logo

NEW TALENTS

Stories Group

URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE EPISODE 36

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse ubwo Mama Melina yamenyaga ko Papa Melina yagiye gukoresha DNA test, yahise agira ubwoba ava mu rugo aragenda. Melina na Rusi basigaye barimo kwibaza ikibaye gitumye mama wabo wabo agenda?
.
Story by Chris nandi ishimwe.
.
Mama Melina amaze kugenda, kandi yagiye atabwiye ba Melina aho agiye, basigaye barimo kubyibazaho?
Melina areba Rusi ati" ese buriya mama we agiye he?
Rusi ati" simbizi. Uko umubonye agenda nanjye niko mbibonye. Ahari wasanga agiye kureba Papa.
.
Kurundi ruhande, Papa Melina nawe bamuzaniye ibisubizo barabimuha. Mukureba asanga 98% ntaho ahuriye na Melina. Bivuze ngo Melina ntabwo ari umukobwa we nkuko Cele yagiye abimubwira.
Papa Melina arababara arasakuza cyane hafi gufata urwo rupapuro ngo aruce. Umujinya waramurenze maze aza mu modoka ye vuba na bwangu. Maze arayicanira agendera mu muvuduko wo mu 100. 
.
Akigera mu rugo hanze mu gipangu, yaje ahamagara cyane n'umujinya mwinshi ati" Bewula vuba sohoka uze hano.
Malina na Rusi baramwumva, agarutse yarakaye cyane.
.
Melina ati" Papa ko agarutse ameze nk'intare habaye iki?
Rusi ati" reka tujye kureba.
Batarasohoka, Papa Melina arinjira abasanga  mu cyumba.
Papa Melina ati" nyoko arihe?
Rusi ati" yaje agukurukiye.
Papa Melina arushaho gusara ati" yaje ankurikiye he?
Rusi ati" ntabwo tuhazi. Nuko wamaze kuva kugenda nawe agahita asohoka.
Papa Melina akubita ibimfunsi inzu arasara.
.
Melina ati" Ariko se habaye iki?
Papa we aramureba ati" ziba nawe ntacyo ufite cyo kuvuga.
Rusi ati" ariko papa iri joro wabaye iki?
Papa  Melina areba Melina ati' ubu maze kumenya impamvu wowe utajya unyumva.
Melina ati" ngwiki?
Papa ati" impamvu nuko uri ikinyendaro,niyo mpamvu utajya ubasha kunyumvira.
.
Melina agwa mu kantu sasa ati" Papa ibyo bintu uvuga ni biki?
Papa we amuterera bya bisubizo. Melina arabifata arabireba. Neza neza asanga koko ntaho ahuriye na Papa we arikanga!!!!
Papa aramureba ati" wabibonye? Bivuze ngo nyoko yagiye ansha inyuma kenshi.
Rusi arumirwa cyane! Ibiri kubera iwabo mu rugo iri joro, arabona Satani yahagurukiye urugo rwabo.
.
Kurundi ruhande Peru yibereye mu rugo aryamye, yumva hari urimo guhondagura urugi muri iryo joro. Arahaguruka aza mu gukingura asanga ni Mama Melina( Bewula)
Peru ati" Bewula n'amahoro ko ugenda ijoro?
Bewula ati" Idirisa arashaka kunyica.
Peru ati" aradhaka kukwica kubera iki?
Bewula ati" yagiye gukoresha DNA test za Melina.
Peru arikanga!
.
Aramufata ahita amwinjiza mu nzu n'ubwoba bwinshi.
.
Tugaruke mu rugo kwa Melina. Papa yasaze yabaye nk'inyamanswa.
Papa Melina yitegereza Melina ati" wowe rero niba utari amaraso yanjye ubwo bivuze ko ntanikiza nkutezeho.
Rusi ati" ariko papa wabanza ugatuza? Gusara urakeka hari icyo biza kugufasha?
.
