
Episode 07
Episode 06 yarangiye Charlene arimo kuvana kukirwa Prince na Gisele ndetse na Lily wari umaze gufatwa n’agatabo . Lathifa we na equipe ye yose bari bamaze kugarirwa kukirwa n’imbaraga za mukecuru. James we twasize avuga izina rya Fernandez kandi ntaho twigeze tubona bahura. ese ni iki cyakomeje ?
Turakomeje ….
Uyu musi dutangiriye mubwonko bwa Lily ibyo arimo kwibuka. Ntakindi ahubwo nawe yisanze muri zantekerezo mukecuru yigeze kubereka . Turi kuboana Lily na Gisele mubwami mbese Lily ni umukozi wa Gisele.
Lily ati “madam ndakeka wabimubwira ,erega ushobora gutinda mumakona agakunda undi”
Gisele ati “ ariko Lily ,urabona gute igikomangomakazi nkanjye nahera he mbwira umusirikare muto ko mukunda ?”
Lily ati “ariko niwe ukunda ! Urashaka papa wawe agushingire umuhungu w’umukuru w’ingabo kandi utamukunda ??”
Gisele ati “ gusa ndamukunda yewe ntanabanye nawe sinzi ko nabibasha”
Lily ati “madam mpa uruhusha basi mbikuvugire”
Gisele ati “ hoya byahava bizana ibibazo”
Lily ati “ nyizera ndaza kubikora muburyo bwiza kandi Umusirikare (ubanza batanazi izina rye) uraza kumubona”
Uko ibyo byakabaye kurundi ruhande (mwibuke turi mubwonko bwa Lily yibuka) , Mwibuke mubyo mukecuru yigeze kutwereka ,umwami ariwe papa wa Gisele burya bavutse ari abana babiri babakobwa gusa umwe aribwa bivanye n’inshoreke zakorera umugaba w’ingabo yashaka ubwami . Kumbe uko Gisele yarimo avugana n’umukozi we iby’urukundo murumuna we washimuswe bitazwi nawe yarimo kwitoza inkota yewe ni ingwanyi nziza ikomeye . Umugaba w’ingabo yaraje umukobwa aza yiruka kureba umugabo ati “papa ! Wahageze ?”
Kumbe n’umukobwa ni Lathifa gusa nawe ntiyari azi ukuri ko uyu atari se ahubwo arimo gukoreshwa n’umugabo ngo yibe ubwami bwase !!
Umugabo yarasubije ati “ ndaha mwana wa, umaze kumenya inkota neza nicyo gihe ngo ugaruze ubwami bwaso”
Lathifa ati “ narimbitegereje igihe ,mpa plan ya byose ubundi nkubite umuginga wanyiciye ababyeyi murangize nisubize n’ubwami bwa Data”
Dore ngo umwana arashaka kujya kurwanya se ariwe mwami azi ko ari umwanzi !!
Kuruhande hari umukecuru wari uhahagaze maze Umugaba w’Ingabo ati “ uyu ni umupfumu ukomeye niwe uzagufasha abarozi barinda i bwami kugira utsinde neza”
Akomeza kumuha amakuru yose y’uko bizagenda mbese ko bizanakorwa bidatinze !!!
Inyuma y’iminsi ibiri , turabona Prince tuzi uyi munsi mumyenda yagisirikare kirinda i bwami arikumwe na mushuti we baganira , Prince ati “ubu se ngende guhura nawe ?”
Mushuti ati “ kuba warangije gutinda ni amakosa ,igikomangomakazi kiragutegereje murukari ,nyaruka reka ubuswa”
Prince ati “ariko uzi neza ko umwami aramutse abimenye ari ukunyica !”
Undi ati “reka byose nyaruka ahubwo udatuma akurakarira”
Prince ati “ariko ni …”
Undi ati “ese uramukunda nawe ?”
Prince ati “ntakuntu nabivuga ngo isi yose ibimenye ariko mboye ndose amahirwe nabivuga ikabyumva. Nkunda igikomangomakazi kurenza n uko nikunda gusa urukundo rwacu ntirushoboka disi !”
