logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE EPISODE 21

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twasize Melina ukubitwa urushyi na Papa we yumva injereri mu matwi, ubwo yageragezaga kuvugira Cher we Baty.
.
Inkuru ya Chris nandi ishimwe.
.
Melina amaze gukubitwa urwo rushyi, yababaye cyane maze arebana Se umujinya arangije aragenda ariko agenda ababaye cyane.
Mama Melina nawe urushyi Melina akubiswe rwamubabaje cyane. 
Melina amaze kurenga, Mama Melina areba Papa Melina ati" hariya ukoze nabi ntabwo wakabaye umukubise.
Papa Melina ati" kariya gakobwa kamaze kuzamura intungu, nkwiye kuziringaniza kagasubira ku murongo.
Mama Melina ati" ariko guhora gutya duhanganye na Melina ntabwo bizakemura ikibazo gihari. Ntanubwo gukanga Melina bizatuma abasha kureka uriya musore.
.
Papa Melina ati" njye rero sinzigera narimwe mbyemera.
Mama Melina ati" uriya mukobwa arakuze ntabwo dukwiye gukomeza kumutwara nk'umwana.
Papa Melina areba Melina ati"ariko ubundi wowe kuki numva usa n'ushaka kumushigikira?
.
Kurundi ruhande Melina ubwo yarakimara kuva muri Biro ya Se yaje kwirebera Baty.  Ageze aho afungiye abona Baty aryamye hasi yasinziriye. Melina ntiyahita amuhamagara aramureka abanza kumwitegereza.
Hashize akanya arimo kumureba, abona kumuhamagara ati" Baty? Baty?
Baty arakanguka abona n'umukunzi ugarutse kumureba.
Baty arabyuka aza hafi kumureba. Yitegereje neza Melina abona kumatama hameze kahakubiswe.
Baty" Cher wabaye iki?
Melina ati" ntacyo Baby
Baty" Melina wimbeshya wakubiswe ndimo ndabibona.
.
Melina ahita asuka amarira. Baty abibonye amufata amaboko ati" Melina ndagukunda ariko sinshaka ko utangira kubaho nabi ubabazwa ku bwanjye.
Melina ati" ntabwo mbabajwe nuko nakubiswe, ahubwo mbabajwe nuko abantu barimo kukureba nk'umugizi wa nabi kandi urengana.
Baty ati" Melina wowe ukoresha inyurabwenge ubona ko ndengana ariko amategeko si uko abibona.
.
Melina ati" ibyo by'amategeko simbyitayeho.
Baty ati" umva ntabwo wahinyuza amategeko.
.
Twiyizire kurundi ruhande mu rugo kwa Melina. Rusi yacuranze umuziki azamura volume cyane arimo kubyina byacitse. Akiraho yumva hari ikintu umuvangiye ukomanga. Yumva kandi ntashaka kuva muri mood ngo ajye kumufungurira. 
Uwo muntu akomeza gukomanga kugeza igihe Penina ariwe waje kumufungurira. Uwo muntu muntu mukwinjira kumbe ni Elina.
.
Elina mukwinjira yinjirana agashiha kuko yatinze hanze arimo akomanga bagatinda kuza gufungura.
Elina areba Rusi ati" Rusi wanze kuza kumfungurira ngo nuko wakarakaga ayo mabuno yawe?
Rusi ati" umva urabizi sinkunda gukora iki ikintu kiramvana muri mood.
Elina ati" rimwe nanjye nzakwishyura ibintu nkibi.
Rusi araseka ati" ikiza gihari nuko ntajya nza iwanyu. So urumva rero niba ushaka kwihorera ntabwo uzabigeraho.
.
Rusi ahita yicara hafi ye ati" ahubwo mbwira ikirimo kukugenza?
Elina amuhereza ka Envelope karimo amafaranga.
Rusi ati" aya mafaranga avuye he?
Elina ati" Nelly nibwo butumwa ampaye ngo nkuzanire.
.
Rusi arahaguruka ati" Noneho arashaka ko mukorera iki?
Elina ati" akeneye ko njye nawe dufatanya tukabangamira Melina.
Rusi arumirwa ati" ariko uriya muginga yirata amafaranga akumva ko ankontorora???
Elina ati" witekereza gutyo wamwereye kuzamufasha. Ikindi kandi nawe urabizi ko Mukuru wawe abanye na Nelly nibwo yaba ari ahantu hatekanye.
.
Tugaruke kuri Baty na Melina.
Melina ati" ejo nzajya kureba mama wawe nkuko wabitsabye.
Baty ati" uzamunsabire imbabazi. Naguhaye simcard iriho udufaranga ibihumbi 135k niyo nabashije kwizigama gusa. Ugende uzayabambere kandi mama umubwire yihangane Imana n'ibishaka azakira.
