
📖 Total Episodes: 75
Seasons: 1, 2, 3, 4, 5, 6, 7
Episode 1 Iyi nkuru ntaho ihuriye n’ubuzima bw’umuntu cyangwa ibintu byigeze kuba ahantu waba uzi cyangwa kumuntu uzi. D utangiriye Mucyaro murugo rumwe ,Hari umumama urimo kwitegura kujya mubikorwa byo mumurima . Akirimo guhanagura isuka munzu hasohotsemo umusore ugenda akoresheje agakoni bigaragara ko ari impumyi . Umusore uko yagasohotse yabwiye umumama ati” Mama na none urongeye kugenda utampaye amafaranga yo kugura isabuni yo gufura imyenda ?” Umumama ati” Prince ndakwiyamye sinshaka kwirirwa ncuncurana nawe ,ubu se aho wirirwa murugo wicaye njya gukora ngenyine ukeka ko ndayakurahe ?” Prince ati”Ariko mama nanjye nuko nisanze ndi impumyi nayo ahandi nakabaye ngufasha” Umumama ati”kandi uzi neza ko nakwiyamye guhora unyita mama wawe kuko mama wawe uzi ahari “ Prince ati”none se mama ur…” Atari yakomeza umumama yamukubise urushi kwitama arangije ati”nundi musi ntuzongere !!Ka nigendere hato utantera umwaku iki gitondo “ Ahita afata isuka ye arigendera wamusore wacu w’impumyi asigara yumiwe gusa nyine ntakindi yari bukore usibye kwicara agatuza ntakindi . Tumuvuyeho ,twiyizire Mumuhanda mwibarabara rikuru . Arimo agenda yakiye phone arangije arasubiza ati”Ngewe ndi kwerekeza mucyaro,ibyo kukazi byose mubyiteho ngewe ndakeka nzamara imisi itatu” Phone ivaho arangije we akomeza gutwara imodoka yerekera. Twigarukire kuri Prince aho ari murugo, Yaricaye atangira kwibaza byinshi agira ati”ariko Mana kuki koko wowe wemeye ko mvuka ndi impumyi ?Wazakoze ibitanga byibuze umusi umwe nzabone nanjye numve uko kubona bimera ! Abantu bose bamfata nabi ngo nuko ndi impumyi ntacyo nakwimarira . Ariko wenda hari impamvu washatse ko biba uko reka ntegereze nizeye ko umusi umwe uzasubiza amasengesho yanjye nanjye nkaba mubuzima bwiza “ Akimara kwibwira ayo magambo ahita ahaguruka yinjira munzu afata Akabido gato arangije akoresha kagakoni ke mugushaka inzira maze ajya kuvoma amazi. Rwose umurebye ni Umusore gusa nyine kuko ntakintu akora ndetse nuwakabaye mama we akaba amufata nkaho atakintu amaze bimugira mubi kuko n’imyenda yambaye isa nabi. Gusa nyine kwisi niko bimera iyo ubonye wambaye neza ,ukaba wariye jya ushimira Imana kuko ibindi byo ni inyongera kuko hari benshi baririra nibyo wariye wowe. Sasa wamukobwa twabonye mumodoka neza yaraje agira uwo asanga kumuhanda ahita aparika avamo barasuhuzanya !! Uwo ahasanze akanamusuhuza nawe ni umukobwa bari mukigero kimwe . Umwe ati”Yego mana , Gisele Uzi ko wakuze ,neza neza warabaye igikumi pe !” Kumbe uvuye mumodoka niwe witwa Gisele . Gisele arasubiza ati” umva nawe uratangiye na none ?Ubu se wanyoberwa Twarakuranye ngo ni uko nabyibushe ?” Undi ati”Rwose ntakubeshe warahindutse ndakeka mama atari bukwibuke kabisa “ Gisele ati “Koko se ?Gusa nyine niba ubona narahindutse nkuko mbona icyaro cyahindutse rwose ntari bumenye . Uzi ko nagiye nyura kumazu meza ntahasize akaba ari nayo mpamvu yatumye nguhamagara ngo uze untore ntazimira !” Undi ati”ntabivuga Ukangira umusazi !” Baraseka maze Gisele ati” Twoye gutinda mumuhanda w’abandi ingo winjire imodoka tugende ibindi turaganirira murugo” Binjira imodoka baragenda 🚘 Kuri Prince Wacu we bimugoye cyane ariko nimvuga cyane wumve cyane pe, Yageze aho avoma amazi ahasanga abantu ni benshi agerageza gusaba amazi baramwangira bamutegeka kwicara agategereza igihe aza kugerwaho nawe akavoma ! Kwiyi ai koko hari abantu batagira impuhwe kweli ! P rince ntakindi yari bukore usibye kwicara nyine agategereza ! Umwe mubaraho aravuga ati” Koko ababyeyi barapfisha bahagaritse ,nkuyu koko amaze iki ? yo gapfuye akavaho kuko arya ibyo ubuntu ntakindi “ Undi ati”Ngewe ari icyana cyanjye nagiha isumu kigapfa kuko ntacyo kimaze pe “ Uko bamuvuga umusore we ntakintu yari busubize usibye guceceka akabumva gusa ! Umwe mubari aho ati”Abantu muri babi kweli, ese kwicaza impumyi kuzuba kuriya mwabonye bidahagije muhitamo no kumwongera ibitutsi kweli ?Murakeka mwebwe mwahaye Imana iki ngo mube mubona ? Wowe ayo maso ufite wayaguze angahe ?” Bose baraceceka nawe akomez...
Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.
Ibihe...