logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE EPISODE 17

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twasize Mama Melina ahawe inshingano zo kuba ariwe ugiye kuba ayobora Ikogo.
.
Inkuru ya Chris nandi ishimwe.
.
Dutangiriye Episode yacu mu rugo kwa Melina mu masaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba. Melina ahagaze mu muryango w'icyumba cyabo, arimo arareba ukuntu ngo Rusi yarakaye cyane none akaba arimo kwimura ibintu bye abijyana mu kindi cyumba.
Melina aramufata ati" Rusi ibi urimo gukora ni biki?
Rusi n'uburakari bwinshi aramwiyaka ati" umva wimbaza ubusa ibyo ndimo gukora urimo kubibona.
Melina ati" ese ningombwa ko wakora ibi? 
Rusi ati" nakubwiye ko njye nawe tutakiri abavandimwe. So nta mpamvu ihari rero yatuma dukomeza no kurara mu kindi cyumba.
.
Melina ati" ibyo urimo kwivugisha no gukora ni ubugoryi.
Rusi ati" ubugoryi n'ibyo wakoze ujya kuzana hano iriya ngengera y'ibiyobyabwenge, ukayihisha hano mu rugo, none Papa akaba yiswe umugambanyi kubera wowe. Ese wowe urumva bitagukojeje amasoni?
Melina ati" mbere na mbere kosora imvugo yawe. Baty ntabwo ari ingengera nk'uko ibutekereza.
Rusi aramureeeeba, arangije aramuhigika akomeza gutwara ibintu bye.
.
Mama Melina arimo gutambuka, yumva barimo gushwana. Akibyumva ahita ahamagara Melina.
Melina araza amusanga muri Saro.
Mama we aramureba ati" Melina wabonye akaga kose wateje?
Melina ati" Mama mumbabarire ariko nanone ntakibi nakoze cyo kuba narafashije umuntu.
Mama Melina ati" ese uri akagoryi bigeze aho? Melina mbere nakubonaga nk'umwana ufite ubwenge. Ariko none ndabona bwose bwaragurutse usigaye uri igishushungwe.
Melina iryo jambo riramubabaza ati" Mama munyite uko mushaka, ariko ntakwicuza kuri muri njye.
Mama we asa n'umucira mu maso ati" injiji niyo ikora amabi ntibashe nto kumenya ibibi yakoze ngo yicuze. Wowe wacumbikiye ibandi none Papa wawe yabigendeyemo warangiza ngo ntacyo ufite wicuza? Ese kubera urwo rukundo rw'ubugoryi wabitse mu mutima wawe nirwo rutumye ufata umuntu nkuriya ukamurutisha umuryango?
.
Melina arareba mama we yitonze ati" mbese Mama niki wowe waba uzi kurukundo?
Mama ati" kuki umbaza?
Melina ati" niba Urukundo ubasha kurwumva ntabwo wakabaye umbwira gutya.  Gusa reka ntekukurenganya kuko ntacyo uzi kuri rwo.
Mama Melina kumva amagambo Melina avuze amukora kumitima.
.
Melina ahita acaho arigendera.
Mama we akomeza guhagararaho arimo atekereza kuri iryo jambo Melina amubwiye. Rusi nawe aba araje aramureba ati" Mama ukwiye gushaka uko Papa avanwa muri Gereza.
Mama Melina ati" humura biraza gukorwa.
Rusi ati" bikore vuba kuko ubifitiye ubushobozi.
Mama Melina ati" umuntu uza kudufasha gutabara Papa wawe ni Melina gusa.
Rusi arikanga ati" kuki ari Melina?
.
Tuze kurundi ruhande mu rugo  kwa Nelly. Jacke aje kureba Nelly iwabo mu rugo.
Nelly aramwakira ati" Jacke uje narinkukeneye cyane.
Jacke ati" washakaga iki?
Nelly ati" nkeneye ubufasha bwawe byihutirwa.
Jacke ati" mbwira ntakibazo.
Nelly ati" ndashaka ko umfasha ugakurikirana Melina witonze, ukamenya neza amakuru y'umuntu Melina yashatse kunsimbuza.
Jacke ati" ibyo ntakibazo ndaza kubikora.
Nelly ati" kandi uze kugenda nk'umunyabwenge.
Jacke ati" ibyo ndabizi. Ahubwo ikibazo ndimo kwibaza  Elina we niki wamusabye gukora?
Nelly ati" aka kanya Elina na Sarah basa n'abatagifite ubushobozi bwo gukontorora Melina ngo babe bamukuraho amakuru.
