
Episode 02
Episode 01 Yarangiye Gisele afashwe nkumugambanyi gusa twe twabibonye ntabwo bwari ubugambanyi ahubwo umwamikazi Lathifa ni uko yari asanze arikumwe na Prince ,mbese Prince yagaruye intekerezo ze kandi ikintu cyagombaga kumuvura cyonyine kwari ukuryamana na Gisele mbere y’Uko aryamana na Lathifa. Niki cyakurikiye ? Twikomereze..
Dutangiriye muri gereza , Gisele turi kumubona afunzwe gusa yakorewe itotezwa rikomeye kuko umubiri wose wuzuye amaraso . Mukindi cyumaba hafungiyemo Lily gusa we ntatotezwa yakorewe !!
Lily yegereye kurukuta ati “Nyakubahwa umeze neza ?”
Gisele byanze n’Uko yicara kubera kubabazwa mukuka gake ati “Meze neza!”
Lily ati “Gute umeze neza kandi n’Ijwi ubwaryo ritarimo gusohoka ?”
Gisele mwijwi riri kure ati “Uko byagenda kose ,mugihe nzi ko Prince ameze neza nanjye mba meze neza kugeza kukuka kanyuma”
Lily ati “Sigaho ibyo urimo ! Wowe witayeho Prince gusa ntanubwo witaye kubuzima bwawe!”
Nkuvane muri Gereza kuri wamurozikazi ,
Lathifa niho ari ati “Byarangiye ntayindi Plan?”
Umirozikazi ati “Uburyo busigaye buragoye kurusha ubwo wapfishe ubusa”
Lathifa ati “Mbwira niteguye gukora buri kimwe ariko Imbaraga nzibone nzatware isi”
Umurozikazi ati “Uburyo busigaye bwonyine ni uko Prince ubwe agomba gufata inkota akiyicira Gisele kandi muntekerezo ze atamuti cyangwa uburozi bubimukoresheje ”
Lathifa arikanga cyane ko azi neza uko Gisele na Prince bakundanye !!!
Umurozikazi ati “Ko wikanze ? ntaburyo wabimukoresha bigacamo ?”
Lathifa ati “ sinkeka ko napfa kubigeraho kuko bariya bantu barakundanye birenze”
Umurozikazi ati “Naho rero ,nge nakubwiye umuti ubwo ni ahawe kuwushaka ukagufasha”
Umurozikazi arigendera asiga Lathifa gusa munzira agenda wamupfumu wahoze akorera se wa Gisele na Lathifa yagaragaye imbere ye ati “Sigaho ibyo urimo gupanga byose kuko ntabwo muzatsinda ?”
Umurozikazi araseka ati “ niweho umbwira utyo ? mbega guhinduka gukabije !!”
Umupfumukazi ati “Buri kintu cyose cyahinduka mugihe ari munwanya wacyo”
Umurozikazi ati “Ubanza wibeshe kweli , nigute wansaba guhinduka kandi uzi neza ibyo wantoje ko ntampuhwe zarimo ?”
Umupfumukazi ati “Burya uranibuka ko ari ngewe nagutoje ubugeni ? Ko ukibyibuka ubu ndi hano ngo nguhindure nanone”
Umurozikazi ati “Sinkeka ko wabigeraho kuko ubu n’Imbaraga mfite ndakurenze , nubwo washaka kubikora kumbaraga ntabwo watsinda”
Umwamikazi Lathifa we kuva kumurozikaxi yaje kungoro ye adanga Prince ahari yafukamye amutegereje ,
Agiseruka Prince mucyubahiro cyinshi ati “Nyagasani ndakwinginze babarira Gisele ,niba uri n’Uhanwa hana ngewe nijye mfite amakosa”
Lathifa ati “ General Prince uzi gushigikira ubugambanyi ikibihana ?”
Prince ati “ nyagasani ndahamya ko Gisele ntabugambanyi yigeze akora , ntanubwo bamubeshyeye ahubwo ni umutima we ukunda warimo gushaka ubutabera”
Lathifa kumva Prince avuze ayo magambo arikanga cyane ko yashize kuri Gisele icyaha cy’Ubugambanyi ataribyo ahubwo ari ugutinya kuvuga ko yamutwaye umugabo!!!
