
Episode 04
Episode 03 Yarangiye Lily asoje kwibuka neza ibyabaye kera kuri we ,Gisele ,Prince ,Sonia,lathifa na Mukecuru. Ibyahise bitwereka neza ko kuba bibona uyu munsi ari uko bongeye kuvuka ubugira kandi kubera Gisele umujinya wari wamurenze akica Lathifa ibyari imbarutso y’uko amateka azisubiramo ikindi gihe . Ese Ko Lathifa azi icyo ashaka mugihe Gisele atari yanimenya bizagenda bite ? Twikomereze…
Dutangiriye mumugi , Paul uyu musi turamubona aza kukazi (hamwe yiba hahoze ari kwa Lily mbese bikaba byanatumye mama wa Lily apfa) . Umugabo yaraje atonze kukazi nkibisanzwe abakozi baramusuhuza ariko ntari kuvuga ahubwo arabanyuraho n’umujinya !
Yageze mubiro aricara mumutima atangira kwivugisha ati “Koko n’ukuntu bagaragara koko nibo bokunkora ibi ?”
Akiri aho yarakomangiwe atanga Karibu hinjira abagabo 2 .
Paul ati “Mbafashe iki ?”
Umwe ati “Nge ndi umukozi wa Banque mwatsemo inguzanyo imara amasaha 48 gusa igasubizwa. Ndi hano mwijwi rya Banque”
Paul abyumvise arikanga ati “Kumbe ni mwebwe ? Mumbabarire !”
Undi ati “Ntakibazo ,rero nkuko mwasinye kumasezerano yacu avuga ko iyo utagaruye amafaranga yacu kumwanya twemeranije umusi ukurikiyeho duteza cyamunara ingwati watanze. ndi hano ngo nuzuze inshingano zanjye”
Paul abyumvise ubwoba buramufata atangira kwinginga ngo bamwongere undi mwanya !!
Tugaruke munyanja ahari abari kwambuka berekeza mumugi ,
Charlene ati “Ubonye iki ?”
Lily ati “Amateka agiye kwisubiramo nkuko byahoze ?”
Charlene biramucanga arangije ati “ ushaka kuvuga iki ngo amateka agiye kwisubiramo ?”
Lily ati “Gisele yahoze ari umwana w’umwami mbese Prince ni umukunzi we”
Charlene aradeka ati “Lily wibagiwe ko weho ariwe wavuze ko Prince ari umukunzi wawe ?”
Lily ati “Wapi nanjye ntakuri narinzi , Gisele agomba kurindwa we na Prince murumuna wa Gisele atabageraho nubwo byadusaba gupfa!!”
Sibwo Charlene abajije. Maze Lily nawe agatangira kumusobanurira buri kimwe atanikimwe yibagiwe !!
Tuze kukirwa ,
Sasa Mukecuru uko yakabasetse bamaze kumufata Ntakindi yakoze ahubwo ikirwa Cyose cyahise gihinduka ibiti n’amashyamba yose yari ahari birahava ahubwo gicika ubutaka buri neza mukirere mwisanzure hamwe isi utayibona kuko iba ikingiwe n’ibicu ! Abasirikare ba Lathifa batangiye gupfa kuvana nuko ari abantu basanzwe kandi mwisanzure akaba atamwuka mwiza wo guhumeka ubayo. Lathifa yarikanze maze mukecuru ati “Kaze mugifungo cyanjye, ngewe na wewe ntabwo twapfa ariko iteka tuzahama hano. Nta Gps yagera hano yewe n’imbaraga zacu ntabwo zakora hano . Tuzaguma hano ibihe byose maze Gisele na Prince babane neza maze isi yuzure umunezero ikibi nkawe kidahari !!
Lathifa yabuze icyo akora aricara gusa kuko gusimbuka mwisanzure ntanubwo yari bumanuke kwisi usibye umubiri we guhera mwisanzure uzenguruka !
Tuze kuri Isabella mubyara wa Gisele muri Company yahoze ari iyiwabo na Gisele. Turamubona mubiro bye arikumwe n’ababasore batatu bahoze ari amabandi Lathifa yakoreshaga .
Umwe ati “twe twasoje akazi kacu ,nicyo gihe ngo mukore akazi kanyu”
Isabella ati “mwakoze ,amafaranga yanyu yageze kuri account zanyu gusa mukomeze mwihishe kugeza operation irangiye”
Barikiriza maze Isabella ati “noneho mwagenda”
Umwe ubakuriye ati “sorry gato”
Isabella “hmm”
Undi ati “madam nabona namba yawe ya telephone ?”
Isabella mugutungurwa ati “urashaka namba ziki ?”
Undi ati “nyine urebye , tumaze kuba abafatanyabikorwa nagira ngo ….”
Isabella ahita amunyuramo ati “byibagirwe ,kandi wibuke position urimo”
Umusore agiye kongera kuvuga bagenzi be baramukweze bamusohora adashaka !
Bageze hanze baramubaza ati “ubundi ko batwishura neza washakaga inamba ziki ?”
Undi kuruhande araseka ati “utambwira ko umurara yalunze 🤣🤣”
Bose baraseka 🤣🤣🤣🤣🤣
Bidatinze abavuye kukirwa bageze mumugi , Gusa bageze kucyambu bari bahise babafata babazana kuri polisi cyane ko Lily na Gisele bo bari baratangajwe ko bazimiye muburyo butunguranye kuburyo na Polisi ikaba yarakoze iperereza igaheba.
Wamupolisi umwe ari umuvandimwe n’umwe muri babasore basigaye bakorera Lathifa niwe ubicaye imbere muri Station ya Polisi.
Umupolisi ati “ikirwa muvuga ko mukomotseho ntakibaho , ese mwambwiza ukuri kwaho mwari mwaraburiye ? Uriya musore kuki we atari yakanguka nkamwe kandi muvuga ko mwese mwakubiswe naka gatabo mumpaye?”
Lily ati “ibyo kubisobanura byangora ariko ibyo nkubwira ni ukuri”
Gisele nawe wari wakangutse ati “ ushobora kutabitahura ariko niko kuri . Ikirwa kiriho mbese niho twari tumaze iminsi”
Polisi arabitegereza arangije afata kagatabo arakazingura gusa igitangaje ni agatabo gasanzwe ntanikintu nakimwe cyanditsemo!
Akabashira imbere karambuye ati “ko ntakintu kinanditsemo ni akimbaraga gute ?”
Lily arikanga anagakoraho noneho ntikagira icyo kamutwara barikanga bose 🙄
Kumbe uko babaza ibyo charlene we yahagurutse arimo gukora kubiyo yibaza impamvu ari kubona amamodoka arimo guca mumuhanda hanze kandi we yashaka kunyura mukirahuri bikanga !!
Afande arahindukira aramureba arangije abwira Lily na Gisele ati “ubusobanuro bwanyu ntibuhagije ,mugiye kuba mufunzwe tubanze dushake amakuru ahagije!”
Ahita ahaguruka ahamagara abapolisi babajyana kubafunga naho Prince utari wakangula yerekezwa kwamuganga !!.......LOADING EPISODE 05
ESE KO BABAFUNZE BAZAVAMO BATE SASA ? LILY ARAZA KUBWIRA GISELE IBYO YIBUTSE ?
LATHIFA WE WAFUNGIWE MWISANZURE NTAZAVAYO CYANGWA ?
KUKI PRINCE AKOMEJE GUSINZIRA MUGIHE ABANDI BOSE BAKANGUTSE ?
Utazacikwa na Episode 05 nizikurikira . Ndabakunda Byeee
Comments