logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE EPISODE 22

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka Melina amaze kubwirwa amakuru ko Mama wa Baty yapfuye.
.
Inkuru ya Chris nandi ishimwe.
.
Melina amaze kumenya ayo makuru byaramubabaje cyane. Ndetse Olive na Simoni nabo kongera kuvuga ku nkuru za Mama wabo bibagarurira agahinda n'umubabaro bararira.
Melina areba agahinda kabo, nawe yumva arushijeho gushengurwa umutima. Abajyamo hagati agerageza kubakomeza.
Hashize akanya, abasaba ko bajya kumwereka aho bashinguye Mama wabo. Baramujyana bajya kumwereka aho bamuhambye mu murima w'urutoki.
Bageze ku gitiro cye, Melina arareba areba ipfoto ya Mama Baty aba aramumenye cyane ko ataramuzi, kandi yumvaga afite amatsiko yo kuzamumenya.
.
Afatae telephone ye afata amaphoto yo kuza kwereka Baty, barangije bagaruka mu rugo. Olive nk'umukobwa w'urugo atangira gushaka icyo ateka ngo yakire Melina. 
Melina aramuhakanira ati" Olive oya singombwa ko ujya mu gikoni.
Olive ati" twatojwe kwakira abashitsi reka mbikore.
Melina ati" ntako utagize rwose byikuvuna, ahubwo mbwira mubayeho mute?
.
Tuze kurundi ruhande kuri cya Kigongororamuco. Baty yebereye aho abona Cele n'undi Mucungagereza umwe baje kumureba. Bafungura aho afungiye bamwambika amapingu barangije baramusohora bamukura aho.
Baty yibaza aho bamujyanye n'impamvu bamwimuye, areba Cele ati" munjyanye he?
Cele ati" wowe ceceka wibaza ubusa urahamenya uhageze.
Baty ati" ariko mfite uburenganzira bwo kuhamenya mbere, nkamenya n'icyo mushaka kunkorera?
Cele aramureba ati" icyaha waraye ukoze n'ijoro urakibagiwe? 
Baty ati" ariko uriya muntu yashakaga kunyica nirwanaho.
Cele ati" wowe nta burenganzira nabuke ufite bwo kuba wakwihanira. Umuntu wamukase umutsi wa kaboko ubu amerewe nabi.
Baty ati" mwakabaye munshimira kuba ntamwishe kandi we yaragiye kunyica.
Cele ati" ibyo ni sawa ikinyoma. Niyo mpamvu tugiye kugufungira ahantu ha wenyine haraza kukwigisha, uzavamo umaze kwiga isomo rikomeye ryo kuza kubaha abandi.
.
Baty ati" ibi mushaka gukora ni akarengane murimo kungirira. Ikindi kandi uriya muntu yaje yantumweho ngo anyice namwe ubwanyu mwari mubizi.
.
Ntibita kumagambo ye baramutwara, bamuzana kumufungira mu kazu gaaato kameze nkaka box. Hamwe kwinyahambura bitapfa no kugukundira. Ako kazu kandi kaba kuzuye umwijima ntarumuri rubamo.
Baty baba bamutereyemo bakubitaho urugi. Baty abarebera mu kadirisha gato cyane bakoze mu rugi ati" nimwe mufunga ariko simwe mufungura imiryango y'ihano.
Cele aramureba araseka ati" umuntu urimo kurangira asamba uvuga ubusa nk'ubwo.
.
Twigarukire Mukaje mu rugo kwa Baty Melina aracyariyo.
Olive atangira kubwira Melina ubuzima babayemo ati" dutunzwe n'imirima ibiri mama yadusigiye. Ikindi gihe tujya guhingira abandi bakaduha udufaranga.
Melina ati" ndabyumva ntabwo byoroshye.
Olive ati" nonese Baty arihe aba he kuki atagarutse kureba Mama akarinda yapfa?
Melina ati" Baty yakomeje gushakisha yibwiraga ko azagaruka ari uko azanye amafranga yo kuvuza Mama wanyu.
.
Olive ati" ugende umubwire ko byarangiye Mama apfuye. Ahubwo agaruke aze abane natwe dufatanye gushaka imibereho. Dukeneye umuntu mukuru hano  mu rugo.
Melina ati" ndaza kumubwira.
Simoni ati" rwose arakenewe turambiwe kubaho twenyine gutya kandi dufite mukuru wacu wasigaye ari nk'umubyeyi wacu.
Melina arabareba yumva n'ikifuzo bafite. Abona nta kuntu yababwira ko Baty ari muri Gereza. Arangije afata y'amafaranga Baty yamuhaye ashyiraho nandi ye ibihumbi 300k biba 435k arayabahereza.
Simoni kubona amafaranga angana gutyo biramurenga ati" aya mafaranga yose ni ayo uduhaye?
