Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE
.
EPISODE 24
.
Twasize Melina hari impano yohererejwe n'umuntu witwa Luxas.
.
Story by Chris nandi ishimwe.
.
Melina amaze kwakira iyo impano, uyizanye yahise yihendera. Melina nawe ayizana mu nzu. Rusi arimo kwambara, abona Melina yiniranye impano nshyashya kandi iteguye neza.
Rusi ati" Melina iyo mpano ninde uyikoherereje?
Melina ati" ngo yitwa Luxas ariko uwo munsi muntu ntawe nzi.
.
Rusi yumva agize amatsiko yo kureba iyariyo. Amanuka kugitanda araza ayaka Melina arareba..
Melina ati" gusa ntumvaga ntarinkwiye kuyifata.
Rusi ati" ntakibazo wana impano nyacyo itwaye. Wasanga ari nk'umutipe wagupofotse. Ahubwo reka dufungure turebe ngo ni biki?
.
Barafungura basanga ni Keke.
Rusi ati" ni keke wana!
Melina ati" ubwo se uyu muntu yatekereje ate gukora ibintu nk'ibi?
.
Rusi agize gutya abonamo n'akandiko aragafata aragasoma, asanga kanditseho ngo" Keke ni ikimenyetso cyiza cyo gusangira, kandi umuntu asangira nabo akunda. Nitwa Luxas ntabwo unzi ariko njye ndakuzi kandi ndakwishimira. Iyo keke nkoherereje n'ubutumwa nkuhaye bwuko nshaka gusangira nawe kandi hari byinshi tugomba kuzaganiraho bijyanye nuko twakorana business.
Niwumva ari ntakibazo uzampagare kuri ako number naguhaye.
.
Rusi amaze kubisoma areba Melina ati" urabyumva ute?
Melina ati" uko byumva uwo muntu ni umujyinga.
Rusi ati" oya. Uyu muntu njye ndabona ari umuntu mukuru cyane. Ikiza kinahari nuko akuzi. Ibi akoze ni Propose nziza ikorwa n'abantu bari Classic.
Melina ati" ibyo simbyitayeho.
Rusi ati" impamvu udashaka kubiha agaciro ni ukubera Baty.
Melina ati" ntakindi kiri mu mutwe wanjye. Ubu ndimo kwibaza ahantu Baty aherereye uko ameze.
Rusi ati" ariko se Melina urabona utameze nk'umuntu urimo kwiruka inyuma y'umuyaga? Kuki udafunguka ku maso?
.
Tugaruke muri cya Kigongororamuco.
Papa Melina yaje kureba Baty aho arwariye. Araza asanga abaganga barimo kumwitaho. Papa Melina abaza umupolice uko uburwayi bwe bumeze, baramusobanurirra bamubwira ko bamaze kumukuramo ubumara.
Papa Melina asaba abaganga kuba bagiye hanze akavugana na Baty. Abaganga bajya hanze ubundi Papa Melina asigarana na Baty...
.
Papa Melina aramureba ati" urumva umerewe ute?
Baty aramwihorera ntiyamusubiza.
Papa Melina ati" nakubwiye ko hariya hantu twagutwaye ari habi cyane. Haba ibibi byinshi mbese nta muntu n'umwe wahafungiwe utazi amateka yaho. Umuntu wese uhajyanwe ahakurwa n'amaraso ye.
Baty aramureba ati" ibi byose bizashira.
Papa Melina araseka ati" none bizashira wowe urihe? Ibi byakubayeho ni nkagatonyanga mu nyanja k'ibigenewe kuzakubaho.
.
Baty ati" birababaje kuba umugabo nkawe avanga amarangamutima n'akazi.
Papa Melina ati" hano ntabwo turimo kuvuga ibya kazi. Turimo kuvuga ku mukobwa wanjye. Niba ushaka gukira uburibwe jya kure ya Melina. Sinshaka urukundo rwawe nawe. Bitabaye ibyo ubuzima bwawe sinzabubazwe.
.
Papa Melina ahita amureka aragenda.
.
Twigarukire mu rugo kwa Melina.
Rusi arimo kwirira ya Keke ntacyo bimubwiye. Melina aramureba ati" Rusi inda yawe izatuma urya n'ibyo utazi.
Rusi ati" iyi Keke ntakibazo ifite. Yavuye ahantu hahenze cyane n'uwayohereje ndahamya ko ari umuntu urenze.
Melina ati" uwariwe wese.
Rusi ati" Nyamara Melina ntugace ibintu byose amazi. Uyu Luxax wakabaye utangira kumwitaho cyane.
Melina ati" umuntu ntazi se ndamwitaho gute?.
Rusi ati" yaguhaye number ye.
.
Uko baraho, Mama Melina nawe ari mu cyumba cye. Yeguye matera hari ibyo yatangiye gushaka. Hari aka envelope gato kabaga munsi ya matera aragafata agakurayo. Amaze kugafata yicara kuburiri aragufungura.
Hari amafoto yakuyemo ye na Peru atangira kuyareba. Uko ayareba yatangiye kwibuka kera cyane yakundanaga na Peru.
.
Ibihe byabo by'urukundo byari byiza buri wese yitaga kuri mugenzi we. Umunsi kuwundi urukundo rwabo rwabaga ari urwo kwifuza. Nta mafaranga baribafite ariko banyurwaga nuko bameze kandi bakishimira uko bangana.
.
Umunsi umwe bagize gusohokana ahantu hangana n'ubushobozi bwabo. Kandi igihe cyose bajyaga ahantu bangana naho.
