logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGISHA W'UNDI S05E01

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


S05 yarangiye Prince agiye kuryamana n’umugeni (umwamikazi Lathifa) mugihe umukunzi we byanyabyo yarimo arira aho bamufungiye munyubako ngo ataza kwica ubukwe cyane ko Prince atariwe ahubwo yari amarozi y’ i bwami bari bamuroze . Ese niki cyakurikiye ? Dukomeze …



Dutangiriye nabundi muntekerezo za kera aho Lily arimo kwibuka ibyabaye kera ! 

Uko Prince yakagiye kuryama yagiye yasinze asanga Lathifa nkumugeni amutegereje . Yaraje amufukura mumaso barangije bararebana ,Lathifa ahita ahumiriza Prince nawe azana umunwa ngo basomane gusa Prince kubera inzoga ahita arwa mugituza cya Lathifa aranasinzira ! Lathifa agerageza kumukangura biranga aba yamaze gusinzira . Lathifa umujinya waramuriye gusa nyine ntakindi yari bukore yaryamishije Prince .




Uko ibyo bibaye tuze kuri Gisele na Lily aho bugaraniwe Gisele amarira ni jojo,

Ati “koko Prince ni uwo kunkora ibi mukanya nkako guhumbya ?”

Lily ati “ rwose Prince yarahindutse gusa uko namubonye hari ibintu bamukoreye .  Kuko kare ubwo namubwira izina Gisele isura ye yagaragaye neza nkaho atanazi iryo zina”

Gisele ati “niki koko baba bamukoreye ?”

Acyibaza atyo wamurozi umwe wahoze ari uwase wabo yahise agaragara ati “ bamuhinduriye intekerezo, we muriwe azi ko uwo bakoze ubukwe ari weho muziranye kuva kera”

Lily ati “ibyo bishoboka gute ?”

Umupfumukazi ati “kuri mwebwe ntibyashoboka ariko kuri twe biroroshye cyane. Memory ze zose zirakwiye gusa ahari izina n’ifoto byawe barahahinduye bahasgira umwamikazi”

Gisele ati “ hoyaaa ! Kuki murumuna wanjye yankora ibi ? We yacagura umugabo wese ashaka mugihugu ,gute ashaka gutwara uwanjye koko ?”

Umupfumukazi ati “ weho uratandukanye n’uko weho wiyizi ,uyu musi sinakubwira icyo uricyo gusa ikintu nkubwira ni uko iri joro nabashije guhagarika Prince ko aryamana nawe ariko nawe ejo bugaca ukore ibishoboka byose Prince akugarukire bitari ibyo isi yose izaba iri mukaga kuko ikibi kiri muri Lathifa kiraza guhita kigaragara”

Umukecuru ahita abura arigendera Gisele na Lily basigara bibaza uko bazabikora kandi barinzwe hanze ,batemerewe gusohoka igipangu.

Kumbe cyagihe Prince ajya gusoma Lathifa agahwera ntabwo zari inzoga ahubwo mukecuru yari ahari batamubona niwe wamuteye agashinge kugikanu karamuhwereza !!!



Lathifa we iryo joro nyuma yo kuryamisha Prince we yahise aza yihishe munzu yabarozi b’ i bwami ,

Umurozi mukuru amuzana mucyumba kirimo ibimuri bibiri ,kimwe cyaka cyane ikindi kikaka gake ati “uru rumuri ruri kwaka cyane nirwo rwa mukuru wawe ,naho uru ruke nirwo rwawe. Mbere ntirwakaga gutya ariko kuvana n’uko murumuna wawe agahinda kuwo akunda gakomeje kwiyongera biratuma urwawe rwaka cyane urwe narwo rugende rusubira inyuma. Nuramuka uryamanye na Prince akabyishimira byose biraza kuba birangiye nubwo wamumusubiza ntacyo azaba akigaruye”

Lathifa amwenyuramo ati “nuko yasinze , mbese ubu ntabwo nagenda nkabimukoresha nubwo asinziriye ?”

