logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGISHA W'UNDI S05E06

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 06


Episode 05 yarangiye Sonia amaze kwitegura we n’abasore bafite umwitozo bagiye gushaka boss we Lathifa gusa nyamara ngo ikirwa ntakivaho ndetse n uwo bagiye gushaka ubu tuvugana afungiye mwisanzure we na mukecuru. James na cherie we Noella hari uwarimo kuvaneka ashaka guhorera umuvandimwe we !

Dukomeze ….



Uyu musi dutangiriye kuri wamusore ugonganye na Afande asohoka (mwibuke baravukana). Nawe yaje mubiro ya enveloppe imaze gukoroka arayimuhereza ati “akazi nakarangije”

Isabella ati “byiza ,deal twari dufitanye irarangiye”

Umusore ati “ariko mbere y’uko nkora deal yanyuma wansezeranije kumpa number yawe ya phone!”

Isabella ati “ariko nawe uragorana cyane ! Zana phone “

Afata phone y’umusore yandikamo namba arangije aramuhereza .

Ako kanya phone ya Isabella ihita isona arayifata agiye kwitaba ihita ivaho maze umusore ati “napimaga ngo ndebe ko utampaye namba zitarizo”

Isabella ati “uramenya utazampamagara ntakintu kizima ugiye kumbwira”

Umusore ati “humura ntakibazo erega ndakuze!”

Asohoka mubiro agendesha umugongo arimo azunguza ikiganza amusezera ageze kumuryango arahindukira kumbe yari yahageze akubita umutwe kurugi ! Yifata kwisura n’ibimaramare akingura umuryango aragenda Isabella asigara yisetsa 🤣



Nkugarure kuri polisi ,

Sasa wa Afande wacu uvuye kwa Isabella kugira ibyo abaza yasanze ikirego gishasha kuri station . Ntakindi ni urupfu rwa Paul. Mugenzi we ati “uyu mugabo yapfuye agonzwe n’imodoka ,gusa yapfuye inyuma yaho imitungo ye yose yari imaze gutezwa cyamunara na bank . Gusa ngo yaba yibwe kugira bamutware imitungo ye kungufu”

Bamuhereza file y’amakuru yose bari bamaze kwegerenya kuri iki kirego nawe yinjira mubiro bye ! Agezemo azingurura ya file atangira kunyuzamo amaso kugeza ubwo ageze kuwahoze akora iriya business mbere ya Paul  ko ari Lily , uwo Lily ifoto ye isa n’uwo afunze hano mbese neza neza isa n’iyo yabonye Kuri zampapuro mukuru we yari afite. Akomeza gusoma abona umuguzi waguze imitungo yose y’uriya Paul ni Lily kandi amufite aha muri Station ya Polisi ye !!!! Afande yarikanze yibaza ukuntu umuntu ufunzwe yagiye kugura ibintu biramuyobera . Anibaza impamvu impapuro z’ubuguzi zari zifite murumuna we mbese yari azijyanye kwa ISabella.

Ati “utambwira ko nanone akiri mubugizi bwa nabi!”

Ahita ahaguruka  asohoka yihuse ahita afata imodoka aragenda !!



Nkuzane kuri Gisele ,Lily na Charlene aho babaye babafungiye . 

Charlene ati “kumbe sha abantu ni uku bameze ? Noneho ntahuye igituma nyogokuru atashakaga ko nivanga muribo”

Lily ati “hoya ni uko batwibesheho kandi baraza kutureka tugende”

Charlene ati “none abagabo bose binaha niko bameze ?”

Lily amenyurmo ati “hoya ntabwo ariko bameze kandi buriya ninabana beza”

Gisele we kuruhande ntanakimwe aribuka yewe intekerezo ze ntahandi ziri usibye kuri Prince yibaza uko yaba amerewe ! Lily kuruhande yarabibonye arangije aramwegera ati “ nyiricubahiro humura araza kumera neza kandi aragaruka kubwawe nkuko byahoze  nambere”

Gisele arikanga ati “unyise iki?”

Lily ati “ooh ,biragutunguye ? Erega uri mwiza no kwitwa igikomangomakazi byakubera”

Gisele arikanga kubona icyubahiro Lily arimo kumuha kandi ariwe muntu batahuza ashaka kumutwara umukunzi 🙄




Nkugarure kuri Afande , kuva kuri polisi neza yahise aza kwa mukuru we mbese aza n’imbunda . Arakomanga murumuna we aza gukingura ahita amutunga imbunda ati “ntamikino inzanye uyu musi . Subira inyuma wicare kuntebe nurangiza usubize ibibazo nkubaza”

Umusore ati “muvandimwe nakoze iki ko uburara nabuvuyemo ?”

Afande ati “ziba ukore ibyo nkubwiye gusa!”

Umusore asubira inyuma aricara maze afande akimutunze imbunda amunagira foto ya Lily ati “uyo muntu muziranye he ? Muhuriye kuki ?”

Umusore ati “uyo ntawe nzi ntanuwo ndabona”

Afande ati “ubizanyemo imikino ndakurasa kuko aha ndi mukazi  . Nakubajije muhuriye kuki ?”

Undi ati “ariko bro wikomeza ibintu”

Afande arasa kuruhande ati “urakeka ntamasasu arimo ? Irikurikira ni mugahanga”

Umusore abona afande ari serieux ati “ok reka nkubwire.  Ngewe ntabwo muzi usibye ko hari imitungo natumwe kumugurira mwizina rye….”

Akomeza kumwiganira byose neza uko byagenze .



Nkuzane kubagiye gushaka ikirwa . Baragite barazenguruka inyanja yose ariko barabura ikirwa aho kiri , ibi bivuze ngo ikirwa ntacyabaho ahubwo cyariho kubera uburozi bwa mukecuru kuko na Afande ubwe ubwo ba Gisele bamwiganira ko bavuye kukirwa yababwiye ko ikirwa ntakibaho !!

Sasa Sonia yatangiye kwibuka umusi umwe Ubwo Lathifa yasohoraga machine ye bwambere y’inyembaraga kuruta izindi zose yaravuze ati “iyi machine ni inyembaraga . Iyi ishobora no gukurura mwisabzure nta Satelite yanjye ikoreshejwe ariko nkoresheje Satelites zisanzwe zihari zose . Ishobora no kubona aho Satelite ubwazo zitagera ndetse ninayo nzakoresha nereka isi ko nkomeye maze inyubamire”

Sonia ati “congratulations , ese yaba ikora ite ?”

Lathifa ati “uburyo ikora nzabukwereka nyuma ariko kimwe ni uko iyi machini ari ngewe nanjye nkaba yo . Umwe abaye azimiye undi yamubona aho yaba ari hose kwisi “

Sonia akimara kwibuka ibyo ahita ategeka abasore ko basubira inyuma akajya gushakira Kuri ya Machine kuko aho bari bamubuze. 




Wamusore urimo kwiga cyane kuri Noella na James ashaka guhora. Yaraje yitegereza amafoto yabo arangije ati “nkurikije amagambo yanyu ntabwo mwishe mukuru wanjye muri mwenyene ,byanze bikunze hari abandi kandi bose ngomba kubamenya nkabarimburira rimwe”

Arangije phone ye yarahamagawe arebye abona ni Noella amenyuramo aritaba ati “uriteguye ?” ….. LOADING EPISODE 06






Comments