logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE EPISODE 10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Peru abajijwe abazwa n'umugore we Anna ngo avuge hagati ye na mama Melina uwo akunda. 
Papa Melina nawe yaraho hafi arimo areba ibiri kubera aho byose.
.
Writer: Chris Nandi ishimwe
.
Peru abanza kureba Mama Melina, arongera areba umugore we Anna. Papa Melina nawe araho ahagaze inyuma arimo arareba byose. Gusa ntabazi ko ahari.
Peru areba Anna ati" Anna urabizi ni wowe mugore nkunda.
Anna ati" none niba unkunda ni gute utunga  ifoto yundi mugore mu kofi yawe, kandi udashobora no kuba wagendana iyanjye?
.
Papa Melina arabyumva...
Mama Melina areba Peru. Peru nawe areba Anna ati" umbabarire wenda kuba iyo photo warayisanze mu kofi yanjye ni amakosa kandi ndayemera.
Anna ati" ntiwumva! Warangiza ngo ninjye mubi?
Peru ati" nagusabye imbabazi ngaho reka tuve aha tureke gukomeza guteza ibibazo.
Anna ati" oya ntabwo mvaha ntararangizanya n'uyu mugore.
.
Mama Melina aramureba ati" niki kindi ushaka?
Anna ati" nshaka kuguha gasopo bwa nyuma na nyuma. Umugabo wanjye ujye umugendera kure kuva aka kanya tuvugana.
Mama Melina ati" yewe urasekeje. Ntamunsi numwe njyewe nigeze nkenera umugabo wawe.
Anna ati" irya photo yayikuyehe? Si wowe wayimuhaye?
Peru ati" oya ntabwo ariwe wayimpaye. Nabikubwiye kuva kare iphoto naratoraguye. Kandi byarangiye reka tuve aha nagusabye imbabazi.
Anna aramureba ati" sawa.
.
Anna aremera bagiye kugenda bahita babona Papa Melina ahagaze mu muryango. Peru akimubona arikanga agira ubwoba.
Papa Melina arabareba ati" ko muhagaze ni mugende. Ibibazo se mwarimufitanye ntimubikemuye?
.
Peru afata Anna baragenda. Papa Melina nawe ahita yinjira, areba Mama Melina arangije afata agatbe aricara bucece ntitagira icyo avuga.
Mama Melina aramureba ati" ko utavuga?
Papa Melina ati" urumva se arinjye ukwiye kugira icyo mvuga?
Mama Melina ati" unyihanganire mu unsanze mu ntonganya.
Papa Melina ati" nakwihanganiye n'ubundi, kuko naje ndihagarira gusa. Ariko rero byantangaje kubona hano hari hahindutse urukiko!
.
Mama Melina ati" umugore wa Peru yaje ateza akavuyo, anshinja ngo ndimo kumutwarira umugabo?
Papa Melina ati" ariko buriya yarafite icyo avugiraho kandi gifatika. 
Mama Melina ati" ntakintu yarafite uretse kuza gutera amahane..
Papa Melina ati" kandi yarasanganye umugabo we iphoto yawe mu kofi ye? 
.
Tuze kurundi ruhande mu rugo kwa Sarah. Elina aracyahatiriza Sarah ngo bafatanye bashake uko bakongera guhuza Nelly na Melina. Gusa Sarah we arimo ko byaba ari ukwivanga.
Elina ati" Sarah mbabarira twereke Nelly na Melina ko turi inshuti z'umumaro kuri bo
Sarah ati" Elina mbabarira iki kiganiro tukiveho mikorere imirimo.
Elina ati" banza unyemerere.
Sarah ati" oya njye ntabwo nshobora kwivanga mu rukundo rw'abandi. Uko bahuye bazongera bihuze.
Elina ati" erega ikibazo kiri hamwe ntanubwo ari ibintu bikomeye. Melina niwe urimo gushaka kwizambaguza. Umfashije tukajya kuganiriza Melina wenda hari icyo byatanga.
