Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse ubwo Papa Melina na Mama Melina bateraga akabariro, Mama Melina we yasaga n'ibitamufasheho arimo yitekerereza kuri sms Peru yaramaze kumwandikira.
.
Inkuru ya Chris Nandi ishimwe.
.
Ubwo Papa Melina nawe yirwanaho, kumbe Mama Melina arimo kwitekerereza kuri ya sms Peru amaze kumwoherereza. Papa Melina aba ararangije agwa kuburiri yahagira.
Mama Melina aramureba ati" ese nawe urumva bigenze neza?
Papa Melina ati" uko biri biruta amajoro yose yabayeho.
Mama Melina ati" aho ni sawa reka turyame.
Papa Melina ati" urakoze..
Nuko bazimya amatara baryama.
.
Reka dusubire inyuma cyane ubwo Baty cyangwa se Simo yarafungiwe muri cya Kigongororamuco cya Migeshi. Yarafungiwe ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge. Umunsi umwe ari mu gitondo kuwa gatatandatu yatangiye gupanga uko yacika aho.
.
Hashize akanya abona igitekerezo cy'uko agiye gukora agacika. Yatangiye kwikoroza no gutaka cyane mu nda. Umucungagereza umwe ahita aza kureba icyo abaye. Baty amubwira ko mu nda hamumereye nabi. Umucungagereza ahita abimenyesha abo hejuru ko hari imfungwa yitwa Baty imerewe nabi.
Abaganga baho bahise baza kureba uko ameze. Barapima maze babura indwara bahitamo kuba bamwohereza mu bitaro byo hanze.
.
Papa Melina nawe yabanje kuza kureba uko bimeze. Abonye ukuntu umusore amerewe arimo gutaka cyane ahita asaba ko bamujyana hanze akavurwa.
Abasirikare batatu nibo batoranyijwe ngo bamujyane kwa muganga. Baty yasohowe hanze mu kibuga aho bagiye gufatira imodoka abajyana. Bahagaze basanga imodoka ntayo babanza kuyitegereza.
Mugihe bayitegereje, Baty yatangiye kubara abo basirikare bamurinze, areba no hirya no hino ahantu yahita acikira bimworoheye. Yarebye imbere abona ahantu hari agashyamba kazengurutse cya kigo cyabo.
Amaze kuhabona yacunze umusirikare umwe amubita ivi ryo mu ntege amutunguye umusirikare arahabuna igihe agihubana Baty atoragura ibuye vuba hasi arimutikura mu mutwe undi arazubara.
Igihe akizengerera Baty yahise amwaka imbunda atangira kurasana n'ababandi babiri basigaye arasamo umwe hasigara umwe. Baty nuko yatangiye kwiruka yerekeza muri kagashyamba yabonye.
.
Wa musirikare wundi usigaye yahise amenyesha Papa Melina ko Baty acitse kandi akaba yishe umusirikare umwe.
Papa Melina yahise yumva asaze mu mutwe ako kanya ahita asaba Cele gushyiraho ikipe ijya kumuhiga. Papa Melina nawe ubwe yakifatiyemo afatanya n'abandi kuza kumuhiga.
Baty cyangwa se Simo yakomeje kwiruka amasigamana agiye kurenga muri ka gashyamba imbunda arayita arikomereza agera kumuhanda.
Ageze kumuhanda yabonye imodoka yikoreye ibirayi iyitendekaho, nuko yacitse muri cya kigo. Imodoka yamuzanye mu mujyi igiye gupakurura ibarayi yarizanye. Baty ayivaho nibwo yahitaga aza kuri Merezi kuko yarashonje cyane.
.
Mukuhaza nibwo yahasangaga Melina na Nelly cya gihe ubwo nabo bari bahasohekeye. Niba mubyibuka neza nibwo yarebanye na Melina. Melina ahita amukunda kandi na Baty nawe nuko yahise yumva amukunze kandi ntacyo baravugana.
.
Baty amaze kwaka ibyo kurya akarya akarangiza, Uwamwakiriye yamuzaniye facture y'amafaranga ibihumbi 3k agomba kwishyura. Baty nta mafaranga yarafite. Baty yahise abwira uwo mukozi ati" nta mafaranga mfite yo kwishyura ariko mwambwira icyo mbakorera cyahwana nayo nkaba ndabishuye.
Umukozi yanze kubyumva atangira gusakuzanya nawe ati" oyaaa hano ntabwo dukeneye abakozi dukeneye amafaranga waririye.