Papa Melina yanga kumwumva yihina mu cyumba cye, hari akabati yajemo aragafungura aba akuyemo imbunda arayifata. Amaze kuyifata agaruka mu cyumba kwa Melina amutunga imbunda.
Melina ubwoba buramwica.
Rusi arabireba biramuyobera Satani amaze gukuka.
.
Melina arebana se imbabazi ati" papa urashaka kunyica?
Papa Melina ati" winyita so wakinyendaro we ! Njyewe ntabwo ndi papa wawe. Niyo mpamvu ukwiye no kumvira mu nzira.
Melina ati" ntabwo ufite kunyica ibyabaye ntaruhare nabigizemo.
Rusi ati" Papa ndakwinginze wiba inkoramaraso.
.
Papa Melina ntashaka kumva isasu arishyiramo. Melina aramucunga abona yakaniye agiye gukora mu mbarutso. Melina afata amusego vuba vuba awumukubita mu maso, Papa Melina arahuma. Melina ahita aturumbuka rimwe ava mu cyumba arasohoka arirukanka.
.
Papa Melina yagiye guhumuka asanga Melina yandurutse cyera. 
Ntibyagarukiye aho nawe yahise asohoka yinjira imodoka ye afata umuhanda aragenda. Kumbe umuhanda arimo kunyuramo niwo Melina arimo nawe arimo kwiruka.
Melina ahindukiye abona imdoka ya papa we imuri inyuma. Papa Melina nawe agize gutya abona Melina imbere ye ati" ahaaaa sawa ibintu birikoze reka nze nkwice nkugonze bizitwa impanuka.
.
Papa Melina yongeza umuvuduko, Melina nawe arebye inyuma abona papa we arimo kwihuta cyane arashaka kumugonga. Melina areba kuruhande yigira inama yo gukata agacikira mu gashyamba kari aho hafi y'umuhanda. Akibitekereza ahita akata yiruka agana ishyamba aba acitse papa we gutyo.
.
Twigarukire kuri Peru na Bewula aho bari nabo ntabwo batuje buzuye ubwoba.
Peru ati" Idirisa ni gute yaje gutekereza kujya gukoresha ibizame?
Bewula ati" yabanje guhondagura Melina hafi kumwica. Nyuma nibwo yaje gufata icyemezo icyemezo nk'icyo.
Peru afata Bewula aramwiyigereza amushyira mu gituza cye ati" humura hano ubu uratekanye.
Bewula ati" simpamya ko dutekanye. Kuko Idirisa ndabizi araza kuduhiga.
Peru ati" ntabwo yatinyuka kuza kwataka urugo rw'undi mugabo.
Bewula ati" idirisa umuzi igice. Ahubwo ntangiye kwibaza  uko biza kugendekera Melina? Arahita amwica.
Peru ati" ahubwo se kuki wirukanse ukamusiga?
Bewula ati" nagize ubwoba ibitekerezo bihita biguruka.
.
Bakiraho bumva imodoka hanze. Peru aragengereza abona ni Idirisa uhageze kandi afite n'imbunda.
Bewula ati" harya urabona ibyo nakubwiraga? Ibyacu bigiye kurangira.
.
Papa Melina atangira kubahamagara ati" Bewula nawe Peru vuba ni muze hano mwigaragaze.
Baraceceka.
Idirisa ati" byaba byiza munyumviye mukaza ibintu tukabirangiza neza. Ndifuza gusobanukirwa ikijya mbere hagati yanyu? Ndashaka no kumenya impamvu mwantuburiye mugatuma ndera ikinyendaro cyanyu nibwira ko ari umwana wanjye. Muze rero byose tubisobanure ntararakara.
.
Peru areba Bewula ati" umva reka duhamagare police.
Bewula ati" yihamagare.
Peru afata telephone agiye guhamagara asanga telephone yazimye kare.
Peru ati" telephone yazimye koresha iyawe.
Bewula ati" Mana yanjye! Iyanjye nayitaye mu rugo.
Peru ati" karabaye rero!
.
Ako kanya Papa Melina atangira kwica urugi ngo abasange mu nzu.