Sarah areba Elina ati" ariko ubundi kuki wowe ushishikajwe cyane Nelly?
Elina ati" Nelly ni inshuti yanjye.
Sarah aramureba ati" urabizi! Wowe genda umufashe njyewe ngiye kwikorera imirimo.
.
Tugaruke muri  Biro ya Mama Melina.
Papa Melina aracyicaye aho, Mama Melina nawe arahagaze.
Papa Melina areba mama Melina ati"  ese haba hari umubano wihariye uri hagati yawe na Peru?
Mama Melina ati" ntawo. Urabizi byose byarangiye kiriya gihe?
Papa Melina ati" naketse ko impamvu ituma ibintu bitagenda neza muburiri, ari ukubera Peru.
Mama Melina ati" kubera iki yaba Peru?
Papa Melina ati" Nuko ari umu x wawe.
.
Mama Melina arababara ati"  ntabwo narinzi ko untekereza gutyo!
Papa Melina arahaguruka ati" oyaaa ntubabare nivugiraga gusa.
Mama Melina ati" hari amagambo uba udakwiye kuvuga.
Papa Melina ati" umbabarire mugore wanjye mwiza.
.
Papa Melina arangije arangije acaho aragenda. Mama Melina asigara muri Biro atekereza cyane.
.
Tuze kuri Sango Supermarket. Melina ari mu kazi arimo gukorana akanyamuneza kenshi nyuma yeruye we na Simo bakabwizanya ukuri kurukundo rwabo. Arumva umutima we utuje kandi wuzuye ibyishimo.
Akomeza kugenda yinjiza ibintu muri Machine.  Hashize akanya umuriro uhita ugenda.  Aricara ategereza ko umuriro wagaruka.
Mu minota mike umuriro uba uragarutse, acana machine ye ngo akomeze akazi. Machine mu kwaka muri secreen habamo ifoto ya Nelly. Melina mukuyireba imujyana kure atangira kwibuka kera.
Aribuke igihe kimwe ari kumwe na Nelly basohokanye. Nelly yaramubajije ati" cher nsezeranya ikintu kimwe ushaka..
Melina yabanje guseka ariko ageze aho aramureba ati" reka nkusezeranye.
Nelly araseka maze amutega amatwi ati" ngaho nkuteze yombi.
Melina ati". Ikintu nkusezeranyije nuko ntazigera nkusiga.
Nelly yahise amuhobera, aramusoma barishima karahava. Urukundo rwo rwari ruhari.
.
Melina amaze kubyibuka, arongera aribuka ijoro ryahise, yabwiye Simo ko amukunda. Sasa atangira kumva umutima umucira urubanza.
Mugihe arimo kwibaza byinshi, Simo abe araje kumureba. 
Simo ati" Melina? Umeze ute?
Melina ava mu gihugu machine aramureba ati" Baby waje?
Simo ati" ko wari ugiye kure byakugendekeye bite?
.
Melina ati" ntacyo natekerezaga kurukundo rwacu?
Simo araza amwicara hafi, abona ya Photo ya Nelly muri machine ya Melina. 
Simo ati" uyu musore uri muri secreen yawe ninde?
Melina ati" n'inshuti yanjye yitwa Nelly.
Simo ati" banza ari ingenzi cyane kuri wowe?
Melina ati" yego.
.
Simo arangije amufata mu biganza. N'imvura hanze iba iraguye.
Simo kubona imvura iguye areba Melina ati" ibiganza byawe bizana umugisha. Nkifata ibiganza byawe dore imvura ihise igwa.
Melina araseka!!!!
Simo ati" bivuze ngo kubana nawe ni umugisha utagereranywa.
Melina agaseka gusa aho kugira icyo yongeraho.
.
Simo ati" none nashakaga ngo tuvuge gato kurukundo rwacu nuko rukwiye kubaho.