Baty ati" nyabona wibigira intambara nakubwiye ko nta mafaranga mfite.
Umukozi ati" waje gute muri Restourant kandi nta mafaranga ufite?
Baty ati" narinshonje inzara yendaga kunyica. Kandi iyo nza kubibasaba ntabyo mwari kumpa .
.
Uko batongana Melina na Nelly barabyumvaga. Maze Melina ahita ahaguruka aza kureba ibibaye.
Umukozi asobanurira Melina ati" ndimo kwishuza uyu musore amafara aririye ariko se yanze kwishyura.
Baty nawe arisobanura ati" umva rata ndimo kumubwira ngo nta mafaranga mfite basi bampe akazi gahwanye n'ibyo kurya ndiye ngakore..
Melina ati" yagombaga kwishyura angahe?
Umukozi ati" yagombaga kwishyura 3k
.
Icyo gihe Melina yishyuriye Baty. Baty aramushimiraw ati" urakoze wa mwana mukobwa we uri umugiraneza.
Melina aramureba ati" kuki ubundi waje muri Restourant kand uzi neza ko nta mafaranga wari ufite?
Baty ati" numvaga inzara igiye kunyica.
Melina ati" ubundi se bite byawe uvuye he? Utute he?
Baty: mvuy kure cyane mu cyaro nibwo nkikandagira mu mujyi. Naje nje gushaka akazi.
Melina ati" ubwo se urashaka akazi kameze ute?
Baty ati" akazi kariko kose nagakora.
.
Melina ahita amuha number ati" ejo uzampamagare cyangwa uzansange kuri Sango Supermarket nkuhe akazi niba wumva akariko kose wagakora.
Baty aramushimira ati" urakoze
Melina ati" ubundi se witwa nde?
Baty ati" nitwa Simo.
.
Baratandukanye Baty acaho aragenda, Melina nawe agaruka aho cher we Nelly ari.
.
Ntibyatinze Ejo harageze harageze, maze Melina ari mu kazi ke bisanzwe abona Simo ( Baty) amugezeho ku kazi.
Melina aramwakira kandi amwakira neza, cyane ko yumvaga yamwikundiye.
Melina ati" ndabona uje.
Simo ati" nagombaga kuza.
Melina ati" hano rero hari akazi kamwe ko gukora amasuku wagakora?
Baty ati" ntakibazo rwose.
.
Melina ati" uzajya uhembwa ibihumbi 20k
Baty ati" murakoze cyane.
Melina akamwitegereza akabona umusore n'imwiza koko uretse ubuzima bwanze.
Melina ati" nonese ko aribwo ukigera inaha wabonye aho kuba? Cyangwa inaha uhafite Family?
Baty ati" nta muryango ngira inaha.
Melina ati" none waraye he?
Baty ati" hanze.
.
Melina arumirwa ati" waraye hanze?
Baty ati" ntahandi narimfite ho kuba.
Melina ati" nonese ubu uzabahe? Ubu amafaranga ibihumbi 20k tuzajya tuguhemba uzakodeshamo usigarane najya agutunga?.
Baty ati" nzagerageza kubaho uko angana.
Melina yaramwitegereje ati" ngiye kugufasha rero mu buryo bugoye. Ndakukujyana mu rugo uzajya uba muri Stock mbikamo ibintu byanjye byakoreshejwe mba nzongera gukenera. Ariko ukwiye kuza kuhaba kwibanga nta muntu numwe ukwiye kumenya ko uba mu rugo. Birumvikana ni ukahaba wihishe.
Baty ati" aho waba umfashije basi utu dufaranga nkazajya ntuzigama.
.
Nuko Melina yaje kuzana Baty( Simo) iwabo amujyana muri Stock ye aba ariho amucumbikira.
.
Twigarukire uyu munsi wa none sasa. Ni kucyumweru ni mu masaha ya mugitondo. Mama Melina yaje gukangura Melina na Rusi. Barakanguka.
Mama Melina arabareba ati" muracyaryamye ibiki?
Rusi ati" mama nawe udukanguye kare.
Mama ati" murebe ku masaha ngo ni saa sita ngahe? Ubuse mushaka ko tuza gukererwa iteraniro?
Rusi ava mu buriri yambaye ubusa buriburi, Mama we aramureba ati" hisha ayo mabuno yawe wintera umwaku muri iki gitondo wa gakobwa we!
Rusi areba mama we araseka ati" nk'ubwo mama ambuno yanjye agutwaye iki?