Bewula ubwoba buramwica ati" Peru tugiye gupfa.
Peru aramufata aramukomeza ati" humura ndaza guhanganan nawe.
Bewula azunguza umutwe ati" ntabwo wahangana nawe afite imbunda.
.
Peru atangira gushaka uko bacika kuko harabura gato ngo Papa Melina urugi arufungure abagereho.
Peru azana Mama Melina mu cyumba babanza gusomana bwa nyuma nk'abantu bigeze aho gukundana.
Barangije Peru ati" nkuko byagenze cya gihe ugiye guca mu idirisha.
Bewula ati" ni harehare ubushize naravunitse.
.
Peru amufata kumatama ati" ntakundi byagenda ihanganire uburibwe ariko ukize ubuzima bwawe.
Bewula ati" hanyuma wowe?
Peru ati" ntabwo twamanukira rimwe. Birasaba ko mbanza kumujijisha mugihe wowe uraba urimo kumanuka.
.
Bewula ararira ati" araza kukwica.
Peru ati" Bewula iyi n'intambara yo gutabara ubuzima wizanamo amarira. Komeza umutima.
.
Mugihe bakiraho bahuzagurika, Papa Melina urugi yararumennye arinjira. Tayali baramwumva yageze mu nzu ari muri saro.
.
Peru afata Mama Melina vuba amwuriza mu idirisha ati" Bewula ndakwinginze ihangane usimbuke ugende?
Bewula ararira ati" baraza kukwica sinshaka kugusiga.
Peru abonye Bewula yinangiye aramwegera ati" niba unkunda ndagusabye simbuka ucike ugende..
.
Ako kanya Papa Melina aba abegezeho mu cyumba abatunze imbunda. 
Idirisa areba Bewula mu iridirisha ati" manuka ugaruke hasi kuko ntabwo wacika. Nushaka gusimbuka ngo ucike utekereze neza urupfu  rubi ndibuze guha aka kabwa kawe.
Bewula yumva agiriye Peru impuhwe..
Peru aramureba ati" rata cika wigendere, ibuka ko abana bawe bagukeneye. Cyane cyane Melina.
.
Idirisa araseka ati" muravuga Melina? Melina namwishe kare.
Bewula yumva umutima umuvuyemo ati" niki wakoze wanyamanswa we?
Idirisa araseka ati" kuba nishe kiriya kinyendaro se namwe birababaje?  Ngaho namwe nimwumve uburibwe nagize  nkimara kumenya ko mwantuburiye sha!
.
Peru areba Bewula ati" ndakwinginze va aha ugende. Ibuka ko nakubwiye ko iyi ari intambara yo kurokora ubuzima bwacu..
Idirisa ati" rata manuka uze hano mbice neza ntababaje. Kuva mwarakundanaga cyane reka nyine bigaragare munapfire hamwe.
.
Bewula abitekerezaho areba Peru bicirana isiri, kumbe Peru hari inkoni y'irido yabonye iri hafi y'igitanda.
Bewula aba arasimbutse, mugihe Idirisa yarakimurangariye Peru arasimbuka vuba afata ya nkoni y'irido ayikubita idirisa ku maboko imbunda itakara hasi.
Mugihe agiye kongera kuyifata, Peru aba asimbutse nk'umurabyo no mu idirisha nawe ahita asimbuka acaho.
.
Idirisa abona baramucitse arababara cyane, arasakuza arasagura muri parafo.
.
Peru ageze muri hasi yasanze Bewula yaguye nabi avunika ukuguru kuba pararize. Peru aramutereru amushyira mu mugongo baragenda.
.
Kurundi ruhande Melina nawe yaje hamwe muri ya nzu yabanagamo na Baty. Atangira gushakisha uko yifasha bitewe n'inkoni yari yakubiswe zikamwangiza umubiri.
.
Peru na Bewula ( Mama Melina) nabo hari akazu ka Gheto baje guhungiramo, aba ariko baza kuba baturijemo.
