
Episode 08
Episode 07 yarangiye Noella abuze uwo yishuye ngo amutwitire ubanza yarabamwishuye ko nabyara azamuha n’umwana usibye ko inda ikiri nto. Umusore Brian we yari yaramaze kwiyegereza Noella amuhenda ko amukunda ariko ari ukugira azamenye amakuru yose yabagize uruhara murupfu rw’umuvukanyi we !!
Ese niki cyakomeje ? Twikomereze …
Dutangiriye kuri Gisele kwamuganga ! Sasa ageze kwamuganga bamweretse icyumba Prince arimo. Yasanze acometseho ibyuma byinshi. Aramwegera arangije afata akaboko ke agashira kwitama rye ati “humura sinzongera kugusiga!”
Sasa acyikozaho ikiganza nawe ubwonko bwatangiye kumwibutsa rya joro rya kera , ijoro Gisele yatanga ubusugi bwe kumuntu akunda ! Ahita ashituka ati “ibi ndigutekereza ni ibiki ? Inzu igaragara nkubwami ? Nge na Prince Tu…”
Acyibaza byinshi machine zicometse kuri Prince zatangiye kuvuza ubuduha agira ubwoba asohoka yiruka guhamagara abaganga !
Tuze kuri Wamukobwa utwite bita Beatrice , Nyuma yo kuva kwamuganga yemeranije na James amuzana mumugi amukoteshereza inzu amuha n’abakozi bamukorera buri kimwe.
James yaramusuye amwakirana ineza , byumwihariko barishimiranye!
James akora kunda ati “umwana ameze ate ?”
Beatrice ati “araho ameze neza !”
James arangije amuhereza agafuka azanye undi ati “harimo uduki ?”
James nawe ati “wafungura ukareba”
Beatrice akoramo asanga ni Uduhuzu tw’umwana ,uturato,udukinisho arikanga 🙄
James kuruhande ati “ tugomba kwitegura kare umwana wacu akazavuka asanga twaramuteguriye ibyiza gusa akazakura yishimye”
Beatrice atangira kurira 😪 James arikanga !!!
Tuze kuri Lily ,nyuma yo kumenya ukuri kwose yaje kugituro cya Mama we ati “mama umbabarire naratinze abisi barakubonerana (mwibuke mama we yishwe n’umutima nyuma yo gusanga Paul yamukoresheje amahano akavuga ko agurishije rya duka ubu Paul yari yarakujije rikitwa FFG) gusa uwabikoze wese nzabimudyoza”
Akivuga atyo inyuma ye hari uwavuze waramaze gukererwa usibye ko hari undi wabigukoreye !
Arahindukira kureba umuntu uvuze , kumbe ni Isabella.
Isabella akomeza kuvuga ati “aho utabaye uwo muntu yarahakubereye n’ubwo bitakunze ko ahagerera igihe mama wawe akabigenderamo”
Lily ati “wewe urinde ? Na nigute uzi ibiryanye na mama wanjye?”
Isabella ati “ndakeka icyo kitihutirwa cyane ,igikuru ni uko waza tukaryana”
Kuri James na Beatrice ,
Uko Beatrice yakarize James yaramwegereye atangira kumuhanagura amarira ati “Cherie ni iki ko uhise urira ? Ntiwashakaga ko tugura impuzu z’umwana atari yavuka”
Beatrice arahakana mukuzunguza umutwe
James ati “none ni iki kiri gutuma urira ?”
Beatrice mumarira ati “ mbabajwe nuko uyu mwana uri kwitaho nkuwawe namuguriahije”
James arikanga ati “ugize ngo ? Nizere ko utarimo kuvuga ukuri”
⁸Twigarukire kuri Isabella na Lily , nyuma yo kuva kwirimbi bahise bazanana mubiro bya Isabella.
Isabella amubwira buri kimwe cyose arangije amuhereza Envelop irimo zampapuro Zemeza ko Lily ariwe waguze iriya company Lily arikanga arangije ati “uyo muntu ninde na yabikoze ashaka iki kuri nge nkinyiturano?”
Isabella ati “hmm, icyo sinagisubiza kereka we mwibonaniye akakibwira”
Lily yitsa itima arangije ati “nihehe nasanga uwo muntu ?”
Isabella ati “aka kanya ntabwo nakubwira ngo ari hano ariko naza nzabahuza”
Lily ati “sawa ,reka njye ngende nyure kubitaro”
Isabella ati “ufite umurwayi ?”
Lily ati “hoya , ni umurwayi w’inshuti yanjye”
Isabella ati “sawa umunsuhurize nanjye ndamusengera”
Hakuno Beatrice ati “iyi nda uwayinteye yarayihakanye , murugo babimenye baranyirukana nanjye mbona ntazashobora kuyirera ndi umwe mpitamo kuyikuramo gusa ntari nabikora nibwo haje umukobwa wo mubakire arambwira ati <nzajya nguha amahera ndetse nayo kuyirera nzayaguha ariko nawe uzajya umpa ibisubizo byo kwamuganga ndetse nanavuka uzahita umumpa> Ntakindi nakoze naremeye nawe ahita ampereza amafaranga 500 000 . Buri uko njyaga kwamuganga niko yazaga gufata ibisubizo ndetse n’amazina nandikishije kwa muganga ni aye. Rero ntekereje ko nkimubyara azaza kumutwara ntari nanamwonsa birambabaza”
James ati “pole kubyakubayeho gusa ndagusezeranya ko ntamuntu uzagutandukanya n’umwana wacu”
Beatrice arahindukira aramureba ati “koko ?”
James ati “cyane rwose”
Bahita bahoberana murukundo rukomeye maze James mubitugu bya Beatrice arivugisha ati “Noella , wambeshe urukundo mpaka umbesha n’uko untwitiye umwana . Ibi bigaragaza ko hari byishi wambeshe kandi n’ibyo utegekanya kumbesha ariko ntabwo nzabikwereka mpaka menye icyo waje ushaka mubuzima bwanjye”
Twigarukire kwamuganga,
Nyuma y’ubuduha abaganga babashije guturisha Prince akomeza ari muri Coma barangije bategeka Gisele kumuguma hafi nawe asigara yicaye kugitanda . Gisele ibitekerezo byaramutwaye maze Yumva umuhamagaye ati “Gisele niweho ?”
Gisele ahindukiye abona Prince yakangutse arangije ati “Prince wakangutse?”
Prince arasubiza ati “yego mukundwa !”
Gisele kwitwa mukundwa yarikanze ……..LOADING EPISPDE 09
ESE PRINCE ARIBUTSE CYANGWA ??
Comments