Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize Melina ubwo yazaga muri Biro y'urusengero agasanga Papa we yicaranye na Nelly, yahise yumva yakata agahita yisubiririyo, ariko Papa we amusaba kwicara akabanza akumva icyo amushakira.
.
Inkuru ya Chris nandi ishimwe.
.
Melina yemeye kumvira Papa we araza yicara ku ntebe iri imbere yabo. Akimara kwicara akajya arabena na Nelly ariko ntibagire icyo bavugana.
Papa Melina areba Melina ati" Melina ndabizi ubangamiwe no gusanga ndikumwe na Nelly, ariko urabizi Nelly ni umusore biteganyijwe ko azaba ari umukwe wanjye.
Melina ati" ibyo wabikuye he?
Papa Melina ati" kuri mwe. Ntimukundana se?
Melina ati" ariko twabaye duhagaritse urukundo rwacu urabizi.
.
Papa Melina ati" niyo mpamvu nifuze kubahuza, kugira ngo tuganire dukemure ikibazo cyaba kiri hagati yanyu kirimo gutuma ibintu bigenda gutya mukabana nk'abatarigeze kumenyana.
Melina areba se ati" Papa iyi ntama ntabwo ari ngombwa.
Papa ati" ni ngombwa cyane ahubwo.
.
Nelly areba Melina ati" Melina reka Papa wawe adufashe basi uvuge ikintu cyaba kikubangamiye kirimo gutuma ushaka kumpemukira umfata nabi gutya?
Papa Melina ati" Melina reka dusaze inzobe ureke gukomeza gushyira Nelly murubangabongabo.
Melina areba Nelly ati" Nelly wihanganire amagambo ngiye kukubwira, ariko ni ngombwa kugira ngo ibintu byose birangire.
Nelly ati" mbwira ntakibazo.
Melina ati" ntabwo nyigukunda.
Nelly arikanga abanza kugira abigishwa ngo yumvise nabi. Ariko Melina abimusibiriramo ati" ntabwo nyigukunda.
Nelly biramubabaza cyane ati" kubera iki?
Melina ati" impamvu nuko umutima wanjye unaniwe kwihangana no gutekereza.
Pepe Melina sasa nawe ibibaye biba amayobera kuri we.
.
Papa Melina areba Melina ati" Melina n'ibiki ukoze?
Melina nawe atangira kurira ati" noneho reka mbohoke mvuge ukuri kwanjye kose.
.
Tube tuvuye aho twiyizire kurundi ruhande mu rugo kwa Peru. We na mama Melina bamaze isaha bari kumwe mu gitanda kandi bambaye ubusa. Peru afumbatiye mama Melina, nyuma y'ibyo bamaze gukora barimo kuganira gake gake.
Mama Melina ati" nyuma yigihe ntabasha kwishima ni wowe ungejeje kumunezero wanjye.
Peru ati" twese turi bamwe. Uko wumvaga utanezerewe nanjye niko byabaga bimeze.
Mama Melina ati" kubana na Idirisa (Papa Melina) mu nzu ntanarimwe ndabasha kubyiyumvisha ngo nakire ko ari umugabo wanjye. Ibyo akenshi bituma n'ibaza uko bizagendekera mu busaza turimo kwerekezamo. Icyifuzo mporana mu mutima wanjye numva ntashaka kuzasana nawe.
Peru aramureba ati" nonese bizagenda bite?
.
Twigarukire hakuno kurusengero. Melina yafashe umwanzuro agiye kuvuga ukuri kose kwe.
Melina areba Nelly ati" Nelly ndabizi warankunze ariko ntanarimwe wigeze umpa urukundo nkeneye. Kuko nanjye nagukundaga narihanganye nkomeza gutegereza ko hari igihe kizagera basi ukabasha gusobanukirwa ubwoko bw'urukundo narinkeneye.
Nelly arabyumva ati" nonese niba warabonaga ntabasha kuguha ibyo ukwiriye kubanza mu rukundo kuki utabimbwiraga?
Melina ati" ni kenshi nabikubwiraga ariko ntiwaburaga ibisobanuro ushyira imbere. Ariko nanone nk'ibaza impamvu nagombaga kukubwiriza urukundo ukwiye kumpa kandi nawe ubizi..
Nelly ati" Melina???
Melina ati" warankunze ariko ntiwigize urema ibyiringiro byawe mu mutima wanjye.
Nelly ahita amanuka hasi hasi aca bugufi ati" basi nshiye bugufi umbabarire amakosa nagukoreye ariko urukundo rwacu rukomeze.
Melina ati" byararangiye. Ubu wamaze kuva mu mutima wanjye burundu. Narinaranarananiwe kubikubwira kubera ko isezerano naguhaye rikangira imbohe ariko ubu ndabikubwiye.
.
Nelly yarumiwe!
Papa Melina we biramubabaza maze areba Melina n'umujinya mwinshi aba amukubise urushyi rw'amatama.