Bewula areba Peru ati" utabaye ubuzima bwanjye.
Peru ati" Imana niyo ibikoze.
.
Peru nawe ashakisha uburyo ki yafasha Bewula kuko akaguru ke kabaye Pararize. Peru ashaka amazi ashyushye arayazana ashaka na pomade atangira kumukandira. Akaguru akagarura mu murongo karongera karakira.
Bewula ati" urakoze.
Peru ati" Imana ishimwe ko katari kangiritse cyane.
Bewula ati" yego.
.
Peru ati" ese koko Melina yaba yapfuye?
Bewula ati" nanjye nibyo ndimo kwibaza  mu mutima?
Peru ati" reka twizereko yaba akiri muzima.
.
Bewula ati" ibyo byiringiro ndumva ntabyo mfite.
Peru afata Bewula ati" reka imitima yacu ihurire ku kintu kimwe. Twishakemo ibyingiro by'uko uko Imana ibashije kudukiza ariko yaba yanakijije Melina.
Bewula ati" yego.
.
Nuko baricara baratuza.
Bewula areba ahantu bari ati" ese aha hantu wahamenye ute?
Peru ati" aka Gheto kahoze ari akinshuti yanjye yitwa Piero. Ubu yagiye hanze ansigira imfunguzo zako.
.
Kurundi ruhande, Rusi yasigaye mu rugo arimo kurira. Amarira yabaye menshi cyane. Ibirimo kubera mu rugo ni Satani ubwe wihagurukiye arazamuka arabazira. 
Muri ako kanya abona Papa we agarutse mu rugo n'imbunda.
Rusi aramureba n'amarira menshi ati" Papa wabaye iki ko wahindutse undi muntu?
Papa we ati" ubugambanyi bwa nyoko nibwo bwampinduye gutya! Mama wawe ni ikirumirahabiri yarankinishije..
Rusi ati" none se ibi birarangira bite?
Papa Melina ati" ahari bose nimara kubica bizarangira.
.
Tuze kurundi ruhande kuri rwa rugo Melina arimo mu masaha ya mugitondo. Yarakiryamye yumva telephone ye irasonnye arebye abona ni Komiseri Manu amuhamagaye aramwitaba.
Komiseri Manu amubwira ko akenewe kuri Station Police.
Melina ahita abyuka vuba aritegura aza kuri Station Police. 
Akihagera akubitana na Baty nta mapingu yambaye biramucanga!
.
Baty aramureba ati" cher ko mbona ucanganyikiwe?
Melina ati" ko nta mapingu wambaye?
Baty araseka ati" nyuma y'iminsi itatu mbazwa baje gusanga ndi umwere ntarakoze buriya bucuruzi mbigambiriye.
Melina arishima ati" naho se ibyo kurya kuba warishe umusirikare?
Baty ati" baje gusanga nabyo narabikoze ntabigambiriye. Ariko bitewe n'amakuru nabahaye bakwifashisha bahiga andi mabandi yose akomeye ati mu gihugu, byatumye icyo cyaha cyo kwica bakimbabarira, ariko nyine bakinkatiraho igifungo gisubitswe cy'amezi atandatu.
Melina ati" igifungo gisubitswe bishaka kuvuga iki?
Baty ati" n'ukuvuga ngo n'inkaho nakagiye muri Gereza nkafungwa ayo mezi atandatu. Ariko bitewe n'amakuru natanze ikindi nkaba naribikoze ntabigambiriye nibyo byatumye bampanisha igifungo gisubitswe bivuze ngo mfatiwe mu rindi kosa bahita bamfunga ayo mezi atandatu.
.
Melina arishima ati" Imana ishimwe niyo ibikoze.
Baty ati" nawe ndagushimira ibi byose ni wowe wabirwaniye 
Melina aramureba maze aramusekera ati" ngaho nyegera uze ungwemo narinkumbuye igituza cyawe.
Baty abikora uko bagwanamo!!!!!!!
.
Utazacikwa na 37

Comments