logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGISHA W'UNDI S05E07

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 06 yarangiye wamusore ushaka guhorera murumuna we wishwe ahamagawe na Noella kandi tuzi neza ko ashaka kubica we na James. Ese ni iki bapanga ? Sonia we nyuma yo kubura nyirabuja we yari yibutse ko hari computer ihambaye yabasha kumushyaka aho yaba ari hose kabone nubwo haba mwisanzure. TURAKOMEJE …



Dutangiriye kuri wamusore ,

Yahuye na Noella barasohokera ahantu heza barangije bagira commande y’indya barasangira. Bivuze ngo kuva banahura bwambere bahise bamenyana kuburyo Noella ubwe yihamagarira umusore ngo basangire.

Noella ati “ Brian nkwibarize ikintu ?”

Brian ati “mbaza ntakibazo”

Noella ati “duhura ubwambere wari wambwiye izina ritariryo gusa nyuma uzakumbwira ko witwa Brian . Kuki wahisemo kumbwiza ukuri ?”

Brian ati “ndakeka igisubizo ukizi . Urukundo ntirushaka ngo umwe mubakundana agire amabanga ahisha undi cyangwa ngo amubeshye. Nakubwiye ukuri kuko ngukunda ntakindi”

Noella ati “Hanyuma niba unkunda kuki wanze ko nzajya nguhamagara cheri ahubwo ugashima ko nzajya nguhamagara mwizina ryawe ?”

Brian ati “urimo kunshidikanyaho ? Kukubwira uzajye umpamagara mwizina ni uko aribyo nkunda kandi nibaze ko ntacyo bigutwaye !”

Noella ati “uramenya ntazavumbura ko utankunda ahubwo ari ikindi waje unkurikiranyeho”

Brian amufata ikiganza ati “nyizera ntakindi nshaka kuri weho ni Urukundo”

Mbega umukobwa weee ! Uwapfuye bwambere yamubeshyaga urukundo , James nawe amubwira ko amukunda none na Brian ngo aramukunda !! Noella ni icyago kabisa.



Tuze kuri polisi ahafungiye Gisele , Lily na Charlene . Sasa afande nyuma yo kubwirwa ukuri na Murumuna we yahise aza asohora Lily aho afungiye arangije aza mubiro nawe baganire .

Afande ati “mukobwa , uyu musi ndabarekura ariko hari utubazo duke nshaka ko unsubiza ubundi nkabareka mukigendera kuko navumbuye ko mutari abantu babi”

Lily ati “ntakibazo niteguye kugusubiza”

Afande ati “ FFG ( Flesh Fruit Group ) urayizi ?”

Lily ati “iyo ni Company yanjye na niyo ubu tuvugana ngiye guhita nkurikira kuko ntari nazimira nibwo nari nkiyubaka itari yakomera neza”

Afande ati “harya wavuze ko hashize igihe kingana iki uzimiye ?”

Lily ati “ amezi 3”

Afande ati “utari wazimira ntamuntu waba wari warahasize agusubirira ?”

Lily ati “hoya ntawe usibye mama wanjye wari wahasigaye. Hari ikibazo se ko urikumbaza byinshi ?”

Afande mumutima arivugisha ati “uko bigaragara uyu mukobwa ntazi nakimwe kubyabaye . Rero ntabwo namubwira ko mama we yapfuye inyuma yo kwibwa Company . Ibyiza namureka agataha akajya kwishakira ukuri”

Arangije ati “hoya ni ibyo nakubazaga , noneho weho n’abashuti mwakwitahira”



Tugaruke kuri Sonia , nyuma yo kubura Boss yagarutse murugo azana aba huckers benshi b’inzobere abategeka guhakinga Satelite zose bakareba munyanja yose ahantu boss we yaba ari .

Nawe aza kuri yamudasobwa nini agerageza kuyatsa ariko asanga harimo password ,agerageza gushiramo password zose azi ariko zose ziranga !!

Agerageza gutekereza kubintu Lathifa yaba yarakundaga igihe cyose barikumwe biranga. Yewe agerageza n’amazina ye naya boss ariko byose bikomeza kwanga !!



Tugaruke kuri James ari kukazi mubiro bye yicaye arimo gutekereza , mumutima aribaza ati “ Ese koko Beatrice azambwira koko ? Ese umusi yavumbuye ko namukunze kubera icyo mukeneyeho azabifata ate ? Kandi sha we ankunda abikuye kumutima anamaze kwizera ko nzaba papa W’umwana we se yihakanye ? Ariko n’ubundi ndabona ariwe ukwiriye kurusha Noella wo kumbeshya. James , James , James,... umutima wawe ni hehe ukunda byanyabyo ? Kuki ntareka byose nkikundira uyu ko ariwe mbona ankwiriye mugihe Noella we mba mbona ari kunkina ?”



Twiyizire kuri Lily , nyuma yo kurekurwa bwambere baje aho Lily yahoze atuye asanga hatuye abandi . Agera kukazi abakozi bamwakirana ayeze nka Boss wabo.

Ageze mubiro ahamagara ukuriye abakozi mubiro ati “ Patrick company imeze ite ? Mama arihe ko murugo nasanze yarimutse nkaba ntanamusanze hano ?”

Patrick areba hasi abura icyo avuga maze Lily ati “Patrick si weho ndi kubaza ?”

Patrick ati “mabuja wihangane !”

Lily ati “nihangane ibiki ? Nakubajije nsubiza”

Patrick ati “mabuja mama wawe yarapfuye !”

Lily umutima uhita usimbuka ati “ngooo ?”



Tuze kuri Isabella ,

Nanone yongeye kugaruka kwa Isabella nabwo amubaze kukirego yari afite.

Isabella ati “uravuga ko Lily yagarutse ?”

Afande ati “cyane rwose mbese ubu tuvugana ari iwabo”

Isabella ati “none arihe ?”

Afande ati “igikuru si ukumenya ahantu ari ahubwo ndashaka kumenya gute waguze imitungo n’ubundi yahoze ari iye ukayigura mwizina rye ?”

Isabella gato arikanga yibaza aho umupolisi yakuye amakuru arangije ati “Uzi byinshi bingana iki ?”

Afande amwenyuramo ati “twebwe mukazi kacu n’iperereza ribamo rero ntumbanze aho nakuye amakuru ahubwo subiza ibyo ndi kukubaza”

Isabella ati “ikosa rikomeye kumenya byinshi”

Afande ati “usha…”

Atari yarangiza isura ye yagaragaje kwikanga ahita anaceceka …



Nkugarure mucyaro, Sasa Noella nkibisanzwe kugirango akomeze kubeshya inda yaje kuri Beatrice gusa asanga aho yari atuye yaramazae kuhava . Agerageza kubaza ababanyi barangije bamubwira ko amaze imisi ahavuye mbese uwaba yaraje kumwimura ari umugabo wamuteye inda akamujyana mumugi . Noella yarikanze arangije mumutima arivugisha ati “ndabigenza nte noneho ?  Uyu mujinga gute yagiye atamenyesheje koko kandi azi neza ko inda ye nayishuye agomba kubyara ahita ampa umwana?”

Gusa ikintu atazi ni uko uwo ari guhiga tayali ubu yitwa umukunzi wa Cheri we abesha ko atwite ariwe James …….. LOADING EPISODE 08



Haaa ,ngo imisi ni  40 ? Reka hashe sasa



Comments