logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGISHA W'UNDI S06 Ep 01

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 01


Season 05 yarangiye James twari tuzi ko yarasiwe kwa Isabella nyuma yo kumuniga nawe akaraswa na mudahusha asuye umukunzi we Beatrice kwamuganga. Ese byagenze bite ?

Noella we yari ageze kuntsinzi ye yashakaga mbese yarimo aserebura intsinzi aho byarangiye anishimanye n’umukunzi we mushasha. Lily we yari amenye ko uwamufashije guhora urupfu rwa Mama we akanamugarurira umutungo ko Ari Lathifa ndetse ko anifuza ko amwitura ineza .Ese amushakaho iki ? 

Twikomereze …



Dutangiriye kwa muganga ! Beatrice uko yakikanze James we yahise aca bugufi arangije aramuhobera ! Beatrice amarira yamutembye kumaso arangije ati “narinzi ko nakubuze ubwo nabonaga amakuru kuri Tv”

James aramurekura arangije areba mumaso Beatrice ati “ntaho najya nsize umugore wanjye n’umwana”

Beatrice mukiniga ati “ndagukunda Cheri”

James ati “nanjye ndagukunda ndetse nzanagukunda kugeza ntagihumeka”

Bakiri mumagambo yabo uruhinja ruhita rurira James arukora kwitama ati “uzi ko nahugiye kuri nyina nkibagirwa umwana”

Beatrice amuhereza umwana araterura !!



Tuze sasa inyuma y’ameze 2 ibyo bibaye , Sasa kuva Lily yamenya ko uwamufashje ariwe Lathifa yagiriye inama Prince na Gisele kujya kuba kure kugirango atazamenya aho ari cyane ko atati azi ko Lathifa afungiye mwisanzure !

Mucyaro aho bagiye turabona bicaye barimo baganira . Gisele ati “Cheri ubu koko tuzakomeza tubane nka mushiki na musaza kandi dukundanye ngo ni ukwizera inzozi zanyu?”

Prince ati “Cherie rwose nubwo weho uri kubyita inzozi nge ndemera ko ari ukuri”

Gisele aramwegera maze mukajwi gatuje ati “oya Cheri njye kwihangana biri kugenda binanira pe”

Prince ati “ariko wibuke ko uri igikomangoma kandi imico y’ibikomangoma si uko bitwara pe”

Gisele arababara ahita ahindukira ariruka Prince nawe amwirukaho !!



Nkuzane kuri Noella iwe , arimo gusokoza bigaragara ko hati ahandi hantu agiyekandi hakomeye. Amaze kwambara yaje muri douche arangije afata kagapimo gapima inda yari yahasize arebaho . Kureba neza agapimo kagaragaje ko atwiye !!

Yarikanze gusa nyine ntiyabitindaho ahubwo ahitamo gusohoka iwe yerekeza aho yari agiye !!



Twigarukire inyuma y’icurwa rya Beatrice, James ubwe niwe wabyikoreye acyura Umubyeyi gusa Beatrice ntabwo yari yamubaza ukuri arangije ati “ariko chr gute uri muzima kandi tv yaratangaje ko wapfuye ?”

James arivugisha mumutima ati “nimubwiza ukuri ashobora kunyanga kuko arabona ko naje mubuzima bwe mfite icyo ngamije kandi byanyabyo ndamukunda”

Beatrice abona yacecetse ntarimo kumusubiza amukoraho ati “chr urimo gutekereza iki ?”

James arahindukira ati “nagusezeranije kuzakurinda ndetse n’umwana wacu . Rero kugirango mugire umutekano ngomba kwitandukanya n’isi yo hanze hato batazanyuraho bakabageraho kandi sinabasha kwihanganira kubabura”

Beatrice nanone amarira aramushoka James aramuhamagara ati “ chr nanone urongeye kurira ? Wansezeraniye ko uzahorana umunezero ugahora wishimye ko atanarimwe uzongera kurira”

Beatrice ati “umbabarire chr ,ni ibyishimo biba byandenze kandi ngewe iyo nishimye ndarira”

James aramuhobera nawe mumaso ye hazengamo amarira yibaza umusi Beatrice azamenya ukuri .



Twiyizire kuri Noella sasa , 

Hari igikapo kunini yahereje Brian ati “akazi kanjye nakarangije ni ahawe kuyavunja ukayashira mumadorari ubundi tugahita twigendera”

Brian afungura igikapu abona ibegi yuzuye amafaranga arangije ati “byiza ,nanjye Visa namaze kuzibona iminsi 4 turaba twuriye indege chr”

Barahoberana maze Brian mubitugu bya Noella aramenyura aranguje arivugisha ati “muri iyo minsi 4 nawe uziyahura nkuko watumye mukuru wanjye abikora”



Twiyizire kuri Gisele na Prince, Nyuma y’igihe kinini  Gisele ahatiriza byabaye ngombwa ko babirangiza byose cyane ko bari banabanye munzu imwe banakundanye !

Baryamye batangiye kuganira, Gisele ati “chr urakoze ,rwose kwihangana byari byarananiye ubanza tuzajya tubikora buri munsi”

Prince araseka ati “ariko nawe Gisele urasetsa, uzi ko ibi bintu dukoze ari amakosa ?ibaze Lily aramutse abimenye”

Gisele ati “nanone uracyiziritse kuri zanzozi zanyu ! Ngewe sinemeranya namwe pe ngewe icyo nshaka ni uko twabana byeruye”

Prince ati “kubana ?”

Gisele ati “yego bb”

Prince ati “ndabyumva gusa nge ndabona ataribyo twakagombya kubanza ahubwo wakampuje n’ababyeyi bawe kwanza bakaduha umugisha bakazanadushigikira mubukwe bwacu”

Gisele ati “ ndabyumva gusa nyine kuva bangize umusazi bakanshingira uwo ntakunda ngo ni uko bo bamukunze ntibiteho urukundo rwanjye sinshaka kongera gusubirayo”

Prince ati “ndabyumva ariko umubyeyi ahora ariwe , nicyo gihe ngo usubireyo noneho ugende ujyanye n’uwo ukunda”

Gisele ati “chr koko urashaka ko tujyayo?”

Prince ati “cyane pe ?”

Gisele ati “tuzagende ryari ?”

Prince ati “kubera ko bidusaba kwitegura ndabona mumisi 4 aribwo twagenda !!”

Haaaa 🤭 sasa undebere Gisele ntazi ko ababyeyi be bombi ko bapfuyekandi uwo munsi ugira 4 nibwo Noella wagambanye byose ateganya kuva mugihugu !!



Tuze sasa uwo munsi ugira 4 , Noella ari murugo amaze gupakira imyenda neza aritegura kugenda! Yasohotse munzu n’igikapu gusa ageze hanze yarebye imbere arikanga !........LOADING EPISODE 02



YIKANZE IKI SASA ?


Comments