
Episode 05
Episode 04 yarangiye Lily na Charlene ndetse na Gisele bagiye kubafunga cyane ko ubusobanuro bari barimo gutanga butari busobanutse na bakaba bari bazananye n’umuntu uri muri coma yahizwe cyane na Polisi .
Lathifa na Mukecuru bo bari baheze mwisanzure aho batakwikura ngo Lathifa abashye kujya gutesha umutwe urukundo rwa Prince . Ese hakirikiye iki ? Twikomereze ….
Dutangiriye kuri Paul , amasaha yari yahawe ngo abe yishuye amafaranga yaguranye agura byabicuruzwa yaramurenze maze ya business yari yaribye mama Lily bikanamuviramo gupfa bank yaje kuyiteza icyamunara asigara ntakintu nakimwe afite cyane ko imitahe ye yose yari yayishoyemo ngo yunguke menshi kugeza nubwo n’inzu abamo yatejwe cyamunara yisanga ari mwibarabara nakabegi karimo imyenda ye mike !!
Yaricaye ahantu hafi y’umuhanda abona isi yose imwikaragiyeho! Intekerezo ze zaragiye zijya kure yibaza ibimubayeho maze atangira kwibona umuzimu wa mama Lily urimo kumuseka amubira ati “ese wari uzi ko amaraso yanjye y’inzirakarengane yari kuzatuma uba mumitungo utaruhiye ? Wakunze ibyo abandi none reba bihitanye na duke wari ufite . Umuryango wawe uzabaho gute ko ubasize imbokoboko ? Ngwino nkujyane i kuzimu niho hagukwiriye ujye kuryozwa amakosa yawe”
Umuzimu uvayo umusatira nawe agira ubwoba ahitamo kwiruka !! Kumbe umuzimu niwe yarimo kuwubona wenyine ahubwo ahagurutse yiruka awuhunga yahungiye muri wamuhanda imodoka yanyuragaho ivuga iramwanuye 🤯. Abantu gushungera basanze umuntu yapfuye kera habe no gusamba nagato !!
Nkugarure kuri Ya company yahoze iri iyaba Gisele ariko ubu iyobowe na Isabella . Turi kubona wamupolisi ari mubiro bye .
Umupolisi ati “murakoze kunyakira”
Isabella ati “nabafasha iki ?”
Afande ati “ndi umupolisi”
Amwereka badge ye ati “hari iperereza ndimo gukora ,rero nashakaga ko muduha ubufanye bwanyu”
Isabella “iperereza rijanye niki ?”
Afande ati “ eeh , ni kubijyanye n’uwahoze ahagarariye iyi company witwa Gisele”
Isabella arikanga ati “Isabella !”
Afande ati “uramuzi ?”
Isabella ati “cyane rwose ni mubyara wanjye gusa nyine yabuze muburyo budafututse kuko ntanikiziga cye twabonye ngo byibuze tumenye ko yapfuye”
Afande ati “pole sana gusa nubu nka polisi turacyakurikirana . Hari utubazo duke nashakaga kukubaza”
Isabella ati “wambaza ntakibazo”
Afande ati “yaba yarigeze agaragaraho ingwara idasanzwe mugihe umuheruka ?”
Isabella aratekereza arangije ati “mumisi yanyuma yigeze kugaragara nkufite ikibazo cyo mumutwe anatwarwa mukigo cyabasazi gusa ngewe simbifata uko kuko ikibazo cyari cyatewe no kubura umusore yakundaga nyuma akaza kumubura !”
Afande ahita avanayo amafoto ya Gisele,Lily,charlene na Prince aramuhereza ati “abo bantu urabazi ?”
Gisele arayitegereza arangije acaguramo iya Gisele na Prince ati “uyu ni Gisele ,naho uyu musore niwe nakubwiraga Yakundaga birenze. Afande waba wababonye ?”
Nkuvane aho muri company nkuzane kumazi , Mwibuke James (umunyamategeko wa Company Isabella asigaye ayoboye) . Yasohokanye na Cherie we Noella ibintu bimeze neza cyane urukundo sinakubwira !
