
Episode 03
Episode 02 Yarangiye Prince ahitanye umukuru w’inshoreke zose z’I bwami nyuma yo kubisabwa n’Umwamikazi Lathifa . Ese niki cyakurikiye ? Turakomeje …..
Dutangiriye kuri Prince , sasa nyuma yo gucumita uwari uryamye yahise afukura arebe neza ko yishe uwo yatumwe kwica !! Gufukura gusa yasanze yishe Lily !!
Ese byagenze bite ko Lily twasize ari muri gereza ? Reka ngusubize inyuma ubwo batwaraga Gisele ari intere Lily agasigara muri casho wenyine wamupfumukazi ariwe twabonye uyu musi yari ahari mbese yahise yigaragariza Lily ati “ Lily uri inshoreke ya Gisele nicyo gihe ngo umufashe unafasha isi. Gisele bamujyanye ngo yicwe na Prince kandi naramuka abikoze Lathifa ikimurimo kirigaragaza kandi isi yose izaba iri mubyago”
Lily ati “None kuki uje kureba ngewe ?”
Mukecuru ati “Impamvu nje kureba weho ni uko ariweho Wafasha”
Lily ati “Gute?”
Umukecuru ati “Iri joro Prince ariyicira Gisele kandi araza kubikora azi ko ariwe akijije gusa kubikora kwe ni ukurimbura isi , weho niwe wabihagarika”
Lily ati “Nabihagariks nte ?”
Mukecuru ati “Ubuzima bwawe”
Nibwo mukecuru yamusobanuriye buri kimwe maze mukecuru akoresha imbaraga avana Lily muri Gereza Amuzana munzu bari bimuyemo umukuru w’inshoreke ngo Prince naza abe ariwe yica .
Mukecuru ati “Ugiye kuryama mucyimbo cye kandi uraza gupfa . Uriteguye ?”
Lily ati “Ntacyo ntakorera Gisele”
Nibwo Gisele wari uharyamye ari intere bahamukura harangije haryama Lily ari nawe Prince yishe!!’
Prince abibonye ko yishe Lily yarikanze ahita atangira gutekereza byinshi ingene inshoreke ya Gisele yari ifunzwe yahageze abona ko ari ubugambanyi ahita afukama ati “Gisele noneho ntari bunyumve”
Nkuzane kumwamikazi ,
Lathifa we munzu ye arimo kunywa ahimbaza ko Prince akoze ibara kandi biri bumuhe imbaraga .
Sonia umuhora hafi we niwe warimo kugenda amusukira inzoga umwamikazi !!
Sonia ati “Ubu se koko Prince ntiwari kumureka Mukazabana kuko umukunda ??”
Lathifa ati “urukundo Rugira imbaraga ariko imbaraga nkeneye zirenze izo urukundo rwampa. Nibamwicane n’umukunzi we nsigare nyoboye isi ngenyine”
Kumbe uko Yishima ninako Prince yari abisoje arasohoka gusa ageze hanze asanga abasirikare benshi Bari bamutegereje ,bivuze ngo ni akagambane kumwamikazi yaje babizi ndetse biteguye kumwica !
Nawe nkumusirikare ntabwo yari kwemera ko bamufata byoroshe ahubwo yavanyeyo inkota ye atangira guhangana nabo Gusa ni benshi sinzi ko yabatsinda !!!
Kumbe uko ibyo biba kurundi ruhande wamukecuru nawe kuruhande rwe yari yicaje Gisele wabaye intere arangije atangira kuvuga imitongero yagipfumu !!
Uko yakayivuze yabaye nkurimo gufungura Imbaraga za Gisele yavukanye kuko uko yakomeza kugenda avuga ninako ibikomere Biri kuri Gisele byarimo kugenda byikiza maze aho yari yicaye azamurwa n’imbaraga mukirere , Imisatsi ye yari umukara iragenda Ihinduka umweru !!
Ageze hejuru yatangiye kwigaraga maze mukecuru wari uhejeje imitongero ye ati “ Gisele ni weho buringanire bw’isi nzima ndetse n’isi y’umwijima . Murumuna wawe we ni umwijima kandi niweho wo kumuhagarika ntayundi. Genda umuhagarike uhore ibitambo byahabaye kugirango izi mbaraga zawe zifunguke . Lily yapfuye gusa Urasigaranye Prince gusa uramenye utica Lathifa , agomba kuzisazira agapfa yishwe n’ibindi atari weho ubwawe kuko yazagaruka. N ubwo Prince yapfa urabizirikana Lathifa agomba kuba muzima”
Kumbe uko amubwira ibyo Prince turamubona hasi ntakabaraga yatemaguwe umubiri wose afite n’inkota ebyiri. Yishe abasirikare benshi ariko kuvana nabamwatatse baracyahari ari benshi cyane !! Nkuko abasirikare bose bamera yakase umwenda we yifunga munda aho yarimo kuva cyane arangije ahagurukana inkota zibiri tayali gupfa ahangana !! Abasirikare baraje nawe aritegura gusa batari bamugeraho haturagaye inkuba kuva inyuma ya Prince abasirikare bose hasi ! Prince yisanze ariwe wenyine uhagaze abamurwanya bose uko ari amajana bose ari imirambo !! yahindukiye inyuma kureba ikibaye ahuza amaso na Gisele uje wambaye inyenda y’umweru dede ,yabaye mwiza kurusha uko amuzi ndetse imisatsi ye yabaye umweru . Yaraje amugezeho arunama afata Prince n’agahinda kenshi yitegereza aho yakomeretse kumubiri we amarira ahita atangira gutemba kumatama ye 😭 Prince nawe azamura akaboko aramuhanagura !!
