
Episode 10
Episode 9 yarangiye Lathifa yavumbuye se ariwe mugaba w’ingabo ko hari byinshi amuhisha , Prince we yari agarutse i bwami agaruka asezeranije umukunzi we Gisele ko agiye guhita yegura i bwami aze bibanire. Ese ni iki cyakomeje ? Twikomereze …
Dutangiriye i Bwami aho abatware bose bakoranye buri wese ari gutanga Rapport ye ijyanye n’igice arimo. Ako kanya ujejwe gutanga amakuru imbere y’uko umuntu yinjira ahari kubera inama yavuze ko Prince ahageze bose barahindukira maze General Prince arinjira mumyenda ya gisirikare imubereye neza ubona ari umusore wuzuye yambaye n’imyenda imubereye !!!
Yaratambutse agera imbere arangije atanga icyubahiro nkibisanzwe maze umwami ati “mission yagenze neza ?” Prince ati “yego nyakuganza nubwo hari abashatse kwitambika ariko icyifuzo cyanyu cyagezweho neza”
Umwamikazi Lathifa arasubiza ati “byiza cyane ko abitambitse bari abajura bo mumuhanda atari abanyapolique wenda bakeka ko mufite imari. General Prince wakoze kukazi keza”
Prince ati “murakoze nyakubahwa gusa hari igisabo mfite”
Umwamikazi ati “igiki general Prince ?”
Prince ati “kuva nasoje akazi kanjye neza nfasaba umwamikazi kuva mukazi !”
Lathifa arikanga ndetse n’abandi barikanga maze Umugaba w’ingabo ahita yinjirira ati “general Prince , ubanza wahuye na princess ukunda kuko ukuntu wavuye hano umwamikazi akwizeye ntabwo wari uwo guhita uhindura intekerezo aka kanya”
Prince ati “hoya ibyo mukeka siko biri , ndashaka kuva mugisirikare kubushake bwanjye ntakindi kibiri inyuma”
Umugaba ati “ ariko byose birazwi ndetse hari n’ubuhamya ko wahoze ukunda igikomangomakazi ,rero kubona amahirwe yo kujya hanze y’ubwami ntakindi wahise ukora inyuma yo kuzuza inshingano watumwe n’umwamikazi ahubwo wahise wihutira kujya kumubona , none urashaka gusezera ngo umusange kandi uzi neza ko ari umwanzi w’igihugu”
Prince ati “ariko…”
Atari yakomeza umwamikazi ahita akorora araceceka .
Umwamikazi lathifa ati “kuva wakoze akazi neza k’igiciro naguhaye wemerewe ibyo usaba byose”
Urukiko rwose rurikanga maze Prince arenzaho ati “murakoze mwamikazi kunyemerera igisabo, gusa mbere y’uko namburwa icyubahiro cya General hari box ngomba kuguha”
Ahita avanayo ya Box mukecuru yamuha bwanyuma , inshoreke ivayo kuyifata ariko prince yanga ko inayikoraho ati “ iyi box yemerewe gukorwaho n’umuntu umwe gusa nawe ni Umwamikazi gusa”
Umugaba w’ingabo ahita atanga attention kungabo zitegura kwataka Prince , Prince utitaye kukintu nakimwe ahita atambuka yegera umwamikazi ikintu kitabaho kumuntu uwariwe wese !!
Umugaba w’ingabo abona abasirikare nibarasa imyambi hari bupfe benshi harimwo n umwamikazi uri imbere ahita afata inkota imwe kumusirikare arsngije azamuka kugikuta arwa ahagaze imbere ya Prince ati “uramuka uteye intambwe imwe gusa ,uzaba ugiye kwataka umwamikazi ,ntankeka ndaguhitana”
Prince ati “general ,uri kuntahura nabi .ndi gushikana inshingano zanjye”
Prince akomeza gutambuka umugaba w’ingabo nawe ahita amwataka maze umusore nawe aramwakira ingwano iratangira , ingwano iratangira hagati ya General Prince n’umugaba w’ingabo ashaka kumwaka box ashaka guha umwamikazi !! Bose ni ingwanyi nziza utagaya !!!!
Gisele we aho ari arimo gushona imyenda , Lily yarahamusanze maze Lily ati “nyakubahwa ndabona uri busy”
Gisele ati “ reka sha ntiwabyumva ukuntu niteguriye kubana n’uwo nkunda”
Lily asekamo ati “ndabibona ,gusa atazakwibagiza inshingano zawe!”
