
Episode 12
Episode 11 yarangiye Prince na Gisele aho bari bibereye bakiriye inkuru ko aho batuye batewe ndetse banerekejeyo. Hakurikiye iki ? Twakomeje ….
Dutangiriye kuri Lily warwanyeho abaturage ngo baticwa ariko nawe ameze nabi yarushye kuko ingabo zose zarindaga Gisele ziri hasi asigaye ahanganye wenyine . Ahasirikare bakomeje kumusatira nawe ariko asubira inyuma bukebuke ! Ako kanya babasirikare barimo kumwataka hari amabuye menshi yabashwabagiyemo baribura ! Kumbe ni Prince wari uhageze na Gisele bafata Lily .
Gisele ati “Lily ,umeze neza?”
Lily ati “wapi abaswa bampaye , kuki mugarutse hano ? Mwakabaye mwacitse”
Gisele ati “wapi ntaho najya nsiga abantu banjye inyuma”
Prince we imbere y’abasirikare ati “gute mwarenga kumabwiriza y’umwami ?”
Wamurinzi w’umugaba w’ingabo niwe wari waje uyoboye ingabo zateye ati “Prince weho wasuzuguye umwami wifatanya n’inyeshyamba rero nawe ugomba gupfana nazo”
Prince afata inkota Lily yariho arwanisha ati “oooh ,reka tubirebe ko ndibupfane nazo”
I bwami , turi murugo kumugaba w’ingabo. Yicaye arimo kwinwera inzoga yazaniwe amakuru ko Umwamikazi Lathifa ahigereye ahaguruka yikanze ubanza atari amwiteze .
Yaraje ageze aho umwami yicaye arafukama aramusuhuza maze Lathifa wabaye serious cyane areba inkone kuruhande nayo ihita itambuka gato imbere irangije ivanayo ijambo ry’umwamikazi iti “kuberako uwahoze ari umugaba w’ingabo zose z’igihugu ari umugambanyi ,yatswe imbaraga zose yari afite ndetse aka kanya agomba gufatwa agashirwa imbere y’urukiko rw’i bwami”
Umugabo kwizera ibyo yari abwiwe byaramugoye ahubwo areguka areba umwamikazi undi nawe aramureba ntiyagira icyo avuga ! Umugabo nkuwamaze kwipanga kera yatangiye gutekereza icyo akora yihuse kuko ntabwo yakemera gufatwa cyenyeji.
Kuri Prince ho amaze gushira abasirikare benshi hasi , gusa ni benshi kubarangiza ni ikibazo . Akiri aho zangabo z’ibanga umwamikazi yari yatse ubufasha zahise zihagera zitangira kumufasha kurwana ! Sasa ndebera ,uwari waje ayoboye ingabo zatatse akaba ari n’umwizigirwa kumugaba w’ingabo nawe yahise atangira kwica ingabo yaje ayoboye ndetse n’izindi zije gutabara we ntizamwatatse !! Turashize 🤣.
Prince yarabibonye gusa kubera urugamba akomeza kurwana kwanza ibindi araza kuba abibaza urugamba rurangiye.
Kumugaba w’ingabo we bamuhaye itegeko rimuhana aho kurifata ahita avanayo icyuma yihuse ajomba ya nkone munda irwa hasi arangije yataka umwamikazi nayambugita yicishije inkone ariko Lathifa aba yabibonye avanayo ake gato arakohereza umugabo akabona ari mukirere ahita yikaraga agakwepa asubira inyuma arangije arahagara .
Umugabo ati “wihuse kumenya ukuri sha ,gusa ni hahandi ntabwo wambasha”
Lathifa kumva ayo magambo ati “koko warabikoze papa ?”
Umugabo ati “papa ni inda yanje sha ,narabikoze ndetse uyu musi ngiye no guhita mbisoza ngere kucyo nifuje kuva kera”
Lathifa mumarira ati “ kuki wishe ababyeyi banjye ?”
Umugabo araseka ati “ngewe nica ababyeyi bawe ? Ntabwo ari weho wabiciriye imitwe n’ibiganza byawe? Warakoze kunyorohereza akazi pe nubwo ngiye kuguhemba kuba nawe nakwica”
Lathifa ati “ oooh , sawa ibiganza byanjye nabikoresheje nica ababyeyi banjye reka noneho mbikoreshe nica umwanzi wabo”
Umugabo ati “ unyica ? Wibagiwe ko uri murugo iwanjye ! byari bungore kukugeraho i bwami ariko kuva unyizaniye hano reka nkurangize . Mumwice !”
Akivuga ngo bamwice inyuma ye hari abasirikare 5 bamurindaga bahise bakatwa amazosi barwa hasi . Ahindukiye kureba kungabo abona zirahagaze ntanumugambi wo kwataka zifite nkaho zitamwumviye arikanga !
Lathifa imbere arahaguruka ati “niwe wantoje ,wakamenye kare ikijyambere. Ugaba ingabo z’igihugu cyose ariko zose ntabwo ziba mugipangu cyawe . Inke zari zihari nazo zagusize. Aho ntakintu ukeka ,”
Kuri ba Prince bo urugamba bari barusoje ingabo zose zari zaje kwica Prince na Gisele ziyoboka umugaba w’ingabo ziri hasi . Bicaye barimo baruhuka abaza wamurinzi wari waje uziyoboye ati “niki kijya mbere?”
Umugabo ati “umwamikazi yavumbuye ko umugaba w’ingabo ari umugambanyi ushaka guhurika ubutegetsi arangije antumaho mwibanga anyerera kuzasubirira boss wanjye mdangije ndamufasha. Umugaba w ingabo utari wamenye nakimwe yampaye mission yo kuza kubica ndangije mpita mfata zangabo zari bumufashe kurwana igihe yajya mubibazo aba arizo nzana kuko umwami yari yambwiye ko hari abari buze kumfasha kuzirimbura kandi niko bigenze”
Prince yarumiwe gusa ayoberwa imikino irimo kujya mbere.
Kumbe ibyo umusore abwiye Prince ninako Umwamikazi arangije kubibwira umugaba w’ingabo arikanga kumva ko yagambaniwe n’umurinzi we !!
Lathifa ati “kugambana nibyo byawe nizere ko ntagutengushe umwana wawe watoje”
Atanga signal abasirikare bose barasohoka banakinga igipangu . Nicyo gihe umwana n’umurezi ,mwarimu n’umunyeshuri ngo baganirire mumurwano ntamuntu wundi ubyivanzemo! Lathifa amujugunyira inkota imwe nawe asigarana indi ati “reka turebe ko wanyigishije neza ,gusa kuri uyu musi ntabwo ari ugitozanya inkota nigukoraho iragukata”
Umugabo araseka arangije afata inkota neza yitonze” ……..LOADING EPISODE 13
HAAA ,NINDE URI BUTSINDE SASA ?
Comments