Jacke ati" kubera iyihe mpamvu kandi bari basanzwe ari inshuti ze?
Nelly ati" Melina ntavuga rumwe nabo kuva baribakinshigikiye bashaka ko urukundo rwanjye nawe rwakomeza.
Jacke ati" ako ndakumvise.
.
Reka twigarukire kwa Melina. Mama Melina na Rusi nubwo bagiye babwira Melina amagambo menshi kandi mabi, basanze bamukeneye cyane kuko ubuhamya aza gutanga na Baty akabushigikira nibwo NSS iza gushingiraho ikora iperereza bakaba bafungura Papa Melina.
.
Sasa Rusi byamurakaje cyane gusanga kandi Melina barimo guserera ariwe nanone baza gucaho baka ubufasha banamwinginga kuza gutuma Papa wabo ava muri Gereza.
Rusi areba Mama we ati" ese Mama ntabundi byakorwa Papa akarekurwa?
Mama ati" uburyo buhari ni bumwe. Melina niyemera kuza gutanga ubuhamya akemeza ko ariwe wazanye Baty mu rugo kwibanga, hanyuma na Baty akaza kubyemeza nibwo NSS iza kwemeza ko Papa wawe arengana bakamurekura.
.
Rusi ati" ariko biraza kurangira Melina nawe afunzwe kubera ko yahishe ibandi ruharwa?
Mama Melina ati" oya Melina we ntacyo aza mu kuregwa, kuko we yafashije umuntu atarizi ko arimo guhigwa.
Rusi arababara ati" uriya mujyinga nakifuje ko ajya muri Gereza.
Mama Melina ati" umva Rusi wirakara cyane. Melina nubwo yakoze ibintu bibi bitadushimishije ariko ni umuvandimwe wawe.
Rusi ati" ibyo bizangora kongera kubyakira.
..
Mama Melina ati" ahubwo reka tujye kumubwira ko ariwe uza gutuma Papa we bamurekura.
.
Baza kumureba mu Gikoni aho arimo gutekera. Nawe yabarakariye cyane kubera amagambo menshi bagiye bamubwira, bakita Baty umukunzi we ingengera.
Mama Melina aramureba yitonze ati" Melina?
Melina arabareba.
Rusi we barebana nabi ntabakirimo gucana uwaka.
Mama Melina ati" Melina wirengagije amagambo twagiye tubwirana atari meza. Ndagira nkubwire ko ari wowe uza gukura  Papa wanyu muri  Gereza. Ubuhamya uza gutanga na Baty akaba yabyemeza nibyo byonyine biraza gutuma Papa wawe adakomeza kwita umugambanyi.
.
Melina arabareeeba ati" nyuma y'agasuzuguro mwagiye se munyereka kandi bije kurangira arinjye ukenewe?
Mama Melina ati" yego 
Melina ati" ibyo se mwizeye ko nza kubikora?
Rusi ati" uriya ni Papa wawe ugomba kubikora.
Melina ati" oyaaa. Kugira ngo nze kubikora nuko namwe mubanza kubaha Baty mukamuha agaciro ke.
Rusi aramuseka ati" aho wibeshye muko! Ntabwo twaha icyubahiro cyacu uriya munkwatabi.
.
Melina arababara ati" eeeeh ok! Niba ari uko bimeze nanjye aka kanya ntacyo mfite cyo kubafasha.
.
Melina ahita avaho arigendera kandi agenda ababaye cyane. 
Mama Melina areba Rusi ati" reba kandi ibyo ukoze?
Rusi ati" ndambiwe kumwinginga.
Mama ati" none Papa wawe arava hariya gute?
.
Tuze kurundi ruhande Melina akiva aho mu rugo arimo gusohoka  igipangu, aba akubitanye na Sarah aje kumureba.
Sarah ati" Melina ugiye he?
Melina ati" mfite ahantu ngiye.
Sarah ati" none ko nashakaga kuvugana nawe?
Melina ati" niba uje kumbwira kuri Nelly isubirireyo.
.
Sarah ati" oya ntabwo ari Nelly nje kukubwiraho. Hari ikindi kintu gikomeye mfite cyo kukubwira ntigeze kukubwira.
Melina agira amatsiko ati" icyo kintu cyaba ari iki?
Sarah ati" dukeneye kwicara ahantu hatuje nkakubwira neza.
.
Melina ati" reka turebe ahantu turya.
Bafata inzira baza ahantu muri ka Cantine baricara.
