logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGISHA W'UNDI S06E02

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



Episode 01 yarangiye Noella yikanze nyuma yo gusohoka iwe agiye kukibuga cy’indege yijyanire na Brian bikundaniye. Ese yari abonye iki ?

Twakomeje ….


Kumbe Noella icyatumye yikanga yari abonye James na Beatrice mbese Beatrice ahetse umwana! Acyumiwe James ati “urikanze ??”

Noella n’Ibimaramare ati “Beatrice ni weho urikumwe na James ?”

Beatrice araceceka maze James aramwishurira ati“ntibigutungure gusa kumpisha ukambesha ko utwite umwana wanjye byatumye mpura nawe kandi we ntiyambeshe ko atwite ahubwo umwana aramuhetse”

Noella ati “James ndikumva waramenye byose kabisa gusa warakerewe”

James ati “birashoboka ko nakererewe ariko weho ndakeka uri gukererwa kurusha. Cherie twikomereze ubu noneho urabohotse ntadeni umurimo umwana wacu twemerewe kumugumana”

Barasohoka barigendera Noella nawe ntiyabyibazaho byinshi arikomereza.



Twiyizire kuri Ya Company Isabella asanzwe ahagarariye gusa mwibuke yarishwe . Turi kumubona muri Company yabukereye mbese ari gucacanaho n’abandi bakozi bifaragara ko muri Company hari ibirori cyangwa umushitsi ukomeye.

Bidatinze Beatrice na James nabo bahise bahagera Isabella ababonye arabakira ati “James ,ko watinze ?”

James ati “umbabarire gusa nyine urabona ko ntakiri ingaragu mfite abo nitaho”

Bakiraho Wa murumuna wa Afande nawe yarahageze mugakote ke keza Isabella amubonye aramuhobera ati “kalibu Chr”

Kumbe Umutipe yari yarakomeje birangira na Isabella ubwe yaramwemereye . Isabella ahita abahuza na James na Beatrice . Ntagutinda na Afande ubwe yarahageze nawe bamwakirana yombi . ESE ABA BOSE BAHURIYE HE ??



Reka ngusubize inyuma ,Rimwe James yahuye na Brian mwibanga baraganira.

Brian ati “ndakeka uri kwibaza impamvu twongeye guhura ariko reka nkubwire muri make. Amazina nitwa Brian murumuna w’uwo mwagambaniye agapfa”

James arikanga gusa Brian arakomeza ati “ntakindi cyanzanye usibye kumuhorera gusa nyuma y’iperereza ryanjye naje gusanga burya weho utari na mubi ahubwo Chr wanjye niwe mubi kuko nawe yaragukoresheje”

James ati “chr wawe ?urasobanura iki ?”

Brian araseka arangije ati “koko kugira Diplome siko kugira ubwenge . Ugira ba Chr bangahe ?”

Nibwo Brian yamwiganira byose ntanakimwe asimbutse anamubwira umugambi wa Noella ko ashaka ko James yica Isabella nawe agahita amwica Company akayegukira neza .

James yarikanze arangije ati “niki unshakaho gitumye umbwira aya mabanga?”

Brian ati “ndashaka ko ushaka detective John umubwire ukuri kwose maze ubundi Noella ugende umubwire ko ari weho uza kwiyicira Isabella . Ngewe nzamubwira ko arige ndi bumushakire umurashi uzahita akurasa gusa azaba ari amasasu ya Fake. Ndashaka ko na Isabella amenya gahunda uko ziri zose .kandi icyo gihe mwebwe muzabanza mubure maze we yijajare aguze Company ndetse Company ninjye ubwanjye nzayigura gusa nyeneyo azakomeza abe uwo ahubwo ndashaka ko ayo mafaranga nzaba namuhaye namuhaye azayazana iwanjye ubundi nge nigendere ubundi Detective John azakora icyo ashinjwe !! Nibwo umwicanyi bakose yabaye wa murumuna wa john ukundanye na isabella bakora byose James agenda kwica Isabella ariko byose byari fake !!!




