabo. Penina yisubirirayo, amaze kugenda Melina ahita avayo anyura kuri saro arafungura ahita aza kuri ya Stock ye. Arafungura asanga Simo aricaye arimo gusoma ibitabo.
Melina aramureba ati" wategereje urarambirwa?
Simo aramureba ati" ntabwo njya ndambirwa kugutegereza.
Melina ati" ngaho irya dore ibyo kurya ndabizanye.
.
Simo ati" urakoze.
Simo atangira kurya, Melina amuhagaze iruhande arimo kumureba. Atangira kwibaza mu mutima we ati" kuki wambeshye? Ese nkubaze impamvu wabikoze cyangwa nkureke igihe ntikiragera?
Uko yiburanya mu mutima we, Simo yubura amaso aramureba ati" niki ko urimo kwiburanya mu mutima wawe?
Melina ati" umenya ute ko ndimo kwiburanya mu mutima?
.
Simo ati" ndakuzi cyane. Iyo umutima wawe utera cyane mbasha kukumva.
Melina afata ya ndangamuntu ye arayimuhereza. Simo arayifata.
Melina aramureba ati" nabonaga ari wowe muntu wenyine mwisi winyangamugayo nabonye udashobora kubeshya. Ariko burya siko biri nibeshyaga.
Simo ati" kubera iki?
Melina ati" nibwiraga ko udashobora kumbeshya ariko warabikoze.
Simo ati" niki nakubeshye?
Melina ati" kuki wambeshye amazina yawe ntumbwize ukuri ku mazina yawe bwite?
.
Simo ati" wenda wabifashe nko kubeshya kandi sinakurenganya. Ariko impamvu ntakubwiye aya mazina ureba aha ku ndangamuntu nuko nayanze ndayazinukwa burundu. Nkimara kuyanga nahise nshaka irindi zina nakwitwa rinshimishije maze mpitamo kwitwa Simo.
Melina ati" niki cyatumye wanga amazina wiswe n'Ababyeyi bawe?
Simo akibazwa gutyo, amarira atangira kuzenga mu maso he. Melina arabibona ko Simo bimujyanye kure.
Simo ati" sinzi aho nahera nkusobanurira, kuko ayo mazina asobanuye ubuzima bushaririye bubi cyane nanyuzemo. Ahari sinzi niba wakwihangana nkazashaka igihe numva niteguye nkaguha ukuri kose.
Melina aramwumva ati" ntakibazo tuzashaka umwanya. Kandi maze no kubona ko utagambiriye kumbeshya ahubwo wabitewe n'impamvu
Simo ati" urakoze kunyumva.
.
Melina ahita yacara nawe kuburiri atangira kumusangiza.
Simo aramureba ati" ese nakubaza?
Melina ati" mbaza.
Simo ati" niki kigutera umuhati wo kutarambirwa kumfasha.
Melina ati" nuko gufasha ari umuco mwiza kandi bizana umugisha.
Simo ati" ibyo ndabyumva. Ariko hari igihe kigera ufasha ukarambirwa. None wowe ko unamfasha mu buryo bugoye, niki kigutera imbaraga zo gukomeza kubikora utinuba?
.
Melina ati" ni urukundo.
Simo arikanga! Ati" ushaka kuvuga iki?
Melina amureba mu maso ati" urukundo nagukunze nirwo rumbera imbaraga zimfasha gukomeza kukwitaho nubwo byaba bikomeye bite.
.
Simo kumva ko Melina yamukunze byaramurenze abura nuko yifata, yumva ntarimo kubasha kubishikira neza.
Simo ati" Melina wankunze ryari? Gute? Wankunze bigenze bite?
.
Melina atangira kumubwira uko byatangiye.
Wari umunsi umwe ari ku cyumweru mu masaha y'ikigoroba. Melina yari yasohokanye na Nelly baje ahantu heza hatuje cyane ngo baganire. Bari batumijeho ibyo kurya byiza barimo gusangira, kandi banezerewe cyane nk'abantu bari mu rukundo.
Ubwo uko baraho bicaye kuri table yabo bateguriwe yihariye. Nibwo Simo ( Baty) yaje aho hantu bari bari ariko aza yahagira, maze yicara hakurya yabo. Umukozi waho hantu yahise aza kumubaza icyo akeneye gufata.
Simo yamutumye Juice ikonje cyane n'ibyo kurya kandi bihagije. Simo yaraharanguye umutwe wose, kandi yaramaze nk'umuntu udatuje udashaka ko hari umuntu wamumenya cyangwa agire uwo avugana nawe byinshi.
.