Melina ati" ibyo ntabwo twabiganirira hano. Reka tuzashake ahantu heza twabivugira..
Simo ati" ntakibazo. Ndabizi wowe uba muri utekereza ibyiza cyane kurusha uko nabitekereza.
 Melina aramwenyura gusa umutima we ari kure ntabwo atuje. Arumva muri we akunda Simo ariko kurindi ruhande hari na Nelly bakundanye kera yumva adashaka kubabaza ngo arenge ku kazi isezerano yamuhaye.
.
Bidatinze bwarije. Amasaha yo gusoza akazi aragera. Simo ajya kwambara imyenda ngi atahe. Amaze kwambara aza kureba Melina ngo amusezere cyane ko nubwo bataha hamwe ariko ntabwo batahana bitewe nuko Simo aba kwa Melina kwaje.
Simo aje kureba Melina ngo amusezere, asanga Melina ntari muri Biro ye akeka yaba yatashye. Simo akase ngo yigendere abona Melina nguwo arimo araza avuye kuri toilet.
Simo ati" narintekereje ko watashye?
Melina ati" oya ntabwo narinagatashye.
.
Simo ati" bye rero ubwo turaza gusubira nibikunda.
Melina ati" uyu munsi turaza gutahana.
Simo biramutungura ati" ariko wibagiwe?
Melina ati" ntabwo nibagiwe ndabizi ko tudakwiye gutahana. Ariko uyu munsi nshaka kuhendana nawe mu nzira nkumva uko bimeze.
Simo araseka ati" Sawa.
.
Twiyizire kurundi ruhande ni wowe mu rugo kwa Nelly. 
Nelly yicaye muri saro arimo gusoma bibiliya arimo gutegura, arigutegura amagambo azigisha kucyumweru.
Papa na mama we barataha bamusanga muri Saro. 
Papa Nelly ati" ntureba ko  wafashe  icyemezo kizima. Rwose kucyumweru uzabwirize kandi bizagenda neza..
Bakiraho bumva ukomanga. Nelly arahaguruka ajya gufungura asanga ni Jacke aramureka arinjira.
Nelly ati" Jacke aya majoro se?
Jecke ati" nyuze hano nashakaga kumenya uko umeze.
Nelly ati" ndaho ndimo ndategura ikibwiriza.
.
Jacke ati" uzabishobora se mwana! 
Nelly ati" nubwo ibikomeye byaza ntabwo byaba impamvu ituma tudakorera Imana.
Jacke araseka ati" Abavugabutumwa muba mufite akazi katoroshye.
Nelly ati" cyane.
Nelly ati" ahubwo nkuzanire agacyayi ko hakonje?
Jacke ati" yego wenda kanamfasha.. .
.
Kurundi ruhande Melina na Simo bageze mu rugo ku gipangu baragagarara. 
Melina areba Simo ati" byaribyiza kugendana nawe.
Simo araseka ati" byari umunyenga kuba ndikumwe nawe ubutaha tuzasubire.
Melina nijwi rituje ati" yego.
Hanyuma  urugendo rwacu rw'uyu rurangiriye aha. Ngiye kwinjira hanyuma nawe winjira kwaje kwakundi.
Simo ati" yego ndabizi.
basezeranaho, Melina arinjira aragenda. Amaze gucaho na Simo nawe acaho kwaje ajya muri ya Stock abamo.
.
Twigarukire kwa Nelly aracyarikumwe na Jacke. Yanamuzaniye ka cyayi.
Jacke ati" nonese muvandi bimeze bite?
Nelly ati" ejo umunsi wose Melina yanze kumfata.
Jacke ati" nyamara wasanga uriya mukobwa arimo kugucika mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Nelly ati" ntabwo Melina yampemukira. Wenda ubu ntabwo ibintu bimeze neza ariko uko biri kose mfite icyizere ko Melina adashobora kubona kumpemukira.
