logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGISHA W'UNDI S05E09

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 09


Episode 08 yarangiye Prince yikanguye agahamagara Gisele Umukundwa . James yari amaze kumenya ukuri ko Noella yamubeshye ndetse ko ntaninda yigeze agira.

Lily we yari amaze guhabwa impapuro zemeza ko company ari iye n ubwo mama We yari yabigendeyemo. Ese hakomeje iki ?

Twikomereze na Episode 09



Dutangiriye aho twasoreje ubushize ,

Uko Prince yakavuze atyo Gisele yarikanze maze Prince yungamo ati “Gisele ndazi buri kimwe”

Gisele ati “buri kimwe ?urashaka gusobanura iki ?”

Prince ati “Gikomangomakazi ,Prince wawe nagarutse”

Gisele kuvana n uko atakintu nakimwe arimo kwibuka kubyabaye kera yaketse ko hari Prince akangutse ubwonko butameze neza ahita ahaguruka yiruka guhamagara abaganga.

Abaganga mukuza basanze Prince yicaye arimo kwicomoraho ibyuma bari bamucometseho nkaho ntacyabaye ! Barikanze maze muganga aramwegera ati “urumva umeze ute musore ?”

Umusore arasubiza ati “ yego meze neza nshobora kuba nabakwitaho igikomangomakazi”

Muganga akomeza kwikanga maze ati “urasobanura iki uvuze igikomangomakazi ?”

Prince ati “ese ubundi urinde utamenya igikomangomakazi cy’ubwami bwawe ? Urazi neza ko wacibwa umutwe bimenyekanye ko ntacyubahiro wahaye umwamikazi ?”

Dore ngo bose barikanga bakeka ko Umusore yasaze gusa kubwamahirwe Lily ahita yinjira anyura kubaganga yihuse ati “Prince wakangutse ?”

Prince ati “yego Lily”

Arangije ahita ahindukira imbere ya Gisele arangije amuha icyubahiro ati “ndabasubuza nyakubahwa gikomangomakazi ,umbabarire kuba nitwaye nabi nkagera kumurwayi ntari nabasuhauza !”

Gisele n’abaganga barikanga ibyo Prince na Lily barimo kuvuga 🙄🙄🙄🙄



Twiyizire kuri Wamupolisi ,

Nyuma yo gukora iperereza rye yamenye byinshi asanga na James ubwe abirimo ndetse akaba ari nabyo byaviriyemo urupfu rwa Papa na mama wa Gisele.

Gusa kuvana n’uko atabimenyetso ntacyo yari bukoretse kubagendera hafi bakazakora ikosa rimwe gusa agahita abafatana igihanga bityo akabashira hasi!!



Tuze kuri Noella nawe yaje guhura na James (mwibuke James yaramuvumbuye).

James ati “Chr ndakeka mission turi buyirangize uyu musi ibintu byacu byose bikajya kumurongo”

Noella ati “ntiwumva se ahubwo, imipangu imeze ite ?”

James ati “aha mfite impapuro zemeza ko Isabella azaba yapfuye akugurishije Company ndetse nyuma Turicha Isabella urupfu rugaragara nkaho yiyahuye. Nyuma y iminsi uzaza nkamushasha uhita ushikira company bitakugoye maze ubundi duhite dutegura ubukwe twibanire”

Noella ahita amusoma ati “ chr you so genius , nkunze uburyo ukoramo ibintu byawe”

James araseka ati “ooh ,uzi ko nahugiye kumipangu nkibagirwa umwana wanjye . Kwamuganga wagiye baguhaye ibihe bisubizo ?”

Noella ati “uyu musi hari control yabaye kwamuganga byatumye services nkizo gupima zisubikwa. Gusa nkumuntu umutwite ndumva ntakibazo afite atera neza”

James ati “ariko se chr ,niki cyatumye kuva aho inda ibereye nkuru utagishaka ko nkoraho yewe utagishaka n’uko turyamana ?”

Noella ati “cheri rwose mba numva ntabishaka ubanza ahari aribyo natwaririje”

James mumutima arivugisha ati “utwaririrza ? Cyangwa ni ukugira ntamenya ko ari imyenda ushiramo ntamwana urimo! Gusa indyadya ihimwa n’indyamirizi”

Noella nawe mumutima ati “urashaka gukoraho uhite uvumbura ukuri maze imipangu yanjye ihite ipfa nkifu yimijira”

INKUNDO ZIRARWIRA KABISA !!!



Twigarukire kwamuganga , Prince baje kumunyuza mubyuma barebe neza niba yaba afite ikibazo mumutwe !

Nyuma y’akanya bazanye ibisubizo kuri Gisele na Lily ati “uriya musore murapfana iki ?”

Gisele atari yavuga Lily ahita yitanganiza ati “ni General w’i bwami akaba umukunzi w’igikomangomakazi Gisele ndetse banafite ubukwe vuba naho ngewe ndi umuja W’igikomangomakazi”

Muganga arikanga maze na Gisele kuruhande ati “Lily nawe wasaze ? Ibyo uvuga ni ibiki ?”

Lily ati “mumbabarire nyakubahwa , muganga ibi kubyumva biri kure y intekerezo z’umuntu usanzwe . Icyo mbona ni uko watureka tugataha”

Muganga arumirwa gusa areba ibisubizo yatoye kumusore bigaragaza ko ntakibazo afite arangije arabandikira tayali bitahire !



Tuze kuri company hamwe Lily akorera, sasa Hari uwafunze umuhanda amamodoka yabuze aho anyura kubera akavuyo yateje ntayundi ni charlene (mwibuke we ni ubwambere ageze mumugi) , yagiye yicara mumuhanda rwagati kuburyo imodoka zinanirwa kurengana . Mpaka na Polisi irinda kubizamo bahamukura kungufu ngo bajye kumufunga gusa kubwo amahirwe Lily ,Prince na Gisele barahageze babuza polisi mugusobanura ko arwaye mumutwe yacitse murugo . Polisi ibona bari mukuri ihitamo kumubaha ariko babasaba kujya bamucunga hagataho atazateza impanuka ! 

Ntakindi cyabaye baramufashe bamusubiza murugo !

Kuhagera ntakindi Gisele yabajije atari iki “Lily nawe Prince ibintu mwakinye kwamuganga byari ibiki ?”

Lily ati “Byiza ko Prince yabashije kwimenya ,aka niko kanya ngo nawe wimenye uwo uriwe”

Gisele ati “uwo ndiwe ? None sindi Gisele hari ikindi ?”

Kuruhande Charlene ati “uri umwamikazi wo mubwami bwa Kera , umwana wavukamye imbaraga zo kubalansinga imbaraga z’icyiza n’ikibi kugira hatagira ikiganza ikindi…”


 

Twigarukire kuri Isabella ! 

Amasaha y’umugoroba yarageze ataha murugo iwe nkibisanzwe ! Ashira agashakoshi muri sallon arangije nawe ahita yinjira mucyumba akuramo imyenda yambara eswime tayali kujya koga . Asohotse mucyumba hari uwamuturutse inyuma ahita amunigisha umugozi nawe arwana amwikura ariko uwamwatatse bigaragara ko akomeye ! Yaramunize mpaka ashiramo umwuka . Ako kanya uwamwishe nawe hari sniper wari hanze yahise amurasa isasu ry’agahanga !!! ……LOADING EPISODE 10


ESE NI UMUPANGU UYUHE URIMO KUJYA MBERE





Comments