Melina ati" ese iwanyu ugira abavandimwe bangahe.
Baty ati" ni babiri. Umukobwa yitwa Olive naho umuhungu yitwa Simoni.
Melina ati" bivuze ngo ni wowe nabo bavandimwe gusa mwabanaga na mama wanyu.
Baty ati" yego.
.
Melina ati" papa wawe byamugendekeye ute?
Baty" Papa yashatse undi mugore araduta.
Melina yumva birababaje ati" wihangane. Ariko wizere ibintu byose bizahinduka.
Baty" sinzi.
.
Tugaruke muri Biro kwa Papa Melina. Yicaye aho hari telephone yamuhamagaye. Mukureba abona ni Papa Nelly ( Mushumba John) umuhamagaye. Papa Melina akimara kubona ariwe umuhamagaye abunza imitima. Ageze aho telephone arayitaba.
Papa Nelly ati" umva sohoka uze hanze muri Parking tuvugane.
Mama Melina aramureba ati" uwo ninde uguhamagaye?
Papa Melina ati" ni John.
Mama Melina ati" karabaye rero!
Papa Melina ati" nibyo nakubwiraga dore ibyo umukobwa wawe ankoreye.
.
Papa Melina arasohoka aza hanze kuri Parking abona imodoka ya Papa Nelly araza ahita yinjiramo.
Papa Nelly ati" wihangane kuba nje kukureba ku kazi.
Papa Melina ati" oya ntakibazo rwose.
Papa Nelly ati" mbo igihe cyararenze rero narinje kukubwira ko amafaranga yanjye akenewe kandi bitarenze icyumweru kimwe.
Papa Melina umutima uramusimbuka ati" ntacyo ndaza kugerageza ndebe.
Papa Nelly ati" oya ntakugerageza amafaranga ugomba kuyabona kuko arakenewe.
.
Papa Melina yumva umutima we utangiye guterera hasi mu mavi.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Melina. Rusi na Elina baracyuzuza ukuntu bagomba kubangamira Melina mpaka batumye abasha gusubirana na Melina.
Rusi ati" njyewe rero Melina ntabwo tukivuga rumwe twarashwanye sinzi ko ibyo bizashoboka?
Elina ati" niba  ukeneye amafaranga urasabwa kongera kwigira mwiza kuri Melina.
.
Bakiraho bavugana, Melina aba aratashye asanga Elina iwabo mu rugo. Akimukubita amaso gusa ahita yibuka y'amagambo Sarah yamubwiye y'ukuntu Elina yaryamanaga na Cher we. Melina kamere ihita imufata asingira Elina atangira kumuniga.
Rusi sasa biramucanga.
Melina ati" Elina nyuma y'ibyo wankoreye wa ndaya uratinyuka ukaza mu rugo?
Rusi ati" Melina wirwana uwo ni umushitsi wanjye.
Melina akurura Elina ngo amute hanze. Rusi aba aritambitse ati" Melina wishaka gukomeza ibintu hano. Elina ninjye yaje muri kureba ibyoe mwaba mwarapfuye njye ntibindeba.
Melina areba Rusi ati" mva imbere cyangwa se nawe mbatane hanze?
.
Elina ahita amwiyaka aragenda.
Rusi asigara arebana sasa na Melina ati" ariko wigira amaki kuki uba wumva wabangamira buri muntu wese uje kundeba?
Melina aramureba gusa aramureka yigira mu cyumba.
.
Mu masaha y'umugoroba, Papa Melina na Mama Melina baratashye bavuye mu kazi. Rusi ahita aza kubareba ashimishwa no kubona Papa we yarekuwe. Araza n'ibyishimo byinshi aramuhobera.
Rusi ati" Papa ndanezerewe kuba warekuwe.
Papa ati" warakoze kumpangayikira.
Rusi ati" ntawundi mfite nahangayikira atari wowe.
.
Mama Melina ati" Melina yakoze ikintu kingenzi biba impamvu nziza yo gutuma mwiyunga nk'abavandimwe.
Rusi ati" Mama! Melina ntacyo mfa nawe kandi simwanga. Ahubwo nuko tutumvikanye kuba ibyo yakoze byaribyatumye Papa yitwa umugambanyi.
Papa Melina ati" Melina atarabasha kumva ko adakwiye gukundana na kiriya kirara, njye sinzigera na rimwe mbimwemerera.
.
Melina aba arabyumvise arimo kuzana ibisorori by'ibiryo kumeza. Amaze gutereka icyo gihugu gisorori kumeza arebareba ati" Papa nushake uzanamfatire icyuma kwijosi, ariko sinzigera na rimwe ndekura urukundo rwanjye.
Papa Melina ati" umva uburyo uri ikigoryi.
Melina ati" ushaka unyite uko ushaka.