Wa mukozi yamuzaniye Commande yamutumye. Simo ahita afata juice ayigotomererayo cyane ko yarafite inyota nyinshi. Sasa sinzi amagambo asekeje Nelly yabwiye Melina, maze Melina aramusetsa aretembagara, mugihe arimo guseka nibwo yarebye kuruhande abona Simo bahuza amaso.
Melina yitegereje Simo na Simo aramwitegereza barebana umwanya munini. Melina akibona Simo yumvaga adashaka kumukuraho amaso. Simo nawe yitegereje umukobwa mwiza arimo kureba imbere ye amwitegereza nawe kumuvanaho amaso biranga.
.
Hashize akanya nibwo buri wese yigobotoye amarangamutima yaragize maze barapeperana, buri wese akomeza gahunda ze.
Gusa kuva uwo mwanya Melina ntiyongeye gutuza muri we, buri kanya yarahindukiraga akareba Simo, yahindukira agasanga Simo nawe arimo kumureba. Bahuza amaso buri wese agahita yirebeshwa kuruhande.
.
Melina amaze kubyibuka areba Simo ati" uwo munsi nibwo urukundo rwawe rwinjiye mu mutima wanjye.
Simo ati" koko ibyo uvuga n'ibyo. Nanjye kuva uwo munsi isura yawe ntabwo yongeye gushaka kumva mu mutwe. Iteka aho nabaga ndi hose mu mutwe wanjye hahoraga hagaruka isura y'umukobwa mwiza cyane nabonye.
.
Bombi baraseka.
Melina ati" naragukunze ariko mbura imbaraga zambera urufunguzo rwo gutangira kugukunda. Nahisemo kurubika mu mutima ndituriza.
Simo ati" ibyatubayeho twese birasa. Nanjye nahisemo kurubika kuko ntaho narimfite ho guhera ngo nkukunde. Nubwo nkukunda naje gusanga isi yacu itarimwe mpitamo kubonana ku mutima.
Melina aramureba ati" njye byambujije amahoro. Nageze igihe nishakamo imbaraga zo kubyibagirwa ariko buri uko nakubonaga imbere mu maso yanjye byaranze.
.
Simo aramwitegereza ati" none niki twakora? Twembi dufite urukundo ariko bisa nkaho urwo rukundo rudashoboka.
Melina aramureba yitonze ati" ese urisuzugura?
Simo ati" yego.
Melina ati" oyaaa! Njyewe siko mbibona. Njye nkubonamo umugabo ushitse kandi wabasha kwihereza icyo ashaka mugihe akibona imbere ye.
.
Simo yumva ayo magambo y'ubwenge Melina amubwiye, aragoragoza aba amenye icyo Melina yashakaga kumwumvisha. Simo niko guhita amufata kurutugu amureba mu maso ati" ndagukunda.
Melina ati" nanjye ndagukunda.
Bararebana akanya kanini, ari nako amarangamutima yabo y'umitima azamuka barasomana.
Bamaze gusomana, bumva imitama yabo irabohotse baraseka.
Melina ati" ndumva untuye umutwaro waruremereye.
Simo ati" nanjye ndumva nujujwe icyuho cyari muri njye kirasibanganye .
..
Melina arahagururuka ati" reka njye kuryama ibindi tuzabimenya neza byose ejo.
Simo aramureba ati" ntakibazo kandi ugire ijoro ryiza.
Melina aragenda ajya kuryama.
.
Tuze kurundi ruhande mu rugo kwa Sarah mu gitondo cyane kare. Sarah arimo kwanika imyenda ku mugozi yafuzwe ku munsi wejo ntibashe kumpa. Akiri muri ibyo Elina aza kumureba.
Sarah ati" Elina ko unzindutse?
Elina ati" ubigizeho ikibazo se?
Sarah ati" oya, ikibazo nkigize ku kintu cyaba cyaguhangayikishije kikaba gitumye uzinduka uje kundeba.
.
Elina ati" nje hano ngo tuganire.
Sarah ati" eeeh ok! Ntakibazo. Reka nzane icyayi twiganirire hano hanze.
..
Sarah yihina mu nzu gato agarukana icyayi, maze biyicarira hanze.
Elina ati" umva nashakaga ko tuganire uko twavuze Melina na Nelly bagasubirana ariko couple yabo ntisenyuke.
Sarah ati" icyo gitekerezo ni cyiza pe! Ntabwo nanjye nifuza kuzabona Melina yatandukanye na Nelly burundu. Ariko nyine nanone byaba ari ukwivanga mu rukundo rwabo.