.
Mama Melina ati" arambangamiye anteye umwaku. Ubundi wajya uyarazamo n'ikariso basi? Ko utaraba umuntu wo kurara yambaye ubusa?
Rusi ati" ni bande se bakwiriye kurara bambaye ubusa?
Mama Melina ati" Umugabo n'umugore.
Melina aba arabyutse nawe, ariko we yariyambaye ntabwo yambaye ubusa. Gusa aracayfite ibitotsi.
Mama we aramureba ati" Melina bjr.
Melina ati" bjr mama!
.
Mama Melina ati" kuki mwaryamiriye mwaraye mu biki?
Melina ati" ntacyo nuko twumvaga ari weekend..
Mama ati" hanyuma se mwibagiwe ko twagombaga kujya gusenga?
Melina ati" oya.
Mama ati" mwitegure vuba rero tugende.
Melina ati" sawa mama reka twitunganye.
.
Mama acaho aragenda.
Rusi ati" Mama nawe aba antukira amabuno ntazi siporo nkora kugira ngo ikibuno cyanjye kiyongere.
Melina areba Rusi ukuntu arimo kwivugishwa urugambo araseka.
.
Ntibyatinze bariteguye neza bose, barangije kwitegura baza mu madoka ya Papa Melina abatwara kurusengero rwa The way of Heaven Church. Mbibutse ko urwo Rusengero ari urwa Papa Nelly bakaba bamwita Pastor John niwe nyiri iryo torero.
Bageze kurusengero barakiwe babereka aho bicara.
..
Bamaze kwicara Rusi areba kuri gahunda y'amateraniro abona Nelly niwe mwigisha w'uyu munsi.
Rusi ahita abyereka Melina ati" dore agatangaza kagiye ko kuba. Nelly niwe mubwirizabutumwa wuyu munsi.
Melina arabireba ati" nibyo nyine.
Rusi ati" ko ntacyo bikubwiye?
Melina ati" uragira ngo bimbwire iki? Nelly asanzwe ari umuvugabutumwa niko kazi akora mu nsengero zose za Papa we.
.
Rusi ati" ok ntakibazo niba wumva ntacyo biza kugutwara naba ari imbere yawe abwiriza.
Melina ati" ntacyo bintwaye.
.
Amateraniro aratangira, amakorari araririmba. Haza imodoka kugeraho umwanya w'ijambo ry:Imana. Uyoboye gahunda yakira Evangeliste Nelly ngo aze abwirize ijambo ry'Imana. Nelly aza imbere kuri mpimbara ( Kuruhimbi) akihagera atangira kuvuga amagambo meza abantu benshi bari banyotewe kumva. Abakirisitu batangira gufashwa ataravuga n'amagambo menshi.
.
Nelly aba abonye Melina ahantu yicaye n'umuryango we, abasaba guhaguruka akabakira by'umwihariko. Nabo barahuguruka batera halleelluuya.
Barangije barongera baricara.
Nelly akomeza ikibwiriza cye ati" dusome amagambo ari matayo ibice 5 umurongo waho wa 8. Haragira hari" hahirwa abafite imitima iboneye kuko aribo bazabona Imana.
Bamaze gusoma ayo magambo, Nelly atangira kuyasobanura ati" Umukobwa ufite umutima uboneye ntabwo yabasha guhemukira umukunzi we. N'umusore nawe nuko. No kumugore n'umugabo iyo bafite umutima uboneye babasha kumvikana no kuzuzanya.
Nelly arakomeza ati" umukobwa ufite umutima uboneye ntakintu na kimwe abasha kubaho ahisha umukunzi we.
.
Melina arabyumva ko Nelly akigisho cye ashaka kukizanamo amarangamutima y'urukundo rwabo. Ahita ahaguruka arisohokera ajya hanze.
.
Ntibyatinze amateraniro ararangira.
Mama Melina akigera hanze abona Peru arimo kumuhamagara kuri telephone. Aramwitaba.
Peru ati" ese uraza kuza tubonane?
Mama Melina abanza gucunga ko Papa Melina atamureba abona arimo kuganira n'abandi bagabo arangije asubiza Peru ati" nabanje kujya gusenga ariko ngiye gushaka uko nza.
Peru ati" sawa
.
Mama Melina amaze kuvugana nawe, aza kureba Papa Melina aho ahagaze avugana n'abandi bagabo bagenzi be.
