logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGISHA W'UNDI S04E11

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 11 



Episode 10 yarangiye Maneko azanye amakuru akagera kumwamikazi avuga ko umugaba mukuru agiye gukoresha Prince kugira amugeze kuwahoze ari igikomangomakazi kugira atazigomeka kubwami , gusa yasigaye yibaza impamvu umugabo yavuze ko azaba asigaje iturufu imwe gusa akigarurira ubwami muhihe Lathifa amufata nkase . Ese niki cyaje gukurikira nyuma yaho ? Twikomereze…..



Dutangiriye kumwamikazi Lathifa , uko Sonia yakamusize yasigaye abitekerezaho neza yitonze . Gusa kubona igisubizo ntacyo ari kubona kugeza igihe yumvise umutwe umuriye aza ahari amazi gusa hirya ahabona ya Box yahawe na Prince arangije yibuka mwijwi rito Prince yakoresheje nyuma yo kumuhereza ati “yavuze ko uzayifungura wenyine igihe uzumva byagucanze”

Sibwo ahise afata Box arayikata asanga harimo urwandiko gusa , yitonze atangira gusoma ati “ Lathifa impamvu atamohoro wigeze ugira kuva watwara ubwami ni kubera uwo wita so nanjye. Iri jambo rishobora kugucanga ariko reka ngusobanurire . So wanyawe ukubyara yari umwami ukunda abaturage be gusa Imana ikora ibyayo kuko yaramuhaye ibindi byose ariko imwima umwana byibuze n’umwe azamusimbura kugeza n’ubwo abatware batangiye kubona ubwami ntakazoza bufite batangira kwigomeka ariko babikora kubera imigambi y’undi muntu . Yitabaje imana zose ariko biranga gusa mubitangaza umwamikazi yaje gutwita . Nge n’uwo wita so aka kanya dushaka uko twayikurayo nkoresheje uburozi bwanjye . Nibwo mukumuroga ngo iveyo navumbuye ko atwite impanga kandi ari abana batandukanye, mpita mbwira umugaba w ingabo ko tutayikirayo ahubwo ko nakoresha amarozi kuburyo abaganga bazapima bazabona ari umwana umwe ariko mwivuka tukazatwara umwana umwe atawubizi akaba ariwe uzaba intwaro yacu . Koko byarakunze umwana arakura atamuntu wundi ubizi gusa igihe intsinzi yaje nge nashizwe inyuma byose uwo wita so arabyikubira. Ushobora kudatahura neza ariko buriya so ukubyara ni umwami wiciriye igihanga n’amaboko yawe , umwamikazi wishe arimo kugutakambira niwe mama wagutwite amezi 9 , igikomangomakazi kiri kwangara hanze ni bukuru wawe kandi uyo wita so nawe vuba azakwica”

Lathifa gusoma ayo magambo yahise yikanga umutwe noneho uzengurukira rimwe ata ingufu atarimo gushaka kwemera ibyo arimo gusoma !!!




Kumbe disi yabimenye atinze kuko Prince wari umaze gusohoka igipangu cy i bwami neza ubu ntabwo ari umusirikare ahubwo ni umuntu usanzwe gusa tayali bamaneko bari bamaze kumukurikira ngo bamenye neza aho inyeshamba ziri ubundi bahite bazirangiza. We utazi ikiri kujya mbere yanyuze mugasoko abanza kugura impano ari butwarire umukunzi atazi ko yakurikiwe !

Gusa uko ibyo biba i bwami lathifa yari yongeye gutumizaho Sonia amubwira byose yasomye murwandiko .

Sonia ati “wakitondera ayo magambo , abaye atariyo ugahubuka yaba aguteranije na Papa wawe gusa kandi nanone nkurikije yamagambo nakubwira numvanye umusore we , birashoboka ko atari so kandi bihita bisobanura ngo nyuma yo kwica Gisele aragaruka yice nawe ubundi afate ubwami neza”

Dore ngo Lathifa arazamura intoki ze akazitegereza agahita yibuka azikoresha yiyicira se na nyina agahinda kakamufata 😪 Koko yakoze amahano gusa nawe siwe ni umugaba w’ingabo wabikoze byose !!

Sonia aramwegera ati “ mwamikazi iki sicyo gihe cyo kwicira urubanza ahubwo n’icyo gihe ngo ukosore amakosa wakoze nawe umudyoze ibyo yakoze”

Lathifa ati “tuma ubutumwa kungwanyi zacu z’ibanga aho ziri hose mugihugu zitegure kurinda Prince aho ari hose ndetse n’abo barikumwe bose”

Ahamagara inkone ati “tumaho umurinzi w’umugaba mukuru w’ingabo ndamukeneye byihuta”




Prince we urugendo yari arugeze kure n’ifarashi gusa inyuma yiwe hari abamukurikiye babiri atabizi kandi aho bari kunyura bari kugenda basiga ibimenyetso bivuze ngo inyuma hari ingabo zigiye kuza ziri buze zikurikira ibyo bimenyetso bagiye barasiga.

Bidatinze Prince yinjiye umugi Gisele abarizwamo arangije arakomeza mpaka naho atuye ava kwifarashi. Gisele ubwe niwe yaje kumwiyakirira , ni ibyishimo bidasanzwe kuri bombi kuko barahoberanye biratinda! Nyuma yo guhiberana Gisele ati “urabinyarukije !”

Prince ati “hoya, nagombaga kubishitsa cyane ko ntabasha kuba kubiri n’urubavu rwanjye”

Baramwakira binjira munzu baramuzimana.




Sasa tuze kumugaba w’ingabo ndetse nawamurinzi we! 

Umugaba ati “umwamikazi yakubwira iki ?”

Umurinzi ati “yarimo ansaba ko namubonera amakuru yaho Prince yerekeje ,sinzi icyo amushakira”

Umugaba ati “ntakintu yakubajije kidasanzwe cyerekana ko yaba yavumbuye imipangu yacu ?”

Unurinzi ati “hoya”

Umugaba ati “byiza ,reka mutange atari yanatekereza ubundi nawe muvane munzira ubwami nategereje igihe kinini mbubone. Hita ufata ingabo mujye kwica Igikomangomakazi nabo barikumwe bose”

Umurinzi ati “sawa nyenicyubahiro”

Umugabo arasohoka ahitamo ingabo nziza zishoboye barangije bava i bwami berekeza kurangiza igikomangomakazi .

Gusa ikiganiro Umwamikazi Lathifa yari yagiranye n’umurinzi ntacyo twumvise !!



Tuze inyuma y’umusi umwe , Prince ari musi y’igiti na Gisele . Gisele ati “kuko ubuzima bwo i bwami buraboha umuntu ,ibaze ko ntajya mbona n’akanya ko kuza ahantu hari akayaga nkahano”

Prince ati “wavuze ko iteka wahoraga bakurinze kuburyo ntanabasha no kukwegera ngo ngukoreho nkuku”

Gisele ati “utazi nge ukuntu nashakaga no gucika ngo ngusure ariko bikanga kubera guhora ngendanirwa n’inshoreke”

Prince ati “nicyo gihe ngo aya mahirwe tugize ntapfe ubusa , turye ubuzima twisanzuye nta Stress”

Bakiraho haje umusirikare wakomeretse ati “mwamikazi twatewe !”

Ahita yikubita hasi arapfa ,kumbe mumugongo bari bamurashe imyambi 3 .

Prince ahita ahaguruka we na Gisele bahita berekeza murugo kureba ababateye …….LOADING EPISODE 12



Utambwira ko umugaba w’ingabo ageze kumipangu ye!!

Comments