Ntakindi yakoze yabwiye inshoreke n’Abasirikare bose bari aho hafi kujya kure bakabasiga we Na Prince !
Lathifa ati “Prince haguruka !”
Prince arahaguruka maze Lathifa aramwegera ati “ ibyo ni ibiki urimo kuvuga ?”
Prince arasubiza ati “ Namenye byose , niba ari nanjye kibazo nditeguye gukora icyo cyose ushaka ariko ubabarire Gisele”
Lathifa asekamo ati “Uri tayali gukora icyaricyo cyose kuBwa Gisele ?”
Prince ati “ rwose mbwira icyo ushaka cyose ndagikora usibye ikintu kimwe nicyo ntakora”
Lathifa ati “ Ni igiki ?”
Prince ntakunyuza hirya ati “kuguha umutima wanjye kuko ni uwa Gisele gusa ntanundi wese bagomba kuwusangira”
Lathifa arikanga ati “ oooh ndi kumva umukunda cyane kuburyo utatinya no gusuzugura umwamikazi wawe kubwe. Ariko icyo nshaka ko unkorera si icyo ni ikindi maze ubundi nkakureka mukibanira na Gisele ubuzima mushaka”
Prince ati “Nditeguye !”
Atangira kumubwira tubona Prince yikiriza gusa twe ntabyo turi kumva . Arangije kumubwira Prince yahise agenda !!
Ese amubwiye iki ?
Tuze muri gereza ahafungiye Gisele wabaye intere, Abasirikare bahise baza Baramusohora baramutwara basiga Lily afunze !!
Kurundi ruhande wamurozikazi wa Lathifa hari ibyo yari atangiye gutegura bijyannye n’Imigenzo hafi yayamabuji agaragaza imbaraga za Lathifa niza Gisele ubanza hari ikintu cyari kigiye kuba !!
Lathifa we aho yicaye kuntebe arimo kwisetsa maze inshoreke ye Sonia iramubaza ati “Mwamikazi ni iki ko usa naho unezerewe cyane !”
Lathifa ati “Nezerejwe n’Uko uyu musi ngiye kugera kubyo nashakishije igihe kinini kandi ntanavunitse”
Sonia ati “ byiza mwamikazi wanjye ,iteka ntabwo ugomba gutsindwa”
Lathifa ahita aturika araseka !!
Bidatinze amasaha ya Ninjoro yarageze maze mugipangu cy’Ibwami tuhabona umugabo wambaye imyenda y’Umukara arimo kugenda akwepa abasirikare yihisha agira inzu aganaho !!
Uko yakihishe yinjiye munzu y’Umukuru w’Inshoreke z’I bwami zose arangije akingura umuryango yitonze arangije arinjira !!!
Yinjiye yarebye abona umukur w’inshoreke araryamye ndetse aranasinziriye yanifutse no mumaso arangije avanayo inkota aza amwegera !
Amugeze hafi ahita yibuka amagambo Lathifa yamubwiye kumanwa ati “Humura ntabwo ngusaba umutima wawe ahubwo ndagusaba ko unyicira umugambanyi ubundi Gisele nkamureka”
Prince ati “ undi mugambanyi ?”
Lathifa ati “Yego ,naje gukora iperereza menya nyira bayazana byose ,rero weho ndashaka iri joro umwice asinziriye”
Prince ati “Ninde maze ubundi muhitane ?”
Lathifa ati “ ni uyobora inshoreke zose z’i bwami”
Prince ati “ bifate nkaho byabaye”
Nibwo yahise agenda ajya kwitegura akazi !
Arangije kwibuka yazamuye inkota mumutima arivugisha ati “ Uri umugambanyi ugomba gupfa , kandi nubwo waba inzirakarengane ngomba kukwica kugira nkize Gisele nkunda !”
Arangije ahita amujomba inkota amaraso amutarukira kwisura !!
Akibisoza ako kanya inkuba n’imirabyo byatangiye gukubita kandi ntamvura yari ihari nawe ubwe arikanga !!!!........LOADING EPISODE 03
Haaaaa ,Biraba ibyuya ntibibe ibara 😳😳
Comments