Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize Melina ahawe urwandiko Baty yanditse amubwira ko bahagarika urukundo rwabo kubera ko atakimukunda.
.
Inkuru ya Chris nandi ishimwe.
.
Melina amaze gusoma urwandiko, areba Papa we ati" nizereko wishimye kuko ibyo wahoze wifuza ubigezeho. Birangiye udutandukanyije .
Papa Melina ati" ubwo ni ubushake bwa Baty, kubera ko nawe yabonaga nta hazaza h'urukundo rwanyu.
.
Melina ati" nta mpamvu yo kunsobanurira kuko byose ndabibona.
Papa Melina ati" ibi bibaye bikijije ubuzima bwawe bwari bugiye kuzinjira mu mubabaro ukomeye.
.
Melina areba se arangije ahita yigendera ntarindi jambo avuze.
.
Kurundi ruhande Rusi yaje kubonanira na Nelly mu madoka. Nelly yaraparitse hafi y'igipangu cyabo.
Rusi aza kumureba.
Nelly ati" Rusi amakuru?
Rusi ati" ni sawa.
Nelly ati" hanyuma se bimeze bite ko ntacyo uba umbwira?
.
Rusi ati" icyo nakubwira nuko wowe uri amateka arimo kwibagirana.
Nelly ati" ushaka kuvuga iki?
Rusi ati" hari undi waje ushoboye gukora ibyo wananiwe gukora wowe.
Nelly ati" uwo muntu ninde?
Rusi ati" uwo musore ameze nk'izuba kumanwa akaba nk'ukwezi n'ijoro. Yitwa Luxas.
Nelly araseka ati" bivuze ngo uwo musore niwe ugiye kwigarurira Melina?
Rusi ati" cyane...
.
Nelly ati" mbonye ko umutima wa Melina utoroshye kuko nawo ubwawo udahama hamwe.
Rusi ati" wivuga gutyo! Abahungu benshi bameze nk'ibishushanyo kuburyo bituma umukobwa wese ahura n'abahungu benshi kugira ngo abagoragoze akuremo umwe wingenzi ukenewe.
Nelly ati" uzabwire Melina akomereze aho.
.
Rusi arangije ava mu madoka y'abandi, Nelly afatiraho arigendera.
.
Kurundi ruhande, Melina hari karitsiye yejemo. Hari umuntu witwa Byusa aje gushaka. Nubwo aje kumushaka ariko ntawe azi arimo kuza amubabaririza inzira yose. Kubwo amahirwe ahura n'utwana tubiri tumuzi tumujyana iwe mu rugo kuhamwereka..
Ahagaze agira amahirwe asanga ahari.
Melina aramusuhuza ati" komera Byusa.
Byusa nawe ati" komera! Uragenzwa niki?
.
Melina ati" nje kukwaka ubufasha.
Byusa ati" njyewe ntabwo njya ntanga ubufasha. Icyo nkoze cyitwa akazi kandi akazi mba ngomba guhemberwa.
Melina ati" niko bimeze nubwo naje mbyita ubufasha.
Byusa ati" urashaka ko nkora iki?
Melina ati" hari ahantu nshaka ko ejo wazaza kumfasha kubomora. Gusa bikwiye kuba ibanga.
Byusa ati" ntakibazo. Ahubwo urimo gutanga angahe?
Melina ati" amafaranga yose ushaka arahari. Upfa kuzita ku kazi kawe neza.
Byusa ati" ntakibazo.
.
Bamaze kumvikana Melina amusezeraho afata inzira arataha.
.
Tuze kurundi ruhande mu rugo kwa Nelly ni joro.
Papa Nelly yaje kubaza Nelly ati" Nelly ibyawe na Melina bigeze he?
Nelly ati" njyewe ntacyo ndimo gukora..
Papa Nelly ati" ariko uri umusazi? Nonese niba ntacyo urimo gukora utekereza ko bizagenda bite?
Nelly ati" naje gusanga Melina nkwiye kumutwaza gake, nibwo buryo bwiza bwokongera kumwigarurira. Naho akazi kenshi karimo gukorwa na Papa we.
Papa Nelly ati" reka ibyo mbyumve, ariko ibyo bizatange umusaruro.
Nelly ati" humura papa!
.
Kurundi ruhande mu masaha ya mugitondo, Sarah yazindutse aza kureba Melina. Ageze mu rugo iwabo asanga Melina amaze kwitegura.
Melina aramureba ati" Sarah ko unzindukiye n'amahoro?
