Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize Rusi abwiye Melina ko hari icyo ashaka kuvugana nawe.
.
Ese arashaka ngo bavugane iki?
.
Inkuru yandikwa na Chris nandi ishimwe
.
Iyi nkuru wabasha kuyisoma neza yose uko ubishaka. Dore uko wabigenza: ushobora kuyisaba yose kuri Whatsapp 0781955794 cyangwa se ukaba wanayisaba kuri Facebook inbox kuri Acount yanjye.
.
Dutangiye Episode yacu ya 3. Rusi na Melina barimo kurebana bucece.
Melina ati" urashaka ngo tuvugane iki?
Rusi aramwitegereza ati" ni ryari washyinguye umutima wawe kuburyo nta bumuntu bukiba muri wowe?
Melina ati" wowe urinde unshira urubanza?
Rusi ati" ntabwo ndimo kugucira urubanza ahubwo ndimo kukumvisha ibyaha byawe. Ni gute watinyuka kwangiza umuntu wagukunze imyaka 4 yose?
.
Melina ararira ati" ibyabaye nanjye ndabyicuza.
Rusi azunguza umutwe ati" kwicuza kwawe kurihe? Mu byukuri Melina wantunguye cyane. Ukimara gukora amahano nkariya nibajije niba uri Mukuru wanjye najyaga mfatiraho urugero.
Melina aramureba agiye kumuhobera Rusi aramwitaza ati" oya wimpobera simbikeneye. Ahubwo ndashaka kumenya impamvu wasebeje Nelly?
Melina ati" ntabwo nigeze nsebya Nelly. Ahubwo narinze urugo rwacu rwari kuzaseba bikabije mugihe kiri imbere.
Rusi ati" urimo uravuga ibiki?
Melina ati" gushinga urugo ntabwo aba ari ikintu umuntu akwiye gutunguza umuntu. Urugo ni ikintu gikomeye abantu baba bakwiye kuganiraho kandi bakemeranyaho mbere yo gufata icyemezo.
.
Rusi ati" murimake Nelly yakoze amakosa yo kumenya kugutungura kandi nawe ntabwo wari witeguye?
Melina ati" yego. Mbere nabanje kwihangana impeta ye ndayambara ariko nyuma numvise ntabyemeranya n'umutima neza mpitamo kuyikuramo.
Rusi ati" basi warikwihangana ntuyikuremo.
Melina ati" ntayandi mahitamo narimfite umutima wansabye kubikora ku mbaraga.
Rusi ati" Umukunzi wawe wamusebeje cyane.
Melina ati" yihanganye nanjye sinjye.
.
Twiyizire kuri cya Kigongororamuco cya Migeshi. Niba mwibuka twasize Papa Melina arimo abaza Mama Melina igihe yaramaze avugana na Peru.
Mama Melina aramubaza ati" ese haba hari ikibazo?
Papa Melina ati" oya Ntakibazo gihari.
Mama Melina ati" ariko bisa nkaho kuvugana kwanjye na Peru bikubangamira cyane?
Papa Melina ati" reka ibyo tubireke muri aka kanya twivugire ibintu by'ingenzi.
Mama Melina ati" ikingenzi ni ikihe?
.
Papa Melina ati" narinje kukubwira ngo udutegurire miliyoni 5 tugomba gushora mu gikorwa cyo guhiga Baty kugeza abonetse.
Mama Melina ati" ariko ayo mafaranga ntabwo ari mu ngengo y'imari.
Papa Melina ati" ayo mafaranga arakenewe cyane byanze bikunze. Kuko turaramuka tutabonye uriya Musore akazi kacu dushobora kuba twagatakaza.
Mama Melina ati" none amafaranga azakoreshwa ate rero.
.
Cele aba arinjiye ati" dukeneye gushyiraho abantu bahembwa bagahiga Baty hasi hejuru muri karitsiye yose yaba aherereyemo.
Mama Melina ati" ibyo ntakibazo bigomba kuba gukorwa.
.
Cele ahita acaho abasiga muri Biro.
Mama Melina afata telephone ye akireba kuri murandasi abona amakuru avuga ya nkuru y'ukuntu Melina yaje kwandagaza Nelly ubwo yamwambakiga impeta. Mama Melina akimara kubona ayo makuru yikanze! Papa Melina arabibona ati" Mada ubaye iki?
Mama Melina ati" Melina yakoze amahano.
Papa Melina ati" ayahe mahano?
.
Mama Melina amwereka ayo makuru. Papa Melina akimara kuyabona arababara cyane umujinya uramwica. Agiye gukubita telephone hasi kubera uburakari yubuka ko ari smartphone ya Mama Melina arifata ntiyabikora.
