Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
URUMURI RW'UKWEZI KWANJYE
.
Episode 37
.
Twasize Baty arimo ahoberana na Melinaz ubwo yaramaze gukurwaho ibyaha byose yaregwaga.
.
Story by Chris nandi ishimwe.
.
Baty na Melina bakimara guhoberana, Komiseri Manu yaje kubareba. Melina aramusuhuza aranamushimira.
Melina ati" Manu warakoze cyane.
Komiseri Manu ati" namwe mwarakoze gukorana neza n'inzego zubutabera. Ubu Baty ni umwere agende yishyire yizane..
.
Melina areba Baty ati" ubu noneho tubonye itangiriro rizima.
Komiseri Manu ati" mushaka mwakwigendera..
.
Melina afata Baty barataha.
.
Kurundi ruhande Papa Melina arimo kwitegura agite kujya mu kazi nyuma y'intambara yarayemo ijoro ryose.
Rusi aza kumureba ati" Papa hari icyo nshaka gusobanukirwa kirimo kujya mbere hano?
Papa ati" Rusi wibaza ubusa, ibyabaye byose wabirebaga.
Rusi ati" ndashaka kumenya ukuru guhagije. Kubera iki mama yaba yaraguciye inyuma?
Papa we ati" icyo kibazo urumva arinjye wakabaye ukibaza? Icyo ukwiye kumenya nuko mama ari ikurumirahabiri. Ntabwo yigeze anyurwa n'ubuzima namuhaye ndetse ntabwo yigeze amfata nk'umugabo umuhagije.
.
Rusi ati" none yagiye kugura inyuma kurinde?
Papa we ati" kuri Peru.
Rusi ati" Peru? Bivuze ngo Peru niwe papa wanyawe wa Melina?
Papa we ati" cyane. Mama buri gihe nakundaga kumubona akungikanye na Peru, ariko namubaza agahakana.
Rusi ati" niba ari uko bimeze ndumva mama wanjye ambabaje cyane.
.
Idirisa ati" ubu Rusi mwana wanjye ni wowe nishingikirijeho wenyine. Ni nawe muntu mfite wenyine nabasha kwizera. Ikirenze ibyo kandi ni wowe maraso yanjye yonyine ahari. Wamaze kubona ko Melina atari umuvandimwe wawe.
Rusi arabyumva.
Papa we aramureba yitonze ati" ese nawe uzigera umfata umwanzuro wo kunjugunya cyangwa uzaguma mu ruhande rwanjye?
Rusi ati" Papa humura! Narinakurakariye ariko ubu ndimo kubasha kukumva. Ntabwo njyewe nzigera nkuta.
.
Papa arishima ati" urakoze ubwo uhisemo kuguma mu ruhande rwanjye.
.
Kurundi ruhande Baty na Melina bageze kuri ya nzu yabo bahoze bacumbitsemo. Melina arakingura aha ikaze Baty.
Baty ati" nongeye kwisanga muri iyi nzu y'amateka.
Melina araseka ati" nayo irakwishimiye ndetse irakwakiriye.
.
Baty agiye kwicara mu ntebe aho muri saro Melina ahita amufata akaboko ati" kuki ushaka kwicara aho?
Baty ati" numvaga nshaka kuruhukira hano muri saro.
Melina amureba amaso mato ati" oyaaa aha ntabwo habasha gutuma wumva uruhutse neza.
Baty ati" nihe utekereza se haza kumfasha kuruhuka neza?
Melina araseka ati" ese wowe urahayobewe? Uburuhikiro bwawe buba indani muri njye. Vayo rero nkutware nkujyane aho ukwiye kuruhukira.
.
Baty aremera Melina aramutwara amuzana mu cyumba ahita akingaho n'urugi. Melina ahita amwataka batangira gusomana biratinda.
Baty ati" narinkumbuye kumva icyo iyi manwa yawe iganiriza iyanjye..
Melina ati" komeza wowe ntuhagarare n'ibindi bice byose by'umubiri wanjye bikeneye kukumva no kwakira ibyo ukora..
.
Tuze kurundi ruhande kuri ka Gheto Peru na Mama Melina bahungiyemo. Nabo ntibarahava niho bagicumbitse..
Gusa Bewula afite ikibazo kimuremereye cyane cyo kumenya amakuru ya Melina. Kuva idirisa yababwira ko yamwishe ntabwo baratuza muri bo buzuye gushidikanya..