Sarah ati" ntakibazo. Gusa hari amakuru nararanye ntarigushobora kwirirwana.
.
Melina ati" ayo makuru ameze ate?
Sarah ati" umusore witwa Luxas waba urahura nawe?
Melina ati" oya, gusa akunda kunyoherereza impano.
Sarah ati" njyewe ejo nahuye nawe.
..
Rusi kumva ko Sarah yahuye Luxas arasara ati" tubwire we wabonye amaze ate? Ubundi yakubwiye iki?.
Sarah ati" naganiriye nawe byinshi cyane. Yambwiye byose by'ukuntu yagukunze n'inzozi agufiteho. Ambwira mu ukuntu yifuza guhura nawe ariko bitabayeho mu buryo bwo kuguhatiriza.
Melina ati" none yagusabye kuza kubinyumvisha?
Sarah ati" kubera ko yarazi ko ndi inshuti yawe yaje kumbwira icyifuzo cye.
Rusi ati" rata wabonye atari umusore mwiza ufite gahunda?
.
Sarah ati" bitabaye bimwe abantu bishushanya, nabonye Luxas ari umusore uri serie cyane mu byo akora.
Rusi ahita aseka ati" ngaaaho! Ibyo nabibwiye Melina kenshi. Ariko ngo aracyashaka kwiruka inyuma ya Baty utanafite ejo hazaza.
Melina areba Rusi ati" Rusi ntukavuge gutyo! Kuko si wowe ugena iherezo ry'ubuzima bw'umuntu.
.
Rusi ati" ariko uko biri kose hari ibintu biba byigaragaza.
Sarah ati" cyakora nanjye natekereje cyane kurukundo rwawe na Baty, nsanga ibyo urimo gukora byose ngo urushigikire, bimeze nko kuvomera mu rutete.
Melina yumva barimo kumuca intege kandi bamuhaye ingingo zifatika.
Rusi areba Melina ati" ushaka wakanguka hakiri kare ugatega ibiganza byawe maze ukakira umugisha wawe wakugabiwe.
.
Melina arabareba bombi ati" ibyo mwavuga byose, uwo Luxas uko yaba ameze kose kabone nubwo yaba ameze nk'Imana ubwayo, ibyo ntibyakuraho ijambo nanditse ku nkingi z'umutima wanjye.
Rusi na Sarah bararebana.
Rusi ati" Melina uzatwumva ryari?
Melina abwira Sarah ati" ubaye wongeye kubonana nawe uzamubwire ngo areke kwivunira ubusa.
Sarah ati". Rimwe uzabyumva...
.
Melina arabareba atu" reka njyewe nigendere.
.
Twiyizire kuri cya Kigongororamuco cyacu. Cele yaje kureba Papa Melina muri Biro ye.
Cele ati" Nakiriye amakuru ko ejo bundi Comiseri Manu aribwo azatangira kuza kubaza Baty.
Papa Melina ati" Baty ndashaka ko apfa nibwo buryo bwonyine bwo kumukura ku mukobwa wanjye.
Cele ati" ntabwo twakwica umuntu
Papa Melina ati" urupfu rwe turaza kurugira impanuka.
.
Cele ati" gute?
Papa Melina ati" shaka imfungwa y'igisare yihebye uyoherezeyo. Baraza kurwana iyo mfungwa imwice. Muri raporo turaza kuvuga habaye gushyamirana kw'imfungwa biza kuviramo Baty urupfu.
Cele arabyumva ati" ok ntakibazo ariko ibi bintu ndumva bishobora kubamo amashusho ingaru.
Papa Melina ati" ntazo yewe. Wowe kora ibyo nkubwiye.
Cele ati" ntakibazo.
.
Kurundi ruhande, Melina na Byusa nabo bamaze kugera kuri ya marembo ya bwa vumo bw'inzira iza muri Gereza indani..
Bakihagera, Byusa ahita amena akaryango barinjira. Gusa n'imumwijima w'icuraburindi koko! Bacana amatoroshi ya Telefone bagenda bamurikisha. Gusa barimo kugenda banajabagira bitewe nuko iyo nzira yiretsemo amazi menshi.
.
Uko baza, kurundi ruhande ahantu Baty ari, yabonye bazanye indi mfungwa bagiye mu kuba bafunganwe.
Baty areba iyo mfungwa ati" witwa nde?
Imfungwa iramureba ati" ati" nitwa Rupfu.
Baty ati" bivuze ngo nawe uje kuri Mission yo kunyica?