Elina ati" kubaha ubufasha ntabwo ari ukwivanga. Urabona Melina sinzi ibintu byamufashe byatumye aba nk'umusazi, birimo gutuma ashaka kubabaza burundu undi mwana. Kandi urabizi Nelly nawe ni inshuti yacu.
Sarah ati" ikibazo kiri hagati yabo nibo bakizi kandi kirakomeye.
Elina ati" ikibazo gihari ni Melina ntakindi. Kuko Nelly we ntakosa yakoreye Melina ryaba ririmo gutuma Melina ashaka kumutwara kuriya.
.
Sarah ati" uko niko ubitekereza ariko ushobora n'ikibado ari Nelly.
Elina ati" oyaaa ibyo ntabwo ariko bimeze.
Sarah ati" umva! Abantu iyo bashwanye cyangwa barimo gushwana, buri ruhande usanga rwigira rwiza rushinja urundi.
Elina ati" Nelly uramuzi ni umuvugabutumwa ukomeye Itorero rya Papa we. Rwose ntabwo ashobora kugambirira kuba yagira ikibi akorera Melina.
Sarah areba Elina ati" ese wibwira ko kuba ari umuvugabutumwa byatuma adakora amakosa?
Elina ati" ok. Uko bimeze kose reka dufashe Nelly, twumvishe Melina babe basubirana.
Sarah ati" oya reka urukundo rw'abandi tutarwivangamo.bo ubwabo bazabyikemurira. Cyane ko ntanubafasha bigeze batwaka.
.
Tuze kuri cya Kigongororamuco cya Migeshi. Mama Melina ari mu kazi, hari amadosiye arimo gushakisha mu kabati yabuze.
Uko arimo ayashaka yumva urusaku rw'umuntu urimo gutongana hanze ya Biro ye. Akirimo kumviriza ako kanya abona uwasakuzaga amugezeho muri Biro. Ni Anna umugore wa Peru.
Mama Melina aramureba, abona na Peru iruhande rwe niwe waje arwana nawe basakuza, adashaka umugore we aza guteza akavuyo..
.
Mama Melina araza yegera Anna aramureba ati" ese hari icyo ushaka ko nagufasha?
Anna n'umujinya mwinshi amukubita mu maso ka gafoto ke yapfuye n'umugabo we ejobundi.
Mama Melina afata agafoto arakareba asanga ni ake.
Anna ati" wandaya we urashaka kuntwarira umugabo?
Peru afata Anna aramwinkinga ati" Anna ndagusabye nyabona wiza guteza akavuyo hano.
.
Anna aramwiyaka ati" ndeka mpangane n'iyi ndaya yawe. Insobanurire uburyo ishaka kunsenyera urugo.
Mama Melina areba Anna ati" wa mugore we nubwo ari ntakinyabupfura ugira, ndagira ngo nkubwire ko urugo rwawe ari wowe urimo kurwisenyera.
Anna arababara agiye kumusingira ngo amunige, Peru aramufata.
Anna nawe aramwishikuza ati" ndakura nawe. Niba udashoboye kurwanira urugo uri umugabo reka njye mbikore.
.
Anna areba mama Melina ati" wa mugore we ntitaye ko uri Umuyobozi hano, ndashaka kuguha gasopo ngo ureke ubwo buraya bwawe uzana ku mugabo wanjye.
.
Uko batongana Papa Melina aba araje asanga rwambikanye muri biro y'umugore we.
Mama Melina areba aho Anna yahereye amutuka amwandagaza, aba amukubita urushyi. Anna aba arasaze nawe agiye kumurwanya Peru aramufata.
Anna ati" sha ugaragaje neza ukuntu mwrirwa musambanira hano ngo muri mu kazi.
Mama Melina ati" ntabwo ndi indaya nk'uko ubitekereza.
Anna ati" kuki none umugabo wanjye yabika ifoto yawe mu byangombwa bye?
.
Papa Melina kumva ayo magambo biramucanga, ayibazaho.
Anna akomeza guhagata Mama Melina ati" nsobanurira ukuntu umugabo wanjye atunga ifoto yawe mu kofi agahoraw ayigendana?
Mama Melina ati" ibyo sinjye wabibaza. Wabibajije umugabo wawe uhora ugendana iyo photo?
Anna areba Peru ati" ahaaa! Ngaho mbwira neza hagati yanjye n'uyu mugore ninde ukunda??????
Papa Melina ahagaze inyuma yabo ntibaramubona byose arimo kumureba.
.
Peru areba Mama Melina, areba na Anna umugore we........
.
Utazacikwa na Episode 10
Comments