Bakiraho ijwi inyuma ryaravuze riti “weho ntabyo wabwira isi ariko nge nabikora”
Prince ahita ahindukira asanga ni igikomangomakazi Gisele , yifata kumunwa kubera amagambo yarimo avuga yanamwicisha !! Gisele atitaye kucyubahiro cye yavuyeyo ahita ahobera umusore ati “nanjye ndagukunda!”
Lily inyuma ndetse na mushuti wa Prince bakomye amashyi bishimiye guhura kwabo kuko bose bari bishimiye urukundo rwabo.
Bakiri aho i bwami havuze inzogera zihuruza ko i bwami hatewe 🙄
Niwo musi ubwami bwabo bwari bwatewe maze igikomangomakazi Gisele acikana na Lily umukozi we bava i bwami barahunga . Nibwo Lathifa yakora ishyano yiyicira Umwami n’umwamikazi atazi ko ati ababyeyi be ahubwo abita abanzi . Prince yasigaye i bwami nkumusirikare kuko habaye guhirikwa kubutegetsi ingabo zikomeza gukorera uwabaye umwami mushya !!
Imisi yaragiye irisunika Lathifa ariwe urongoye ubwami ariko umugaba w’ingabo asa naho ariwe uyoboye cyane ko Lathifa yamufataga nkaho ari se . Lathifa ntamahoro yigeze abigiramo na gato kuko yaje kurwara ingwara yo guhora arota umwami n umwamikazi bamutera munzozi bamubwora ko yahemutse . Ibyo byatumye atangira kujya afata imiti imubuza gusinzira kuko ubwo yasinziraga byaramubabaza cyane ! Iminsi yarakomeje kugenda Lathifa arushaho kugenda noneho bisa naho ubwonko bwe budakora neza kuburyo n’abatware bari basigaye babimubonamo . Rimwe inshoreke ye imugira inama yo gusura uwahoze ari umurozi mukuru kubwami bwatambutse aho afungiye muri gereza . Ahageze turabona uwo murozi ari wamukecuru wareze charlene kukirwa akiri muto !
Umurozi aramubaza ati “ niki kikuzanye ?”
Lathifa ati “hari ikibazo mfite nshaka ko umpa igisubizo”
Umukecuru aramuseka arangije ati “ izo ni ingaruka zo guhemuka”
Lathifa ati “urasobanura iki ?”
Umukecuru ati “gusa sinakurenganya kuko nawe si wowe ni igeno gusa ntabwo rirarenga wakigarura”
Lathifa ati “ mukecu ntubigire imikino ,niba ufite igisubizo cy’ibibazo byanjye nsaba icyo ushaka cyose”
Mukecuru ahita atangira kumusaba ibyo ashaka maze Lathifa arasohoka ava aho mukecuru afungiye !
Mubuhungiro aho Gisele yari yarahungiye we n’ umukozi we Lily ,
Gisele yicaye ahantu musi y’igiti intekerezo ze ziri kure , Lily yamuturutse inyuma aramuhamagara ariko Gisele ntiyumva mpaka amukoze kurutugu undi arashituka arikanga !!! Lily ati “nanubu niwe uri gutekereza ?”
Gisele ati “sha Lily ,ntakubeshye ntayundi ndi gutekereza usibye we pe . Ubu ndibaza uko abayeho i bwami bikanshanhmga”
Lily ati “ariko ndakeka nawe uzi nezs ko ari umusirikare ukomeye rero yakirinda”
Gisele ati “none se Lily ,nzabonana nawe ryari ?”
Lily ati “ madam ,ntagihe naguha ariko icyo nizera ni uko urukundo ntaho rutanyura n’ubwo haba mumuriro”
Bakiraho hari undi waje ati “madam ,hari ubutumwa butugezeho kano kanya”
Bahereza Lily nawe anyuzamo amaso arangije ati “ iki”
Gisele kuruhande ati “ ubutunwa buravuga iki ?”
Lily ati “ madam ….madam….” ……..LOADING EPISODE 08
UBUTUMWA BUVUGA IKI SASA ???
Comments