Rupfu ati" njyewe ntabwo njya ntumwa kwica. Ahubwo nica umuntu wese mfitiye inzika.
.
Baty aramureba ati" ibyo byaba ari sawa ubaye utari imbwa intumwa.
Rupfu arakaramo ati" utambwira ko ungererenyije n'imbwa?
Baty ati" ibyo mvuze ntabwo ari ikigereranyo. Ikindi kandi wambwiye ko utajya utumwa. Niyo gahunda mpamvu mvuze ko wowe utari za mbwa zitumwa kwica zitabasha kwitekerereza.
.
Rupfu aramureba.
..
Hasi mu buvumo, Byusa na Melina bageze munsi yako kazu Baty afungiwemo. Byusa atangira akazi ke ko gucukura ngo ahamene aturutse hasi. Gusa ni akazi kataribupfe koroha kuko harakomeye cyane.
.
Tugaruke hejuru.
Baty areba Rupfu amuhereza ikiganza ati" ubwo turi hamwe rero reka nizereko tugiye kuba abunganizi.
Baty agihereza Rupfu akaboko, Rupfu aragafata aragakurura afata icyuma yahawe vuba amusharura ku kaboko..
.
Baba batangiye kurwana ubwo.
Baty ati" wavuze utatumwe kwica?
Rupfu ati" nanjye nakubwiye ko nica abantu bose ndwariye inzika. So ndi hano kugira ngo nkwice.
Baty ati" niba ari uko bimeze reka nkwizeze bitaribuze kukorohera ko unyica.
Rupfu ati" kwica umuntu ntabwo bintwara iminota irenze itatu.
.
Ubwo batana mu mitwe baragigira intambara irakomera. Baty atangira kuterwa ibyuma cyane ko we arimo kurwanisha amaboko gusa.
.
Uko bahanganye, hasi naho Byusa arimo kurwana no kumena aho hantu bakagera kuri Baty.
Melina nawe arimo kumufasha ngo bakore vuba. Melina arumva yuzuye ubwira muri we bwo kubona Baty nyuma y'iminsi itambutse badacana iryera. Mbega urukundo!
.
Hejuru Baty nawe akomeje guhangana n'umugabo, nubwo arimo kurushwa ingufu. Gusa yihagararaho aba acunze Rupfu aba amuteye ingumi yo ku bintu kandi hariya hantu ni habi. Rupfu aba acitse intege icyuma kigwa hasi Baty aba aragifashe..
Baty aramureba ati" ubu ninjye ugiye kukwica.
Rupfu abona ko ibye birangiye ati" nyica vuba birangire.
Baty aramureba ati" njyewe ntabwo ntabwo meze nkawe. Sinjya nkaraba amaraso y'inzirakarengane.
.
Baty we aramureka aramubabarira. Aba ahamagaye abacungagereza ngo baze bamutware.
Rupfu baza kumutwara. Amakuru aba ageze kuri Papa Melina ko Rupfu yananiwe kwica Baty biramubabaza..
Papa Melina ahita ahamagaza Cele. Cele araza
Papa Melina aramureba ati" mbwire ni gute Rupfu ananiwe kwica Baty?
Cele ati" byamunaniye nyine.
Papa Melina arababara cyane.
.
Cele ati" Baty yirwanyeho amurusha intege.
Papa Melina ati" tegura ubundi buryo bushya bwo kumurangiza .
Cele ati" sawa ntakibazo.
.
Kurundi ruhande Byusa agiye kurangiza kumena hahantu. Baty yatangiye kumva ibintu birimo guhonda munsi ye. Arebye abona ahantu yicaye hatangiye kumenagurika arikanga! Kumbe ntazi ko umukunzi we arimo kurwana no kuza kumureba.
.
Byuse areba Melina ati" ubu birarangiye.
Melina arishima atangira guhamagara Baty.
Baty aba yumvise ijwi rya Marina biramucanga!.
Melina aramubwira ati" Baty shaka uko uhagarara kuruhande.
Baty arabyumva ajya guhagarara kuruhande, agiye kubona abona ahantu hamwe hararobotse. Hakimara kuroboka abona Melina na Byusa munsi.
.
Baty aranezerwa! Melina nawe arishima.
Melina arurira asanga Baty hejuru barahoberana cyane nyuma y'iminsi bari bamaze batabonana.
Byusa arabareba abona ko urukundo rugenda muri bo....
.
Utazacikwa na Episode 29
Comments