logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGISHA W'UNDI S05E10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 10


Episode 09 yarangiye hari uwunize Isabella ariko nawe ahise araswa isasu. Ese ni iyibe mipangu barimo gupanga ? Twikomereze …..



Dutangiriye kuri Lily , nyuma yo kubabwira byose Gisele yarabajije ati “ ibi bintu muvuga ndi kumva ari ikinamico pe”

Prince ati “neza nanjye umwanya wose nari ndi muri coma , neza uko Lily abivuze niko nabibonye neza meze nkuwarariyo”

Lily ati “rwose Gisele nibyo kandi na mukecuru turi kukirwa yarabimbwiye . Weho na Prince mugomba kubana vuba ndetse mugatura kure aho atazabasha kugera”

Charlene kuruhande ati “ese burya ?”

Lily ati “hari icyo utekereje Charlene we ?”

Charlene ati “niba koko ibyo muvuga ari ukuri bivuze ngo uwo murumuna wa Gisele tayali yamaze kugaragara”

(Mwibuke Bose ntanumwe urahura na Lathifa usibye Gisele cyagihe amwereka Aho Prince arwariye aribwo babura bakisanga kukirwa. Kandi ntabwo yamumenya kuko ntiyari yibuka ahahise)

Lily ati “ushatse kuvuga iki”

Charlene ati “imisi yose nasabaga mukecuru kuva kukirwa yarambwiraga ngo ntituzahava igeno ridashitse kandi tugomba kurihindura.  Rero kuva yaturetse hutihuti kuriya bivuze ko umwanzi yagaragaye akaba yarimo kuducikisha ngo atagera kuntego mbi ze !”

Prince ati “uvuze ingingo !”



Reka nkuzane kuri Sonia , Sasa inyuma yo kumara imisi barimo bashakisha bwanyuma hari uwaje amuha Rapport ati “nyakubahwa, hari ikintu tubonye mwisanzure gisa naho harimo abantu”

Sonia arashituka ati “mwarebye abo bantu ?”

Undi ati “bigaragara ko aho hantu bari hari izindi mbaraga kuko Super Computer zacu ntabwo zabashije kumenya neza abo bantu abaribo gusa biri kure urabona ko ari babiri ariko ntabwo wabona amasura yabo”

Sonia ati “byihuse bwira abasore bategure ibyogajuru tugiye guhita twerekeza mwisanzure”

Reka sasa Baze bagarure Lathifa Gisele atari yanimenya urebe ngo ibara rirarwa !!



Twiyizire kuri Noella sasa , arimo kwinwera inzoga aserebura intsinzi tutari twamenya iyo ariyo. Arivugisha ati “Genda Noella nawe urarenze kabisa ! Company ndahita nyiteza ubundi nisangire umunyamerika anjyane hanze”

Ahita aseka cyane biboneka ko yishimye cyane !!

Ako kanya hahita hinjira Brian nawe amurwa munda n’ibyishimo byinshi arangije amuha ikaze gusa Brian mw’isura yo gutungurwa ati “cheri niki ko ndeba wateguye ibirori nkaho hari abantu benshi ushimye nge nawe ?”

Noella ati “chr wowe banza wicare unwe kwanza ibindi ndaza kuba nkubwira”

Brian ati “oooh ,ngaho mpa kamwe mbanze nice ingwagasi”



Twiyizire kuri Polisi , Sasa afande wacu nyuma yo kuba yari ageze kure atohoza ikirego gikomeye  ndetse ari hafi gufata abanyabyaha bose yakiriye inkuru ko babiri mubo yakekaga kandi yateganya gufata igihanga bishwe abo nabo ni Isabella ndetse na James !

Ntakindi yakoze ahubwo yavuye mubiro atabyiyambitse yerekeza kuri scene ahabereye icyaha .



Kuruhande rwa ba Gisele ,

Prince ati “birashoboka cyane kuko aya ni amateka arimo kwisubiramo ndi kubyiyumvamo”

Gisele ati “ngewe ntabwo turimo kubyemeranyako kuko musa n abarimo guca imigani. Prince ngewe ndagukunda kandi ndabizi neza . Niba ari ugushingiranwa nawe ndabyemera ariko ibyo by’imbaraga ngewe nsinshaka no kubyumva kabisa”

Lily ati “Gisele reka kubifata ibyoroshe ,azana kagatabo ati koraho nawe wibuke”

Gisele akoraho ariko igitangaje ntacyabaye , aragafata arakazingurura abona ntakintu nakimwe kirimo ahubwo ni agatabo katanditsemo gusa kakera !