Papa Melina ati" ntasoni wowe urashaka gukinira kumutima w'undi mwana? Wowe se nta makosa waba waramukoreye yirengangije?
Melina urushyi akubiswe rwaramubabaje cyane areba Papa we ati" Papa inshyi zose uza kunkubita ntabwo zagarura Nelly mu bubiko bwanjye bw'umutima. Niba Nelly we ubwe atarabashije kwandika izina rye kumutima wanjye, ntabwo imihini n'imigeri aribyo biza kuryandikaho.
Melina ahita ahaguruka ati" kandi mwihangane ndagiye.
.
Melina arasohoka agenda atyo.
.
Twigarukire kwa Peru aracyarikumwe na Mama Melina mu buriri.
Peru ati" umbabarire kubyabaye.
Mama Melina ati" ibyo wakoze ni ugutsindwa gukomeye ukwiye ikimwaro.
Peru ati" ikimwaro cyo kiri kuri njye.
Bawula ati" ariko nanjye ndagakwiye kuko ntabashije kubanza gushishoza.
Peru ati" byose byari byaribyapanzwe ntacyo wari guhindura. Kandi Idirisa yarafite imbaraga nyinshi nanarwa guhangana nawe.
Bewula( Mama Melina) ati" wibwiye ko umpaye ubuzima bwiza utazi ko wari unjungunye. None tubayeho twibaza amaherezo yacu y'ubu buzima.
.
Peru ati" ahari rimwe hazaba ibitangaza bikomeye.
..
Mama Melina ati" ibi byaha dukora ntabwo byakabaye byitwa ibyaha iyo tuza umbwire kuba twarihagezeho.
.
Peru arabyuka ava muburiri yambara ipanaro. Arangije aza muri saro gushaka icyo ajyana bakaba banywera mu buriri. Amaze kugifata yarebeye mu rugi rwo kuri saro abona Anna nguwo aragarutse arimo kwishyura motari.
Peru ahita aza yihuta abwira Mama Melina ko Anna agarutse. Mama Melina ahaguruka vuba na bwangu yambara vuba. Kubera kwihuta cyane kwambara ikariso ye biramujabuka arayireka yambara ikanzu gusa. Arangije yakariso ayijugunya mu gikapu.
.
Amaze kwambara areba Peru ati" none ndacahe?.
Peru areba idirisha ati" ugiye kunyura hakuno mu idirisha.
Mama Melina arahareba ati" ese ntabwo nzakuvinika?
Peru ati" ntacyo uba kuko n'ahandi hahari waca.
.
Kumbe uko baraho barwana nuko mama Melina agenda, Anna nawe arimo gukomanga kurugi.
Peru afasha Mama Melina yurira mu idirisha arangije arihangana arasimbuka, agwa hasi agwishije ibiganza akomereka ku kiganza kimwe.
.
Kurundi ruhande Peru nawe abanza gutunganya uburiri neza, arangije abona kuza gufungurira Anna.
Amaze kumufungurira Anna n'umukobwa wabo Belly barinjira.
Anna areba Peru ati" ariko wari mubiki byatumye utinda kuza kudufungurira?.
Peru ati" narindyamye nasinziriye.
Anna ati" wabuzwa niki ko uba utanyitayeho.
Peru ati" ariko ntukavuge nabi.
.
Twigarukire kurusengero. Cya gihe ubwo Melina yasohokaga muri Biro y'urusengero amaze kubwiza ukuri Nelly ko atakimukunda. Nelly yahagarutse amusohokaho.
Melina agera kuri Rusi arimo kurira. Rusi aramureba ati" Melina bigenze bite?
Melina ati" birangiye Nelly mubwije ukuri.
Rusi ati" ukuhe kuri.
Melina ati" mubwiye ko ntakimukunda.
Rusi agwa mu kantu irakanga ati" Melina banza uri umusazi! Ubwo ibyo ukoze urabizi?
.
Bakiriho Nelly aba abagezeho afata Melina akaboko ati" Melina ndakwinginze reka tuvugane.
Melina aramwiyaka ati" Nelly mbabarira nakubwije ukuri, ibintu byose hagati yacu byararangiye.
Nelly ati" oyaaa ntabwo birarangira kuko ndagukunda.
Melina aramureba ati" Nelly ntabwo nigeze nizera mu urukundo rwawe. Iteka ryose nararukemangaga. Hari ibyinshi nabonaga umpisha nkabyirengagiza nkana..
Rusi ati" ngo hari byinshi yaguhishaga ukirengagiza?
.
Melina areba Rusi ati" Rusi dutahe ntayandi magambi mfite numva navugana na Nelly. Nawe ubwe arabizi ko atigeze aba inyangamugayo mu rukundo.
.
Twigarukire kwa Peru.
Anna sasa yaje mu cyumba, Peru aza amukurikiye. Anna yicara kubiriri atangira kubwira Peru uko basanze iwabo bamaze.