Akibikora hari umwambi Waturutse inyuma Unyura muri Prince mumugongo uhinguka mugatuza neza unyuze mumutima !!
Prince n’ubundi Adatinze yavuze ati “Gisele ndagukunda”
Agatima gahita gaca !! 😭😭😭 Gisele Amaso ye yanze kwakira ibyo ari kubona imbere ye ahubwo yegura amaso areba ahaturutse umwambi abona hirya hari Lathifa n’ingabo neza neza Lathifa niwe wiyiciye Prince !!!
Gisele aryamisha Prince hasi yitonze arangije arahaguruka atangira kugenda atambuka asatira ! Lathifa atanga itegeko abasirikare bohereza imyambi myishi !! uko Imyambi yakaje yageze imbere ya Gisele yose ihagarara mukirere Gisele akomeza gusatira arinako amaso ye ashoka amarira !
Lathifa abibonye yarikanze ahita acaho arahunga Abasirikare nabo babonye imyambi ntacyo irimo gukora bahitamo kumwataka !
Gisele bitanamuvunye yamyambi yahagarara mukirere Azamura akaboko ihita ihindukira ireba inyuma arayohereza ihitana abari bayirashe bose hasi !
Mbese Gisele afite imbaraga kuburyo guhuha abasirikare 1000 Icyarimwe ari nko guhuha isazi 1.
Gisele yaragiye yica abasirikare bose b’ I bwami arabamara kugeza ubwo ageze neza kuri Lathifa na Sonia aribo basigaye bonyine .
Sonia ajya kwataka ariko Gisele yari yamaze kurakara kuko uko yakaje Gisele yakuruye inkota imwe y’umusirikare wapfuye ahita ayimwoherereza imunyuramo agana kuri Lathifa gusa we arayikwepa !!
Sonia ni uko yapfuye maze Lathifa abonye murumuna we yarakaye cyane ati “Gisele uri mwene wacu ntabwo wanyica”
Gisele mugahinda gaherekejwe n’amarira ati “Weho wabinkoze ntabwo nakubabarira Ugomba gupfa nkuko wishe Prince”
Lathifa ati “Uriya ni umuntu wohanze ariko nge nawe turi abavandimwe”
Gisele ati “Umuntu wohanze ! uriya yari umutima wanjye utuma ngira santiment nkizabantu bose gusa kuva wamwishe bivuze ngo nta santima ngira ngomba kukwica”
Arangije azamura akaboko Wamwambi wishe Prince wivana mumubiri wa Prince urangije uza hafi y’akaboko ka Gisele Mukirere ati “Wamwishe ukoresheje uyu mwambi ninawo nawe ndi bukwicishe gusa weho urabanza unyure muburibwe nkubwo yanyujijwemo n’abasirikare bawe nyuma nawe uyu mwambi ukurangize”
Ahita azamura akandi kaboko ati “Mumwatake ,mutamwica ariko mumubabaze bihagije”
Akivuga atyo abasirikare Gisele yari yishe benshi bahita bongera guhaguruka bataka Lathifa noneho ntanuburibwe bumva kabone n’ubwo yabatema ahubwo bo bakomeza kuza !
Lathifa yarurwanyeho gusa kubera ukudapfa kwabamwatatse ndetse n’ubwinshi baramutemaguye kugera kurugero Gisele abona ko nawe yababaye nkuko Prince yari yababaye arangije arabahagarika !
Ati “Ndakeka wumvise uburibwe Prince yanyuzemo, nicyo gihe noneho ngo wumve umwambi wamurashe uko wamwishe”
Ako kanya mukecuru ahita agaragara ati “Gisels sigaho utamwica kuko yazagaruka kandi azakubera mubi kurusha”
Gisele ati “Kuva yishe Prince ubu twabaye abanzi n’ubwo azagaruka nabwo nzongera mwice kubwa Prince na Lily !”
Atanatekereje ahita yohereza wamwambi yarimo gukontorora kukaboko ke nawo uragenda uzenguka inyuma ya Lathifa uturuka mumugongo uhinguka mugituza ariko unyuze mumutima nkuko neza Prince byagenze !!!
Lathifa yapfuye atyo maze Gisele ati “Prince ndaje ntegereza”
Ahita akoresha imbara ze ariyica nawe 😳😳. Akimara kwiyica Lily warimo ubyibuka nawe yahise agarura ubwenge aShiduka ati “ntibishoboka !”
Mwibuke ibyo byose yabyibutswaga na kagatabo !
Charlene ati “Niki ubonye ko umaze umwanya munini watwawe intekerezo naka gatabo ?”.........LOADING EPISODE 04
Comments