Umurozi ati “reka reka ,agomba kubikora abyishimiye nibwo bizakora ,nubikora atabishaka uraza kuba ubyishe ndetse nubwo yakanguka akabikora noneho yishimye wabanje kubimukoresha asinziriye ntacyo biri bumare kuko uraza kuba wamaze kwangiza ubumanzi bwe. Weho genda uryamane nawe nakanguka ukore ibishoboka byose abikore”




Sasa ndebera , uko Prince yari yagahwereye yarikanguye asanga aryamye wenyine abura umugeni. Azenguruka inzu yose araheba mumutima aribaza ati “ese yaba yagiye hamwe twahora duhurira kera ? Yaba yahise ajyayo kandi azi neza ko ijoro ryambere ryacu rigomba kuryoha ! Reka musangeyo”

Ahita asohoka munzu bari buraremo ajya aho hantu , gusa mwabantu umugisha w’undi biragoye kuwutwara. Prince ahantu yaketse ni aho bajyaga bahurira na Gisele apana Lathifa. Dore sasa ngo arerekera aho Gisele ari. Ageze kumarembo abasirikare bashaka kumuhagarika ariko babona ni Umugabo w’umwamikazi baramukingurira !

Prince sibwo yinjiye ,gusa mwibuke we ikiri mumutwe ni uko agomba kuryamana n’umugeni . Yarinjiye maze Lily aba yabibonye ahita asohora inshoreke zose babasigira umwanya !

Sasa Gisele nkumukobwa wese warezwe utigeze akora imico mibi yabanje kumwangira ariko Prince akomeza guhatiriza cyane ko anamukunda birangira yemeye ! Dore sasa ngo Uwo Lathifa yari yizeye ko ariwe ugiye gutuma agira imbaraga ngo araryamana na Mukuru we !! Haaaa



Tuze bukeye bwaho ,

Umwamikazi Lathifa we bwamukereyeho arimo gushaka Prince nyuma yo gusanga mucyumba yamusizemo atarimo. Mukubaza abasirikare bari kuburinzi bavuze ko bamubonye yerekeza kunzu y’igikomangomakazi Gisele yihuse ahita yerekezayo n’abasirikare . Binjiye kumbaraga basanga Prince ateruye Gisele barimo baseka amuzengurukana !

Prince amubonye ahita ashira Gisele hasi arangije arafukama ati “ndagusuhuza nyiricyubahiro!”

Lathifa kubona uko Prince amusuhuje yamenye ko byose byarangiye ko Prince yagaruye ubwonko bwe nyuma yo kuryamana na Gisele !

Gisele nawe ahagaze yabonye Prince uko ari hasi ahita atangira kwibuka ibyabaye sasa. Inyuma yuko basoje igikorwa Prince yarangije intekerezo ze zose ziri kugihe ! 

Prince ati “ chr wakoze cyane ! Uzi ukuntu nabishakaga”

Gisele we uzi ibyabaye ko Prince yasezeranye n’umwamikazi ariwe muto we amarira atangira kumutemba !

Prince ati “ mukundwa uri kurizwa niki ? Ubabajwe nuko twasezeranye ?”

Gisele ati “Prince , uzi amagambo urimo kuvuga cyangwa urashaka kumva icyo mvuga?”

Prince ati”mukundwa nzi neza ibyo mvuga , nasezeranye nawe n’umwamikazi abireba kandi nawe urabizi ko ngukunda . Gute wanshidikanyaho ?”

Gisele kubwira Prince ibyabaye byaramwangiye ahubwo ahita asubiza ati “ndagukunda”

Prince nawe ati “ndagukunda nanjye kandi nzahorana nawe iteka kabone nubwo haba murupfu”

Nuko Gisele yanumye mbese baza kubyuka bikinira nkabakunzi baraye bashingiranwe biryohera gusa Gisele yari azi ukuri akaba ari nayo mpamvu abonye uko Prince asuhuje umwamikazi Lathifa ahise arira kuko aribwo acyizera koko ko Prince yagaruye intekerezo ze !

Lathifa umujinya waramuriye ariko abona ntabwo ari buvuge amakosa yahabaye nkuko biri ati “basirikare ,mufate igikomangomakazi Gisele mugifunge ,kirashinjwa icyaha cy’ubugambanyi bw’igihugu”

Sibwo Gisele afashwe nkumugambanyi bose babireba !! …… LOADING EPISODE 02


ESE BIZAGENDA BITE ?

TUZAHURE MURI EPISODE 02




Comments