Mama Melina ati" ibi ni biki Melina yakoze.
Papa Melina ati" zimya machine yawe dutahe.
.
Twiyizire kurusengero.
Nelly aracyangiza ibintu yasaze. Ibyamubayeho byamuteye guhungabana cyane mu mutwe.
Jacke aramureba ahita aza aramufata.
Nelly aramwiyaka ati" ndekura wowe ntacyo umbaza.
Jacke ati" Nelly ukeneye gutuza.
.
Nelly ati" ntabyo ntuzamo umukobwa yanshiye amazi mwese mureba.
Jacke ati" ariko gusara ntabwo biza gukemura ikibazo?
Nelly ati" niba namwe mushaka kumvaho nimwegendere.
.
Jacke yicira isiri Akimu araza bamufata kumbaraga bamuzana ku modoka ye bamucyura iwabo mu rugo.
Bagezeyo barakomanga. Papa Nelly aza kubakingurira.
Jacke ati" twariducyuye Nelly.
Papa Nelly afata Nelly amujyana mu nzu arangije aragaruka areba Jacke na Akimu ati" mwe ni mwitahire ibindi turaza kubyitaho.
.
Tugaruke mu rugo kwa kwa Melina. Papa Melina na Mama Melina bageze mu rugo. Ariko Papa Melina atashye yarakaye cyane kubera ibyo yabonye mu binyamakuru. Yaje asakuza ahamagara Melina Penina aba ariwe uza kwitaba mbere.
Papa Melina aramureba ati" Melina arihe?
Penina ati" yatashye ameze nabi ahita ajya mu cyumba kuryama.
Papa Melina ati" genda umubyutse aze hano nkeneye kuvugana nawe.
.
Penina aza mu kucyumba arakomanga. Rusi aba ariwe uza kumufungurira.
Rusi ati" niki?
Penina ati" Papa wawe arashaka kuvugana na Melina. Bwira Melina ko akenewe.
Rusi ati" sawa.
.
Tugaruke mu rugo kwa Nelly bimaze kuba saa mbiri z'ijoro. Nelly amaze kuzanzamuka no kugarura ubwonko kumurongo. Ubwo yararyamye mu ntebe muri saro yarakangutse abona Papa we na Mama we barimo kumureba cyane.
Papa Nelly aramureba ati" nkimara kumenya ko Mama wawe agutwite narishimye cyane. Icyo gihe nahise nshira ibyiringiro byanjye byose kuri wowe. Kuko nizeraga ko uzavuka uri umwana wagatangaza. Igihe cyose nahoraga ntegereje umunsi uzagerera kwisi. Ariko ubu namaze kubona ko nibeshye. Wowe utandukanye n'umuntu nakekaga ko uzaba uri we.
Nelly areba se ati" kubera iki?
Papa Nelly ati" ubwo warimo usebera imbere yanjye ukatirwa na Melina nabonye uburyo uri ikigwari.
.
Nelly ayo magambo aramubabaza ati" Papa ntabwo ndi ikigwari.
Papa Nelly ati" niba utari ikigwari ni gute umukobwa mukundanye imyaka 4 agukatira kuriya?
Mama Nelly areba Papa Nelly ati" nyabona ibintu bitware gake. Nelly nawe ibyabaye byamugwiririye.
Papa Nelly ati" oya njye simbyumva. Nzi neza ko iyo uri umugabo nyawe ubasha gusoma intekerezo z'umugore wawe mbere yuko akora ibyo yagombaga gukora.
Nelly ati" ntabwo narinzi ko Melina yampemukira.
Papa ati" byose ni wowe ntawe ufite wo kubishinja.
.
Mama Nelly ati" reka tuvugane n'umwana neza.
Papa Nelly ati" njyewe yambabaje cyane.
Mama Nelly ati" rata Nelly mbwira. Ese haba hari ikintu kibi wakoreye Melina?
Nelly ati" ntacyo mama!
Mama ati" uko biri kose hagati yanyu hari ikibazo cyatumye Melina yitwara kuriya.
Nelly ati" ndimo gutekereza icyo kintu ariko ntacyo nigeze mbona.
Mama Nelly ati" genda uryame uruhuke maze wigunzure neza. Numara kuruhuka ejo uzagende uvugane na Melina.
.
Nelly ava aho ajya kuryama.
.
Twigarukire kwa Melina.
Melina nawe yaramaze kubyuka aje kuvugana na Papa we. Mukuza asanga yariye kurungu.
Papa Melina ati" icara hasi.
Melina aricara Papa we aramwitegereza n'uburakazi bwose.