Bewula areba Peru ati" Peru turamenya amakuru ya Melina gute?
Peru ati" byari kutworohera iyo uza kuba wazanye telephone yawe.
.
Bewula ati" nakijije amagara gusa, ntabwo telephone nigeze nkitekerezaho.
Peru ati" sinzi uko rero tuza kumenya ye. Kandi ntitwava hano kuko Idirisa ari hano hanze yasaze arimo kuduhiga.
Bewula areba Peru ati" biratangaje ukuntu ibibazo byongeye kuduhuza!
.
Twigarukire kuri Baty na Melina baracyasomana. Melina akuramo Baty imyenda bajya kuburiri Baty nawe amukuramo imyenda yose. Baty abonye ukuntu umubiri wa Melina wabaye bitewe na za nkoni yakubiswe arikanga!!!!!
Baty ati" Melina wabaye iki?.
Melina ati" izi ni nkoni nakubiswe na Papa nzira wowe.
.
Baty biramubabaza cyane ati" umbabarire ntabwo wakabaye warankubitiwe..
Melina ati" uretse no gukubitwa nakwemera no gupfa kubwawe.
Baty aramureba ati" kuki urukundo rwawe rumeze gutyo?
Melina ati" nirwo rukundo rugenda mu maraso yanjye rugatura mu mutima wanjye.
Baty ati" ese ubiterwa niki kunkunda bigeze aha?
Melina aramurebana amaso yoroshye ati" Baty impamvu nkukunda gutya nuko kuva nakumenya urumuri rwawe rwarasiye inguni zose z'umitima wanjye.
Baty araseka.
.
Melina abonye bagiye gutinda mu magambo, ahita agarama kuburiri akurura Baty amugwa hejuru ati" kora akazi ushinzwe gukora amagambo turayagarukaho nyuma.
.
Twiyizire kuri cya Kigongororamuco cyacu.
Papa Melina arikumwe na Cele muti Biro.
Papa Melina ati" Cele ibyo wambwiye nasanze ari ukuri. Nakabaye ahubwo narakumvishe mbere.
Cele ati" njyewe nabibonye kare nkibona imyitwarire ya Melina.
.
Papa Melina ati" Bewula yangize ikigoryi.
Cele ati" ariko niko bigenda iyo warwaye mu umugore umwambuye undi mugabo.
Idirisa ati" ubwo ushaka hitamo kuvuga iki?
Cele ati" ndimo kukwibutsa ko ibi bitari kubura kuba, kubera ko Bewula wamubonye umwambuye Peru.
Idirisa ati" ariko Peru niwe wemeye kuva kwizima aramunyegurira.
.
Cele ati" suko yaravuye kwizima, nuko wamurushije amafaranga kandi Peru nawe yashakaga icyatuma Bewula azagira ubuzima bwiza. Ikindi wibuke ko ari nawe waje hano gupanga agatego kaje gutuma batandukana. Mu buryo bugaragara baratandukanye ariko imitima yabo burya yaragumanye.
Idirisa ati" ibyo rero simbyitayeho, niyo mpamvu nanjye ntaza kubareka. Ahubwo mpamagarira Tito ndamushaka aze amfashe gukurura telephone zabo.
.
Twigarukire kwa Melina na Baty. Melina arimo kwambara ikariso bamaze gukora ibyabo.
Baty aramureba ati" Papa wawe yarakubabaje cyane.
Melina ati" yankubitaga ikabure ikomokana n'inyama ashaka ko nkwihakana.
Baty ati" uri intwari wowe wabashije kwihanganira uburibwe nk'ubwo.
Melina ati" sinjye ntwari gusa. Kuko nawe warababajwe cyane ubwo wari muri Gereza. Ndetse urupfu rwageze naho rukuzira ariko wanga kunyihakana.
.
Baty araseka ati" iyo nza kukwihakana, nari kuba meze nk'ukiranye umuriro mu mutima wanjye.
Melina ati" niyo mpamvu nanjye kumanwa no mu gicuku nzahora nkushimira amateka yawe y'urukundo rw'ukuri wangiriye.
Baty afata Melina ati" igihe kimwe tuzasiga aka gahinda twinjire mu munezero witeka. Tuzibera mu buzima butatse zahabu, kandi urukundo rwacu ruzahora rurabagirana.
.
Melina ati" urakoze kubw' amagambo meza umbwiye. Gusa ni joro hari ikintu kidasanzwe cyabaye.