Melina ati" ngaho mbwira.
Sarah atangira kurira kurira ati" mbere na mbere ungirire imbabazi nakubereye inshuti mbi.
Melina abyibazaho ati" ni gute nakubereye inshuti mbi?
.
Sarah ati" sinigeze nkubera umwizerwa ngo nkuhe amakuru y'ibanga akomeye yaberaga mu rukundo rwanyu wowe na Nelly.
Melina yumva birimo kumucanga ati" nyine mbwira ni biki ko mutanyumva neza?
Sarah ati" nkurikije ukuntu wakundanaga na Nelly naburaga ahantu mpera mbikubwira kuko ntashakaga gusenya urukundo rwanyu.
Melina ati" ubwo ibyacu byarangiye mbwira rero.
Sarah ati" hari ibintu bikomeye kandi biteye isoni byabaga hagati ya Nelly na Elina.
.
Melina arikanga!!! Ati" ibyo ni biki?
Sarah ataratangira kumubwira inkuru yose Elina aba abaguyeho, maze Sarah ahita ahindura idini inkuru.
.
Twiyizire kurundi ruhande kuri cya Kigongororamuco cya Migeshi. Mama Melina yavuye muri Biro ye agiye kureba uko Papa Melina amerewe ahantu afungiye. Akihagera ahasanga Anna wa mugore wa Peru yaje kureba Papa Melina.
Mama Melina agwa mu kantu! Ahagarara hamwe yibaza icyo Anna yaba yaje gukora aho? Nicyo yaba arimo kuvugana na Papa Melina.
.
Mama Melina mukwibaza cyane, ahita yibuka wa munsi Peru aza kumubwira ko Anna yamenye ibyo bakoze. Icyo gihe Peru yanamubwiye ko Anna yamubwiye ko nibadahagarika umubano wabo byose azabibwira Idirisa.
.
Mama Melina amaze kwibuka ayo magambo ubwoba buramwica, atangira kwibwira mu mutima we ko Anna yaba yaje kubatanga, akaba arimo kubwira Papa Melina ibyo Mama Melina na Peru bakoze. Mama Melina kubera ubwoba ahita akata ako kanya asubira inyuma muri Biro ye. Ageze muri Biro yicara hasi ku ntebe umutima wenda kumuvamo.
.
Hashize akanyaaaa! Aribwira mu mutima we ati" banza ubu  yagiye reka nsubire kureba Idirisa.
Agisohoka umuryango wa Biro ye aba akubitanye na Anna aribwo akiva kuvugana n'umugabo we.
Bose baragagarara bararebana.
Mama Melina ati" Anna wakoraga iki hano?.
Anna ati" narinje kuvugana n'umugabo wanjye.
Mama Melina ati" ariko ntabwo ariwe mwavuganaga.
Anna aramwegera ati" harya wowe ushinzwe kumenya abantu bose navugana nabo? Hano mpafite inshuti nyinshi navugana nazo si umugabo wanjye gusa.
Mama Melina aramureba ati" itonde wa mugore we Ikigo urimo kuvugiramo wishongora ninjye ukiyobeye.
.
Anna aramuseka ati" ese kumbe! Umwanya washakaga hano niwo waje gutuma wemera kugambanira Idirisa kugira ngo wicare mu mwanya we?
Mama Melina aba amuteye urushyi. Anna nawe agiye kurumusubiza abashinzwe umutekano bahita baza baramufata.
Anna arebana Mama Melina akajinya kenshi ati" Bewula utibwira ko amabi wakoranye na Peru ntayazi. Ahubwo wakwibaza ngo Idirisa umugabo wawe niki abiziho?
.
Mama Melina arikanga. Tayali ahita atekereza ko Anna avuye kubwira Umugabo we byose. Abashinzwe umutekano bajyana Anna baramusohora.
Mama Melina  nawe arakomeza aza kureba Papa Melina ahantu afungiye, ngo abashe no kumenya neza niba Anna amaze kubatanga.
.
Mama Melina ahageze, Papa Melina nawe arahaguruka aza hafi ya giriyaje ngo bavugane.
Mama Melina aramureba ati" umeze ute?
Papa Melina ati" ndi uku ubona meze.
Mama Melina ati" ndimo gushaka ukuntu uza kuva hano.
Papa Melina ati" yego ndabyumva.
Mama Melina sasa yibuka ko Anna avuye aha kuvugana nawe. Areba Papa Melina ati" ese Anna mwavuganaga iki? 
.......
.
Utazacikwa na Episode 18

Comments