
Episode 02 yarangiye Noella zimwakiye amafaranga yose yari azi ko yibye nawe atayabonye ahubwo ahindutse umuhigo. Ese niki cyakurikiye ???
Dutangiriye murugo kwa Brian , Nyuma yo kuva mubirori byogusubiza Company muminwe ya Couple yababaye cyane murukundo aribo Prince na Gisele. Yageze iwe arakingura arinjira abanza gukura costume gusa inyuma ye hari uwavuze ati “amaboko kumutwe !”
Brian ashira amaboko kumutwe arangije arahindukira asanga ni Noella umutunze imbunda.
Ati “mukundwa ni weho ?”
Amanura amaboko nkaho abonye uwo azi atamurasa ariko Noella ari serieux ahita amurasa isasu ry’urutugu Brian hasi !
Agerageza kweguka maze Noella aravuga ati “ Brian gute wafata ikintu navunikiye ubuzima bwajye bwose ukakigira umuyonga mumasegunda ?”
Brian araseka arangije arahaguruka ati “koko ni weho undashe ?”
Noella ati “iryambere narashe urutugu iryakabiri ndi burase agahanga”
Brian ati “ntambaraga ufite zo kuba wakurura imbarutso undasa isasu rigira kabiri”
Noella ati “niki kiri kugutera ikiburi kandi ngutunze imbunda ?”
Brian ati “kugira ukimenye ongera ukurure imbarutso”
Noella n’umujinya amurasa muruhanga gusa igitangaje Brian yongera kweguka Noella arikanga !
ESE NIKI CYABAYE ?
Nkwigarurire murugo rushasha aho Prince utakekaga kuva yavuka. Gisele ati “kalibu munzu nshya yacu!”
Prince ati “murakoze Chr”
Lily nkumuntu bigaragara ko ariwe wayiteguye ahita avuga ati “Gisele nwe koko !gute utanga ikaze munzu utazi kandi nge uyizi mpari”
Charlene kùruhande ati “yego ra ! Uzi ko nanjye byari byanshobeye”
Bose bahita basela cyane ko ari inshuti 🤣🤣🤣
Gisele ati “ariko namwe muramboneye Pe , none guha ikaze umugabo wanjye nkoze ikosa ?”
Lily ati “ngo umugabo wawe ?”
Gisele ati “nyine nashakaga kuvuga ko ari umukunzi wanjye ngomba kubikora”
Lily ati “nagirango mwamaze kwishingira mutaduhaye inzoga”
Gisele na Prince bararebana (mwibuke ibyabaye bari mucyaro).
Twigarukire kuri Noella ,
Nyuma yo kurasa Brian isasu ry umutwe ariko Brian akongera agahaguruka Yarikanze ati “ntibishoboka!”
Brian ati “ikidashoboka kuri weho ntibisobanura ko kubandi kitashoboka. Ikindi nubwo waba uri wamipango ukomeye iteka hahora hari ukurenzeho” Ahita atangira kumwiganira uko byagenze. Burya ubwo Noella yava kukibuga cy’ indege yihishe yabanje ajya ahantu hihishe abanza ararira bihagije aribwo Brian yamucungiraga kuri phn ye cyane ko yari yarayohakinze kuva kera. Noella nyuma y umwanya nibwo yahagurutse agira aho yerekera maze Brian ahita ahamagara ahantu ati “mumuhe feki”
Noella kumbe yari agiye kugura imbunda aribwo bamutuburiye bakamuha itariyo!!!!
Brian ati “ndakeka umenye ukuri. Gusa ukumenye wakerewe”
Ako kanya hanze y’inyubako humvikanye ubuduha bwa Polise Noella amenya ko ari mugatego.
Brian atangira kwisekera 🤣🤣🤣
Twiyizire kuri James wemeye guheba ubugambanyi ahubwo akisangira uwo akunda . Nabo nyuma yo kuva mubirori bigarukiye murugo ubona ko basigaye banabana ari umugore n’umugabo kuko uwo batinyaga yari amaze kujya hasi .
Beatrice ati “mbega ibirori byari byiza ! Cheri warakoze kumpa umwanya mumutima wawe nanjye ubu nkaba mpagarara imbere y’abandi mfashe mukaboko kumugabo nkunda”
James ati “hoya chr ni ibisanzwe ,uzi ukuntu wamfashije kuva munzira mbi ukanshira munzira nzima. Nukuri ntewe Ishema nawe ,iyo ntahura nawe sinzi uko mba ndi uyu munsi”
Beatrice ati “Chr ndagukunda!”
James ati “ nanjye ndagukunda bb”
Tuze kuri Noella aho ari kugenda yihisha mubicoco by’umugi , yakomeretsw ndetse arimo kugenda yikwega bigaragara ko yarushe ! Kumbe yari yabashije gucika Polisi murugo kwa Brian gusa bimugoye cyane. Gusa nubwo arimo kwihisha Polisi iri mu mumugi izenguka imushaka.
Nkuvane hasi kwisi nkuzane mwisanzure mucyogajuru kirimo Isabella n’abasirikare barimo gushakisha ahantu Lathifa yaba yaragiye cyangwa afungiye. Bakomeje gushakisha ariko kubona icyabazanye kiracyari ingume . Isabella yicaye arimo kunwa agakawa umusore umwe yaraje ati “ tugeze hahantu boss!”
Isabella ahita ahaguruka aza ahari ecran barimo kureba ibiri kubera mwisanzure nawe arirebera arangije ati “mutegure imyambaro na Team tugiye gusohoka hanze”
Ako kanya abasore bahita batangira kwitegura imyambaro ibaha umwuka mwisanzure barangije babakingurira icyogajuru bagenda bagana kukintu kimeze nkibuye bari babonye barebe ikiriho.
Aha kwisi ho Noella Uko yagakomeje kwihisha hari aho yaserutse ahita amurikwa n’amatara ya Polisi ati “manika amaboko cyangwa uraswe!”
Noella areba kuruhande irya n’ino abona ntaho yacikira kuko bari buhite bamurasa arangije arayamanika , polisi iza imusatira nawe mumutima arivugisha ati “Noella koko uku niko ndangiye ! Hoya ntabwo nakwemera ko njya murukiko gukatirwa abampemukiye bandeba ,icyiza napfa aho gushinyagurirwa”
Ahita atera intambwe asatira polisi nabo bamuha gasopo aranga akomeza gusatira … aho guhagara n’amaboko yari kumutwe ayakuraho Polisi nayo ihita ifata icyemezo irekura urufaya rw’amasasu…..LOADING EPISODE 04
UKORA NEZA UKABISANGA IMBERE WAKORA NABI BIKAKUGARUKA.
Comments