
Episode 09
Episode 08 yarangiye Tukiri mubitekerezo bya Lily munkuru yabayeho kera i bwami , Prince yari ahoberanye na Gisele nyuma yaho Prince yari yavuye i bwami aherekeje uwahoze ari umupfumu kubwami bwatambutse. Gusa Mukecuru yari akomeje kuvuga ko agomvba gukosora amakosa yakoze . Ese yari ayahe makosa ? Twikomereze …..
Dutangiriye i bwami kuri Lathifa , wamukobwa umugendanira tubona usa neza na Sonia (mumwibuke muri episode zatambutse afatanya na Isabella mubyara wa Gisele kwibagiza abantu bose ko Prince yigeze arwarira kwamuganga )tuzi uyu musi yaraje aho Lathifa yicaye maze Umwamikazi amubonye asohora abarinzi n’izindi nshoreke basigara bonyine maze Sonia ati “ umuntu wasuzuguye itegeko watanze namaze kumumenya”
Lathifa ati “ ninde wabyubahutse ?”
Sonia ati “mfite isoni zo kumuvuga”
Lathifa ati “wowe bimbwire gusa ubundi muce umutwe kubera kunsuzugura”
Sonia ati “ uri inyuma ya byose ni papa wawe”
Lathifa arikanga kumva ko umugaba mukuru w’ingabo afata nkase ariwe wasuzuguye itegeko rye !
Sonia ahita akomeza ati “ nanjye nkibimenya nanze kubyizera ariko nyuma yo kujya iwe nkabona ibimenyetso ubwanjye n’amaso yanjye nkaniyumvira amagambo umusore we yivugiye nahise mbyemera”
Ni gute sasa Sonia yabimenye ?
Ngusubize inyuma cyagihe barimo bashingura imirambo yababicanyi ,hagatangazwa ko Sonia asuye umugaba w’ingabo , Burya Sonia winjiranye n’izindi nshoreke ntabwo yari uwanyawe ahubwo uwanyawe yari yambaye imyenda y’umukara yaturutse inyuma mugikari asimbuka igipangu yihisha ahantu maze yumva wamurinzi w’umugaba w’ingabo ategeka abasirikare ngo bashingure vuba vuba Inshoreke y’umwami itamenya ko aribo bihishe inyuma ya byose.
Inshoreke ya fake yagiye yihinduye Sonia baje kongera guhurira i bwami arayishiura nawe ahita aza guha amakuru Umwamikazi ariwe Lathifa .
Nkugarure inyuma kure y’ubwami , Prince kuva yabonana na Gisele ntabwo yahise asubira i bwami ahubwo byabaye ngombwa ko ajyana n’uwo akunda mucyaro batuyemo we n’abasirikare be bahamare iminsi nyuma bazasubireyo. Uyu munsi turabona bicaye kumazi Gisele yegamye kugitugu cya Prince neza biri Romantic . Gisele ati “urizera ko mubasirikare bawe ntawakugambanira akavuga aha hantu twahungiye ?”
Prince ati “abasore banjye ndabizera pe kandi twarwananye intambara nyishi , turi nkabavandimwe rero ntamugambanyi ubarimo”
Gisele ati “nibyiza ko ubizeye , gusa mukundwa iyi misi tumaranye nzayikumbura”
Prince ati “koko ?”
Gisele ati “cyane ,maze nibutse ko ugiye kujya i bwami ahantu ntazagukumbura ngo mpagusange ,rwose umutima urandya”
Prince ati “yego ndabyumva , gusa icyaba cyose ntabwo cyatandukanya abakundanye. Nubwo intera izaba ari nini hagati yacu ariko Imana yabikoze uyu munsi tugahura no hanyuma izabikora twongere duhure kandi ubutagitandukana”
Gisele amenyuramo gato ati “uratangiye yamagambo yawe wakuze uvuga ,uzi ko wabesha n’umuntu ukamwizeza ko uyu munsi imvura iri burwe kandi atabyo uzi . Kera nakundaga amagambo yawe kubi , gusa kuva aho ubereye umusirikare umwanya wo kubonana warabuze ugahora uri mukazi gusa nanjye nsigara ndi ngenyine” Prince ati “gusa aho naba ndi hose naragutekerezaga gusa nkibaza ibibazo bidashira nibaza uko bizagenda uri umwana w’umwami ndetse umwami akaba ariwe wandeze bikanshanga”
Gisele ati “data yarankundaga ntabwo nari kubimubwira ngo abyange ,none umusi nari kubimubwiriraho niwo musi abanze batwatatse bivugana data . Uwahoze arinda Data ubu asigaye arinda abanzi”
Prince ati “Gisele wigarura amagambo , ndi umusirikare rero ngomba kurimda buri wese ubaye umwami gusa ndagusezeranya ko ngiye gusubirayo mpita negura ubundi niyizire twibanire n’ubundi ubuzima bwa Cami buragoye”
Gisele ati “koko urabikora?”