Hashize akanya baganira, Anna yatangiye kumva ahantu yicaye hatose. Arahaguruka arareba abona ahantu yicaye haratose cyane wagira ngo bahamennye amazi.
Anna areba Peru ati" aya mazi yavuye he yamenetse hano?
.
Peru ati" nazanye amazi nyanywereye mu buriri amenekamo.
Anna aranga amanura amazuru aho hantu hatose arihumuriza. Mu kwihumuriza yumva impumuro idasanzwe.
Anna areba Peru ati" wimbeshya Peru!.
Peru ati" naba ndimo kukubeshya iki?
Anna ati" aya ntabwo ari amazi aya ntabwo ari amazi y'umugezi.
Peru ati" none ni ay'iki?
Anna ati" ese uba ushaka kungira akagoryi? Nshaka kumenya umugore mwarikumwe n'ibyo mwakoze maze akanyarira kuburiri?.
Peru ati" ariko se wowe iteka unshinja abagore?
Anna ati" wivunika namumenye. Ntawundi waba atari Bewula iriya ndaya.
Peru ati" nshunga amagambo uvuga kuko ntabimenyetso ufite.
.
Anna arababara ati" Peru uri umugabo nyabaki utinyuka kuzana hano undi mugore mu buriri bw'umugore we w'isezerano?
Peru ati" ibyo undega ntabyo nzi.
Anna aramureba n'akababaro kenshi ati" ibi ukora vuba aha uzabyicuza.
.
Twiyizire kurundi ruhande. Melina na Rusi bageze mu rugo. Bari mu cyumba cyabo. Rusi nanubu ntariyumvisha ukuntu Melina yaje kwerura agakatira Nelly.
Rusi areba Melina ati" Melina umaze gusara ukeneye ahari kujya kwivuza mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe. Ni gute uwo musore wundi uvuga utanazi utari wanavugana nawe aza mu buzima agasenya urukundo warufitanye na Nelly imyaka 4 yose.?
Melina ati" Nelly iyo aza ku kunda akampa urukundo koko! Ntabwo undi muntu yarikuza ngo abone aho amenera.
Rusi aramureba ati" ese koko Nelly ntabwo yigeze aguha urukundo? Cyangwa urimo kumubeshyera kubera ingeso yawe watangiye.
Melina ati" iyo biza kuba ingeso ntabwo Nelly twari kumarana imyaka 4 yose.
.
Rusi ati" urashaka gusonura iki?.
Melina ati" icyo mvuga nuko Nelly yankunze ariko ananirwa kumpa urukundo. Nelly yampaye urukundo rwuzuye ubwibone gusa.
Rusi ati" iyo uvuze gutyo ntabwo mbasha gusobanukirwa neza?.
Melina ati" Nelly yashyiraga amafaranga afite imbere hanyuma njye akangira uwa kabari nyuma yayo mafaranga ye.
.
Uko baganira mu cyumba, Papa Melina nawe yicaye muri muri saro ariko yarakaye cyane. Ntabwo yishimiye ibintu Melina yakoze.
Akiraho abona Mama Melina aratashye ariko aje yakomeretse ku kiganza no kukaguru.
Papa Melina aramureba ati" kandi se wowe byakugendeye gute?.
Mama Melina ati" naguye hasi.
Papa Melina ati" ni gute waguye hasi?
.
Mama Melina ati" Umumotaro wari untwaye yanyuze inzira irimo kunyerera maze tugwa hasi.
Papa Melina ati" ihangane.
Mama Melina ati" ntakundi.
Papa Melina ati" uwo mushuti wawe se uvuye ku kureba wasanze araho akomeye?
Mama Melina abanza kwibuka ibyo we na Peru barimo, arangije ati" yego nasanze ameze ntakibazo.
.
Papa Melina ati" sawa.
Mama Melina aramureba abona ntabwo Papa Melina ameze neza yarakaye.
Mama Melina ati" kandi se wowe kombona warakaye niki cyabaye hano?
Papa Melina ati" umukobwa wawe noneho yakuriye Nelly agahu kunnyo aramukatira burundu..
Mmaa Melina ati" ntibishoboka!
Papa Melina ati" byabaye.
.
Mama Melina ati" ntabwo byumva?
Papa Melina ati" nanjye byananiye kubyumva.
Mama Melina ati" reka njya kuvugana nawe.
.
Mama Melina abanza kujya mu cyumba cye kwitunganya arangije abona kuza mu cyumba kwa Melina.
Melina n Rusi baramwakira.
Mama Melina areba Melina ati" Melina ni biki wakoze?
Melina araza yegera Mama we amureba mu maso ati" Mama ibyo nakoze ndimo kwirinda kugwa mu mutego nk'uwo waguyemo......
Mama Melina arikanga!!!!!!
.
Utaza gucikwa na 14
Comments