Baty ati" habaye jenoside iki?.
Melina ati" Papa yaraye ashatse kunyica ubwo yarakimara kumubwira kumenya ko ntari umukobwa we.
.
Baty agwa mu kantu ati" gute se kandi utari umukobwa wa Idirisa?
Melina ati" nanjye byacanze. Ubwo papa yarakimara kunkubita yaciye umusatsi wanjye arawutwara ajya kuwupimisha. Nibwo yagarukanye ibisubizo bigaragaza ko njye nawe ntaho duhuriye.
Baty arumirwa!
Melina ati" na mama akimara kumenya amakuru yuko Papa yagiye gukoresha ibizame yahise ava mu rugo arahunga.
.
Baty ati" none mama wawe we arihe?
Melina ati" simbizi iyo yaba yahungiye kuko ndatekereza ko Papa akimara kubonaw biriya bisubizo yaba yagiye kumuhigisha uruhindu.
Baty ati" dukwiye gushaka mama wawe rero mbere na mbere.
Melina ati" ubuse turamukura he?.
Baty ati" tekereza ahantu hamwe gusa ukeka ko yaba yahungiye?
Melina aratekereza ati" ahantu ntekereje ni hamwe gusa.
Baty ati" nihe?
Melina ati" kwa Peru. Gusa ariko nabwo sintekereza ko ariho baba bari, kuko Papa arahazi yaba yagiye kuhabahiga.
.
Baty ati" none mama wawe turamukura he?
Melina ati" reka tubahamagare?
Baty ati" oya kubahamagara ntabwo bishoboka. Ubu papa wawe arimo guhakinga telephone zanyu.
.
Melina ati" ndabizi ko arimo kuzumviriza ariko ni hahandi ngiye gukoresha umunota umwe mabahamagare numve aho bari hanyuma mbamenyeshe aha turi badusange hano.
Baty ati" hanyuma pap wawe nakurura telephone?
Melina ati" hari inshuti yanjye yitwa Mafizo ikora muri investigation Biro, yambwiye ko iyo uhamagaye kugira babashe gukurura telephone yawe bamenye aho uherereye bitwara hagati y'amasegonda 40 na 45.
.
Baty ati" ok bivuze rero ugiye gukoresha amasengesho 30?
Melina ati" yego.
Baty ati" sawa. Gusa bibaye byiza wahamagara Peru niwe wabasha kwitaba vuba.
Melina ati" kuki mama we atakwitaba vuba?
Baty ati" abagore akenshi bagira amazinda.
.
Twiyizire kurundi ruhande sasa. Umunsi papa Melina agomba kwishyuriraho amafaranga ya Papa Nellye wageze.
Papa Nelly aba amuhamagaye kuri telephone amusaba ko bahura akamwishyura amafaranga ye.
Idirisa ava mu kigo afata imodoka aza aho bagomba guhurira. Ahageze asanga Papa Nelly ntabwo arahagera aramutegereza. Aho hantu ni ahantu kumusozi hejuru hari ikibuga bigishirizaho imodoka.
.
Hashize nk'iminota 10 Papa Nelly nawe aba araje. Idirisa ava mu modoka ye ajya mu ya Papa Nelly.
Papa Nelly aramureba ati" Nizere ko utaje gusaba ikindi gihe?
Idirisa araseka ati" amafaranga yawe rwose ngiye kuyakwishyura. Ariko unabishaka wakongera ukayaniza nkaba nyakoresha.
.
Papa Nelly ati" oya ntabwo nakongera kuyaguha nanjye ndayakeneye.
Idirisa ati" rwose Nyakubahwa Mushumba ushatse wakongera kuyantiza?
Papa Nelly ati" oya pe ihangane uyamaranye agahe kanini. Ahubwo nyishyura birangire.
.
Idirisa aba akuyeyo imbunda ayimushyira kumutwe.
Papa Nelly arikanga ati" aho kunyishura urashaka kunyica?
Idirisa ati" ubu nibwo buryo bwiza buhari bwo kukwishyura.
Papa Nelly agira ubwoba ati" amafaranga yagumane ariko ureke ubizima bwange .
.
Idirisa ati" oyaaa reka nkwishyure birangire niko wavugaga.
Idirisa ahita amurekuriramo urusasu aba aramwishe......
.
Utazacikwa na Episode 38
Comments