.
Rusi nawe aba avuyeyo araza aricara.
Papa Melina areba Melina ati" mbwira! Nawe wamaze kwigira inshinzi ibengera abasore mu ruhame?
Melina ati" Papa uvuze nabi.
Papa ati" mbuze nabi gute?
Melina ati" ese waba uzi uko byagenze n'intangiriro za byose?
Papa Melina ati" uko byatangiye sinkeneye mu kubimenya. Ahubwo ndashaka kumenya kuki wabikoze muri buriya buryo?
Melina ati" ibyo nakoze nibyo byagombaga gukorwa.
Papa Melina aba ararakaye umukoma urushyi.
.
Mama Melina aramufata ati" Nyabona urimo kuvugana n'umwana nabi.
Papa Melina ati" nabanze yige uburyo ansuzamo.
Melina urushyi akubiswe rwaramuriye rutuma azenga amarira mu maso.
Papa we aramureba ati" ibyo wakoze ntitaye mu ku mpamvu wabikoze. Icyo ndeba nuko wasebeje umuryango. Ubu isi yose yatangiye kota urugo rwanjye barimo baravuga ko ndi umubyeyi mubi ntabashije guha abakobwa banjye uburere.
.
Melina ati" Papa wigendera kumarangamutima yawe gusa ahubwo wakabaye ushishikajwe nuko niyumva.
Papa Melina aricara ati" ngaho reka tuganire neza. Kuki wahisemo gusebya Nelly kuriya kandi ari umusore wari inyangamugayo hari hashize imyaka 4 mukundana?
Melina ati" impamvu nuko numvaga ntiteguye.
Papa Melina ati" kubera iki?
Melina ati" nuko hari ikindi kintu gishya numva nkeneye.
.
Mama Melina ati" icyo kintu ni igiki?
Melina arabareba ati" ese mwakwihangana nkajya kuruhuka ko numva naniwe tukazavugana ejo?
Papa Melina agiye guhakana, Mama Melina aramureba ati" ubwo abidusabye reka bikorwe gutyo.
.
Melina yarahagurutse ajya mu cyumba kuryama. Rusi amuza inyuma bageze ku mu cyumba bicara kuburiri.
Rusi areba Melina ati" Hari ikindi kintu kiri mu mutima wawe?
Melina areba Rusi arimo kurira ati" yego. Ariko kiracyari gito sinzi niba naba uwo kucyiringira.
Rusi ati" ni giki?
.
Ataramusubiza bumva Penina arimo gukomanga kurugi rwabo. Rusi arahaguruka aramufungurira.
Rusi ati" urashaka iki?
Penina ati" nkeneye kuvugana na Melina.
Rusi aramureka arinjira.
Penina areba Melina ati" nashakaga kukubaza niba uza gukenera bya biryo njya nkubikira?
Melina ati" yego ndaza kubikenera...
.
Penina ahita agenda.
Rusi ati" ese ibyo biryo Penina akubikira ukenera buri joro ubikoza iki?
Melina ati" ibyo ni ibanga ryanjye. Ariko igihe kimwe uzabimenya.
.
Ibyacu ni byatinze bwarije buracya. Maze mu gitondo cya kare Nelly azinduka aza mu rugo kwa Melina. Arashaka kumenya impamvu ya byose yatumye Melina amwandagaza.
Rusi aramukingurira aza mu nzu.
Nelly afata ibyicaro arangije areba Rusi ati" ese navugana na Melina?
Rusi ati" yego reka nze mubwire aze.
.
Rusi ajya guhamagara Melina baragarukana. Nelly agihuza amaso na Melina ako kanya mu mutwe we hagaruka ya mashusho y'ejo Melina arimo amusubiza impeta.
Nelly ati" Melina twavugana?
Melina ati" yego twavugana.
Nelly ati" please icara tuvugane.
Melina aricara.
Nelly ati" kuki wabikoze?
.
Melina atarasubiza abona Mama na Papa we nabo baraje baricara.
Papa Melina ati" mwigangane kuba tuje hagati mu biganiro byanyu ariko dukeneye kuba umuhuza hagati yanyu no gukemura ikibazo mwaba mufitanye.
Nelly ati" ntakibazo.
Melina arabareba araceceka.
Nelly ati" Melina nkeneye ko umbwiza ukuri. Ese wakoze biriya kubera ko nari nkutunguye cyanhw hari indi mpamvu ntazi yabiguteye?
.
Melina ati" hari indi mpamvu yabinteye?
Nelly yikangamo ati" ese wambwira iyo mpamvu???????
..
Utazacikwa na Episode 4
Comments