Ubwo rero bari basohokeye aho hantu, Peru yarebye Bewula mu maso umwanya muniniiii!.
Bewula nawe aramureba ati" cher ko undeba cyane uradhska kunsaba iki?
Peru ati" mpereza akaboko kawe.
Bewula arakamuhereza.
Peru amufata mu kiganza bahuza ibiganza.
Peru ati" mfata cyane unkomeze. Ugere hamwe wumva ntabasha kukwishikuza.
Bewula abikora uko..
Peru nawe aramufata aramukomeza....
.
Bewula aramureba ati" Peru urashaka kugera kuki?.
Peru ati" urumva wamfashe wankomeje?
Bewula ati" yego.
Peru ati" nanjye niko bimeze nagufashe nagukomeje. Ibi rero reka abe ariko bizaguma hagati yacu. Buri wese azafate uru rukundo arukomeze ntazigere arurekura.
Bewula aramwenyura ati" turemeranya cher.
.
Mama Melina nibyo yibukaga. Arangije kureba arongera arayibika kwakundi ayahisha munsi y'igitanda. Ahita aza imbere ya miriwari arireba. Uko yireba mu maso akibwira mu mutima ati" Bewula kuki wahindutse? Kuki utabashije kwihangana?
.
Tuze mu rugo kwa Nelly mu masaha ya mugitondo. Nelly yarabyutse ajya hanze kwiborosa. Arimo kwiborosa na Papa we araza aza kwiborosereza hamwe na Nelly.
Papa Nelly aramureba ati" Nelly kucyumweru napanze ko uzajya kubwiriza Rubavu.
Nelly ati" ntakibazo.
Papa Nelly arishima ati" sawa sha umaze gukamirika.
Nelly ati" navuganye na Papa Melina akeneye ko wamwongera igihe cyo gushaka amafaranga yawe.
.
Papa Nelly ati" wapi ntabwo bishoboka.
Nelly ati" arimo kumfasha ariko kuba nasubirana na Melina.
Papa Nelly ati" ok ibyo abaye arimo kubikora neza, ntakibazo nabasha kumwumva.
Nelly ati" yego arimo kubyitaho.
.
Muri ayo masaha nanone Melina nawe arimo kwitegura. Ako kanya yumva telephone ye isona. Arayifata arareba abona ni ka message yohererejwe kavuga Kati" igitondo cyiza Melina? Kandi ndifuza ko umunsi wawe waza kukubera mwiza. Ni Luxas ukwandikiye.
Rusi aba araje abona Melina ahugiye muri telephone.
Rusi ati" Melina ninde uguhaye ka sms?
Melina ati" ni Luxas
Rusi araseka ati" Mana yanjye ndumva uwo musore Romance pe!
.
Melina ati" ariko se wowe utangazwa n'umuntu utazi?
Rusi ati" imirimo y'umuntu igaragaza uwariwe.
Melina areba Rusi ati" nawe rero urahindagurika.
Rusi ati" gute?
Melina ati" ubu aka kanya uyu muntu atumye wibagirwa Nelly?
Rusi ati" njyewe ndeba ibyiza kurushaho. Umuntu ukwitayeho gutya ukubaha akaba anakuzirikana mutarahura urumva wowe atarenze?
.
Melina araseka!!!!!!
Rusi ahita ahobera Melina ati" rega mukuru wanjye ufite igikundiro! Ahubwo hagarara neza ndebe igice cy'umubiri wawe cyaba cyarakuye Luxas mubye.
.
Rusi atangira kumuzenguruka. Melina akamureeeba maze agaseka! Ati" Rusi aragasazi.
Rusi ati" nkwiye kujya kukwitaho uko byamera kose. Ariko NB nuko ukwiye kubanza ugashaka Luxas ukamenya uwariwe..
Melina amaze kwitegura ati" ibyo ntabwo binshishikaje.
Rusi ahinduka ku maso ati" ubwo ugiye kuvuga Baty.
.
Twiyizire kuri cya Kigongororamuco cyacu. Hari imodoka za Police 2 zaje ziparika muri Pariking. Imodoka imwe ivamo umu Comiseri wa Police witwa Manu indi nayo ivamo abandi ba Police 2 bamuherekeje..
Banjira mu Kigo cyacu. Papa Melina yaje kubakirira ku muryango abaha ikaze maze abazana muri Biro ye.
.
Comiseri wa Police Manu ati" Nyakubahwa ninjye ugiye gukurikirana ikirego cya Baty, bikadufasha no kuba Baty yatuma dufata Sakabaka n'andi mabandi menshi.
Papa Melina ati" ntakibazo nabibonye mu ibaruwa nahawe.
Manu ati" Mbere na mbere rero nkeneye kubona Baty. Nkavugana nawe nkamenya uko ameze nuko amerewe hano.
Papa Melina ati" ntakibazo reka bamuzane.
.
Baty baramuzana.
Comiseri Manu aramureba ati" Baty amakuru yawe?
Baty ati" amakuru naya ubona.
Manu ati" niko sha ko numva usubizanya agasuzuguro..
Baty ati" oya Nyakubahwa siko bimeze, nsubije ikibazo uko nakibajijwe.
Comiseri Manu ati" nitwa Comiseri Manu mbere yuko ujyanwa mu rukiko kuburanishwa, ninjye ugiye kubanza kugukoraho iperereza kubyaha byose uregwa......
Baty ati" ndabyumva.
Manu ati" icyo ukwiye kumenya nuko nta muntu ujya umbeshya.
.
Baty ati" sawa.
Manu aramureba ati" ese hano ufashwe ute?
.
Utazacikwa na Episode 25
Comments