Melina ati" ayo mafaranga nayo Baty mukuru wanyu yakoreye. Yayampaye ngo nyabazanire.
Olive arishima ati" uzamubwire ngo arakoze kandi turamukunda.
Melina ati" yego.
.
Tugaruke kuri Gereza.
Baty bamaze kumufungira muri ka kazu gato, hashize akanya Papa Melina aza kumureba. Afungura ka kadirisha gakorewe mu rugi.
Papa Melina areba Baty na Baty nawe aramureba.
Baty ati" urumva unyuzwe kuba mfungiye hano?.
Papa Melina ati" iyo mpannye gutya byumwihariko umunyabyaha nkawe bindemera ibyishimo mu mutima.
.
Baty ati" nakumvuse rwose, wowe ubyishimo byawe bikomoka mu kababaro n'uburibwe uteza abandi.
Papa Melina ati" uburibwe nteza abanyabyaha nkamwe butuma mubasha kwitekerezaho mugasobanukirwa neza ibyaha byanyu, hanyuma bukabatera kwicuza..
Baty ati" oyaaa! Ahubwo wowe uri Sekibi uteza umuraba inzirakarengane ngo zemere ibyaha zitakoze.
Papa Melina ati" sinshaka guterana amagambo nawe. Ikizima nuko uri aho ukwiye kuba ubarizwa.
Baty ati" none kuki waje kuvugana nanjye?
Papa Melina ati" nje kugusobanurira impamvu nakuzanye kugufungira hano. Kandi kuvaha bizaterwa nawe...
.
Baty aramureba gusa.
Papa Melina ati" impamvu nyamukuru nuko nshaka ko witekerezaho hanyuma ugafata icyemezo cyo kwibagirwa umukobwa wanjye. 
Baty araseka ati" ibyo ntabwo bishoboka. Melina sinshobora kumwikuramo kuko atuye mu mitsi y'umutima wanjye.
Papa Melina ati" eeeh! Niba ari uko ibitekereza urimo kwibeshya. Aha twakuzanye hazamugukamuramo burundu. Nuhamara iminsi utarya kandi utarya nta numuntu numwe ukugeraho umubiri wawe uzabasha gufata isomo. 
.
Baty arabyumva 
Papa Melina ati" sibyo gusa kandi aho ufungiye hari ibintu byinshi bizabasha kuguha amasomo, kugeza igihe amaraso yawe ariyo azagucungura.
.
Papa Melina arangije kuvugana nawe afunga ka kadirisha arigendera. Baty asigara muri uwo mwijima w'icuraburindi mu kazu gato cyane utapfa kubona n'ubwinyagamburiro.
.
Twiyizire ahantu kurundi ruhande. Ni ku nzu iri ahantu hitaruye umujyi cyane. Hari imodoka yo bwoko bwa Prado irimo kwerekeza kuri iyo nzu.
Ihagaze havamo wa musore warifunganwe na Baty bakaza kurwana, Baty akamukata ku kaboko. Uwo musore amaze kuva muri iyo modoka yinjira muri iyo nzu. Agezemo imbere asangamo Nelly n'abandi bagabo batatu.
.
Nelly akibona uwo Musore aramubaza ati" nizereko uje kumbwira ko akazi wakarangije neza?
Uwo musore ati" Boss wihangane ntsbwo byagenze neza.
Nelly aramureba arababara ati" none uje kumpa raporo y'ubugwari bwawe?
Uwo musore ati" Baty yandwanyije cyane ubwo naringiye kumwica abashinzwe umutekano bahise baza.
Nelly ati" umva ceceka kuko ntabusobanuro ufite.
.
Nelly arangije areba babagabo batatu ari kumwe nabo arababaza ati" harya ikigwari gihabwa ikihe gihembo?
Umugabo umwe mubo barikumwe ati" ahabwa ikiruhuko.
Nelly ati" reka uyu musore nawe muruhure kuko akazi kamunaniye.
Nelly ahita amurasa ako kanya aba yishe umusore.
.
Twigarukire kurundi ruhande. Melina ari muri Bus arimo kugaruka mu mujyi. Bidatinze yageze muri Gare akihagera afata moto imuzana kuri cya Kigongororamuco. Aje kureba Baty amuzaniye amakuru atari meza nagato.
Ageze ku kigo yinjira nk'uko bisanzwe cyane ko abaharinda bamuzi. Abanza ibara kuza kureba Mama we muri Biro.
Mama we aramubona ati" Melina wariwaragiye he?
Melina ati" narinaragiye mu rugo kwa Baty.
.
Mama Melina ati" ariko uranze ukomeje kwihambira kuri uriya musore?