Mama Melina ati" Cher ndagushaka gato tuvugane.
Papa Melina yitarura abandi aza mu kuvugana nawe.
Mama Melina ati" hari umudamu w'inshuti yanjye ngiye kureba ntabwo tuza gutahana.
Papa Melina ati" ok. Ntakibazo upfa kudatinda.
Mama Melina ati" ntakibazo ndaza kare.
.
Papa Melina aramwemerera.
Mama Melina arimo kugenda, Melina na Rusi baramubona bahita baza bamukurikiye baramufata.
Rusi ati" Mama ugiye he?
Mama Melina ati" hari ahantu ngiye. Mwebwe muraza gutahana na Papa wanyu mumutegereze.
Melina ati" sawa genda mama kandi urugendo rwiza.
.
Mama Melina aragenda, Rusi akomeza kumwitegereza ati" ariko buriya Mama agiye he?
Melina ati" urumva ushaka kuhamenya?.
Rusi ati" cyane.
Melina ati" amatsiko ugira azakwirangiriza wa mukobwa we.
Rusi areba Melina maze araseka ati" wabyumvishe ute kumva Nelly yigisha kurukundo rwanyu?
Melina ati" namugaye.
.
Rusi ati" kubera iki?
Melina ati" abantu ntabwo baje gusenga baje kubwirizwa amarangamutima y'ibintu batanazi.
Rusi ati" ariko yatanga mu ingero.
Melina ati" yakabeye atanga izindi ngero zitari ziriya. Buriya ntabutumwa burimo.
.
Tuze kurundi ruhande Mama Melina ageze mu rugo kwa Peru. Peru aramwakira mu nzu.
Mama Melina ariko yinjira afite impungenge.
Peru aramureba ati" umva ntugire ubwoba Anna yagiye n'umukobwa we baraza kugaruka batinze.
Mama Melina abitekerezaho ati" banza ndi akagoryi ntabwo nakabaye nza hano.
Peru aramwegera ati" ntabwo uri akagoryi nk'uko ubivuze ahubwo hari impamvu itumye wemera kuza hano.
.
Mama Melina ati" koko irahari.
Peru amureba mu maso ati" hari hashize igihe kirekire cyane njye nawe tutavugana birambuye. Wari ubikeneye kandi nanjye narimbikeneye.
Mama Melina ati" ibyo uvuga ni ukuri.
Peru ati" umerewe ute mu rugo?.
Mama Melina ati" ni kwakundi ntagihinduka.
.
Peru ati" ujye wihangana niko isi yabihisemo.
Mama Melina ati" njye ntabwo nizera ko isi ariyo yabihisemo. Ahubwo twe abantu nitwe twananiwe guhamya no kwemera ibyo twahisemo..
Peru ati" reka tutekwishinja amakosa kuko byarabaye kandi ntacyabihindura.
Mama Melina areba Peru mu maso azenga amarira, maze Peru aramuhanagura.
Peru ati" Bewula urimo kurira.
Bewula ati" buri uko ngeze iruhande rwawe nanirwa kwifata nkisanga narize.
Peru ati" birumvikana.
.
Mama Melina ( Bewula) ati" hari igihe nibaza niba nzongera kubona urumuri rw'ukwezi rumurikira mu mutima wanjye.
Peru ati" ahari kubwo igitangaza cy'Imana byabazabaho.
.
Mama Melina areba Peru mu maso atangira kumufata mu bwanwa, arangije aramusoma.
Bewula ati" ibi dukora ni amakosa atarakwiriye kuba yabaho hagati yacu.
Peru ati" none dukore iki?
Mama Melina aramureeeeba arangije kwifata biranga, aba aramwatatse barasomana.
.
Twigarukire ku Rusengero.
Melina na Rusi bahagaze hanze mu busitani bw'urusengero bategereje ko Papa wabo amara kuvugana nabo arimo kuvugana nabo akaza bagataha.
Bakiraho hari uwaje kubwira Melina ko Papa we amukeneye cyane. Melina abanza kuribana na Rusi ati" buriya papa anshakira iki?
Rusi ati" genda wowe uraza kukimenya
.
Melina aragenda aza muri Biro y'urusengero, akigeramo asanga Papa we yicaranye na Nelly ahita afata feri hafi gukata ngo ahite asubirayo.
Papa we ati" Melina buretse guhita usubirayo. Banze uze hano wicare wumve icyo nkushakira.
Melina aremera araza aricara............
.
Utazacikwa na Episode 13
Comments