Prince ati “ndabigusezeranya”
I bwami ho Lathifa akibyunva yararakaye ahita ahagutukana umujinya ngo yerekereyo ariko ati “nyakubahwa waba uhubutse uramutse ugiye kumubaza aka kanya kuko yavumbura ko wamumenye gutyo akaba yagushira hasi bimworoheye . Wibuke niwe ugaba igisirikare hano”
Lathifa ati “none urampanura iki ?”
Sonia ati “ko wamuvumbuye atabizi wagerageza kumumenyaho byinshi kuko wasanga hari n’ibindi ajya akora akaguhisha”
Lathifa ati “nabigenza nte ?”
Sonia ati “mwamikazi , uriya mukecuru niwe wahoze ari umurozi mukuru w’i bwami kandi uko ubizi nawe , abarozi bagira amabanga menshi y’i bwami . Uramurekuye none papa wawe ahise ashaka kumwica kandi umukecuru ntangabo afite , amarozi ye yarayambuwe mbese byumwihariko ntabwo ari ikibazo kubwamkli bwawe , ariko umugaba w’ingabo yashatse kumuhitana . Aho ntakantu wumvamo se ?”
Lathifa atekereza neza anahuza n’amagambo ya mukecuru avuga ati “ kuva kwanjye hano uratangira ubone umuti w ikibazo ufite”
Amaze kubihuza aravuga ati “niba umukecuru data yashatse kumwica ,byanze bikunze hari ikintu arimo ashaka guhisha ngo mukecuru atazakivuga mwisi yo hanze”
Sonia ati “ uri umuhanga nyakubahwa! Gusa nkurikije ko wari wategetse ngo hatagira ushaka kumwica akabirengaho , ntabwo atinya ko mukecuru yabivuga mwisi yo hanze ahubwo ni i bwami !!!”
Haaa ,abana ni abahanga koko , kandi tugerageje kubihuza n’amagambo mukecuru akomeza kuvuga ko akeneye gukosora amakosa yakoze ndetse akaba n’igihe yava i bwami yanyuze kumugaba w’ingabo akamubwira ko ari intango ,bivuze ngo aramuziye . Sasa aha twibaze ,ni irihe kosa mukecuru yakoze ? Kuki umugaba w’ingabo ashaka kumwica ??
Kuri Prince sasa , We n’abasirikare be bamaze kwitegura no gutegura amafarashi ngo basubire i bwami , Baruriye gusa Prince abanza kuza kuruhande gato asezere umukunzi we Gisele ati “untegereze gato ndagaruka”
Gisele ati “sawa cheri ,nanjye ndagutegereje”
Prince amusoma kwitama arangije nawe yurira ifarashk maze we n’abasirikare baratangira !! Gisele asigara abitegereza uko barenga mpaka aratwarwa kugeza ubwo Lily aje aramukoma ati “ndakeka ari ubwambere ukunze !”
Gisele arashituka ati “ibyo ninde ubikubajije ?”
Lily ati “nivugiraga kuko nabona watwawe”
Gisele ahita amwirukaho baseka arinako basubira aho basigaye batuye ! ………LOADING EPISODE 10
PRINCE ASUBIYE I BWAMI AZAGARUKA KOKO ? UMUGABA MUKURU KO AVUMBUWE N’UMWAMIKAZI HAZACURA IKI ?
Utazacikwa na Episode 10 ,byebye ndabakunda
Comments