Jacke ati" ibyo ni byiza kuba hagati yanyu wenda mwizerana. Ariko ntukwiye kwicara gusa ngo witurize. Kuko hagati yanyuwa hagiyemo umwanya ukabije wo gusa nabarekana byazana ingaruka ikomeye mu rukundo rwanyu.
Nelly ati" ejo napanze kuzavugana na Rusi.
Jacke ati" aho ni sawa.
.
Jacke arahaguruka ati" ubwo umeze neza rero reka ngende ubwo tuzasubira..
Nelly ati" wari ukoze kuza kundeba.
.
Tuze mu rugo kwa Melina bagiye mu kumeza kurya iby'ijro. Penina yamaze kubitegura neza cyane.
Papa Melina areba Melina ati" ndabona wagarutse kuri gahunda noneho yo kujya usangira n'umury wawe.
Melina ati" ariko n'ubundi niko byari bisanzwe. 
Papa Melina ati" oya wari warahindutse wagira ngo ntabwo warukiri umwana wo muri uru rugo.
Mama  Melina ati" nuko ahari atarameze neza yarafitr byinshi bimugoye.
.
Melina ati" mama we aba ababyumva cyane.
Papa Melina ati" ariko uko byamera kose tuba dukeneye kuba hamwe nk'umuryango. So ndezerako ubwo umeze neza kandi wowe na Nelly mushobora gukemura ibibazo byanyu ibintu bikongera kuba byiza.
Kuvuga gutyo Melina arahunduka!
Rusi aramureba ati" niki ko uhindutse?
Melina ati" ntacyo. N'ibyo kurya binkoze.
.
Rusi aramureba we arabizi ko ibintu birimo guhinduka hari undi muntu waje witambitse hagati ya Nelly na Melina nubwo ataramenya ngo uwo muntu ninde?
.
Ibyacu ntibitinda bwarije buracya. Rusi aza kuri Merezi resto bari. Ni hamwe yavuganye na Nelly ko baza guhurira.
Ahagaze ahamagara Nelly kuri telephone, amubwira ko yahagaze. Nelly aramubwira ngo n'iyinjire arimo imbere.
Rusi arinjira mukugeramo abona aho Nelly yicaye arimo kwenywera agafanta. Rusi aricara nawe bamutumirizaho fanta.
Nelly aramureba ati" wari umeze ute?
Rusi ati" ndakomeye.
.
Nelly ati" nagutumijeho rero nshaka kuvugana nawe birambuye kuri mukuru wawe Melina.
Rusi ati" ntakibazo.
Nelly ati" ndashaka ko umfasha. Njye nawe tukaba umuntu umwe. Ndabizi mukuru wawe wenda yarabikubwiye yansabye akanya ko kuba ari wenyine ngo arashaka kwihugiraho akitekerezaho. Ariko sinzi ikibazo yagize mu byukuri. Rero ndashaka ko umfasha ukajya umbwira amakuru ye, ndetse bitewe nuko uzajya ubona ameze wajya undabura ukangira inama y'icyo nakora.
Rusi aramwumva. Ndetse yumva neza ko Nelly amukunda. Gusa yatekereza ukuntu Melina yamubwiye ko hari undi muntu akunda bikamucanga!
.
Nelly areba Rusi ati"  ese Rusi wemeye gukorana nanjye ukajya umpa amakuru yose? Urugero nk'ibyo yakuganirije, cyane ko muri abavandimwe akubwira byose. Ukaba wambwira ikintu ubona kimunezeza cyamugarura muri mood!! N'ibindi n'ibindi.
Rusi areba Nelly gusa.
Nelly ati" Rusi ko utambwira ukaba wicecekeye gusa? Uremera gufatanya nanjye cyabo urumva udashaka kumfasha? Nabyo ni uburenganzira bwawe rwose.
Rusi abitekerezaho........
.
Ese arabyemera ajye aha amakuru Nelly ya mukuru we cyangwa arabihakana??????
Utazacikwa na Episode 11

Comments