Turashize ,kuki sasa Agakoraho ntihagire icyo aba?



Kuri Brian na NOELLA ho baragiye baranwa barasinda yewe batangira no guceza imiziki. Barushe bongera kwicara maze Brian ati “cheri ngaho mbwira pe . Niki wungutse byatumye wishima utya ?”

Noella ati “cheri bwambere nashaka kukumenyesha ko icyifuzo cyawe cyo kujana hanze ndacyemeye ndetse ubu tuvugana nkaba nabonye n’amafaranga tuzahita dufungura company yacu”

Dore ngo Brian araserebura agahita aterura Noella yishimye gusa mumutima arimo kwivugisha ati “Weho namaze kumenya ko uri master plan kandi uko wishe mukuru wanjye utamunize ariko akabyikorera nanjye n’ibyo nshaka kugukorera. Noella nzashirwa ari uko wiyambuye ubuzima nkuko nawe yabikoze”

Arangije ahita amuterura amujyana mucyumba aho Noella arara ubona ko bari murugo iwe ubundi bajya mubyabo !



Kuri Ba Prince ,

Lily ati “Gisele uko ubikeka siko biri , Mbere yo gushingiranwa na Prince ugomba kubanza nawe ukibuka nibwo wahagarika muto wawe”

Gisele arisekera ati “Prince nawe koko urizera ibi ? Wowe uribagiwe aho wavukiye mucyaro uri impumyi ufatwa nabi”

Akivuga atyo Prince arikanga ati “kumbe yari wewe?”

Gisele ati “uravuye munzozi ?”

Prince ati “kumbe ni weho wamfashije nkiri impumyi , ukampa amafaranga ari nayo yavuyemo ayamvunje ubu nkaba ndi kureba nkabandi bose ?”

Batari bakomeza kuvuga Lily abaciramo ati “reka mbasabe imbabazi kuba narabavangiye nkanga ko muhura nambere nanjye ni uko nakunda Prince gusa kuva menye ukuri ndi kuruhande rwanyu kandi niteguye kubarwanirira nkuko nakera napfuye ariko mpaka mutsinde”

Akivuga atyo hari msg yakiriye muri phone abona hariho ifoto ya Lathifa maze munsi handitse hati “uyo niwe wagufashije guhora akagarura amatungo yawe. Ubu tuvugana nawe arakeneye ubufasha bwawe”

Lily kumubona yahise amwibuka kera ko ariwe mwanzi mukuru wa Gisele nawe akaba arangije kurahira ko azafasha Prince na Gisele mpaka apfuye !!

Mbega arasabwa iki ?



Afande we yigereye neza kwa Isabella ahasanga imirambo ibiri , umwe ni uwa Sonia yapfuye anizwe n’umugozi ufitwe n’umurambo wa James. Abaza abari gupima nabo bati “bigaragara ko umwe yaje kwica uyundi ariko nawe agahita yicwa”

Afande mumutwe arivugisha ati “aba bombi bose ni abari mukirego gute bapfira rimwe ? Ese koko igikoko kinini ninde ?”

Uko yibaza ibyo niko Ibyogajuru nigiye mwisanzure bimaze guhaguruka biyobowe na Sonia ubwe (mumwibuke uyu nawe yavutse ubugira kandi yahozeho kera bivuze ngo azi buri kimwe).



Nkwizanire kurundi ruhande kwamuganga , Beatrice yaje kwibaruka neza atakibazo nakimwe agize maze umwana baramuzana aho ari aramubona . Disi ni akana keza ! Yarakarebye ararira gusa maze atangira kuvuga ari mucyumba cya wenyine ati “mwana wanjye so yaraguhemukiye ukiri urubuto ,nshaka kuguhemukira umaze gutangira kwiteranya ariko Imana irakurokora , ubona ukwitaho nkaso ariko nawe isi ihise imutwara muburyo butunguranye . Gusa mwana wanjye ndagusezeranya …”

Atari yakomeza hari ijwi ryavuze ati “reka reka utarahira wenyine ngewe ntahari !”

Beatrice arahindukira kureba uvuze arangije ati “james !!!”........LOADING SEASON 06




HAAAAA , SIBWO TUGIYE GUTANGIRA BUSHYA !!







Comments