Tuze kukibuga cy’indege , sasa Noella yageze kuri Reception abaha visa Ye  barangije baramubwira ko ari fake . Afata phone ahamagara maze arangije Brian aritaba ati “bb wahageze?”

Noella ati “yego chr ,ese weho ko utari wahagera?”

Brian ati “ oooh ,ndi hafi kuhagera”

Noella ati “bite ko na Visa bari kumbwira ko ari fake ?”

Brian ati “oooh ,ntugire ikibazo . Visa Zacu si nkizabandi twebwe turi bugende muri private yacu turi babiri gusa”

Noella ati “kumbe bb , none se ko utari wabimbwiye ?”

Brian ati “yari surprise usibye ko utwangoye dutumye umvumbura ntari nayiguha ariko byose ni ibyacu. Bb wareba aho ingenzi zitegerereza ukaba unareba Tv irungu ritagufata”

Noella ati “sawa ariko ubanguke”

Phn ivaho ….



Kuri Company akozi , aba Shareholders bose bamaze guhagarara kumirongo mudukote twabo twiza . James aratambuka ajya hagati yabo ati “mwakoze mwese kuba mwasubitse imirimo yanyu ariko mukaza hano kuri uyu musi uri hejuru. Aka ni kakanya ko kubereka Boss wacu twakita Mushya ariko yahozeho. Muhawe ikaze”

Akirangiza kuvuga umuryango uhita ukinguka havayo Gisele wambaye neza afashe mukaboko kumukunzi we Prince nawe ari mugakote kashonewe mubutariyani inyuma yabo hari Lily na Charlene nabo babyambariye !! Bacyinjira gusa bose babakomeye amashyi !

Sasa ndagirango undebere neza uko ibintu bimeze, ibirori biri kubera muri iyi company biri Live kuri Tv zose zo mugihugu  !! Noella aho ari kukibuga cy’indege nawe ari kubireba ! Dore sasa ngo arikanga kubona Gisele agaruka mbese barimo kumwakira nka Boss gusa nyine ntacyo byari bimutwaye kuko we yari yarayigurishije akabona aye !

Yakomeje kwitegereza uko babakira gusa agize atya abona Brian ategereje avuye mubandi arangije azana File ayishikiriza Gisele ati “madam iyi ni file yerekana ko Company isubiye mumaboko mazima. Abagerageje bose ndakeka ko bari kubibona Live ko ntacyo bagezeho”

Noella yarumiwe neza amaso ye yanga kwizera ibyo ari kubona!!



Muri company ho ibirori birakomeje aho Gisele nawe yahawe umwanya agire icyo ashiriza arangije ati “ndashimira buri wese wagize uruhari kugirango uyu musi tuwugereho ari uwo ibyishimo gusa. Ndasabira imigisha ababisizemo ubuzima mbamenyesha ko amaraso yabo atagiriye ubusa kandi twe dusigaye tugiye gukora neza ubuzima bwabo babone ko ari ubwagaciro. Nkaba ndi kumenyesha Isi yose ko uwabona uyu mukobwa ahariho hose kwisi ko yatanga amakuru kuko ni umugome afite ibyaha byinshi”

Akivuga atyo kuri Tv zose isura ya Noella yahise ijya kuri screen ko ari wanted ko uwamubona wese agatanga amakuru azahembwa bishimishije. Gisele arakomeza ati “kubijanye n’ibyaha ashinjwa reka mpe umwanya Detective John wakoze amatohoza ababwire muri make ibyaha by’uyu muhemu”

Ako kanya Detective John ahita afata ijambo atangira kwigana ibyaha byose Noella yakoze mbese abapfuye bose ibyaha byose babishize kuri Noella . Noella aho yari kukibuga cy’indege yagize ubwoba ahita afata inkofera arambara ahisha isura anahita ahava ariko agenda ahisha isura ye ngo hatagira umubona n’isura ngo amutange !! 🤣🤣🤣🤣…….LOADING EPISODE 03



HAAA. UMUTEGO MUTINDI USHIBUKANA NYIRAWO , NOELLA ZIRAMWIIYE TU 

Comments