
Episode 13
Episode 12 yarangiye Lathifa n’umugaba w’ingabo wamureze bihaye ikibuga ngo bamare urwango rwari hagati yabo. Prince we yari amaze gushira hasi ingabo zari zamwatatse nyuma yo kubona ubufasha . ESE NIKI CYAKURIKIYE ? TURAKOMEJE ….
Dutangiriye kuri Lathifa wakubiswe ari hasi mbese yakataguwe henshi ,
Umugaba ati “wibagiwe ko ari jewe nagutoje ?”
Lathifa ati “koko niwe wantoje ,gusa noneho itegure iyi technique nayo”
Umukobwa arangije arahaguruka arabanza arigorora, arangije avanayo Technique umugaba w’ingabo arikanga !
Umugaba w ingabo kugerageza kwataka n’inkota umukobwa yagaramyeho gato inkota imunyura hejuru nawe amubaga munda , umugaba w’ingabo hasi amaraso ava ari menshi yisanga yafukamye inkota ashinga hasi aba ariyo yifatikiza .
Mumwuka muke ati “iyo mirwanire wayikuye he ?”
Lathifa ati “ukeka ko nari kwitoza imirwanire yawe gusa ? Nanjye nivumburiye indi” . Ahita azamura inkota ati “ amaboko yanjye niyo agomba kwihorera”
Umugabo avuga umutwe awumukuyeho 🙊
Inyuma y’icyumweru Igihugu cyose cyarasukuwe abakorana n’umugaba w’ingabo bose bamanikwa kukarubanda bibera urugero abandi !
Lathifa yatumijeho mukuru we yahoze yanga atazi ko ari ihasa rye agaruka i bwami .
Nyuma y’intambara zose nkuko imigenzo imera umwamikazi yaje kubapfumu b’i bwami bamurebere ko azarama nyuma yo kwikiza abanzi bose ! Bamubwiye ko we atazaramba murumuna we akiriho , ko bombi bavukanye imbaraga gusa Gisele ko ariwe afite imbaraga nyishi. Azamutwara ubwami ,mbese akaba azanatwara n’isi yose muri Rusange !
Nkuko bari abana babonetse muburyo butangaje (mwibuke mama wabo yarimo atakambira Imana arira asaba umwana ,inda ahita ayiyumvamo uwari umwami akeka ko ariwe wayimuteye ariko sibyo) Lathifa yifuje kuba yatwara umugisha Gisele yavukanye cyane ko Lathifa yari yavutsemo ikibi naho Gisele avukamo icyiza. Nibwo bamubwira ko kugira amutware uwo mugisha bizakunda ari uko atwaye umugabo Gisele yahebeye umutima we ! Niko process yose yatangiye Prince bamuha imiti atabizi yo gukunda Lathifa agaheba Gisele.
Tuze kuruhande rwa Gisele na Lily umuhora hafi ,
Gisele ati “Lily muri iyi minsi Prince yahindutse , ntamwanya arimo kumpa , ari kuguma impande y’umwamikazi gusa”
Lily ati “ubanza ari akazi aba yamuhaye”
Gisele ati “mbona bidasanzwe , yahora afata akanya akaza kundeba ariko ubu ibyumweru 2 birashize atansura yewe niyo ngiye i bwami aba andeba nkumuntu usanzwe kandi siko yahoze”
Lily ati “uyu musi ndaza gushaka uko muvugisha mubwire ko umushaka ndabizi araza kuza”
Gisele ati “sawa uze kubigerageza”
Kurundi ruhande uwo barimo gupangira ko baza kumubwira akajya kureba Gisele , turamubona ari mucyumba cy umwamikazi Lathifa , amuryamye kubibero Prince nawe arimo kumurisha ibyamwa !!
Prince ati “kuki ushaka ko ubukwe buba ejo kandi mwibanga kandi uri umwamikazi ?”
Lathifa ati “mukundwa , nkurikije uko ngukunda ntabwo nshaka gutegereza iyo myiteguro yose”
Prince ati “ariko bizaboneka nabi kubaturage uyoboye ,abayobozi mbese no kubami muturanye”
Lathifa ati “ibyo simbyitayeho igikuru ni uko nzaba nabanye nuwo nkunda”
Prince ati “niba ariko wabihisemo ubwo nanjye sinabyanga ,erega uri n’umwamikazi ijambo ryawe rigomba kuba nkitegeko”
Lathifa araseka ati “hoya mukundwa , yego ndi umwamikazi ariko murugo ngomba kugendera musi yawe nkagendera kumategeko yawe”
Baraseka 😅 , sibwo Lily yababona yari aje kureba umwamikazi akabahengeza agahitamo gusubira inyuma yiruka akajya kubibwira Gisele.
Umusi wakurikiyeho nibwo abatware bake bari batashye ubukwe bwa Lathifa na Prince ,
Niho hahandi twigeze kubona Lily yibuka muri episode zabanje ,batari basoza Lily yaje yiruka bamufata atari yegera gusa arasakuza ati “Prince ntukore amahano , uwo ukunda ni Gisele kandi aragutegereje”
Sasa mwibuke Prince we arimo gukoreshwa n’imiti bamuhaye !
Prince mumutima aribaza ati “uriya ninde ?”
Bigaragara ko ntakintu nakimwe yigera yibuka cyerekeranye na Gisele . Ahubwo ibyo baganiriye na Gisele ,ibyo bakoranye ,kuva bakiri bato we arabona babikoranye na Lathifa .
Lily abasirikare baramufashe bamuvana aho ubukwe burakomeza. Ubukwe bwarabaye burarangira ,umugeni ajyanwa mucyumba gusa Prince nkumugabo abanza gusangira inzoga n’abandi bagabo ariko bamukeza .
Uko ibyo biba Gisele we aho yarari arimo kurira atagira gihoza yewe ntanaho yaca ngo agende ahubwo we na Lily babarindiye munzu ntanuwemerewe gusohoka byibuze ngo ajye kureba Prince. Prince we nyuma yo kunwa yerekeje mucyumba aho yagombaga gusanga umugeni we bakaryamana ijoro ryambere disi atazi ko uwo agiye kuryamana nawe bamutuburiye kubera imiti kandi ko naramuka aryamanye nawe uwo yakunze Gisele ari buze kuba abuze imbaraga ze zamuvukiyemo zigiye kuri murumuna we Lathifa ……..LOADING S06
Ese arabikora cyangwa ?
Kuki Lily ,Gisele,Lathifa ,Sonia na Prince turi kubabona uyu musi kandi banabayeho kera cyane mubwami ?
Ni izihe Mbaraga Gisele na Lathifa bavukanye ?
Utazacikwa na S06
Comments