Gisele ati “ndi kumwe n uwo nkunda ntakindi cy’isi nakiteza usibye kwitaho urukundo rwanjye nawe”
Lily ati “utibagirwa ko ari weho uzagarura ubwami mumahoro ,rero gukunda ntibitume uta abaturage bakwizeye”
Lily akivuga atyo Gisele yitoboye agatoki amaraso arava arangije ati “ntibishoboka !”
Lily ati “niki nyakubahwa?”
Gisele ati “kwikomeretsa bene aka kageni ni ikimenyetso kibi cyane kubo ukunda!!”
Koko uko abiketse Prince yari hasi akubiswe n’umugaba w’ingabo cyane ko anamurenze !! Prince nka General yarongeye arahaguruka yihanagura amaraso kumunwa afata inkota ye neza na box agomba guha umwamikazi ubwe itanyuze muntoki z’undi muntu ! Umugaba abonye ko umusore akomeje, yahise asimbuka hejuru ngo amurangize burundu ariko akiri mukirere hari inshinge zito cyane zitapfa kugaragara we arazibona mububangi arazikwepa asubira hasi ! Guhindukira ,kumbe umwamikazi Lathifa niwe wari uzohereje !! Ati “kurwanira imbere y’inama nkuru y’igihugu uba wigometse,kandi igihano cyo kwigomeka ni urupfu. Umugaba mukuru w’ingabo ndetse na General prince bigometse. Ese mwiteguye igihano (urupfu) cyanyu ?”
Umugaba w’ingabo ahita afukama ati “mumbabarire mwamikazi narimo kukurinda ,wasanga azanye ibikugirira nabi”
Umwamikazi Ukiri muto arahaguruka amanuka kuri escalier arangije araza anyura kumugaba w’ingabo aza kuri Prince afata ya box arangije ati “igisabo cyawe kiremejwe , genda witegure ushikirize ibikoresho byose bya gisirikare ubundi ugende wibere mwisi ushaka”
Umugaba w’ingabo n’abandi barikanga !!!
Inyuma y’umwanya Sonia inshoreke ye yaje kumureba mucyumba iwe ati “kuki wamuretse akagenda ?”
Lathifa ati “ni uko nshaka kumenya byinshi data ampisha n’icyo agamije. Byanze bikunze ataza gushaka uko akurikira Prince aho ari bujye hose”
Sonia ati “nkurikije amakuru umunetsi wanjye ndakeka aricyo kintu agiye gukora”
Lathifa ati “ayo makuru ameze ate ?”
Sonia ati “ntabwo yabashije kubyumva neza ariko yumvise Umugaba w’ingabo aha amategeko abasirikare be ko bagomba kumukurikira bakamenya aho agiye kuko ngo Prince yahoze akundana n’igikomangomakazi . Ubwo Prince nagenda bazabataka babicane maze ubwami busigarane amahoro”
Lathifa ati “niba biri uko ndumva data afite imigambi myiza ,igikomangomakazi cyavuyeho ni umwanzi wanjye ndetse akomeje kubaho ashobora kuzapanga igisirikare agatangira kungwanya ashaka kwisubiza ubwami”
Sonia ati “iyo bigarukira aho byari byiza gusa yongeye arenzaho andi magambo avuga ko namara kurangiza Igikomangomakazi azaba asigaje iturufu imwe gusa ubwami bugahita buba ubwe noneho byeruye”
Dore ngo sasa Lathifa arikanga , ati “yigarurira ubwami byeruye ? Umwamikazi uriho ni ngewe kandi ndi umukobwa we kuko yarandeze igihe umwami nishe wanyiciye ababyeyi yashakaga nanjye kunyica, bivuze ngo n’ubundi ubwami ni ubwe . Iyo turufu avuga ni iyihe ?”
Sonia ati “nanjye natekereje ariko ntagisubizo ndabona”
Lathifa ati “ wagenda ngasigara mbitekerezaho !”
Sonia ati “sawa mwamikazi” arasohoka aragenda Lathifa nawe akomeza kubitekerezaho neza yitonze !!!!…..LOADING EPISODE 11
Reka sasa aze avumbure ukuri ubundi hashe !!! Episode 11 niyo izatuvana mubyakera Lily yarimo yibutswa n’agatabo kugira tumenye neza Gisele ,Lathifa,mukecuru ,Lily aho bahuriye mbese tunatahure amagambo ahinyitse mukecuru yahoraga avuga maze duhite dukomeza na Episode 11 twagarutse umusi wa none ! Ndabakunda BYE BYE
Comments