Mama Melina ati" twitongana ariko. Mureke dushyire hamwe nk'umuryango.
Melina ati" urukundo nibwo butunzi bukomeye ntashobora gupfa kurambika hasi.
.
Muri ayo masaha y'ijoro hakurya kuri cya Kigongororamuco, hari imfungwa nshya ba Cele bazanye, maze baza kuyifungira hamwe naho Baty ari.
.
Tugaruke mu rugo kwa Melina. Ba Papa Melina bavuye kumeza baje mu cyumba. Papa Melina ahita afata Mama Melina barahagarara bararebana.
Papa Melina ati" wakoze gukora iyo bwabaga ukamfasha kuva ahantu nka hariya. Byanyeretse ko ukinkunda.
Mama Melina ati" ese wibwiraga ko ntakigukunda?
Papa Melina ati" sinzi ukuntu nabyumvaga?
Mama Melina ati" bitewe niki?
.
Papa Melina ati" ubwo narimfunze natekerezaga wowe na Peru.
Mama Melina ati" ariko se uracyazana Peru hagati yacu? Kuki utabona ko ibintu byarangiye kera? Reba tumaze kubyarana abana kandi nabo barakuze baba inkumi. Ariko ntubura gukomeza gutekereza Peru nk'ikibazo kiri hagati yacu.
Papa Melina ati" Impamvu ntekereza Peru cyane ni umu x wawe. Ikindi kandi akora hafi yawe. None ni gute ntagira impungenge?
Mama Melina ati" impamvu nuko utanyizera. Kandi wakabaye unabyumva ko byarangiye. Peru yaramempukiye cyane ndamukatira. Maze wowe uraza ubasha kuza komora ibikomere yaramaze kuntera.
.
Papa Melina araseka ati" niba ari uko bimeze rero reka iri joro ribe rirerire izuba ritinde kurasa. Nyuma y'iminsi 4 narimaze nshaka kongera kumva uburyohe bw'umugore wanjye.
Mama Melina araseka bahita bajya kuburiri. 
Mama Melina ati" ntacyo reka tugerageze amahirwe.
.
Tugaruke kuri cya Kigongororamuco.
Sasa Baty arimo arabona umuntu bazanye  gufungwana nawe atazi bye. Muri ako kanya wa muntu yatangiye kwataka Baty. Baty nawe arikokinga ahagarara yiteguye.
Baty areba uwo musore ati" urinde ?
Umusore ati" wimbaza izina ryanjye ariko wowe ndakuzi cyane Baty.
Baty ati" ahaa! Noneho ndakumenye. Uri umuntu bakuntumyeho ngo undangize.
Umusore araseka ati" ufite ubwenge sha! Noneho reka nkusabe akantu gato. Ese wakwemera ntuze guhangana nanjye ko biraza gutuma nkwica neza ntakubabaje?
.
Baty ati" mbere yuko mfa, ni wowe ubanza gupfa wa mujyinga we.
Tayali bahita batangira kurwana sasa ingumi kuyindi. Wa musore aba akuyemo icyuma. Arwana ashaka kugitera Baty. Uko barwana aracyimutera gihushura kunda. Intambara irakomera ariko Baty akomeza kurwana yihagararaho.
Uko bahangana cyane Baty yamukubise umutego, maze umusore agwa hasi icyuma kigwa hasi nkiriya. Batangira guhanganira kugifata mbere. Kubwo amahirwe Baty akigeraho mbere maze aragifata wa musore mu kwataka Baty ahita akimunyuza kumaboko aramukata. Umusore aba acitse mu intege.
.
Mukanya gato abashinzwe umutekano bahita bahagoboka.
.
Reka tuze kurundi ruhande. Bwarakeye maze Melina afata inzira yerekeza muri Gare. Ageze muri Gare afata Bus imwerekeza Mukaje mu rugo kwa Baty. Mukaje ni kure cyane kuko ni urugendo rwa masaha 8 uri mu modoka.
.
Nyuma y'amasaha 8 Melina yarageze mukaje arimo hagati muri karitsiye. Bidatinze aba ageze mu rugo kwa Baty.
Yinjiye iwabo mu rugo asanga ku rugo hariho ingufuri. Atangira kwibaza aho baba bagiye naho ari bubakure..
Hashize umwanya ategereje arimo kwibaza byamucanze. Abona Olive na Simoni ngabo baraje. 
Baramusuhuza arabibwira nabo baramwibwira.
.
Barangije kwibwirana barafunguye bamuha ikaze mu nzu arinjira. Bamuha naho yicara.
Melina arabareba ati" amakuru yanyu?
Olive ati" turaho bisanzwe.
Melina ati"  none mama wanyu arihe?
.
Olive ati" Mama yarapfuye mu cyumweru gishize..........
Melina arikanga!!!!!!
.
Utazacikwa na Episode 22

Comments