Melina ati" Mama! Ntabwo ndimo kwihambira ahubwo Baty ni Urukundo rwanjye. Ese wowe niki uzi kurukundo? 
Mama Melina ati" urukundo ndaruzi.
Melina ati" iyo uza kurumenya ntabwo wari kuruta.
Mama Melina ati" urukundo rwanjye ntarwo nataye mbana narwo.
Melina ati" Mama wimbeshya! Cyangwa uzi ko ntazi yuko udakunda Papa?
Mama Melina arikanga ati" ibyo se kandi ni ibiki urimo kuvuga?
.
Melina ati" ndi mukuru mbasha kubona byose.
Mama Melina ati" Melina utazankoraho jya ucunga amagambo uvugana nanjye.
Melina ati" rero nawe ntukongere kunshira urubanza rw'uwo nkunda cyane ko wowe ntacyo bikora uzi kurukundo, ariyo mpamvu waje hano kubana na Papa uramushaka.
.
Mama Melina amagambo Melina arimo kuvuga amutera ubwoba ni mpungenge, ahita aza kurugi ngo afunge hatagira n'ubyumva.
Mugihe agiye gufunga ahita akubitana na Papa Melina arimo kwinjira.
Papa Melina aramureba ati" ko ushaka kwifungiranya habaye iki?
Papa Melina arikanga agira ngo Papa Melina yabumvise kuva kare. Papa Melina arinjira asanga Melina muri Biro ya Mama we.
Papa Melina ati" kumbe hari amabanga  mwembi babiri murimo niyo ikoreshwa mpamvu wari uje kumfungiranya?
.
Mama Melina ati" ntabwo ari wowe narinje gufungiranya.
Papa Melina ati" none niki murimo kuvuga hano?
Melina aramureba gusa ntitagira icyo amubwira. Mwibuke ko we na se batakivuga rumwe. 
Mama Melina areba Papa Melina ati" nta kidasanzwe turimo kuvuga. Nabazaga Melina aho yariyagiye.
Papa Melina areba Melina. 
.
Melina ahita yigendera ariko atarasohoka Papa Melina aramureba ati" ugiye he?
Melina ati" ngiye kureba Baty.
Papa Melina ati" Baty ntabwo uzongera kumubona.
Melina ati" kubera iki? Mfite uburenganzira bwo kumubona.
.
Papa Melina ati" Baty yamaze kwimurwa ntabwo agifungiye hano.
Melina biramubabaza ati" mwamwimuriye he?
Papa Melina ati" urimo urambaza? Nanjye simpazi.
.
Melina abona ko se arimo kubeshya, maze aramwegera ati" Papa ndakwinginze reka mbonane na Baty.
Papa Melina ati" oyaaa ntabwo mwabonana.
Melina ararira ati" Papa ndakwinginze! Hari amakuru y'ingenzi akwiye kumenya. Nkwiye kujya kumubwira ko Mama we yapfuye.
Papa Melina ati" utekereza ko ibyo hari icyo bimbwiye?
.
Melina yarize yinginga papa we ariko yanga kumwumva. Mama Melina nawe arabireba biramubabaza.
.
Melina abonye Papa we adashaka kumwumva yiyemeza kujya kureba Baty kumbaraga. Araza ageze aho Baty yarafungiye mbere asanga harera ntawuhari. Melina arumirwa umubabaro uramufata.
.
Mama Melina areba Papa Melina ati" ese ntabwo wari kwihangana basi bagahura akamubwira ayo makuru y'umubyeyi we?
Papa Melina ati" umva simbishaka niyo mpamvu nakoze ibishoboka byose ngo mbatandukanye.
Mama Melina ati" ubundi se Baty wa mugani wagiye kumufungira he?
Papa Melina ati" ijoro rya hise yarwanye n'imfungwa ayica umutsi wa kaboko. Twahise tumujyana aha wenyine rero!
.
Melina abuze Baty agaruka muri Biro kwa Mama we yuzuye akababaro ati" Papa mbwira nihe wajyanye Baty?
Papa ati" nakubwiye ngo wimbaza ubusa. Baty ushaka ni umunyabyaha ruharwa yagiye gufungirwa ahantu ha wenyine bitewe n'icyaha yaraye akoze cyo gushaka kwica umuntu nanone.
Melina ati" urabeshya.
Papa Melina ati" umva Baty ntabwo uzongera kumubona. Kandi vuba aha agiye gukatirwa azahita afungwa burundu.
.
Melina yarababaye ahita ava aho aragenda.
.
Papa Melina nawe  ahita asohoka ava muri icyo Kigo afata imodoka, hari aho yerekeje. Ageze ahantu hafi ya Kabari araparika. Amara iminota myinshi ahaparitse hashize akanya Nelly yahise amusanga mu modoka.........
.
Utazacikwa na 23

Comments