Noella ati “Cheri ni ryari uzamara agakino kose natwe tukabaho neza twishimye nkuku imisi yose atari kubona uyu musi rimwe mumwaka”
James ati “ni vuba nkabirangiza kuko n’uwari kuntinza yari Gisele none nawe ntawuhari wanasanga yarapfuye . Rero barya bo ntibangoye ubundi umwana wacu azavuke asanga iwacu tumeze neza”
Noella ahita amusoma ati “cherie wanje nlunda uko ukora ibintu . Uri umuhanga rwose !”
Baraseka maze James ati “ntabuhanga burenze mfite ni uko ngufite weho unkomeza ukanangira inama nzima zubaka”
Bakomeza murukundo rwabo gusa hirya yabo gato hari undi uhicaye asoma ikimenyesha makuru yahishe isura , yambaye ecouteur mumatwi arimo kumva ibyo baganira. Kumbe burya cyagihe bahura na Noella yahakinze phone ye kuburyo ibyo avuga ari impande yay byose abyumva Noella atabizi .
Arivugisha ati “uko niko mwagambaniye umuvandimwe wanjye kugeza yagiriwe n amafuti agahitamo kwiyahura kubera kwanga kwakira ibimubayeho. Namwe mugomba kubiryozwa kandi mugapfa urupfu rurenze urwo yapfuye”
Kumbe ni wamusore twabona avuye hanze Lathifa akaba ariwe amuha amakuru kubatumye umuvandimwe we John apfa ( uyu mumwibuke ni umwe wari waribye company yaba Gisele mukwemera kuragana na Gisele nubwo batabanye gusa nanone byaje kurangira Hakozwe umucezo wa Lathifa anyuze kuri James company isubira mumuryango wa Gisele mbese Isabella asigara ahagarariye umuryango. John we muribuka ko yiyahuriye neza muri gereza nyuma yo gukatirwa !)
Tugaruke muri Company sasa , Afande amaze kumva ibisubizo kuva kuri Isabella ntakindi yakoze ahubwo yarasezeye arasohoka ! Mugusohoka hari uwo bagonganye afite File irakoroka maze impapuro zarimo zisohokamo gato maze nkumuntu ugonze umuntu ,afamde yunama kumutoragurira ibyo yaramutesheje gusa abona Title iri kuri izo mpapuro ko ari ubiguzi bwa Company ndetse hagati y’abantu babiri ndetse n’amafoto yabo ariho gusa twe tuyazi turabona hariho ifoto ya Lily nkugura n’ifoto ya Paul nkugurishije !
Arikanga gusa ntiyabitindaho arahaguruka afata file ahereza mweneyo . Guhuza amaso abona ni wamukuru we w’umurara gusa uko noneho yambaye ari smart muri costume nziza yashonewe mubutariyano arikanga ati “bro ni wowe ?”
Undi ati “afande niweho ? Aha se urahakora iki ? Ni uwo waje gufata cyangwa?”
Afande kubera kwibaza byinshi kuri mukuru we azi nkirara ananirwa gusubiza undi nawe abonye ko yumiwe amwaka file ye arikomereza afande nawe akomeza gusohoka gusa yibaza byinshi .
Nkuvane kuri abo bose nkuzane kuri Sophia wasigaye uyoboye urugo rwa Lathifa (mwibuke aba na kera bahozeho Sonia ari uwahora hafi Lathifa).
Sasa nyuma yo kumara umwanya munini ntamakuru ari kubona kuri boss we yaje gukoranya machinaries benshi batojwe bihambaye ngo abahe akazi.
Batonze kumurongo nkabasirikare mumyenda n’intwaro zihambaye arangije nawe avayo yambariye nawe urugamba asanga abasore bipanze ati “basore ,tugiye kujya ahantu hadasanzwe gusa nkabasirikare ndakeka ariho mukunda kurushya guturana n’abasivile baba baba boweringa buri kanya. Iyi mission turayivamo umwe wese murimwe yishurwa miriyoni 5$ ,rero tugomba gukora akazi n’umutima wose mpaka tubonye Boss Lady!”
Bose barasubiza ati “turiteguye Boss!”.......LOADING EPISODE 06
ESE BIZAGENDA BITE ?
UTAZACIKWA AKAZAKURIKIRA
Comments